Uwampa miliyoni imwe gusa y'amadolari....! Padiri Thomas Nahimana.

Kwemera no kwiyemeza ni rwo rufunguzo.

 

Uwampa miliyoni imwe gusa y’amadolari, Abanyarwanda nabakiza ubutegetsi bw’Agatsiko mu mezi atarenze 24  kandi nta maraso amenetse !   

  Si ngombwa rwose guhimbira Agatsiko cyangwa kugakabiriza, kukavuga uko kari , uko gateye no kugaragaza ibyo gakora birahagije kugira ngo ushaka kubona asobanukirwe ko ari Ingoma y'amaraso yasimbuye Ubutegetsi bw'igitugu, ko ari Icuraburindi ryakuye umwijima wari ugifite utunyenyeri duke dukanyakanya.

Guhera mu mpera z’umwaka w’1994, hahise hagaragara amatwara atari mazima y’Agatsiko kari kamaze gufata ubutegetsi mu mivu y’amaraso y’Abanyarwanda. Babivuze ukuri koko ngo     ingeso ntiyiriza umunsi ! Agatsiko kahise kagaragaza inyota ikaze y'ubutunzi iherekejwe no gushaka kwiharira ibyiza byose by’igihugu, ari ubutegetsi ari n’umutungo wakagombye kuba rusange . Byahise bigaragara ko ya demokarasi  FPR yasezeranyije Abanyarwanda, ari baringa  nsa .

  Ikibazo benshi bibaza n'ubu ni iki : Harya ubundi ngo FPR yarwaniye iki ? Icyo yagayaga abategetsi bayibanjirije yaragikosoye ? Nk'ubu koko twavuga ko Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe, bazize iki ?Abana bitanze ngo barabohoza u Rwanda, amaraso yabo ntiyamenekeye ubusa ?

  FPR-Inkotanyi ntiyahwemye kwigaragaza nk' Agatsiko k'Abasilikari b'indobanure baturutse Uganda biyita ABASSAJYA ! Ni Agatsiko karushije ubukana utundi dutsiko tw'abasilikari bayoboye u Rwanda mbere. Intego utwo dutsiko tw'abasilikari duhuriraho ni ukwifashisha ubutegetsi, bakikubira ibyiza byose by'igihugu bo n'imiryango yabo gusa . Ishingiro ry'ubutegetsi bwabo ni ITERABWOBA rigaragiye HUMIRIZANKUYOBORE . Igitekerezo cya politiki (philosophie politique) bubakiraho ingoma yabo ni ukwita UMWANZI  igice kimwe cy'abenegihugu ! "Stratégie" yabo ni UKURASA NO KWICA . Ngiyo FPR twabonye, ng'uko uko iri , ng'uko uko iyobora u Rwanda kuva mu 1994 ! Umwihariko wayo ukaba kumira byose bunguri, ikirinda guta n'utuvungukira, ikagerekaho no kujya kwikorera mu mufuka w'umuturage , nta handi byabaye !

  Bamwe mu Banyarwanda b’inkwakuzi bakibibona batyo bahise bafata icyemezo cyo kwamagana  AGATSIKO-SAJYA no kwitandukanya n’ubukozi bwako bw’ibibi. Bahise batangira gushinga amashyaka ya politiki bagamije kumurikira Abanyarwanda, kubafasha kwisuganya ngo bityo babe bakwigobotora amenyo atyaye y’Agatsiko yari atangiye kubagasha .  Kuko ntawari agishoboye kubumbura umunwa mu Rwanda ngo Agatsiko kabure kumwivugana, amashyaka ya Opozisiyo hafi ya yose yagombye kuvukira mu buhungiro. Gusa rero hari ikintu cyakomeje kubera Abanyarwanda benshi urujijo n'ubu bakaba batarasobanukirwa : uko ayo mashyaka ya opozisiyo avuka ku bwinshi ni nako asenyuka byihuse ! Biterwa n'iki ?

  Iyo usesenguye IMPAMVU zitera amashyaka ya Opozisiyo gusenyuka kariya kageni n’ashoboye kurenga umutaru ugasanga afite intege nke cyane, uhita ubona ko ari nyinshi ariko, muri zo, izi enye zikurikira  zikaba simusiga :

  (1) Kubura umulideri uhamye. 
(2) Kubura IKIPE Nyobozi igizwe n’abantu babifitiye ubushake n’ubushobozi. 
(3) Ubwiru mu bijyanye na gahunda y’ibikorwa. 
(4) Kubona amafaranga ahagije yo gukoresha ibikenewe. 

