Amakuru yo muri journal UMUSESO

Uburyo Kagame akomeje gusahura u Rwanda mu gihe abaturage bicwa n'inzara (2010-05-23)
Ibi ni ibisobanuro kuri nyemezabuguzi (factures) musanga hasi kuri uru rubuga zerekana uko u Rwanda rusahurwa na peresida warwo Pahulo Kagame.

Musome hasi inyandiko zifite umutwe:
- Inyemezabuguzi (factures) zerekana uko Kagame asahura igihugu (2010-05-23)
- Kagame umwe mubaherwe bo kw'isi batunze indege zihenze cyane (2010-05-22)

Inyemezabuguzi (factures) zerekana uko Kagame asahura igihugu (2010-05-23)
Iperereza Ikinyamakuru UMUVUGIZI cyakoze ryerekana ko igihungu cyacu gikomeje gutakaza akayabo binyuze mw’ikodesha ryindege zikodeshwa na Perezida kandi yikodesha. Twashoboye kubona bimwe mu bimenyetso bigaragara ko leta y’u Rwanda yishyura izo ndege ku giciro k’ ikirenga gikabije. Muri iri perereza , cyabonye ibimenyetso byinshi ariko twahisemo kuba tubagaragariza zimwe mu nyemezabuguzi (Factures) ebyiri; imwe ikaba ifite nomero PF 046 yo kuwa 06/06/2008 ikaba yari ifite akayabo kagera kuri 370.600USD (amadorari ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi n’amadorari maganatandatu).

Kagame umwe mubaherwe bo kw'isi batunze indege zihenze cyane (2010-05-22)
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye gihamya aragaragaza ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame uyobora igihugu gifite abaturage 60% ba barirwa mu batinde dukurikije imibare ya ONU, atunze indege ebyiri zihenze zo mu bwoko bugezweho, zo gutwara abanyacyubahiro bo mu rwego rwohejuru (VIPs).

Iperereza ikinyamakuru cyanyu Umuvugizi cyakoze riragaragaza ko Kagame atunze indenge ebyeri (2) zo mu bwoko bwa BD-700 atungiye muri Africa yepfo.