Paul
  Kagame yujuje imyaka ibiri (2003-2005)
Cyakora
  Leta ye irananiwe !
Hari
  impamvu icumi zigaragaza ko Leta ya Paul Kagame inaniwe. Ku
  itariki ya 12 Nzeri 2003, nibwo Perezida Paul Kagame yarahiriye inshingano zo
  kuyobora abanyarwanda mu gihe cy’imyaka irindwi (7), nyuma yo gutorwa n’abaturage
  ku ya 25 Kanama 2003… Nyuma
  y’imyaka ibiri rero (nubwo atari myinshi), bamwe batangiye gusaba Kagame ko
  yatangira kwitegura gukora ibyo yemeye kuko basanga mu byo yasezeranyije
  abanyarwanda nta kirakorwa kinini… Dore
  impamvu icumi (10), zigarukwaho na benshi zigaragaza ko Leta ya Kagame inaniwe. Nyuma
  y’igihe gito Kagame amaze ku butegetsi atowe (muri iyi myaka ibiri) icyo
  kibazo cyateye indi ntera, cyane cyane kubera inkiko Gacaca, aho benshi
  bahamagawe kwisobanura hirya no hino, ariko bagakomeza kwicara ku ntebe z’ubuyobozi ! … Impamvu
  za politiki Kagame yaba atsimbarayeho, hari abasanga nta shingiro zigifite. Ku
  kibazo cy’abajura (barimo abakunze kuvugwa ko ari abatutsi b’ibisambo),
  icyo Kagame anengwaho cyane ni uburyo abakekwaho ndetse n’abahamwa ibyah
  by’ubujura bakurikiranwa ! Ni kiimwe na ruswa ! Ngo
  ntibakurikiranwa kimwe, hari abagikomeje gukingirwa ikibaba ! Kagame
  ntiyakumvikanisha impamvu Leta ye ndetse n’ishyaka rye bikomeza kuba indiri
  y’abatutsi b’ibisambo n’abahutu b’intagondwa ! Ikigaragara ariko
  ni uko bene abo bantu batuma Leta idakora neza kuko bahora batinya, bagakorana
  ubwoba ku buryo nta n’uwabeshya ko akora akazi ke uko bikwiye ! Gahunda
  z’igihugu nka Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse n’imikorere y’inzego
  barimo iradindira ! Ngo iyo bashatse kubakuraho, bamwe baravuga ngo
  babareke bakurure bene wabo (mobilization/mobilization) ! Abategetsi
  bamaze amezi ane biba Leta ! Leta yose ikwiye kwegura ! Abajyanama
  baK agame nabo bakwiye abajyanama ! (reba ku rupapuro rwa karindwi
  « Ibimbabaza »). Muri
  za ntiti Kagame ashakisha mu banyarwanda akazibona bimugoye, harimo abategetsi
  bake usanga bashyize imbere imibereho myiza y’abaturage ! Abenshi
  usanga usanga bashyize imbere inyungu zabo. Haracyari abtegetsi benshi
  bakoresha amafaranga ya Leta mu kubaka imihanda igana ku mazu yabo, mu gihe
  hari imihanda rusange itarakorwa ! Hari n’abirirwa bitaye ku bikorwa
  n’ubucuruzi bwabo aho kwereka abaturage uko bakwiteza imbere ! Amabanki
  araguriza abakire, yewe na za banki zagombye gufasha cyane abaturage bo hasi
  nk’izifasha mu bibazo by’amacumbi, zikorana n’abakire gusa ! Uko
  kwikunda kw’abategetsi kurusha kureba inyungu rusange ni byo bituma gahunda
  Leta yiyemeje zitagerwaho. Dore nawe imihanda ya Kicukiro-Nyamata na
  Ruhengeri-Gisenyi yaheze mu magambo, amazi basezeranyije Ubugesera na yo
  yabaye nka ya mabati ! Nyamara amamodoka meza aragurwa ndetse n’amazu
  ya Nytarutarama aruzura buri munsi ! Nta ntara iheruka umuriro uretse
  Byumba iwuvana Uganda !  
   Abayobozi bakomeje kwibera
  ibiragi ! Nta muyobozi uvuga ibyo yemera, cyangwa ngo avuge ibitagenda
  nta kwikanga ! Ni yo mpamvu usanga bahishirana mu makosa, ahanini bose
  bakavuga ari uko Kagame yavuze ! Abanyapolitiki bakomeje kwibera
  inkomamashyi, bagakomera Kagame amashyi iyo avuga disikuru ze, kabone nubwo
  yavuga ibyo batemera ! Ibyo bituma abaturage nabo bakomeza gutinya kuvuga
