UMUCO No18  17-30 Nzeli 2005, urup. 2  

(N.B Iyi n° ya'umuco yafashwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda)

Lieutenant Général Nyamwasa aravugwa mu Bwongereza!

UMUCO No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 5

 

Nyuma y’aho Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa agiriwe Ambasaderi mu gihugu cy’Ubuhindi, abantu bamwe  bakomeje kubifata nko kwirukanwa mu gisirikare ku mayeri, agahatirwa kujya muri politiki. N’ubwo yageze aho akava ku izima, akemera akajya guhagararira u Rwanda aho igihugu cyamutumye, ubu biravugwa ko Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa yaba ari mu gihugu cy’Ubwongereza.

 

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu banyamahanga, wari waje gukurikirana nk’indorerezi, amatora mu gihugu cy’Uburundi, maze akaza kugira amatsiko yo kumenya uko ibintu bihagaze muri aka Karere, avugana na bamwe mu banyapolitiki, ngo yifuje kuganira na Lieutenant Général Kayumba Nyamwasa, yibaza ko yamusanga mu gihugu cy’Ubuhinde, aho ahagarariye u Rwanda. Ubwo yaje kumenya ko bidashoboka ngo kuko Kayumba Nyamwasa yaba ari mu Gihugu cy’Ubwongereza. Twashatse kumenya neza icyo yaba yaragiye gukora mu Bwongereza, uwo dukesha iyo nkuru adutangariza ko ari mu ruzinduko rw’akazi.

 

Ariko abandi bantu twabajije badutangarije ko bitumvikana uburyo Kayumba Nyamwasa yaba ari mu Bwongereza, maze byarahuriranye n’ihunga ry’abasirikare bakomeye, bakomeje guhungira mu gihugu cya Uganda, abo nk’uko tubikesha ikinyamakuru UMUSESO n° 232 cyo kuwa 08 Nzeli 2005 akaba ari Major Rugira Alex na Major Buwembo Richard, baje biyongera kuri ba Lt Colonel Gashugi, Capitaine Tega n’abandi ba ofisiye batandukanye.

 

Kuba rero abantu bahunga, bikomeje gutera impungenge, dore ko hano mu gihugu hakomeje kuvugwa ibintu bimeze nk’ikinamico ya za coups d’Etat, zidasobanutse. Ku buryo bivugwa ko Lieutenant Général Nyamwasa yagombaga kwicwa, bitewe ni uko akekwa muri ibyo bintu bya coup d’Etat, bikomeje kuba ubwiru. N’ubwo hari ba Lt Colonel Dan Munyuza, Capitaine Muzungu, Major Rugira n’abandi bavuga ko bari kumwe na Kayumba Nyamwasa, bashakaga guhirika ubutegetsi, abantu bakomeje guhangayikishwa n’izo nkuru za coup d’Etat, kuko akenshi bidasiga ubusa! Birabe ibyuya rero kuko bikomeje gukurura amakimbirane n’urwikekwe muri RDF, ari byo bishobora gutera guhunga kw’abasirikare harimo n’abamaze kugera muri Amerika n’ahandi.

 

Bizumuremyi Bonaventure

 

 

Amajyambere n’ubukene ntibibangikana

UMUCO No 18 17 - 30 Nzeli 2005 IMIBEREHO MYIZA 3


 Mperutse kumva abantu baganira, bishimira cyane ko igihugu cyacu cyakuriweho imyenda (dette) na bya bigega mpuzamahanga, bishinzwe imari, bintera kwibaza byinshi. Cyakora uko njye mbibona, niba byarabaye ngombwa ko u Rwanda rukurirwaho imyenda, birumvikana ko ari ukubera ko rwari rwananiwe kuyishyura.

 

Na njye nti ese rwananiwe kuyishyura rute, kandi mpora numva abayobozi babishinzwe, bemeza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza? Ubundi kandi kuba u Rwanda rwarashoboye kuvanirwaho imyenda, ni uko hari ibyo rwari rwujuje mu bisabwa n’ibyo bigega mpuzamahanga, birimo imiyoborere myiza no gucunga neza ibya rubanda ndetse no kuba rufite gahunda zihamye zo kurwanya ubukene.

 

Iyo witegereje ibibera mu Rwanda, wibaza niba hari ikigeze kigeragezwa muri urwo rwego, kuko usanga ibya rubanda bisa n’ibitagira nyirabyo, iby’imiyoborere myiza bitavugwaho rumwe na bose naho ibyo kurwanya ubukene byo bisa nko guca umugani ku manywa.

