RDF yongejwe imishahara kubera gutinya Gen. Kayumba

Par Didas M. Gasana (UMUSESO).


RDF Chief:Gen James Kabarebe Camp GP:Tom Byabagamba

-Buri mujepe yongerewe ho 200.000, Private ubu arahembwa 50.000
-Isesengura: Ni inzira yo gushimisha RDF, ntiyoboke Kayumba
-Icyo Gen. Karake, wasimbuye Kayumba muri DMI, avuga ku ihunga rye
-Isesengura: Kayumba, Kagame, bose mu mayirabiri

"Harakabaho Afande Kayumba utwongeje umushahara." Aya ni amagambo nabwiwe n'umusirikare umwe w'inshuti, umwe mu basirikare barinda Perezida Kagame, ntifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu z'umutekano we.

Gen. Kayumba akiri umugaba w'ingabo, bimwe mu byo abasirikare bamwibukiraho, byatumaga benshi banamukunda, ni uguharanira ko imibereho y'abasirikare yitabwaho, n'umushahara wabo ukongezwa, ariko yarinze ahirikwa atabigezeho. Nubwo ubu yahirimye ariko, nibura ihirima rye ryongereye abasirikare umushahara, nkuko tubikesha bamwe mu basirikare twavuganye kuri aya makuru.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso avuga ko ubu umusirikare wo hasi (Private), azajya atahana amafaranga 50.000 ku mpera z'ukwezi, mu gihe abarinda Perezida Kagame bo bongejweho 200.000.

Nkuko tubikesha impande zizewe, abajepe nibo babanje kongezwa, abandi basirikare nabo barararamika, babibona nabi, bituma nabo bongezwa.
Iyi ni imwe mu nzira yo kugura `loyality' ya RDF, kugirango Gen. Kayumba atabona abamukurikira, mu gihe yaba ashatse gusubira iy'ishyamba, ndetse no kurinda umutekano w'umukuru w'igihugu, hashakishwa inzira zo kuburizamo aba `mescontents' mu ba Jepe.
Nubwo gusaba kongerera umushahara abasirikare biri mu byo Gen. Kayumba yaba yarashwaniyeho na Kagame, na nyuma ye, bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare, barimo Major Micombero, Col Nzabamwita Joseph, ndetse na Minisitiri w'ingabo, Gen. Gatsinzi Marcel, nabo bakomeje kugaragaza ingaruka mbi z'imibereho mibi y'abasirikare, nkuko bigaragazwa n'ibaruwa Min. Gatsinzi Marcel yandikiye Perezida wa Repubulika, kuwa 15 Ugushyingo 2006, Ref No: 1845/DEF/343/ F/031/06 (Umuseso ufitiye kopi).

Iyo baruwa ivuga ko zimwe muri izo ngaruka ari ugutoroka igisirikare, kwikorera shuguri, ndetse no kubura abinjira igisirikare, nkuko twigeze kubibagezaho muri iki kinyamakuru.
Mu minsi ishize, twabagejejeho amakuru yuko RDF isigaye ijya mu nkambi y'impunzi, ku rekirita abinjira mu gisirikare, kubera kubura abashaka kwinjira muri RDF

Twibutse ko igihe imishahara y'abasirikare iheruka kuzamurwa ari mu ivugururwa ry'imishahara y'abakozi ba Leta, igihe minisiteri y'ingabo yongererwagaho 3.500.000.000, ariko abongejwe icyo gihe ni abasirikare bato gusa, ariko, nkuko ibaruwa ya Gatsinzi ibyerekana, nubwo yasaranganyijwe abo basirikare, imishahara yabo yakomeje kuba mito cyane. Icyo gihe,umushahara wa Private wavuye ku bihumbi 6.877, ugera kuri 12.877.

Nyuma yo kuraramika cyane kw'abasirikare, Perezida Kagame, asoza amahugurwa ya 411 Infantry Brigade, kuwa 13 Ukwakira 2006, yasabye MINADEF gukora umushinga wo kongeza ingabo umushahara, ukaba warakozwe mu mpera z'uwo mwaka, ariko imyaka ikaba ibaye ine ntacyari cyagakozwe.

Ikibazo:

Mu gihe ubu imishahara y'abasirikare yongejwe igitaraganya, ikibazo cyibazwa ni aho ayo mafaranga azava, cyane ko ntayari mu ngengo y'imari y'uyu mwaka ya MINADEF? Iki kibazo twashatse kukibaza umuvugizi w'ingabo, Major Jill Rutaremara, mbere y'uko tujya mu icapiro, ariko telephone ye igendanwa ntiyanyuramo.