  ukuri bazi, buri wese yumva ko aramutse avuze yabizira ! Iki kintu
  cy’abaturage guhorana ubwoba bwo kuvugisha ukuri, nyamara Leta yizeza
  ibitangaza ko hari ubwisanzure, kirakomeye cyane ! Kagame aranengwa kuba
  ntacyo arakora kugira ngo abaturage batinyuke kujya bavuga ibibababaje ntacyo
  bikanga ! Witegereje wasanga kimwe mu bibazo bikomeye Kagame afite ari
  ukugira abayobozi badashobora kumubwiza ukuri, bagahora bamwemeza ko bimeze
  neza. Ikigaragara kandi ni uko abanyapolitiki batinya ishyaka riri ku
  butegetsi ryta FPR ! Kuki ? Amakuru atugeraho aremeza ko n’iyo ari
  mu nama asa nk’uyobye ibiragi ! Ntawatinyuka kubaza ikibazo kigaragara ! Ngo
  haracyari abntu (mu buyobozi) bagragara nk’abatavogerwa, ndetse n’abadatungwa-gatoki !
  Hari abakora amakosa bakayahanirwa, mu gihe hari n’abakora arenze ugasanga
  bigaramiye ! Rimwe na rimwe hari n’igihe bigaragara ko umuntu yakingiwe
  ikibaba ! Ikivugwa cyane muri iki gihe, ni aho uwahoze ari Minisitiri
  w’Ubuhinzi Patrick Habamenshi, na Amabasaderi Ngoga Pascal bashyikirijwe
  inzego z’ubutabera bagakurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.,
  mu gihe ababanje kugaragaraho amakosa nk’ayo barimo Gerald Gahima, Sam Nkusi,
  n’abandi bavanywe mu myanya gusa bagakomeza kwidegembya ! Ibi nabyo
  bimaze igihe, hari ingero nyinshi zigaragara. Abantu nka Yohani Nkongori (wahoze
  ayobora Reji y’ibibuga by’indega) bafunzwe imyaka, nyamara hari abandi
  bagaragara mu maraporo batavugwaho ! Mu
  ishyaka riri ku butegetsi FPR-Inkotanyi, haravugwamo ibice bibiri. Haravugwa
  igice cy’ingwizamurongo kigizwe n’abantu benshi ngo binjiye muri iryo
  shyaka kwibonera  ubuhungiro n’icumbi !
  Bene abo ngo hari ibyo bihisha muri FPR ! Urugero ni umuntu wivugiye ko
  yashinjwaga Jenoside none ko yagiye muri FPR ntawe uzongera kuyimushinja !
  Uwavuze ayo magambo ni umuntu wahoze mu cyitwaga ITARA, ubu akaba yicaye mu
  ntebe ikomeye y’umwanya wa Leta yahawe na Kagame. Uwo munyacyubahiro amaze
  kurahirira kwinjira muri FPR, yagize ati : « Mwanshinjaga Jenoside
  n’ingengabitekerezo ya Jenoside, none ndebe ko bizongera. » Ngo hari
  n’igice cy’abagereageza gukora. …
  Inguzanyo zagenewe abahinzi zou bu zahindutse akarima k’abategetsi, hanyuma
  abahinzi bakanasoreshwa ; ahandi basigaye babasonera kugira ngo bashobore
  kugira icyo bakura ku masoko cyabafasha kwiteza imbere. Abategetsi ni bo
  bahabwa inguzanyo zari zigenewe abahinzi, cyane cyane ko abahinzi bo mu Rwanda
  usanga bakennye cyane ku buryo badashobora no kwishoboza kwiga imishinga !
  Abategetsi rero ni bo bakora iyo mishinga bakagabana ayo mafaranga !
  Urugero ni uko byagendekeye akayabo k’amafaranga y’icyitwa RSSP. Ngiyo
  imwe mu mpamvu zituma abakire barushaho kugenda baba abaherwe, mu gihe abakene
  bo barushaho gusubira inyuma baba ba nyakujya ! Ibi kandi ni ikintu
  gishobora kugira ingaruka mbi cyane byatuma haba n’ibintu bishobora
  guhinduka vuba aha, kuko biragenda birushaho kugenda biba abi ! Ikibazo
  cyo gukomeza gushyigikira amasosiyete amwe gukora yonyine (yikorera ibyo
  yishakiye yonyine mu rubuga rw’ubucuruzi), kibangamiye ubukungu n’iterambere
  cyane. Hari ibigo byinshi bikomeje guhabwa monopole (monopoly). Ibigo nka
  TwandaTel (yahindutse Terracom), MTN Rwandacell, byakomeje guharirwa isoko
