Akanama ka Loni kasohoye  raporo igaragaza za Gihamya zo uko u Rwanda rufasha ingabo za M23 .
 

Amakuru agera ku Umuvugizi agaragaza ko nyuma yエaho minisitiri Mushikiwabo  na perezida Kagame bahakaniye ko u Rwanda rudafasha Gen Ntaganda, noneho akanama kエimpuguke za loni zishinzwe umutekano zasohoye raporo igaragaza za gihamya zitandukanye zerekano ubufasha leta ya Kagame ikomeje guha inyeshyamba  za M23 .

Nkエuko iyo raporo ibivuga, u Rwanda rwatanze inkunga zitandukanye mu bijyanye no kubaka umutwe wa M23 harimo kuwotoreza abasore bagombaga kujya muri icyo gisirikare, kuwuha imbunda hamwe n段bindi byo kurwanisha kimwe n段zindi mfashanyo mu bijyanye n段gisirikare .

Nkエuko iyo raporo ibagaragaza itarashyirwa ahagaragara ivugako u Rwanda rwabangamiye ibyemezo bya loni bibuza  burundu imitwe yitwaye gisirikare muri Kongo  gutunga imbunda kimwe n段bindi  birwanyisho ibyo aribyo byose.  

 Nエubwo iyo raporo yari yaratindijwe ibihugu bya Kongo Kinshansa hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashakira hamwe uburyo bavugana n置 Rwanda nka kimwe mu bihugu by段nshuti kugirango barebere hamwe uburyo rwakwisubiraho, ariko nibyo bihugu aribyo Kongo na leta zunze ubumwe za Amerika byageze aho byemera ko iyo raporo isohorwa kandi ikanashyirwa  ahagaragara ikaba igomba gusohorwa muri iki cyumweru .

Mu mpapuro zigera kuri  44 iyo raporo igaragaza uburyo u Rwanda rwafashije ishingwa rya M23 runayiha imfashanyo mu bijyanye nエamafaranga hamwe n段mbunda kimwe n段bindi byo kurwanisha, izo mfashanyo u Rwanda rwahaye inyeshyamba za M23 zikaba zibangamiye icyemezo cyエakanama ka loni 1807 kibuza burundu imitwe y段twaye gisirikare kuba yahabwa cyangwa yagurishwa imbunda. Leta y置 Rwanda ikaba yarabangamiye ibikubiye muri icyo cyemezo cya loni 1807 aricyo UN Security Council resolution 1807, ikora kwinjiza mu gisirikare cy段nyeshyamba za M23 urubyiruko rw置 Rwanda, inkeragutabara hamwe n段mpunzi zエAbanyekongo, guha imbunda hamwe n段byo kurwanyisha izo nyeshamba za M23, kumvisha abanyepolitiki hamwe n誕bacuruzi batandukanye babanyekongo ko bagomba gufasha izo nyeshyamba za M23, kuba RDF yarabangamiye ubusugire bw段gihugu cya Kongo yinjira muri Kongo kugirango ifashe imirwano inyeshyamba za M23 zikomeje guhangana na FARDC no gufasha indi mitwe yitwaye gisirikare ibarizwa muri Kongo Kinshansa .

Kwirengangiza nkana icyo cyemezo cya Loni  gifunga burundu umutungo w段zo nyeshyamba hamwe n段kindi cyemezo kijanye no kuzibuza kugenda aribyo 天iolation of the assets freeze and travel ban mu magambo y段cyongereza .     

Ingabo za RDF nanone zikaba zarafashije ishingwa rya M23 hamwe no gufatanya  n段ndi mitwe yitwaye gisirikare ibarizwa mu karere ka Ituri mu bice bya  FIZI zikaba ari na ko zinabafasha nanone mu kubaha ibyo kurwanisha bihabanye nエamabwiriza ya  Loni .

Nエubwo habayeho amanama atandukanye hagati y置 Rwanda hamwe na leta ya Kongo ku bijyanye n置ko bagarura amahoro muri Kongo,  igitangaje ni uko u Rwanda rwakomeje guharanira umuco wo kudahana ruharanira ko Gen Ntaganda Bosco atafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Ikindi nanone gitangaje ni uko u Rwanda nanone rwafashije umutwe wa M23 kwinjiza abasirikare bahoze ari aba FDLR muri uwo  mutwe mu rwego rwo gutiza umurindi izo nyeshyamba.

Za Gihamya akanama ka Loni kabonye.
Muri za gihamya akanama ka loni kabonye harimo ubuhamya butandukanye kagiye gahabwa n段nyeshyamba zatorotse  icyo gisirikare cya M23 zigera kuri 80,  muri bo 31 bakaba ari abene gihugu b置 Rwanda, ako kanama kakaba kanafite amafoto y段mbunda zabo hamwe na zagihamya zaho izo mbunda hamwe n段bindi birwanisho bari bitwaje byakorewe .  Ako kanama kakaba nanone karanahaye ibiganiro abanyepolitiki , abayobozi b段nzego z置butasi za kango hamwe na bamwe mubagize umutwe wa M23 bose bakaba bahamya uburyo u Rwanda arirwo ruri inyuma y段yo mirwano.

U Rwanda rukaba rwarafashije umutwe wa M23 kugirango ufate ibice biri hafi y置 Rwanda rufasha izo nyeshyamba byorohereje gutwara ibyo kurwanisha byazo zibikuye mu Rwanda, ibyo bice bikaba birimo imihanda ituruka za Runyoni igana muri Kinigi cyangwa Njerima mu Rwanda . Aho RDF ikoresha iyo mihanda iha inyeshyamba za M23 imfashanyo ijyanye n段mbunda, amasasu hamwe n誕basirikare binjizwa muri uwo mutwe wa M23 .

Izo mpuguke za loni zikaba zaranabonye n段zindi za gihamya zerekana ko Ingabo za RDF zafashije umutwe wa M23 mu gikorwa cy置kunvisha abasirikare hamwe n誕banyapolitiki bahoze ari aba CNDP , Abanyapolitiki  baturuka muri Kivu y誕majyaruguru, abacuruzi hamwe n置rubyiruko kugirango bitabire imirwano ya M23.
Nkエuko bigaragazwa nエiyo raporo y誕kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ku itariki ya 4 z置kwa gatanu Col Sultani Makenga abifashinjwemo n置 Rwanda yatorotse igisirikare cya Kongo anyuze iya Goma agera Gisenyi aho yakiriwe na Lt Col Emmanuel Ruvusha ukorana na Gen Ntaganda umunsi ku wundi , akaba yaramufashije kuyoboka Gen Ntaganda bashinga umutwe wa M23 aribwo yavaga  mu Rwanda hamwe n誕bandi basirikare urwanda rwari rwamuhaye  bagana iya Goma na Bukavu .  
Gasasira , Sweden
editor@umuvugizi.com

Soma annexe yose