RWANDA: LETA YA FPR IRI KWITEGURA KURIMBURA ABAFUNGWA IGIHE HABA UMUTEKANO MUKE MU GIHUGU.

12 septembre 2014

Ibihe by’umutekano muke uhora wikangwa mu gihugu urimo kujyana no kwitegura kurimbura bamwe mu bafungwa badashakwa n’ingoma y’inkotanyi. Abafungwa benshi bamaze igihe bimurwa, bakurwa mu magereza bari barimo begereye imiryango yabo, bakajyanwa i kantarange aho batazagerwaho n’ababo bityo imibereho yabo ikarushaho kuba mibi: 
Kizito na bagenzi be bagejejwe mu rukiko

Kizito na bagenzi be bagejejwe mu rukiko

Amakuru atugeraho nuko ku bw’imibereho mibi (kuba kure y’ababo) no kwiheba abenshi barimo bararwara abandi bagapfa kuburyo barimo gushyingurwa buri munsi. .Muri gereza ya Nyanza mu mpera z’ukwezi kwa 8/2014 habaye igikorwa kigayitse cyo gutandukanya abasaza rukukuri n’abandi bagifite agatege abo basaza bimuriwe mu gipangu babamo bonyine kuburyo ntaho bahurira n’abandi bantu.

Abo basaza bari ba bantu bajya gufatirwa amafunguro ( batashobora kujya ku murongo wo gufata ifunguro), buhagirwa n’abafite imbaraga, bajyanwa kwituma, (bamwe barahumye ku bw’imibereho mibi, abandi baraterurwa…). Hagati aho buri wese yakwibaza uko babayeho niba ntawakwegura undi aguye! Ibi bikaba bishobora kuba bihishe undi mugambi mubisha wo kureba uko bapfa mu gihe kihuse dore ko ubuyobozi bwa gereza ya Mpanga bumaze kuba rurangiranwa mu guhohotera abahafungiye no kubakorera iyicarubozo ritandukanye kandi ugasanga ibi bikorwa biba biyobowe n’muyobozi wiyo gereza! Iyi migambi yose Leta ifite ku bafungwa ntiyabura gutera ubwoba buri wese uhangayikishijwe n’imibereho y’abafungwa.

Kugaburira abafungwa ibiryo biza mu mashashi biba byatetswe mu mamashini bigiye gusubukurwa

Ibyo biryo wagira ngo biraroze, byigeze guhitana abana bari bafungiye muri gereza ya Gitagata ( Bugesera), maze biba bihagaritswe. Muri gereza ya Muhanga mu mpera z’umwaka ushize naho byahitanye benshi dore ko bikunze gutera gucibwamo (gucisha hasi) kuburyo uwabiriye adatinda gupfa. Bikaba bikekwa ko produit (imiti) ikoreshwa mu guteka ibyo ngirwabiryo yaba ariyo ihitana ababiriye!

Abariye biriya biryo mu bihe bya vuba aha abo bitahahitanye, abaganga bemeza ko 90 % basuzumwemo “cancer” yo mu mara. Kongera kugaburira abafungwa biriya biryo nta kindi cyaba kigamijwe uretse kubatsemba.

Kuki leta ya FPR iri kurindisha abafungwa abasirikare?

Uyu mugambi watangiye kuvugwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda igihe hari hashize igihe gito ba Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bari bamaze gutabwa muri yombi. Hari abaketse ko bazanye abasirikari gucunga gereza kubera ko hari abasirikari bakuru bagiye gushyirwa muri gereza nkuru ya Kigali, ariko sicyo cyabiteye, kubera ko na mbere hose hari abacungagereza b’abasirikari babikoraga mu ibanga.

Kizito Mihigo agiye kwinjira mu rukiko

Kizito Mihigo agiye kwinjira mu rukiko

Ikigamijwe muri uyu mugambi ni ukugira ngo abasirikari bafate abafungwa nk’ingwate, kugira ngo mu gihe mu gihugu haba habaye umutekano muke, abasirikari bazahite babarasa urufaya babamarire ku icumu, cyane cyane hazaba hagamije kwica abafungwa ngo leta ya Kagame idashaka, yita abanzi, cyane cyane abafungiye ibya politiki, abahoze ari abasirikare n’abahoze ari abayobozi ku ngoma ya Habyalimana n’abananirwanywe n’inkotanyi.

Amakuru atugeraho aturutse muri gereza ya Nyanza yemeza ko uyu mugambi ugeze kure kuburyo ngo muri iyi gereza ibyobo byamaze gucukurwa, ubu bakaba bizitirishije za senyenge, kugira hatagira abahegera. Iki n’icyerekana ko FPR ifite ubwoba cyane ko amateka azisubiramo; iribuka uko yafunguye gereza ya Ruhengeri n’akamaro abo bafunguye babamariye. Aha twavuga nka Col Rizinde Théoneste, Biseruka n’abandi.

Kubera iyi myiteguro mibisha kandi benshi mu bafungwa bakaba baramaze kuyimenya, ubu ngo barimo baratuma ku miryango yabo bayisezeraho kuko ngo ntibazi ko bazarokoka iyi myiteguro yo kubarimbura mu gihe haramuka habaye umutekano muke mu gihugu. BIRABE IBYUYA NTIBIBE AMARASO!!

 

Kamanayo Janvier

Ikazeiwacu.fr