  ry’itumanaho ! Nta gushidikanya ko Kagame ubwe ndetse n’ishyaka
  ayobora abgira uruhare rugaragara mu kueitira abashaka gushora imari mu Rwanda
  mu bikorwa nk’ibyo ! Igihugu kikahazaharira ! …
  Kagame yaba yarashutwe cyane ku kibazo cy’umuriro akemera kujya muri za
  moteri aho gufata icyemezo cyo kubaka ingomero nshya z’amashanyarazi !
  Gaz Méthane bahoraga bavuga yabaye baringa ! Abayobozi
  benshi bakomeje kuvugwaho ruswa ! Inzego Leta yashyizeho kurwanya ruswa
  ngo ntacyo ziragaragaza, ndetse n’amategeko yemejwe ntacyo arahindura !
  Ibigo by’igihugu bitanu birimo Umugenzuzi w’Imari ya Leta (Auditor General),
  Urwego rw’Umuvunyi (Ombudsman), Polisi y’Igihugu, Ikigo gishinzwe kwinjiza
  imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority) n’ikigo gishinzwe gutanga
  amasoko (National Tender Board) byose nta musaruro biragaragaza !
  Ikibababje ni uko hari amaraporo menshi yagiye akorwa n’urwego
  rw’umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaza uko umutungo wa Leta warigise,
  nyamara ntihagire inkurikizi iba ! Nta bushaka bwo guhana abaryi ba ruswa
  n’abanyereza umutungo wa Leta bugaragara keretse iyo bagushatse ku zindi
  mpamvu, bakakugerekaho ruswa cyangwa kunyereza ! Ibi bimaze korora umuco
  mubi wo kugambanirana hagati y’abanyapolitiki, maze abanyamakosa nyabo
  bagakomeza kwibera ku ibere ! Kagame nawe aranengwaho kugira abantu bamwe
  intakoreka kubera impamvu ze bwite, aho usanga umuntu avugwaho ibyaha
  nk’ibyo nyamara akikomereza kuzamurwa mu ntera ! Ahubwo icyagaragaye ni
  uko hari ubwo ugerageje kugaragaza abakora ayo makosa ariwe ubizira !
  Uretse aho byagaragaye ku banyamakuru, ubu ngo no muri FPR harimo umuco wo
  kwigizayo abantu bashatse kugaragaza amakosa ya bamwe ! Ujya kumva ukumva
  umuntu bamwise igipinga cyangwa umujura agafungwa cyangwa akigizwayo azira
  kugaragaza amakosa ya bamwe ! Iyo ntambara hagati y’abakada ba FPR
  ubwabo ishingiye ku nyungu zabo ishobora gutuma Kagame arukirwa n’ikirunga
  atiteguye ! Umwanzuro Mu gihe
  gisigaye (imyaka 5) Kagame akwiye guhindura byinshi, kugira ngo arangize manda
  yatorew hari icyo agezeho ndetse abe yakongera kugirirwa icyizere. Kagame ni
  we wahaye abantu (abayobozi) be ingufu zo kwica amategeko, kwiba, no gukora
  ubusa kuko ariwe ubayobora akaba ari nawe ubashyiraho. Aho kujya avugira mu
  nteko ko ntacyo bamumariye (kandi biragaragara), akwiye gukora impinduka
  igaragara, akabavanaho ! Akwiye kwambura abantu imbaraga yabahaye !
  Abajyanama be bakwiye kwegura kuko ibyo byose biba barebera ! Hakenewe
  impinduka ikomeye kandi nta wundi wayikora uretse Kagame. By’umwihariko
  Kagame agomba kwigizayo abantu bafite ubusembwa, kuko badashobora kumugira
  inama nziza kandi bafite ibyo bikekaho ! Inyungu za politiki ntizigomba
  gukomeza kubangamira ubuzima bw’igihugu no gupfusha ubusa imisoro y’abaturage.
  Ntibyumvikana ukuntu Kagame yashobora gufasha ibindi bihugu gukemura ibibazo
  bifite ndetse akanatanga umusanzu mu kubaka Afrika, agahabwa imidari n’ibikombe
  ariko iwe hameze nabi. Byaba byiza ahereye hano mu gihugu. Charles
  B Kabonero Tel
  (Office) : 572464 Mob :
  08304880 e-mail :
  ibimbabazaa@yahoo.com  
    
      
  
  
         
    
  
    
    
    
    
    
      
  
         
      
         
    
  