  Ishyaka ritagamburujwe n’izi mpamvu zose uko ari enye icyarimwe, rihungetwa n’imwe muri zo , bityo ntiribe rigishoboye kurenga umutaru, mu by’ukuri rikabaho ariko ritariho !

  Ikigaragara ni uko amashyaka yose ya Opozisiyo ariho ubu (mu mwaka w'2012) asangiye ikibazo cyo kubura amafaranga ahagije yo gukoresha imirimo myinshi, kandi rimwe na rimwe ihenze cyane, ijyanye no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, bwigwijeho imitungo y’akataraboneka (Ngo FPR yonyine irusha Leta y’u Rwanda amafaranga !), burinzwe n’abacancuro bitwaje intwaro,  bukingirwa ikibaba n'Abanyabubasha b'i mahanga bahabwa ruswa irenze ingengo y'imari ya Leta y'u Rwanda , bukagira n’ingufu zose z’itangazamakuru.

  Ikindi kandi gica benshi intege ni uko Leta y’Agatsiko itajya yemera gutera inkunga na nke amashyaka atavuga rumwe nayo nk’uko biteganywa n’amategeko mu bihugu byateye imbere muri demokarasi . AhubwoAGATSIKO-SAJYA kagaragaje ko gafite uburambe mu guhimba amayeri menshi  yo kubiba urwikekwe no gusenyagura amashyaka ya Opozisiyo nyarwanda kabone n’aho byasaba gusesagura amafaranga atagira ingano, yakagombye kurihirwa abana b'u Rwanda muri Kaminuza ! Byarabaye kandi n’ubu biracyaba.

  Uko byamera kose, Abanyarwanda bose bamaze kurambirwa ubutegetsi bubi bw’AGATSIKO-SAJYA. Bamaze kurambirwa iterabwoba n’akarengane kahindutse nk’umugati wa buri munsi. Bamaze kurambirwa ihagarikamutima ritagoheka. Bamaze kurambirwa Ubutabera buhimbira intungane ibyaha bugakingira ikibaba abicanyi bazwi na bose.  Bamaze kurambirwa ubuhungiro. Barifuza kugira  igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa buri wese kandi giha abana bacyo bose amahirwe angana.

  Nibyumvikane neza rero ko nta wakora politiki yazahura u Rwanda adatewe inkunga ihagije y’amafaranga yifashishwa mu kuriha ibikenewe. Iyaba ubushake bwinshi niyumvamo,  bumeze nk'ikibatsi cy'umuriro kingurumana mu mutima , bwari buhagije ngo bumeneshe Agatsiko karekere aho guhangayikisha Abanyarwanda, ikibazo mba naragikemuye kera cyane. Iyaba aya maboko yanjye yonyine yari ahagije ngo nsumire Kagame n’Agatsiko ke mbegeze kure, basigeho gukomeza kwica rubanda urubozo, mba nihuse nkabikora maze Abanyarwanda bagahumeka. Iyaba nari mfite miliyoni y’amadolari kuri konti yanjye muri banki, nayitanga bwangu ntagishije imitima inama,  nkayiha ufite gahunda ihamye yo gukiza Abanyarwanda, bakava ku kiziriko cya kariya Gatsiko kamenyereye gufunga inzirakarengane no kwica abenegihugu .

Nyamara, ndikebuka ngasanga nta kindi mfite uretse umutwe utekereza n'ukwiyemeza. Izo ntwaro zombi ni nziza cyane ariko ntizihagije mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda ku buryo budasubirwaho. Hakenewe n’amafaranga kandi njye ntayo mfite!!!Ariko nemera nkomeje ko dushyize hamwe turi benshi iriya « Miliyoni ya Demokarasi » twayibona mu gihe gito cyane.

 

Abanyarwanda benshi barananijwe kandi bari mu kaga, mbese nk'uyu mwana wabuze byose !