 

Cyakora, iyaba amagambo ari yo yari ibikorwa, ubu ya vision 2020 duhora twumva, tuba tuyikozaho imitwe y’intoki, uretse ko tutarebye neza ahubwo yazaba nka ya « Objectif 80 » ya nyakwigendera Mobutu Sese Seko. Niba byari ibishoboka ngo ibikorwa bibe byinshi, amagambo abe make, ahari twagira aho twigeza.

 

Kuva gahunda yo kurwanya ubukene itanguye kuvugwa, Umunyarwanda ararushaho gutindahara. Iyo urebye imibereho y’abanyarwanda, haba mu mijyi, haba mu cyaro, wibaza aho tuva n’aho tujya hakakuyobera. Mu myaka 10 ishize yonyine, ibiciro by’ibintu byose byikubye inshuro 10 ndetse hari n’ibyarengeje, kandi ubushobozi bw’umuturage bwo guhaha (pouvoir d’achat) ntibwigeze burenga umutaru, ahubwo bwarushijeho kuyoyoka. Ibi mu byongera bwa Leta ivuga ko irwanya.

 

Ikibabaje ni uko ibi bigaragara ko ntawe ubyitayeho, kuko umuturage yibukwa igihe cy’amatora cyegereje, akizezwa ibitangaza, ubundi amatora yarangira, akabitegereza amaso agahera mu kirere. Sinzi niba hari ujya yibuka ko mu cyaro iyo umuturage agize amahirwe akabona aho aca inshuro, atahana 300 Frw ku munsi, adashobora no kugura ikilo cy’isukari cyangwa kwishyurira umwana umusanzu w’ishuri, dore ko minerval yo ngo yavuyeho! Ugereranyije n’ibiciro biriho ubu, ayo mafaranga 300 amaze iki koko? Uru ni rumwe mu ngero nyinshi umuntu yashobora gutanga ku mibereho igoye abaturage, badafite icyizere na gito cy’ejo hazaza, niba ibintu bikomeje uko biri uku. Kereka rero niba gahunda yo kurwanya ubukene ifite abo ireba n’abo itareba!

 

Abayobozi bacu bakunze kudutoza kubumbatira umutekano, ariko bakwiye kuzirikana ko umutekano w’inda na wo ari ngombwa. Ku buryo hari n’uwigeze kuvuga ko aho kwicwa n’inzara, yakwicwa n’isasu. Amajyambere turangamiye rero ntajyana n’ubukene. Umuturage akwiye kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo binyuranye mu buryo bwo kugira imibereho myiza (gutura heza, indyo yuzuye, kwivuza, amazi meza, kwambara, kurihira abana ishuri) n’ibindi ntiriwe ndondora. Ibyo ni byo by’ibanze. Biratangaje kubona mu gihe tugezemo nta muturage ugishobora kwigondera inzu y’ibati. Bake cyane bashobora kubigeraho nabo ntibashobora gushyiraho agasima (ciment) kuko bisa n’inzozi ! Ndetse aho bikomereye no kubaka nyakatsi ntibyoroshye kuko ntaho wabona umukenke cyangwa umuyange, ibisambu byaracitse mu cyaro. Kubaka mu mugi byo ni ugukurayo amaso burundu ! Ubukene rero burahari mu baturage kandi uko iminsi ihita ni ko burushaho kwiyongera.

Hari icyakorwa mu rwanya ubukene


Duhereye ku ngero za hafi, abantu bakomeje kwibaza impamvu ibiciro by’ibicuruzwa by’ubwoko hafi bwose bizamuka buri munsi, kandi bisanzwe biri hejuru cyane, mu gihe mu bihugu duturanye bihahika, haba muri Congo, Uganda, Tanzania yewe no mu Burundi bumaze imyaka mu ntambara. Abategetsi b’u Burundi bo bahangayikishijwe n’imibereho ya bene wabo, ku buryo n’ubwo bavuye mu ntambara, baherutse kuvanaho taxe (imisoro) ya 160 Fbu bafataga kuri buri litiro y’ibikomoka kuri peteroli, kandi ibyo ntibizabuza igihugu gukomeza gahunda zacyo.


Kubera guhaha buri kantu bahendwa, abaturage ntibashobora kugira icyo bizigamira cyangwa gufata inguzanyo ngo babone ubwishyu. Amafaranga umukozi akorera ukwezi kose, ayahahisha iby’umunsi umwe, ahasigaye uko abaho na njye ntumbaze! Ese ko kuba ibiciro bihanitse, tuzi ko n’imisoro ikabije ibifitemo uruhare, ni kuki Leta itafata icyemezo ikayigabanya ndetse aho bishoboka ikayikura rwose, ariko abaturage na bo bagashobora kubaho mu buzima bwiza (vie décente)? Ariko babivuze ukuri ngo “Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira”.


