Abakozi ba Leta y’u Rwanda bakomeje kwirukanwa nta nteguza.

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko muri iyi minsi hari igikorwa cya bucece kirimo gikorwa na Leta y’u Rwanda cyo kugabanya abakozi. Nyuma ya ISAE Busogo na Electrogaz, ubu ahatahiwe ni muri NAEB (ikigo cyahuje OCIR Cafe na OCIR The, hamwe na RHODA) ari cyo National Agricultural Export Development Board, mu magambo y’icyongereza. 

 

Amakuru agera ku Umuvugizi aremeza ko kuwa gatanu taliki ya 29/06/2012, abakozi 40 bahamagawe bagahabwa amabaruwa abahagarika mu buryo bubatunguye, banasabwa guhita bakora ihererekanyabubasha ku munsi wakurikiyeho. Ibi byakozwe nta n’imperecyeza bahawe.

 

Gihamya ya bamwe mu birukanwe muri ISAE Busogo.

Mu ijambo ry’umuyobozi wungirije w’ikigo cya NAEB, Ntakirutimana Corneille, n’ubwishongozi bwinshi, yabwiye abakozi bari bamaze kwirukanwa nta nteguza, muri aya magamnbo:  “Mugende mutange umwanya n’abandi bari hanze aha babone akazi”. 
 
Abakozi b’ibigo bya Leta bakaba batabaza, dore ko akarengane gasigaye ari kenshi, kandi nta n’umuntu ushobora kubarenganura, dore ko n’inkiko z’u Rwanda zisigaye zanga kwiteranya n’abanyapolitiki baba bayobora ibi bigo bya Leta. 

Ku mugereka w’iyi nkuru, murahasanga zimwe muri za gihamya zerekana uko ako karengane gateye.
Agaba Godwin, Kenya.  
Andikira Umuvugizi kuri :info@umuvugizi.com