Amakuru ya GASASIRA (UMUVUGIZI)
 
  Amakuru afite gihamya yemeza ko ukwirukanwa k'umudipolomate wa ambassade y'u 
  Rwanda i Stockholm, bwana Evode Mudaheranwa, gushingiye k'uko yari afite 
  mission ya Leta y'u Rwanda yo kuzivugana Jean-Bosco Gasasira, wari umuyobozi 
  mukuru w'ikinyamakuru 
www.umuvugizi.com 
  cyasohokeraga buri munsi kuri internet.
 
   
  Gasasira akimenyeshwa iyi nkuru, yaba yarahise yitabaza inzego z'umutekano za 
  Suwede, izi ngo zikaba zimurindiye umutekano ahantu hatazwi, ariko hizewe. Ibi 
  bishobora kuba bifite ishingiro kuko polisi navuganye na yo ntishaka kugira 
  icyo itangaza ku ibura rya Gasasira.
   
  Nyuma y'uko Leta ya Suwede ivumburiye ko abicanyi ba Leta y'u Rwanda bari 
  bafite umugambi wo kwivugana Jean-Bosco Gasasira, yafashe icyemezo cyo 
  kwirukana mu gihugu cyabo Evode Mudaheranwa, wari wahawe na Kigali ako kazi 
  kagayitse, ko kwica. Gasasira ataraburirwa irengero, yigeze kumbwira ko n'uwari 
  uhagarariye u Rwanda muri Suwede, Jacqueline Mukangira, na we yaje guhagarikwa 
  ku kazi na Kigali kubera ko yari yarananiwe gupanga neza umugambi wo kwica 
  Gasasira.
   
  Nyuma y'uko yirukanywe ku butaka bwa Suwede, Evode Mudaheranwa yanze kujya i 
  Kigali, yiyemeza gushakisha ubuhungiro ahandi kuko yakekaga ko namara kugera mu 
  Rwanda, abamutumye kwica bikamunanira, na we bazamwirenza. Amategeko y'abicanyi 
  uko ameze ku isi, ni uko iyo baguhaye misiyo yo kwica ukananirwa, na we urupfu 
  ruba rukubungamo. Urugero ni ibyabaye mu mwaka w'1998, ubwo uwitwa Mugabo 
  wakoraga muri ambassade y'u Rwanda i Nairobi, yananiwe kwica Seth Sendashonga, 
  abakozi ba ambassade y'u Rwanda i Nairobi bagahabwa amasaha 24 yo gusubira mu 
  Rwanda. Mugabo akigera i Kigali ntiyongeye kubonerwa irengero. Abapolisi ba 
  Kenya bari bafatanye uyu Mugabo imbunda yari irimo gucumba umwotsi, ari na yo 
  yari imaze guhusha Seth Sendashonga. Imana imuhe iruhuko ridashira.
   
  Amakuru aturuka i Kigali kandi yizewe, yemeza ko nyuma y'uko Mudaheranwa 
  yigiriye inama yo kutiyahura mu bicanyi be, abantu bane bitwikiriye ijoro ku 
  wa gatanu nimugoroba, bagota urugo rwa nyina wa Gasasira aho atuye i Rwamagana. 
  Ejo ku cyumweru saa yine z'ijoro, abo bagabo noneho biyemeje kumena urugi, 
  binjira mu nzu, bavugana na murumuna wa Gasasira, bisakisha ubusa mu nzu, saa 
  kumi za mu gitondo baragenda. Bari mu ijipi ifite ibirahure by'umukara. Kubera 
  ubwoba yatewe n'aba bagabo bari bitwaje imbunda za masotera, murumuna wa 
  Gasasira ubu yahunze iwabo, naho nyina afatwa n'ihungabana, ubu akaba akiri mu 
  bitaro by'i Rwamagana.
   
  Iyirukanwa rya Evode Mudaheranwa ku butaka bwa Suwede rinafite isano y'uko 
  yari umuntu wivanga mu buzima bw'impunzi z'abanyarwanda batuye mu gihugu cya 
  Suwede. Yari umuntu ukoresha abantu ntashaka kuvuga amazina, bakirirwa baneka 
  uwo babaga batungiwe agatoki na we, babaza ibyo yakoraga mu Rwanda, ibyo 
  yahunze, icyo akora hano, n'ubundi bugambo bw'imburamukoro.
   
  Ubwo natahaga ubukwe bw'umuntu w'inshuti hafi ya Stockholm, Evode Mudaheranwa 
  na we yari arimo, natunguwe no kubona abo bari kumwe bankurikiza amakamera no 
  muri za toilettes. Ibi nari nabifashe nk'ibisanzwe kuko mu makwe abantu bose 
  bashatse baba bafata amafoto. Naje kumenya impamvu yabyo ari uko, ubwo nari 
  ngiye muri Canada, ngeze kuri aeroport y'i Toronto, nafatwaga n'abapolisi bo 
  ku kibuga cy'indege, banyereka ya mafoto nafatiwe muri bwa bukwe navuze 
  haruguru. Nahise mbwira abapolisi ko ayo mafoto nayafashwe na maneko za ambassade 
  y'u Rwanda i Stockholm, ubwo twari mu bukwe bw'umuvandimwe, wari washyingije 
  umukobwa.
   
  Amakuru yerekeranye n'ibura rya Gasasira ashobora kuzajya ahagaragara 
  bitarenze ejo. Nta kizambuza kuyabagezaho, n'ubwo ashobora kuzaba akiri ibanga. 
  Nta banga ririho ku muntu ushobora kuba yari agiye guhitanwa n'abicanyi ba 
  Leta ya Kigali. Uhishira umugome, akakumara ku bana.
   
  Amiel Nkuliza, Sweden.
  Amakuru aturuka muri Swede aravuga ko umukozi 
  w'ibiro bihagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yirukanywe muri Swede.
 
  Ubushikiranganji bw'imibano n'amahanga bwa Swede bwemeje ko hari umukozi 
  w'ibiro bihagararira igihugu muri Swede wirukanywe ariko ntibwavuga igihugu 
  akomokamo.
 
 
  Abanyarwanda barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda baba muri Swede baravuga ko 
  batewe ubwoba.
  Muribo hari umunyamakuru Jean Bosco Gasasira ukuriye ikinyamakuru UMUVUGIZI 
  gisohokera ku rubuga rwa internet.
  Icyegera cye akaba yararasiwe i Kigali mu Rwanda, mu mwaka w'i 2010.
  Iki kinyamakuru cyarahagaritswe mu Rwanda, leta y'u Rwanda ikirega ko 
  gishishikariza abantu imidugararo.
  Jean Bosco Gasasira yabwiye BBC ko iyirukanwa ry'uyu mukozi wa leta y'u 
  Rwanda, rifitanye isano no kwihisha kwe biri hamwe no kurwara yagize.
  Bwana Gasasira yavuze ko iyo ataba abategetsi ba Swede aba atakiriho.
  Ngo abategetsi ba Swede baramufashije cyane.