I.Ndamutse mbonye iyo nkunga natsinda Agatsiko-Sajya   

Ibyo mvuga ndakomeje. Uwampa amafaranga angana na miliyoni imwe gusa y’amadolari, Agatsiko katagangaje Abanyarwanda nagasezerera mu mezi atarenze 24, hakajyaho ubutegetsi bubereye abenegihugu kandi butowe nabo. Ndabizi neza ko muri mwe hari benshi mwibaza muti : Wabigenza ute ?

  Reka tubanze twumvikane ku ntego: 
Ikibazo:
 Tuvuge ko ariya mafaranga abonetse taliki ya 31/12/2012, ni ukuvuga ko taliki ya 31/12/2014, Agatsiko-Sajya kataba kakibarizwa ku butegetsi mu Rwanda ?

  Igisubizo: Cyane rwose.    

II.Dore uko nabigenza 
A. Nakwitabaza amatsinda 12, buri ryose rigizwe n’ABAKORANABUSHAKE BATANDATU (6).
 

Bishatse kuvuga ko abantu twakorana mu buryo bwa hafi baba ari 6x12=72. Uyu mubare uhuye n'uwa za Ntumwa 72 Yezu yatoranyije akazohereza gukora ubutumwa hirya no hino, zifite inshingano yo kwirukana amashitani no gukiza indwara z’amoko yose! Kandi ngo zabutunganyije neza. (Soma Ivanjiri ya LUKA 10,1-9). Ni umubare ushyitse.  

Bariya72 baba bagizwe n’abagabo, abagore, abasore n’inkumi bafite impano (charismes et compétences) zinyuranye kandi zuzuzanya. Dore ibyangombwa buri wese muri bo yagomba kuba yujuje:  

(1) Kutaba umucakara w'ubwoba  

(2) Kuba atabarwaho kwishora mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwahekuye u Rwanda.  
(3) Kuba ajijutse (spécialisé) nibura muri bumwe mu buhanga bwakenerwa : Politiki, amategeko (Droit), Icungamari n’ibaruzamibare(economie-statistiques), itangazamakuru, ubumenyi bwa murandasi, imibanire y’abantu (sociologie), iyobokama (théologie-morale), ubuhanga mu gutekereza (philosophie) ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi (agronomie), umutekano, ubukanishi, gutwara indege, indimi z’amahanga (icyongereza, igifaransa, igiswahili, igishinwa, ikirusi) , ….
 
(4) Kuba afite inyota ityaye (détermination) yo kurwanya akarengane kabangamiye Abanyarwanda.  
(5) Kuba yifitemo guharanira INYUNGU RUSANGE (intéret general), ntazitiranye cyangwa ngo azisumbishe  inyungu ze bwite.
(6) Kuba ashoboye gukorera muri Equipe, akubaha ibitekerezo by'abo bakorana kandi agatanga umuganda we.

(7) Kutarangwaho ingeso yo kugambana.

Nyuma y’umwiherero w’iminsi 15, BA 72 batangiza Umutwe wa politiki wakira Abanyarwanda bose bifuza impinduramitegekere mu Rwanda. Uwo mutwe waba witeguye kandi gufatanya n’andi mashyaka aharanira impinduka y’ukuri mu Rwanda.

 

B. Twagaba ibitero by’ubwoko butanu:

  (1) Igitero cy’itangazamakuru
(2) Igitero cy'ububanyi n'amahanga ( Diplomatie)
(3) Igitero cy'icengezamatwara( Mobilisation)
(4) Igitero cy’imishinga yubaka iterambere risangiwe n’abenegihugu bose.
(5) Igitero cy’amatora adafifitse cyangwa imyigaragambyo simusiga.

  C. Dore uko amatsinda yagabana ibitero n’uko yabigenza

  1. Igitero cy'itangazamakuru :
(1) Hashyirwaho  Amatsinda ATANU(5)ashinzwe kwereka  Abaturage n’Abategetsi b’ibihugu by’ibihangange   ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi, akarengane no guhonyora uburenganzira bwa muntu Agatsiko k’Indobanure z’abasilikari b’abicanyi bayobowe na Paul Kagame kakomeje gukorera Abanyarwanda guhera taliki ya 1/10/1990.