Icyo bivuze ni uko hari amafaranga muri bije azaba `diverted', akajyanwa muri MINADEF, bivuze ko hari za bije z'izindi minisiteri zizagira ayo zigomwa, mu nyungu z'umutekano w'umukuru w'iguhugu n'uw'abanyarwanda bose, ariko izi nyungu zizagira ingaruka ku nzego nk'iz'ubuzima, uburezi, ubuhinzi, n'ibindi.

Kayumba, Kagame, mu mahurizo

Hagati aho ariko, nubwo Leta y'u Rwanda yemeza ko nta kibazo cy'umutekano Gen. Kayumba ateye, aya makuru aremeza ko Gen. Kagame afitiye Kayumba ubwoba.
Kongeza abasirikare ba RDF ni imwe mu nzira zo guhangana na Kayumba, ariko Leta ya Kagame iri mu mahurizo y'uburyo yasenya Kayumba burundu.

Imwe muri izo nzira ni ukwigizayo abanyepolitiki n'abasirikare bashobora gukekwaho kuba bari inshuti za Kayumba, ku buryo hari n'abazabigwamo.

Kuwa 10 Werurwe 2010, hakwirakwijwe amakuru y'ifungwa rya Gen. Karenzi Karake, wasimbuye Gen. Kayumba ku buyobozi bwa DMI, ubu akaba ari umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama. Uwo munsi, ikinyamakuru Umuseso cyaramuhamagaye kuri telephone ye igendanwa, atubwira ko atari byo namba, ariko ntawe bizatangaza ba Jenerali bamwe bafunzwe bazira gukekwaho kuba bari inyuma ya Kayumba.
Indi nzira ni manda isaba Leta ya Afurika y'epfo gufata Kayumba, ikamushyikiriza u Rwanda, ariko nta masezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha ari hagati y'Afurika y'epfo n'u Rwanda, bivuze ko iyi nzira itoroshye namba.

Ubwoba Kayumba ateye Perezida Kagame si uko yamukura ku butegetsi gusa, cyangwa se yateza umutekano mucye mu Rwanda, ahubwo hari n'impungenge ko Gen. Kayumba, mu rwego rwo kwihimura kuri system yamugize imbwa, yisanze mu maboko y'ubutabera mpuzamahanga kubera manda za Fernando, yavuga ibingana iki? Nubwo nawe ari mu mahurizo, ashobora no guhitamo kwirenza benshi.

Kimwe na Kagame, na Kayumba ari mu mahurizo. Dipolomasi n'ubutekinisiye bwa Leta ya Kigali arabuzi, bityo birashoboka ko, Leta ya Kigali izikinnye, igateza ubwega n'igipindi cyinshi, Kayumba yakwisanga mu maboko ya Polisi y'u Rwanda. Byagenda bite icyo gihe? Ni ihurizo.

Gen. Kayumba azitwara ate imbere ya manda za Fernando Andreu, cyane cyane nyuma yaho Fernando asabiye Interpol kongera guha agaciro manda zimufata kubera ibyaha uwo mucamanza amurega?
"Nta Jenerali uhunga" Gen. Karake

Umuseso wagerageje kuvugana n'aba Jenerali batandukanye bagenzi ba Kayumba, kumva icyo bavuga ku ihunga rye, ariko, usibye Gen. Karake, abandi banze kugira icyo badutangariza.

Mu kiganiro kigufi kuri telephone kuwa 10 Werurwe 2010, Gen. Karake Karenzi, yagize ati: "icyo nakubwira gusa ni uko nta Jenerali uhunga igihugu." Tumubajije icyo we yakora aramutse yisanze mu bihe nk'ibyo Kayumba yarimo, Karake yasubije ko yahanganira mu butabera.

Gen. Fred Ibingira, umwe mu bashatse kubamba Kayumba muri sekeretariya, we yanze kugira icyo atangaza, atubwira ko RDF ifite umuvugizi, naho Gen. Ceasar Kayizari we atubwira ko ntacyo ashobora kuvugana natwe, nkuko ntacyo yavugana na Mudacumura (komanda wa FDLR). Tumubajije niba adushyira mu rwego rumwe na FDLR, yagize ati: "Ahubwo mufitanye contrat." Debat twagiranye na Gen. Ceasar Kayizari, tuzayigarukaho mu numero itaha.

End

TITO KAYIJAMAHE.