Ntibyaba bisanzwe ko umuntu uhembwa 1.000.000 Frw, yakwita ku mibereho y’uwo bakorana uhembwa 40.000 Frw, bahahira ku isoko rimwe! Nyamara urugero (rapport) rw’imishara ruramutse rubaye nka 1/ 15, uhembwa make agahembwa nka 20.000 Frw, uhembwa menshi agahembwa 300.000 Frw, byatuma abakozi bose bumva ko bafashwe kimwe kandi basangira ibyiza by’igihugu uko biri. Ni na bwo abakozi bo hejuru bagirira umutima w’impuhwe abo hasi, kuko baba bumva neza situation barimo. Naho ubundi, ubusumbane bukabije bw’imishahara hagati y’abakozi, cyane cyane muri Leta, ni bwo butuma na ruswa isakara mu nzego za Leta cyane cyane mu bakozi bahembwa urusenda.


Ubu kugira ngo ugere muri serivisi ya Leta, ubone ugutega amatwi ni ibintu bidasanzwe! Iyo winjiye, urasuhuza bakakuninira, ubundi bakakwitegereza, guhera ku mutwe kugeza ku birenge. Iyo bagupfuye agasoni, bakumva ikibazo cyawe, barakubwira ngo “uzagaruke ejo”, wagaruka ejo bikaba uko, warambirwa gusiragira kandi ushobora kubona ibyo ubapfunda ukibwiriza, ubundi bigacamo aka ya mvugo! Umukozi utanga inumero zo kubonana na Muganga ku bitaro bya Leta, azitanga ahereye ku ya 3, ebyiri zibanza akazibikira abaza kuza bakerewe, bafite icyo bamuhereza.


No kurwanya ruswa rero ni urundi rugamba Leta izatsinda biyigoye, igihe cyose abategetsi bakuru bakomeje kwikunda no kwikubira ibyiza by’igihugu. Isumbana rikabije ry’imishahara ntirituma abo hejuru bibaza uko abari hasi yabo babaho. Ntitwabura no kuvuga ku kibazo cy’abashomeri bakomeje kwiyongera, baba abasezererwa na Leta n’ahandi, baba abarangiza amashuri makuru n’ayisumbuye, kuko gikomeje kwirengagizwa kandi kiriho!

 

Ibiciro bikwiye kugenzurwa

N’ubwo byemewe ko mu gihugu cyacu umucuruzi n’umuguzi bagomba kwiyumvikanira mu guhaha, igikomeje kugaragara ni uko umuguzi akomeje kuba nyakugorwa. Benshi muribuka ko mu minsi ya vuba aha ubwo urwego rwa Leta rubishinzwe rwashyiragaho ibiciro by’ingendo mu matagisi hano mu Mujyi wa Kigali, bitigeze bikurikizwa! Ba nyir’amatagisi banze ibyo biciro, ahubwo n’ibyari bisanzweho barabyuriza.

 

Byateye amakimbirane atari make hagati y’abagenzi na ba convoyeurs. Ibiciro by’ibicuruzwa, haba mu maduka, haba muri za boutiques ndetse no mu isoko bikwiye kugenzurwa kuko uretse ko bitwaza n’imisoro, abacuruzi na bo ntiboroheye abaguzi na gato, kubera gushaka kunguka ibya Mirenge ku Ntenyo.


Ibyo ari byo byose, amajyambere duharanira si imihanda ya kaburimbo cyane cyane mu mujyi wa Kigali, si n’imodoka zihenze cyangwa amazu meza yo mu mijyi gusa, ahubwo ni ubushobozi kuri buri Munyarwanda bwo kugira imibereho iboneye no kubaho mu mutekano usesuye.


Rugero Mathias

 

FPR mu kwaka umusanzu nk’uwa Muvoma

UMUCO No18  17-30 Nzeli 2005, urup. 2


Inkuru ntikiri ibanga, ubu bisigaye bivugwa ku mugaragaro ko umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeje gahunda yo kubaka umuryango ufite imbaraga zikomeye muri byose, haba muri politiki no mu bukungu bw’igihugu.


Ubu akaba ari yo mpamvu abayoboke b’ayandi mashyaka PSD, PL, PDC, PDI, PPC, UDPR n’irya ba Ntiruhungwa na Safari biravugwa ko bakomeje kurahira muri FPR ku bwinshi. Ibyo bikaba biterwa n’uko abanyapolitiki, n’abacuruzi, hanze aha bamaze kubona ko kutaba muri FPR bifatwa nk’umuziro, kuko ntacyo ukora ngo kigende utayirimo. Ngo iyo bigeze rero mu itangwa ry’imyanya, usanga hahabwa akazi abarahiye mu cyama mbere y’abandi. Ku buryo ubu mu gihugu hateye imvugo ngo niba utararahira kakubayeho, uretse ko hari n’abatazi aho barahirira.