  Ayo matsinda yakorera mu bihugu by’ibihangange twasaba dukomeje kurekera aho gushyigikira Agatsiko k’abicanyi no gushyigikira gahunda z'Abalideri bashya.   Ibyo bihugu ni :

 a) Amerika ya ruguru
b) Ubwongereza
c) Ubufaransa
d) Ububiligi(UE)
e) Uburusiya
f) Ubushinwa

  (2) Hashyirwaho Amatsinda ATATU (3) ashinzwe gukorera mu bihugu bikikije u Rwanda.


Ibyo bihugu ni ibi:

a) Congo-Kinshasa
b) Uburundi
c) Tanzaniya
d) Uganda

Buri tsinda rikorera muri buri gihugu ryaba rishizwe:


a) Gutegura ibiganiro bihita kuri television irebwa n’abaturage benshi ,buri cyumweru, ku munsi n’isaha bihoraho.
b) Gukoresha ibiganiro mbwirwaruhame nibura buri cyumweru
c) Kwandika inkuru mu bitanzamakuru binyuranye bisomwa na benshi
d) Gutanga kenshi ibiganiro ku maradiyo yumvwa na benshi
e) Kwitabira ibiganiro- mpaka byerekana akaga FPR yashoyemo u Rwanda n’Abanyarwanda.
f) Amatsinda akorera mu bihugu bituraniye u Rwanda yagerekaho kumvisha abaturage b’ibyo bihugu ingaruka mbi zibageraho bitewe na politiki ya gashozantambara, y’ubwicanyi no kwishongora  birenze urugero y’Agatsiko. Bakwerekwa n’inyungu za politiki y’Ubufatanye mu bwubahane ya Guverinoma yajyaho nyuma yo kwirukana Agatsiko.

  2.Igitero cy'ububanyi n'amahanga(Diplomatie)

  (3) Twarema itsinda rimwe(1) rishinzwe Diplomatie.  

Iri tsinda ryabanza kwibanda kuri biriya biguhu 6 by’ibihangange byavuzwe harugu. Buri gihugu cyajya gisurwa nibura rimwe mu mezi atatu, abategetsi bacyo bagasobanurirwa neza kandi bihagije ububisha bwa politiki ruvumwa z’Agatsiko, bakerekwa n’impamvu zose zituma bugomba kuvanwaho.

  Abategetsi b’ibi bihugu bakwerekwa ukuntu inyungu zabo zitahungabana Kagame n’Agatsiko ke bavuye ku butegetsi ariko bakerekwa n’ukuntu inyungu z’imbaga y’Abanyarwanda zabungwabungwa zikareka gukomeza kuribatwa n’Agatsiko k’abicanyi gakorera inda z’abakagize gusa batitaye ku kaga k’abaturage.

Nanone kandi iri tsinda ryakongera rikibanda ku buryo bw’umwihariko ku bihugu bikikije u Rwanda, kugira ngo bidufashe KUGOTA Agatsiko-Sajya no kukamenesha katongeye kwisasira Abanyarwanda batabarika.

  3. Igitero cy'icengezamatwara(mobilisation)

   (4)Twashyiraho itsinda rimwe (1) rishinzwe icengezamatwara mu Rwanda

  Iri tsinda ahanini ryakoresha RADIYO yashingwa, ikajya ikora amasaha 24/24, yereka Abanyarwanda akarengane bakomeje kugirirwa, ikabafasha gutabariza abarengana no gutahura ibikorwa by’ubugome bikorerwa abaturage hirya iyo mu ntara, muri za Gereza no mu bigo binyuranye bikorerwamo iyicarubozo, no kubatoza gusesengura ubujura n’ubugome bunyuranye biba bihishe inyuma y'ibyo Agatsiko kita gahunda za Leta, nko:

 a) Gushahura abagabo hagamijwe gukorera igice kimwe cy’Abanyarwanda jenoside itavugwa.
b) Gusenyera abaturage amazu ya gikene kubera ko Agatsiko kanyereje imfashanyo zari zaratangiwe kububakira amazu meza.
c) Kubaca imisoro, imisanzu n’amakoro bya hato na hato bijya mu mifuka y’Agatsiko hagamijwe kubaheza mu bukene ngo batazigera bagira ubushobozi bwo kwinyagambura bakarwanya Agatsiko.
d) Kubahatira gutanga amafaranga yabo mu kigega cy’ibisambo cyitwa Agaciro Development Fund, kitagira amategeko akigenga ntikigire n’ugicunga uzwi kubera ko cyashyiriweho guteza imbere  Kagame n’umuryango we bonyine.
e) Kubuza bamwe mu Banyarwanda uburenganzira bwo gushyingura mu cyubahiro benewabo bishwe na FPR kugira ngo bajye bahora bahagaritse umutima, bafite ubwoba, bityo ntibashobore gusaba ko n'ubundi burenganzira bwabo mu gihugu bwakubahirizwa.
f) Gufunga urubuga rwa politiki kugira ngo Agatsiko kabone uko kiharira ubutegetsi konyine maze kabukoreshe mu nyugu zako gusa.
g) Kwica bamwe mu Banyapolitiki batavuga rumwe n’Agatsiko, guhimbira ibyaha abandi no kubafungira akamama hagamijwe gutera abaturage ubwoba  kugira ngo hatazagira utinyuka kwamagana amahano Agatsiko gakora.
h) Kwica no gufungira ubusa Abanyamakuru bamagana ubugome bw’Agatsiko kugira ngo ibikorwa bibi by'Agatsiko bitamenyekana mu mahanga.
i) Kwambura abaturage amasambu yabo bwite agahabwa abavantara b’abatekamutwe bishakira kuyagurisha nyuma bakisubirira za Uganda, Congo cyangwa Burundi.
j) Kwanga guha indishyi (indemnisation) abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo Agatsiko gakomeze kabashumurire abaturanyi babo , bakomeze babarihishe ibya mirenge,  binyujijwe mu byemezo by'Inkiko zififise ziswe Gacaca, bityo hahore urwikekwe n'umwiryane hagati y'Abahutu n'abatutsi (diviser pour regner) .
k) Kwima buruse igice kimwe cy’abana b’igihugu hagamijwe kubima amahirwe yo kuzaba ingirakamaro mu gihugu no kubateranya na bagenzi babo barihirwa byose na Leta.
l) Guhemba abagize Agatsiko n’abarenzamase babo imishahara y’akataraboneka hagamijwe kubagira ibiragi n'ibikoresho no kwogera uburimiro ku bandi bakozi bafitiye igihugu akamaro, mbese nk’abarimu bahembwa urusenda, kugira ngo amafaranga atagera ku baturage nabo bakabaho neza.
m) Gukoresha iterabwoba, abaturage bagahora baragijwe imbunda nk’abagome, kugira ngo batabona uburyo bwo guhura bakaganira ku kaga barimo bikaba byabatera kwivumbura ku butegetsi bubica urubozo.
n) Kurandura imyaka y’abaturage, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro no kubahatira kugurisha ibyo basaruye ku giciro gito cyane muri Koperative z’Agatsiko ! Ikiba kigamijwe ni ugutsemba igice kimwe cy'abaturage hakoreshejwe inzara no kubakamamo amafaranga y'ikirenga kuko iyo bumvise bagiye kunogoka , abafite udufaranga barahindukira bakagura ku giciro gihenze cyane ibyo bihingiye, biri mu maboko y’Agatsiko.
o) Agatsiko gakora byose mu nyungu zako gusa , ubuzima bw'abaturage ntacyo bukabwiye, kabigize nk'IHAME !
p) N’ibindi….

  4. IGITERO CY’IMISHINGA YUBAKA ITERAMBERE RISANGIWE

  (5)Hashyirwaho amatsinda abiri (2) ashinzwe kwiga imishinga y’iterambere ijyanye n’ibyo Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe.

Agatsiko kirirwa kigamba ko kubatse amagorofa  muri Kigali ngo kakahashyira n’isuku. Ariko wareba uko abaturage bakabakaba 90 % bicwa n’ubutindi ukibaza aho iterambere ry’Agatsiko rishingiye. Abanyarwanda si Agatsiko gusa. U Rwanda si Kigali yonyine.

