Igihugu cya Suwede cyongeye guhagarikira inkunga u Rwanda 

http://www.umuvugizi.com/?p=6237

 

Amakuru aturuka ahantu hizewe yemeza ko igihugu cya Suwede cyongeye guhagarikira inkunga u Rwanda kubera ko rukomeje gutoza no guha intwaro inyeshyamba za M23. Igihugu cya Suwede cyari mu bihugu bifasha u Rwanda kuva jenoside irangiye mu mwaka w’1994. Cyageneraga u Rwanda inkunga ihoraho buri mwaka, igera kuri miliyoni ijana na mirongo inani z’amakuroni (180.000.000.)

 

Abajijwe icyo avuga ku ihagarikwa ry’iyi nkunga, uhagarariye u Rwanda muri Suwede, ambasaderi Venantiya Sebudandi, yatangaje ko «nta makuru afite ajyanye n’iki cyemezo, ko ariko kiramutse ari uko kimeze, cyaba cyafashwe mu gihe u Rwanda rukirwana no kwemeza ko rutagize aho ruhuriye n’ibyo ruregwa».

Ku rundi ruhande, na we abajijwe niba iki cyemezo cyo guhagarikira inkunga u Rwanda cyafashwe kubera ko ishobora kuba ikoreshwa ibyo itagenewe, minisitiri wa Suwede ushinzwe imfashanyo ku bihugu bikennye, Gunilla Carlsson, yatangaje ko «umuntu ashobora kubyita gutyo, ko ariko na none icyemezo cyafashwe bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze muri iki gihe». Gunilla Carlsson akomeza yibaza niba igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu gihe rugifasha uriya mutwe wa M23, cyangwa niba kizahitamo kugenera inkunga yacyo sosiyete sivile cyangwa indi miryango. 

Leta ya Suwede ifashe iki cyemezo mu gihe, mu minsi ibiri ishize, i Kampala muri Uganda hari hateraniye inama yari yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere, inama yareberaga hamwe uburyo ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo, cyakemurwa burundu.

Muri kamena uyu mwaka, impuguke za Loni zashyize ahagaragara raporo yazo yemezaga ko u Rwanda rufasha, rukanatoza inyeshyamba za M23, inyeshyamba zikomeje kwica abaturage no kubirukana mu byabo kuva zashoza imirwano muri mata uyu mwaka.

Amiel Nkuliza, Sweden.