FPR Inkotanyi ni yo ikora yonyine


Mu gihe amategeko mu Rwanda atemerera amashyaka gukora mu bwisanzure kugera ku rwego rw’Uturere, Imirenge n’Utugari, FPR yo irahagera ku buryo na nyumbakumi hari urwego ruyihagarariye. Bityo, akaba ari imwe mu mpamvu ituma abantu bemeza ko FPR isenya andi mashyaka, iyabuza kugera ku baturage kandi yo ibageraho. Ikindi kandi ni uko usanga n’ibigo byose bya Leta, FPR ihafite umukoresha koro, ushinzwe kwegeranya imisanzu yayo, ku buryo usanga abakozi binubira mu matamatama uwo musanzu umeze nka wawundi bari bamenyereye wa Muvoma. Iyo ubajije impamvu abakozi batanga uwo musanzu bagononwa, bagusubiza ko ari ukwiteganyiriza ngo kuko utawutanze ntuba uri uwabo, byakuviramo kubura akazi! Ibi na byo biri mu byo bashinja umuryango wa FPR-Inkotanyi ko usenya andi mashyaka, ukanayavangira mu gihe wanze ko habaho impano ku mitwe y’amashyaka, wo warangiza ugashyiraho igitsure gisumbije itegeko waka umusanzu abayoboke bayo n’abatari abayo. Kuba kandi nta munyapolitiki ushobora gukina politiki ngo ashobore guhabwa urubuga , kuba nta muntu ushobora guhabwa umwanya ukomeye atayobotse FPR cyangwa ngo yemere kuba igikoresho, bituma andi mashyaka asenyuka, bamwe bagahitamo kwerura bakayoboka, abandi bagakomeza kuzambya ibintu bahitamo kugira indimi ebyiri, urwo bakoresha bari mu kwaha kwa FPR n’urwo bakoresha bakuwe mu kazi.

 

FPR itinya guhangana mu bitekerezo


 
Ingaruka zo gutinya guhangana mu bitekerezo kwa FPR-Inkotanyi ni ukuba mu gihugu kiyobowe n’ibitekerezo bya bamwe bitavuguruzwa cyangwa ngo bunganirwe. Akaba ari yo mpamvu bamwe mu banyapolitiki na bo bahindutse nka ya mashyirahamwe yo muri Gacaca yitwa « Ceceka », banavuga bagahitamo kongorera na bwo bakebaguza, bemeza ko nibagira amahirwe ibyo FPR ishaka kugeza ku Banyarwanda yonyine, iramutse ibigezeho ari byiza ngo ariko nibinanirana nk’uko abo yizeye benshi bamaze kugaragaza ko bacungana n’imbehe zabo gusa, abanyarwanda bazaba bari muri ubwo bwato ngo bubambutse iyo nyanja bazarohama, babure twa twato duto, twagoboka ubwo bunini bugize impanuka mu gukiza abantu. Igihe cyari kigeze ngo abagira inama Perezida Kagame bamubwire ko abaturage bakeneye abanyapolitiki baganira ku bibazo by’abaturage, bagamije kubishakira ibisubizo, hakaba impaka zubaka, abaturage bakagira uruhare ku ngamba ziriho nta kuniganwa ijambo. Kuko iyo ari yo nzira nzima izamufasha gukemura ibibazo by’Abanyarwanda mu gihe kirambye, muri ibyo bibazo twavuga nk’amateka yabo, icy’ubutaka bukomeje kugirwa ibikingi na bamwe, ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge no kubabarirana hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ikibazo cy’ubutabera, maze ugize uruhare mu gukora amahano agahanwa ibintu bikava mu nzira bikozwe mu buryo bw’ibiganiro byaguye.



Bizumuremyi Bonaventure

Itangwa ry’amasoko ya Leta rirakemangwa !