  5. Igitero cy'amatora adafifise cyangwa imyigaragambyo simusiga.

  Mu gihe Abanyarwanda bazaba bamaze gutinyurwa, bagatsinda ubwoba, bakaganira ku bikorwa by'urugomo ubutegetsi bw’Agatsiko bubakorera , bakiyemeza no kunyura mu nzira zitavusha amaraso bigishijwe zo kubuvaho, Agatsiko kazaba gasigaranye inzira ebyeri gusa:

  (1)Kwemera ko habaho amatora adafifise mbere y’uko umwaka w'2014 urangira : Niyo nzira yaha abagize Agatsiko uburyo bwo kugenda neza batanduranyije.  Ibyo gukomeza kwihambira kuri manda y’imyaka irindwi ngo izarangira mu 2017 ntacyo bimaze kuko iyo manda ubwayo ari INYIBANO! Gutoresha abaturage ku ngufu nk’uko byagenze mu 2003 no mu 2010 nabyo ni ubujura nk’ukubundi, ni "crime" yakagombye guhanwa n'amategeko. Iyi nzira iramutse yemejwe  , Abalideri bashya ba Opozisiyo barindwa n’umutwe w'ingabo mpuzamahanga zifite manda ya LONI kugeza igihe iz’Agatsiko zaba zimaze gukubitwa icyuhagiro hakajyaho Umutwe mushya w'Ingabo z’Igihugu zizewe n’abaturage bose.

  (2)Agatsiko nigakomeza gushaka kwihambira ku butegetsi, abaturage bazaba barashize ubwoba bazahaguruka bagahirike nk’uko byagenze mu Misiri, muri Tuniziya, Libiya….hakoreshejwe imyigaragambyo simusiga. Bazayoborwa n’Abalideri biteguye mu ibanga maze bajye mu mihanda bazayivemo ari uko Agatsiko gahirimye bidasubirwaho.

 

Icyitonderwa:
Inzira twifuza ni inzira itamena andi amaraso y’Abanyarwanda. Gusa kubera ko Agatsiko kayobowe na Paul Kagame nta kundi kazi gutegeka kadakoresheje itarabwoba no kwica abaturage, nikibeshya kagashaka ibyo kumena amaraso y’inzirakarengane, ubwo ntawe byazatungura amenetse mbere abaye ay’abagize Agatsiko n’imiryango yabo. Ibyo bibaye, ntihazagire undi ubibazwa uretse Paul Kagame n’Agatsiko ke.

III. Ibintu by'ingenzi bizakenera kwishyurwa mu mafaranga

  (1) Hazakenerwa gushinga RADIYO, ikoresha umurongo wa Ondes courtes, yumvikana mu Rwanda no mu bihugu bituriye ibiyaga bigari. Iyo radiyo yakoresha indimi enye: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili. Niyo ahanini yahugura Abanyarwanda, ikabereka akarengane bakorerwa, ikababa hafi mu gutabaza, kwamagana….ikabatoza n'inzira z'amahoro bashobora kunyuramo mu bikorwa byo gusezerera ubutegetsi bw'Agatsiko. 

  (2) Hazakenerwa URUBUGA RWA INTERNETI rwa karahabutaka, narwo rutambutsa amakuru, ibitekerezo n’icengezamatwara mu ndimi zinyuranye. Ruzajya rutangaza ibikorwa byagezweho n’Amatsinda anyuranye.

  (3) Hazakenerwa gusohora Filime ikoze neza yerekana ubugome bwa FPR guhera mu 1990 n’akarengane ikomeje gukorera Abanyarwanda kugeza n’uyu munsi.

  (4) Hazakenerwa AMAHUGURWA y’iminsi 15, incuro ebyiri nibura, ya Ba 72, kugira ngo bamenyane, bamenyerane, bige gukorana, bungurane ibitekerezo, bahugurwe .

  (5) Kuriha ingendo z’Itsinda rya Dipolomasi n’iz'abandi boherejwe mu butumwa.

  (6) Kuriha ibiganiro bizahita kuri televiziyo, radiyo n’ibinyamakuru binyuranye by'amahanga.

  (7) Kuriha abatekinisiye ba radiyo na Website.

  (8) Hazarihwa amacumbi n’ibitunga abahoherejwe mu butumwa.

  (9) Hazakenerwa kwandikwa udutabo dusobanurira Abanyarwanda inzira y’ukwibohoza na gahunda nshya yubaka igihugu.

  (10) Amatsinda azakenera ibikoresho binyuranye birimo za murandasi( Computer)...

