Umunsi bose bigendeye, Afandi PC azategeka nde?

Mu nyandiko ngufi twari twise “Kagame baramutatira bamuseguye”, twari twababwiye twihuta bamwe mu bategetsi basanze mu Rwanda nta marerero ahari, bahitamo kohera abana babo iyo giterwa inkingi, aho birirwa bambaye “mukondo out” banywa n’akamogi. Icyo si cyo kibazo cyacu ariko, ......................................................

Mu rwego rwa gisivili rero, abategetsi benshi bahisemo guhungisha imiryango yabo. Ingero ni nyinshi:
Gatsinzi Marcel : ministre w’ingabo- umugore we w'isezerano n'abana bibera bose mu Bufransa. Ntawukuriryayo: Ministre w’ubuzima-  umuryango we wibera Gent(ububirigi)
Stanley Safari : senateri -  Umuhungu we yibera  mu Bubiligi.
Gasamagera Wellars: senateri -Abakobwa be  babarizwa mu Bubiligi, mu Bufaransa na Norvege(Uwo muri Norvège yahinduye umwirondoro hafi ya wose).
Ayinkamiye Speciose :Senateri - umwana we ari i Montreal muri Canada.
Gatete : Depite -abana be batatu yabohereje i Burayi rugikubita,
Kalisa Evariste:Depite -afite umuhungu wihinduye umurundi muri Norvege, dore ko kugira ngo babone impapuro bisaba kwambaza abapfuye. Yewe aho bamwe banihindura abahutu kugira ngo ubuhunzi bwabo bwemerwe.
Semuhungu Athanase: Idéputé- abahungu babiri Ottawa muri Canada .
Mutsindashyaka Meya wa kigali y’umugi- byo ni amayobera atari matagatifu. We yahungishije umukobwa  n’abuzukuru babiri n’ubwo bagombye kumwihakana bakiyitirira undi se na sekuru! Ubu bari muri Norvège. Abandi bana ba Mutsindashyaka yabohereje kwiga muri Amerika 
Mukama Depite wasenye MDR- na we yasanze ari byiza guhungisha umuryango we mu Bubiligi.
Murera Hope wahoranye SONARWA -ubu yibera muri Kenya n'abana be aho yishakiye akazi. 
Naho mukuru we,  yamushakiye uburyo yagera Ottawa muri Canada  ubu niho yibera.
Bumaya: ministiri- iwe bahunga buri munsi, utari mu Bufaransa aba mu Bubiligi. Ngo akiri muri MINAFET nta kindi yakoze uretse gushakira bene wabo visa. 
 Nkongoli Laurent : Komiserina - Yohereje umuhungu we mukuru na mushiki we i Montreal muri Canada,
Bihozagara yakobo.  ambasaderi-  Yohereje abakobwa be i Montreal muri Canada, none ngo n’uwo bashakanye abakurikiyeyo, ubu arasaba ubuhungiro. Uyu musaza yatoteje impunzi mu Bubiligi no mu Bufaransa ku buryo bw’intangarugero, none aranze azirereyemo.

Ngo ntaho bukikera, no mu ngabo induru ni ya yindi....

Colonel Rwahama Jackson:Abakobwa be bari umwe  Toronto undi ari Montreal muri Canada. Colonel Patrick Karegyeya yohereje mushiki  we n'umuryango wa muramu we wose Ottawa muri Canada kwaka ubuhungiro!
Major Rwigamba Philbert umuryango we wibera Edmonton muri Canada.
Majoro Kwikiriza : umuryango we uri muri Canada, n’ubwo Kwikiriza we iby’ubuhunzi bashakishije uburyo bwiza bwo kubimukuramo akaba akorera Loni muri Afurika y’iburengerazuba afite pasiporo y’u Rwanda.
 Major Matungo wo muri Republican Guard yashoboye kwigereza umugore n'umwana  Windsor muri Canada, ibyo byitwa oparesheni
Capt Haguma, yagejeje umugore n'abana Ottawa mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Major Namuhoranye wa Republican  Guard na we yohereje mushiki muri Norvege, aho na we yagombye guhindura umwirondoro.
Capitaine Migabo aherutse kohereza mushiki we muri Norvège vuba aha.

Tubyibazeho

Ibi bintu birakomeye nyamara n’ubwo abantu babirangarana, kuko abaturage nta cyizere na gike bafitiye igihugu. N’abakikirimo, usanga bashakisha uburyo bwo kuhava kubera gutinya amakuba kuri bo. Biragaragara kandi ko hahunga abifite, ndetse ko no guhunga ari umushinga uhenda.  Amafaranga agenda kuri visa z’impimbano, agenda kuri ba avocats n’ingendo yatunga abana bicirwa n’inzara ku misozi. Ikindi kigaragara ni uko abitwaza ko bajya kwiga babeshya, kuko ntabwo umuntu yakwiga mu gifalama, mu ki Norvégien cyangwa mu gi suédois ngo wemeze ko azabikoresha mu Rwanda cyangwa ndetse no muri Afurika.  N’bazanye abana bazi ikinyarwanda basigaye bakivuga nk’abapadiri bera!

Nyamara afandi PC yari akwiye kwikubita agashyi agakuraho impamvu itera ubuhunzi, kuko niba bikomeje gutya, azasigara ategeka imisozi nk’uwayikebewe.

Léonce Uwishoboye ( Europe) na  Mariya Sindambiwe ( America)

Journal Rwanda l'espoir Umwezi n° 13