UMUCO No 18  17-30 Nzeli 2005, urup. 2

 


Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta, kizwi ku izina rya National Tender Board (NTB), kikaba cyarashyizweho hagamijwe gutanga amasoko ya Leta binyuze mu mapiganwa no mu mucyo (transparence) mu rwego rwo kurwanya ruswa n’icyenewabo byabonekaga itangwa ry’amasoko ya Leta, u biravugwa ko icyifuzo cya Leta kitagezweho, ngo kuko usanga ahubwo harabayeho gukiza bamwe, abandi bahagwa. Nk’iyo urebye ibishingirwaho kugira ngo sosiyete ihabwe isoko, usanga bibanda kuri chiffre d’affaires yayo, ibyo rero akaba ari byo byimitse capitalisme sauvage, iteye inkeke muri NTB, kuko usanga sosiyete ntoya zidashobora kubona aho zimenera, bitewe n’ibyo basabwa byo kugaragaza amasoko yagiye akorwa arimo agatubutse. N’ubwo National Tender Board, ivuga ko ibyo ibikora yima amasosiyete mato adafite chiffre d’affaires nini isoko ngo ni uko iba isanga ayo masosiyete nta bushobozi bw’amafaranga buhagije afite bwo kuzakora neza ibiba bikubiye muri iryo soko. Ariko rero iyo usesenguye ibisobanuro bya National Tender Board, usanga bidafudutse kuko itangwa ry’amasoko ntirikwiye gushingira ku mafaranga gusa (chiffre d’affaires), ahubwo rikwiriye gushingira ku buhanga n’ubumenyi
bugaragazwa n’iyo sosiyete izaba yagaragaje, dore ko akenshi ayo masosiyete yimwa amasoko abishoboye kandi akaba yaciye make kuri ya yandi manini amaze kumenyera guhabwa amasoko yonyine. Uretse n’ibyo guca make kuko ari byo bungura Leta, nta rwitwazo rwari rukwiye kubaho, kuko amabanki yo mu Rwanda aba yiteguye guhita atanga amafaranga ku bakiliya bayo baba batsindiye bene ayo masoko. Ikindi kandi National Tender Board idakwiye kwirengagiza ni uko na yo izi neza ko ku isosiyete yatsindiye isoko ihabwa 30% by’amafaranga azarigendaho.


Haravugwamo ruswa ikomeye


Bitewe na bene ya masosiyete manini aba atanga ibiciro binini, amato yatanze ibiciro bidakanganye, akigizwayo, twasanze ahanini biterwa na ruswa ivugwa muri kiriya kigo. Amwe mu masosiyete ashyirwa mu majwi ni: E.M.A. Mugarura. Uyu bivugwa ko yakuye akayabo mu kubaka imidugudu ya Caisse Sociale du Rwanda (C.S.R.).


ashingira ku mibereho ye, uko yagiye azamuka, kuko mbere y’intambara yari umwubatsi ugendera muri Hilux ishaje cyane, none ubu yeguye mu Nteko, agura Jeep Mercedes iruta iya Perezida. Bavuga kandi EMUGECO, E.M.P.(Mubiligi), E.G.C. (Nsengumuremyi Alexis), HYGEBAT. Aya masosiyete twavuze, aravugwa muri amwe abona amasoko akoresheje ruswa. Bumwe mu buryo bwa mbere batangamo ruswa, bayitanga mu gihe cyo gusura (visite) ahakorerwa imirimo, kuko ba ingénieurs bajyana na bo babamenera amabanga kubera ruswa! Bakababwira uko isoko rihagaze na yo batagomba kurenza ku buryo kuri bo gufunga amabahasha biba ari umuhango. Kuba ibi bivugwa ni uko biriho kandi bibabaje abaturage bahora bagura ibitabo, batanga amafaranga adasubizwa, ku buryo bamwe batangiye kubifata nk’uburiganya bakorerwa na National Tender Board (escroquerie). Ariko rero, ibi ntibivugwa ku masosiyete y’ubwubatsi gusa, bivugwa no mu
ba fournisseurs b’ibintu muri Leta, harimo abitwa ba Nkubiri byakijije burundu. Twegereye bamwe mu bacuruzi bakunze kwitabira ipiganwa ry’amasoko, abenshi kubera ubwoba ntibagira icyo badutangariza, ariko buhoro buhoro twakomeje kuganira na bo, maze umwe muri bo anyicira ijisho. Ni bwo namukurikiye, maze mbere yo kugira icyo antangariza, abanza kumbaza niba ntazamuvamo ngo kuko abana be n’umugore bakimukeneye. Maze na njye ndatinze, nti ibyo turabimenyereye kuko uretse nawe w’umuturage nta n’umunyapolitiki n’umwe mu Rwanda utinyuka kugira icyo atangariza umunyamakuru. Maze kumuhumuriza, ni bwo yambwiye ati muri National Tender Board ibihabera ni agahomamunwa. Ibyo ndabivuga kuko maze imyaka 5 njya gupiganirwa amasoko, ngura ibitabo, nkaba ntaratsinda na rimwe. Urumva ko ibyaho mbizi. Namubajije ikibitera n’uko abibona, maze mu magambo asobanutse, avuga ko asanga ari ikigo Leta yashyizeho cyo kwikiriza bamwe kigaheza abandi ku byiza by’igihugu ngo kuko ari ho byoroshye kwigizayo abadashakwa cyangwa se abatatanze ruswa itubutse. Yakomeje avuga ko bakoresha ruswa itubutse. Yakomeje avuga ko bakoresha uburyo bwo kumenyekanisha amasoko mu binyamakuru, bakongera bakavuga ko ibindi bisobanuro ubisanga kuri website yabo ( www.ntb.gov.rw ) ngo kandi iyo ugiye kurebaho ibindi bisobanuro ntacyo usangaho ngo ubwo buryo rero kuri bo bwo kwimana amakuru (information) ni kimwe mu byerekana ko nta transparence irangwamo ngo kandi babikora, babigendereye.
Uretse uriya mugabo wagize icyo adutangariza bigoranye, hari n’andi makuru twagiye dutangarizwa n’abandi bantu batandukanye, hakaba n’ayo mu kinyamakuru UMUCO twagiye twitahurira. Muri ayo ni uko muri National Tender Board uretse bene ari masosiyete abona amasoko hakoreshejwe ruswa, hari n’andi masosiyete abona amasoko arimo agatubutse kubera icyenawabo, gishingiye ngo ko ayo masosiyete ari ay’icyama (RPF), ngo ba nyirayo ari abo mu cyama! Mu yo bashyira mu majwi hari nka za NPDCOTRACO, Mutara Entreprise, Autocar yigeze guhabwa usoko ryo kugura za TATA mu Buhindi, za Rwanda Métal, Fair Construction n’ayandi.