  11)N’ibindi…

  Icyitonderwa : Ibi byose  njye ndareba ngasanga byatwara amafarnga menshi , akabakaba miliyoni y’amadolari. Abazobereye mu buhanga bw’imibare n’agaciro ka buri gikorwa mu byavuzwe n'ibindi byakenerwa tutiriwe turondora bagerageza kutwereka amafaranga buri cyose cyatwara.

 

IV. Iyi gahunda yagerwaho mu bihe byiciro ?

  1) Mutarama –Ukuboza 2013:


*Umwiherero wa BA 72

* Igitero cya Dipolomasi

*Igitero cy’itangazamakuru mu Bulayi, Amerika, Aziya na Afurika

*Igitero cy'imishinga y'iterambere risangiwe


2) Mutarama -Nyakanga 2014

*Umwiherero wa BA 72 

*Igitero cya Mobilisation

*Igitero cy’itangazamakuru mu Rwanda

 

 3) Nyakanga- Ukuboza 2014 :

  *Igitero cy’amatora adafifise

*Igitero cy’ Imyigaragambyo simusiga.

  (4) Taliki ya 1 Mutarama 2015: Hazajyaho Leta nshya.

 

V. Aya mafaranga yaturuka he ?

Iyo abagize Agatsiko bakeneye amafaranga yo kwifurahira, bo n’imiryango yabo, ayo gutangaho ruswa zihabwa abanyamahanga babakingira ikibaba, cyangwa ayo gukora intambara zica urubozo Abanyarwanda n’Abanyekongo...., za miliyoni amagana z’amadolari, abaturage n’ abacuruzi bazitanga batarora inyuma ! Gusa benshi bamaze kurambirwa guhora bakwa amafaranga kandi menshi ku gahato, batazi icyo agiye gukora cyangwa se bazi neza ko agiye gushorwa mu bikorwa bibi. Abacuruzi benshi bagushijwe mu gihombo kitavugwa kubera ko Agatsiko gahora muri byacitse katabemerera kugira icyo batunga.

Igihe kirageze ngo dutekereze ko dushobora no kwishakamo amafaranga yo kwikiza Agatsiko no kwiyubakira igihugu kitayobowe n’abajura.  Miliyoni imwe y’amadolari si amafaranga menshi cyane birenze urugero  . Ishobora gutangwa mu nzira zinyuranye kandi zuzuzanya.


 Ishobora gutangwa:

1) N’Umunyemari umwe wifuza ko ibintu byahinduka vuba mu Rwanda

2) N’Abanyemari babiri, buri wese agatanga igice

3) N’Abacuruzi 10, buri wese Agatanga ibihumbi 100

4) N’abacuruzi 20, buri wese agatanga ibihumbi 50

Byumvikane neza: aba bavuzwe haruguru baramutse bayatanze bwangu, bazumvikana n’ubutegetsi bushya uko bakwishyurwa amafaranga yabo hageretseho n’agashimo, haba mu buryo bwa kashi cyangwa koroherezwa inzira z’ubucuruzi: nko guhabwa amasoko yihariye (monopoles), gukurirwaho imisoro mu gihe runaka, n’bindi.


Miliyoni y’Amadolari ishobora gutangwa kandi:

5) N’abaturage 100 b’inkwakuzi, buri wese agatanga amadolari 10 000
6) N’abaturage 1000 barambiwe akarengane, buri wese agatanga 1000$
7) N’abaturage 10 000 biyemeje gutanga umusanzu wo kurwanya ingoma irenganya rubanda, buri wese agatanga amadolari 100 gusa !

  Muri make, abaturage 10.000 babyiyemeje, u Rwanda rwahindura isura mbi rufite mu mezi 24 gusa. Niba amafaranga angana na miliyoni imwe y’amadolari akenewe ataboneka, byaba bivuga ko ku baturage miliyoni 11 b’Abanyarwanda, nta bantu ibihumbi 10 bahari bifuza kugira icyo batanga ngo ibintu bihinduke bwangu, iterabwoba ricibwe, akarengane kagende nk’ifuni iheze.

