Mercredi 9 novembre 2011 3 09 /11 /Nov /2011 13:18

GUTABAZA: Paul Kagame n'Agatsiko ke biyemeje kwirukana abaturage bose muri Kigali bakayikoreramo bonyine!

 

Uyu muturirwa wa kagame, awujuje mu kibanza yibye !

 

 

Source: Umuvugizi.com

 

 

Abakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, ahazwi ku izina rya “quartier commercial”, bararira ayo kwarika bibaza uko ejo bazamera. Bose bamaze kwihanangirizwa ko bagomba kuba bahambiriye utwangushye, bamwe bitarenze ukwezi kwa 11 ku bandi bitarenze ukwezi kwa 12 umwaka wa 2011, bakabisa umuturirwa w’umuherwe Kagame hamwe n’indi nzu icyama cyujuje ahahoze isoko rya Nyarugenge. Bose baravumira ku gahera Kagame n’abambari be babirukanye shishi itabona mu mujyi kandi baraje bawubasangamo.

 

Abenshi muri bo bamaze imyaka n’imyaniko bakorerera ubucuruzi muri ako gace, bahangayikishijwe n’uburyo bo n’imiryango batunze basa n’abagiye kwangara, bakabura epfo na ruguru, biturutse ku nyungu za gatsiko kamwe gusa.

Nk’uko amakuru agera ku Kinyamakuru Umuvugizi abivuga, mu Mujyi I Kigali harakonje cyane. Abaturage ntibishimye na gato, buri wese yabaye nk’umusazi agenda yivugisha , bamwe ndetse bagenda bakubita agatoki ku kandi. Abari bahafite za restaurant n’ama salons akora iby’imisatsi baramanjiriwe , nta bantu bakibagana, kubera ko urujya n’uruza rwarangwaga mu mujyi I Kigali rwagiye nka nyomberi nyuma y’aho amamodoka atwara abantu n’ibintu awirukanwemo mu minsi ishize.

Nk’uko ayo makuru abivuga, isaha iyo ari yose Kagame azataha uwo muturirwa we wamaze kuzura. Bamwe ndetse batangiye kuwukoreramo nka Nakumat supermarket. Haranagaragaza ko mu bazawukoreramo na Banki ya Kigali,BK, y’uyu muherwe Kagame nayo itazatangwamo.

Umwe mu bavuganye n’ikinyamakuru Umuvugizi wari umaze imyaka 12 acururiza muri ako gace ko mu mujyi wa Kigali, mu gahinda kenshi yagize ati” Kagame n’agatsiko ke bazakomeza kujujubya abaturage kugeza ryari? Iyo bajya guhanga indi quartier commercial yabo, bakatureka tugakomeza gukorera muri aya mazu ko ntacyo yari atwaye abatugana natwe tuyakoreramo. “

Amakuru avuga ko ayo mazu bacururizagamo azasenywa , akabyazwamo indi mitamenwa n’abashoramari. Ariko icyizwi ni uko kugeza magingo aya mu Rwanda Kagame na FPR aribo bashoramari bakomeye mu gihugu.

Kuva Kagame yatangira kubaka uyu muturirwa mu kibanza yahuguje, ikinyamakuru Umuvugizi nticyahwemye kubagezaho uburyo yabujije amahwemo abanyakigali.. Kugeza ubwo barimo gukoresha ikiboko bahatira abantu kujya kuwukodeshamo. Nk’ibyabaye ku muryango LIPRODHOR uharanira uburenganzira bwa muntu , aho FPR yafunze inzu wakoreragamo.

Abantu bamwe kandi ntibakomeje gushira amakenga FPR izwiho cyane gukoresha akayabo mu kuneka kugeza ubwo iba ishaka kumenya n’icyo umuntu yarariye. Bamwe mu bayizi neza, barasanga ko nyuma yo kunanirwa gusenya burundu imiryango nka LIPRODHOR, irimo gushaka kuyerecyeza mu miturirwa y’abambari bayo kugira ngo ibone uko iyineka neza. Ntibashidikanya ko wasanga FPR yaramaze gushyiramo ibyuma bya kabutindi byo kuyifasha mu kiyigenzura .

Uko abambari ba FPR bagenda basahura umutungo w’igihugu ni nako bagenda bigwizaho imitungo, bubaka imiturirwa mu Mujyi wa Kigali. Amakuru atugeraho avuga ko bitewe n’ubukungu bw’u Rwanda bugenda burushaho kwifata nabi kubera kwikubirwa n’agatsiko kamwe, imyinshi muri iyi miturirwa yabuze abayikodesha ari nayo ntandaro yo gukoresha kiboko bashakisha abayijyamo.

Kyomugisha, Kampala