Bizumuremyi Bonaventure


Madamu Janet Rwigema aravugwaho kuba anekera Uganda

UMUCO No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 4


 
Hanze aha mu mujyi wa Kigali no mu bihugu duturanye bikomeje kuvugwa ko umufasha w’intwari Gisa Rwigema, akomeje kurangaranwa n’ubutegetsi bw’Inkotanyi. Ngo ni bwo bwari bukwiye kumugenera icyubahiro gikwiye umufasha w’uwatumye Abanyarwanda bari baraheze ishyanga bagaruka mu rwababyaye, maze agahesha ishema Abanyarwanda n’abarutuye bose. Nk’uko bitangazwa na bamwe bazi ubutwari bwa Gisa, ngo birababaje kubona umuryango we utitaweho uko bikwiye, ngo ku buryo Madamu Janet Rwigema yimenya kuri byose. Abantu bakaba bibaza igitera ibintu nk’ibyo.


Aravugwa mu banekera Uganda


Bitewe n’ibivugwa ko atitaweho n’ubutegetsi bwagiyeho bubikesheje amaraso yamenetse atagira ingano y’Abanyarwanda bari barangajwe imbere n’umugabo we, Fred Gisa Rwigema, byatumye abantu babikurikiranira hafi ngo bamenye ikibitera. Mu babikurikiranye kandi bakabicukumbura, batangarije ikinyamakuru UMUCO ko ibivugwa kuri Janet Rwigema byo guhezwa ku byiza Intwari Gisa yaharaniye, ari byo ngo kuko uwo mubyeyi yimenya, haba ku birebana n’amashuri y’abana, icumbi n’ibindi byose umugabo we yari kuba yitaho iyo aticwa rugikubita. Ngo ibyo bimusaba gushoka mu bucuruzi bugoranye muri iki gihugu, kuko uretse na we washinze agence icuruza amatike y’indege, ngo n’abacuruzi b’abagabo birabagora, kubera imisoro no kubura ababafasha kubona amasoko akomeye muri iki gihugu. Bakaba bemeza ko ngo ubutegetsi bumaze kumuheza no kumutererana, yakomeje kwibanira n’abari inshuti z’umuryango ngo ku buryo yakomeje gusurana na Général Salim Saleh, murumuna wa Museveni, Perezida wa Uganda. Ngibyo rero ibyamuviriyemo gukekwa amababa, ashyirwa mu majwi ko yaba anekera igihugu cya Uganda!


Iby’urupfu rwa Fred Rwigema byabaye ibanga rikomeye


Ngo ikindi kandi ngo ntiyigeze agaragaza impungenge n’amatsiko yo kumenya iby’urupfu rw’umugabo we, ku buryo ngo yabigizemo ubutwari budasanzwe, akima amatwi amakuru yavugaga ko umugabo we yishwe kubera ishyari ry’inkotanyi nkuru bari bafatanyije urugamba. Ibyo byose byatumye muri we hakenerwa kumenya uko yakiriye ayo makuru, ngo bizwi neza ko azi neza iby’urupfu rw’umugabo we ngo akaba azi niba umugabo we yarishwe n’ingabo za Habyarimana cyangwa niba yarahitanywe n’umugambi wari wacuzwe n’abasirikare bakuru b’icyo gihe mu Nkotanyi.