  VI. Ese gahunda yo gutanga amafaranga muri ubu buryo yemewe n'amategeko ?  

Nagishije inama Avocat wanjye n'abandi bantu bazobereye mu by'amategeko tugera kuri uyu mwanzuro: 

Abaturage bari ku ngoyi y'ubutegetsi bw'igitugu ku buryo buzwi na bose , nk'uko bimeze ubu mu Rwanda,  bafite uburenganzira bwose bwo kwisuganya uko babishobojwe no kwegeranya inkunga yose ya ngombwa yabafasha  gukora ibikorwa bigamije kurwanya iterabwoba bashyirwaho na Leta y'igitugu(résistance contre l'oppression)

 Muri make rero ,gushyigikira  gahunda nk'iyi nta cyaha kirimo ahubwo uwashaka kuyibangamira  ni we wafatwa nk'ukorera Agatsiko mu guhungabanya uburenganzira bwite bwa rubanda, akaba ashobora gushyikirizwa ubutabera.



 

UMWANZURO
Si ngombwa kubeshyera Agatsiko cyangwa kugakabiriza : gutobora abantu bakavuga "ibyaha bikomeye gakora " byonyine no kwereka abanyamahanga batarabimenya amahano kakoze kandi kagikorera Abanyarwanda birahagije kugira ngo bose bipfuke mu maso , bakavireho inda imwe . Ibi biri mu bushobozi bwacu, buri wese aho atuye,akora,yiga.....nababwira iki!

  Banyarwanda nitubimenye neza,  u Rwanda ruzagira amahoro ari uko ubutegetsi buvuye burundu mu maboko y'udutsiko tw'abasilikari b'abicanyi , bugaharirwa abategetsi b'abasivili batowe na rubanda.  Abasivili ni twe benshi , ni twe duteshwa umutwe kandi tukicwa urubozo n'utwo dutsiko tw'abahezanguni b'abasilikari! Nitwe RUBANDA kandi ubutegetsi bwose butangwa na rubanda ! Nimuhaguruke twishyire hamwe, twisuganye, dusubirane ibiri ibyacu, dukureho ingoma y'igitugu cya gisilikari yayogoje u Rwanda, igacamo ibice Benekanyarwanda, igateza jenoside, igahora ihembera umwiryane udashira , mu Rwanda no mu bihugu by'abaturanyi. 

Nanone kandi  nitwumve neza ko iyi ntego ihebuje kandi ko tutayigeraho tutagize icyo dutanga, iyi si niko ikora. Icy’ubusa nta gaciro kigira. Kandi kwibohoza ku ngoma ngome y’Agatsiko bifite agaciro gakomeye kuri buri munyarwanda, uriho n'uzavuka ejo. Byumvikane rero ko ubishoboye wese akwiye kwikokora akagira icyo atanga tugashyigikira Abanyapolitiki bafite gahunda nzima yadufasha kwibohoza . Ingeso yo kwishuka ngo hari abandi babirimo, yaduhejeje ku cyizere, none dore amaso yaheze mu kirere! Gukomeza kwituramira bingana no guhitamo gukomeza gushyigikira Agatsiko gakomeje guterera Abanyarwanda ku munigo.Tuzemera gukomeza gukururwa ku kiziriko nk'ihene kugeza ryari ?

Nitwigumira buri wese mu nguni ye, tuzakomeza tube ingunge n’abatindi, duhe urwaho Agatsiko gakomeze katwice urubozo, kadukandagire ku gakanu, katunyare mu kanwa, umwe umwe, kugeza twese dushize, ndetse n’urubyaro rwacu ruzabyirukire ku ngoyi!

Twishyize hamwe twakomera, n’Agatsiko ntikabe kagishoboye kutugaraguza agati.

Igihe kirageze ngo Abanyarwanda duhitemo: Kwigenga cyangwa kwigumira ku kiziriko!

Icyakora njye ku giti cyanjye narangije guhitamo: nzabaho nigenga cyangwa mpfe birangire! Ikibazo gikomeye mfite ni uko ndashobora kwigenga njyenyine abandi bose dusangiye igihugu bari  ku ngoyi!

Nawe se turabyumva kimwe ? Niba wibona muri iyi gahunda, iyemeze utange umusanzu wawe. Niba ushaka kugira icyo uyikosoraho cyangwa wongeraho, urisanga.

  Nyandikira ubimbwire kuri iyi aderesi: kagomashenge@yahoo.fr ;ushobora no kumpamagara kuri telefoni yanjye igendanwa 0033647434465(France) , cyangwa0018572063239(USA).

 

Mugire amahoro n'amahirwe bituruka ku Mana.

  Padiri Thomas Nahimana.