Abategetsi bamaze amezi ane biba Leta !

 

Nshuti bakunzi b’ibimbabaza muraho ? Njye noneho akababaro mfite sinzi aho mpera nakababwira. Uzi ko muri iki gihe Kagame aguhaye umwanya, akakwirukana nyuma y’iminsi itatu nta gihombo kirimo ?! Wavaho ujya kubaka Nyarutarama, cyangwa se ufite imodoka nziza ubusanzwe nta n’ingorofani wagiraga.

Ntabwo ari urwenya, kandi ntabwo bisekeje ahubwo birababaje. Amakuru afite gihamya agera ku mwanditsi w’ibimbabaza, aravuga ko abayobozi bakuru b’igihugu benshi bamaze amezi ane biba Leta.

Ayo makuru aremeza ko abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abanyamabanaga nshingwabikorwa b’Intara zose n’abayobozi b’ibigo bya Leta hafi ya bose bamaze amezi ane bafata amafaranga atari make mu buryo bw’uburiganya kandi bunyuranyije n’amategeko.

 

Uko bimeze

 

Amakuru aturuka ahantu hizewe ariko abayatugejejeho bakaba baradusabye kudatangaza amazina yabo, avuga ko nyuma y’aho Perezida Kagame afatiye icyemezo cyo kwambura abayobozi bakuru ba Leta amamodoka mu rwego rwo kugabanya amafaranga Leta isohora ‘(expenditures), bagahabwa ahendutse ndetse n’ibyayagendagaho bikagabanuka, abayobozi be bashatse izindi nzira zo kwibiramo Leta. Birababaje !

Abayobozi bihutiye kwemeza uburyo buzasimbura ayo mamodoka ! Bemeje ko buri muyobozi wambuwe imodoka yahabwa amafaranga miliyoni byibuze icumi (10.000.000) umuntu yavuga ko ari kado (cadeau), nyuma bakanagurizwa izindi miliyoni icumi ku buryo bworoshye kugira ngo bagure andi mamodoka bazagendamo ! Hejuru y’ibyo, bemeje ko buri muyobozi agenerwa amafaranga yo gukoresha mu kugura esansi (petrol) ndetse no gukoresha iyo modoka ! Minisitiri yagenewe amafaranga ibihumbi magana ane an mirongo irindwi na bitanu (475.000 Frw) buri kwezi, naho abanyamabanga bakuru, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Intara ndetse n’abayobozi b’ibigo bya Leta bagenerwa amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi na bitanu (375.000Frw) buri kwezi ! Ikibabaje rero ni aho abayobozi batangiye gufata ayo mafaranga (hashize amezi ane yose bayafata) mu gihe bagikoresha ya mamodoka ya Leta kuko abminisitiri bari batarayamburwa, ndetse n’abayambuwe bakaba bari bahawe izindi modoka za Leta. Birababaje ! Tekereza umubare w’abaminisitiri makumyabiri n’umunani gukubamo ibihumbi magana ane na mirongo irindwi na bitanu (475.000 Frw) hanyuma ugakubamo amezi ane ! hanyuma ongeraho umubare w’abanyamabanga bakuru muri za minisiteri n’abanyamabanga nyubahirizategeko ndetse n’abayobozi b’ibigo bya Leta bose ukubyemo n’amafaranga ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi na bitanu (375.000 Frw) hanyuma ugakubamo amezi ane ! Ni akayabo. Birababaje !

Abayobozi bose bafashe ayo mafaranga mu gihe bagikoresha esansi ya Leta, na za modoka batarazigura ! Babyumvikanyeho, bafatanya kwiba Leta iki gihe cyose ! Nguko uko igitekerezo cya Kagame ubundi cyari cyashimwe na benshi, cyaje kuviramo Leta guhomba amafaranga aruta ayo yahombaga mbere ! Kugeza n’ubu baracyakomeza gufata ayo mafaranga kandi n’imodoka za Leta bazikoresha. Birababaje !

Ikindi kandi ayo mafaranga miliyoni icumi Leta itanga, uyahwe n’iyo yirukanywe ntayasubiza cyangwa ngo agarure ya modoka kabone n’iyo yamaraho umunsi umwe. Mu kubikora nta n’itegeko babihitishijemo ahubwo ni icyemezo cyafashwe gusa ! Ubwo uzajya ajya muri iyo myanya yose azajya ayafata, niyiruykanwa abe yiboneye ayo. Nta n’uburyo yakurikiranwa. Tekereza !

Abayobozi bari muri izo nzego ni benshi cyane ku buryo Leta ihahombera akayabo k’amamiliyari mu gihe kigufi’ Amafaranga yose Leta yarangije kuyaha abayagenewe n’abazavaho ejobundi nyuma y’impinduka bamaze kuyafata. Birababaje nabyo !

Muri iki gikorwa abayobozi bose bafatanyije kwiba Leta. Kagame rero nyuma yo gutanga cadeau z’imyanya (imirimo), ubu hagezweho kado z’amafaranga ava mu misoro y’abaturage ! Hano ho nta gushidikanya ko ubutegetsi bwose bukwiye kwegura kuko ni ubuhemu n’ubujura bukabije bwakozwe ku bushake bw’abayobozi. Birababaje kandi pe !

Ayo mafaranga ariyongera ku kayabo abo bayobozi basesagurira ku matelefoni yishyurwa na Leta, misiyo za buri gihe birirwamo n’ibindi ! Ngo hari abatelefonesha miliyoni eshatu z’amanyarwanda ku kwezi. Misiyo nazo birirwa bazirwanira kubera akayabo bazisaruramo. Ibyo bajya kwiga muri izo za misiyo nta musaruro ugaragara bitanga kereka niba ariho bigira mayeri yo kwiba imisoro y’abaturage. Birababaje !

Ubwo rero Kagame aragenda akicarana na Bazivamo, Polisi Denis na Ngarambe, wenda agahamagara n’abandi nka Nyirahabimana Solina, cyangwa Robert Bayigamba n’abandi, bakamugira inama y’ukuntu bayobora Igihugu ! Ibyo se ntabwo babizi ? Hanyuma Depite Elysée Bisengimana n’Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara bakaza bakongeraho akabo !

Byarimba hakaza abahanga nka Kaberuka na Musoni bakamubwira ubukungu ! Inama bamugira ni izihe ?
Muvunyi uvuna abatamuvuna

 Ikindi kibabaje kurushaho, ni uko Umuvunyi mukuru n’abamwungirije ndetse n’umugenzuzi w’imari ya Leta nabo bayafashe kandi aribo bakagombye kugerageza kubahwitura. Ni ishyano koko !

Abayobozi bakwiye kwegurira rimwe kuko basahuye igihugu ku mugaragaro. Abitwa abajyanama ba Kagame bo ubanza nabo bakwiye inama. Birababaje !

 

            Umwanditsi w’iyi nkuru abarizwa kuri

Tel (Bureau) : 572464

Mob : 08304880

e-mail : ibimbabazaa@yahoo.com

Ibimbabaza na Charles B. Kabonero.