Madamu Janet Rwigema afite ubushobozi bwo gukora nk’abandi


Mu bindi bitangaje ngo ni uburyo adahabwa akazi kandi agashoboye, yarize, ngo ahubwo ubu akaba yaroherejwe kuyobora abgore mu nzego z’ibanze, ku buryo ubu ari Perezida w’abagore mu Karere ka Nyarugenge! N’ubwo abadutangarije aya makuru badusabye kubagirira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo, byatumye na twe, mu kinyamakuru UMUCO, twibaza impamvu umuryango wa FPR-Inkotanyi hatarimo umuco wo kuzirikana, kubaha no kwibuka abagize  uruhare rukomeye mu kubohoza igihugu kugeza n’ubwo bamwe bakimeneye amaraso. Maze dusanga uretse Madamu Janet Rwigema n’abandi bibagiranye n’imiryango yabo ntawe uzi n’aho iba.


Si we wenyine utaritaweho


Uretse umubyeyi wa Rwigema wubakiwe inzu mu Kiyovu cy’abakire, nta gahunda izwi yo kumenya no gushimira imiryango ya ba Kayitare, Bitamazire, Ngumbayingwe n’abandi, ngo nibura imidari y’intwari zaguye ku rugamba iherekezwe n’ishimwe rigaragara, ryagenerwa iriya miryango. Ikindi kandi twasanze no ku munsi wo kwibohoza, ubutwari bwa bariya basirikare b’intwari, by’umwihariko umusirikari utazwi (dore ko hari n’abazwi), butahya bugaragazwa ngo kuri uwo munsi bahabwe icyubahiro cy’ababo nibura biyumvemo ishema rikwiye.


Kuba hatariho gahunda zikwiye zo gushimira no kwibuka abagize uruhare mu rugamba rwagejeje Perezida Kagame ku butegetsii ikinyamakuru UMUCO mu bugenzuzi cyakoze, cyasanze byarakozwe ku bantu benshi, haba mu barwanye urwo rugamba, bafashe imbunda, bazwi ku izina ry’abademob, haba mu miryango y’ababuze abana baguye ku rugamba, haba imiryango yikokoye, igatanga ibyo yari itunze byose no kugera ku bana ngo nta n’ishimwe yabonye, uretse iryo kuba yaratashye n’ubwo bamwe batangiye kwisubirira iyo baturutse kubera kurengwa n’ibibazo babona, abandi bariho, bo batariho. Bamwe mu basheshe akanguhe baganiriye n’ikinyamakuru UMUCO berekeje iya Uganda mu karere ka Toro na Kasese, badutangarije ko ngo basanze ishimwe ry’uko babonye igihugu ridahagije mu gihe bicwa n’inzara, badafite aho bororera amatungo yabo. Ngo ikindi kandi ngo nta n’ijambo rishimira ryabayeho ngo ahubwo abantu babaye ba nyamwigendaho basa nk’abageze ku cyo bashaka, bibagirwa uko bakigezeho n’abakibagejejeho.


Kwiyitirira intsinzi bishobora gukurura ibibazo


Kuba intsinzi yiharirwa n’agatsiko ka bamwe, baheza abandi kuri ibyo byiza, batangira kugabira abo bashaka, bagaheza abo badashaka, amatiku no kugambanirana biratangira, ibyari ukubohoza igihugu no guharanira imibereho myiza y’abagituye bihinduka gucungana no kurinda ubutegetsi. Maze ibyari amoko n’uturere Habyarimana yashyiraga imbere, bisimbuzwa abafite ibitekerezo bishaje, abanyiginya, bahanganye n’abega mu ibanga!


Aho gushyirwa ahagaragara bati aba ntibashaka impinduka, ni abatsimbarara ku moko. Ku Bahutu batumva ko bagomba kuyoborwa buhumyi, bo intwaro yo kubakangaranya yabaye ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi. Kwikubira bihabwa intebe. Nguko uko abantu bagiye bapfa mu buryo budasobanutse, abandi bakazimira ku buryo buteye amakenga. Aha twakwibutsa nka Major demob Ruzindana, bivugwa ko yiciwe muri Nyungwe arashwe, akubutse Uvira mu cyiswe urugendo rw’ubucuruzi bwa coltan, Assiel Kabera wari umujyanama wa Perezida, wishwe nk’ikimonyo nta nkurikizi, Colonel Cyiza, Depute Hitimana, bivugwa ko babuze kandi mu by’ukuri imiryango yabo yararangije gukora ikiliyo.


Hari n’abagiye biyahura nka ba Colonel Shabani Rutayisire bivugwa ko yirashe, ariko bimaze kumenyekana ko yakoranaga na Uganda mu kubangamira ubutegetsi bwa Kagame, bagamije kubuhirika n’ubwo abo bavuga bari bafatanije uwo mugambi, uretse gukekwa batabashije kumenyekana cyangwa niba wari uriho koko, atari ikinamico nk’uko tubimenyereye mu butegetsi bwo muri Afurika.


N’ubwo ariko ibi byose byagiye bikurura amakimbirane kugera mu nzego nkuru z’igihugu, zaba iza gisirikare, zaba iza gisivili, ari na byo byaviriyemo bamwe kwigizwayo, abandi bagahunga igihugu. Iyo ushishoje neza usanga byose biterwa no kwikubira ibyiza by’igihugu kwa bamwe. Maze byagera no ku birebana no kuyobora igihugu no kugitekerereza, ugasanga bikorwa n’abantu babarirwa ku mitwe y’intoki, bica bagakiza. Utabona ibintu nk’uko babibona, akaba umwanzi (igipinga), bagahagurukira kumurwanya n’abe bose, hagamijwe kurengera inyungu zabo.


Ariko rero bitinde bitebuke, hatabayeho guhindura imikorere, ngo abantu babereyeho kumenya abakunda igihugu kurusha abandi, bareke kubyitiranya n’inyungu zabo, hazaba guhangana kuzateza ibibazo bikomeye; kuko hari abantu bumva ko ibintu bigomba gukorwa uko babishaka gusa. Abatabishaka se bazajya hehe? Hakwiye kubaho uburyo buhamye bwo kuyobora igihugu, buzwi budategurirwa muri salon, kuko bene ubwo buryo butinze, ibyakozwe byose bihinduka umuyonga nk’uko byagenze muri Somaliya.


Rubayita Issa

 

Colonel Karegeya ngo yazize kumena ibanga

UMUCO No 18 17 - 30 Nzeli 2005 POLITIKI 5


Ifungwa rya Colonel Karegeya Patrick rikomeje gutera ubwoba umuryango n’inshuti ze. Nk’uko bimaze kwigaragaza, iryo fungwa ntiryakurikije amategeko, ku buryo aho bigeze ntawatinya kuvuga ko yafunzwe n’abantu ku giti cyabo, atari amategeko y’u Rwanda amufunze kugeza ubu.


Tubibutse ko kuva Colonel Karegeya yafatwa, kugeza ubu, umuryango we utazi irengero rye n’icyo afungiye, uretse gukeka gusa. Ku buryo bamwe bavuga ko yaba afungiye muri mabuso idasanzwe yo kuri Jari, abandi ngo afungiye muri camp GP. Ibyo ari byo byose, ikibazo si aho afungiye, ahubwo ni icyo afungiye. Kuba Colonel Karegeya Patrick afunze byerekanye byinshi. Icya mbere, byerekanye ko nta muntu ukomeye hano mu Rwanda, uretse Paul Kagame. Icya kabiri byerekanye ko amategeko akinyukwanyukwa mu gihugu cyacu ari ku bijyanye n’ifatwa n’ifungwa ry’abakekwaho ibyaha ari n’ibijyanye na procédure ubwayo, kuko usanga mu gisirikare bikiri kure nk’ukwezi.


Mu iperereza ikinyamakuru UMUCO cyakoze, cyasanze hari aho bivugwa ko Colonel Karegeya Patrick yaba yarazize kumena ibanga rijyanye n’imitungo y’abakuru be mu gihe yari abajijwe kuvuga iye ngo ndetse akanabagaya cyane, agaragaza ko ibya ba Général Kabarebe na Perezida Kagame abizi.


Ngo yaba rero, mu gihe yabivugaga yarabivuze atazi ko ari gufatwa amajwi, ari na cyo kimenyetso cyamufashe. Bamwe bati Maneko yararangaye aranekwa, arabizira! Muri iki gihe kandi Colonel Karegeya Patrick yari yatumije imodoka ihenze cyane. Yamaze kugera iwe, mu gihe Perezida yarimo ategeka kwambura abategetsi bose amamodoka akomeye. Akaba rero ari ho bamwe bahera bavuga ko yazize gushaka kwihagararaho yanga kuvuga iby’imitungo ye, yitwaje ko azi iya bakuru be n’aho iri.

 

Bizumuremyi Bonaventure