Banyarwandakazi,

Banyarwanda,

Nshuti z’u Rwanda,

 

Barwanashyaka ba MDR, mwese mwese mugire Demokarasi muri Repubulika.

 

Byaragagaye, barwanashyaka ba MDR,  nshuti z’u Rwanda, ko Perezida Paul Kagame na wa mulyango we FPR batigeze bashaka gusaranganya ubutegetsi n’indi mitwe ya politiki. Gahunda ye ni ukwikubira ubutegetsi no kubukumiraho undi wese ushobora kumubangamira mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ni muri urwo rwego Perezida Kagame yifashishije ubushishozi buke bwa depite Mukama  Abassi bahimbye ibinyoma babigereka kuri MDR hagambiriwe kurihagarika mu milimo yose ya politiki no mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda.

 

Barwanashyaka b’ishyaka MDR, mugire Demokarasi mu Repubulika. Kandi mushire impumu.

 

Perezida Paul Kagame yafashe ubutegetsi ku gitugu azi neza ko adashaka na gato demokarasi isesuye yaharaniwe n’Impirimbanyi kuva mbere ya 1959 na magingo aya na twe duharanira, asanze adashobora gutegekana ishyaka MDR, alihagalika mu bulyo budasobanutse neza maze  alimanganya inshuti z’u Rwanda, abarwanashyaka b’ilyo shyaka n’abandi banyarwanda bose ko : « Inama ya Leta aliyo yasheshe ishyaka MDR. »

 

Barwanashyaka ba MDR, mushire impumu. Mushire impumu. Mushire impumu kuko MDR, Ishyaka ryacu litigeze liseswa. Mushire impumu, kuko Ishyaka liseswa mbere na mbere na bene ryo. Bitabaye ibyo ligaseswa n’icyemezo cy’Urukiko rw’Iremezo. Ibi byemezo byombi ni byo byonyine bisesa Ishyaka. Mushire impumu : nta kirego kirega MDR cyatanzwe mu Urukiko rwa mbere rw’Iremezo, nta rubanza rwigeze ruburanwa mu ruhame rwa benshi, ngo rusomwe ku mugaragaro ngo rusabe Leta ya FPR gushyira mu bikorwa imyanzuro ya rwo. Mushire impumu kuko nta nama idasanzwe ya Congrès ya MDR yateranye ngo hafatwe icyemezo cyo gusesa ishyaka ryacu MDR ku bwiganze bw’amajwi bwa ¾ by’abarwanashyaka bateraniye muri iyo nama.

 

Barwanashyaka ba MDR, mushire impumu. Mushire impumu koko ishyaka ryacu tulitware ku mutima. Mushire impumu kuko ubuliganya Perezida Paul Kagame na FPR ye bashatse gukora bitwaje abo ba Dr Anastase Gasana na Dr Marara ngo babafashe gusesa Ishyaka MDR, bafashe ubusa. Basanze ntacyo bazageraho basimbuza Ubutabera Inama ya Leta ; na yo, mu ubusuma, ifata icyemezo cyinyuranye n’itegeko ligenga amashyaka n’andi mashyirahamwe adaharanira inyungu.

 

Barwanashyaka ba MDR mushire impumu :

 

Kubera ko nta nama idasanzwe y’abarwanashyaka ba MDR yigeze ifata icyemezo gisesa iryo shyaka MDR ; Kubera ko nta rukiko na rumwe rwigeze rwakira ikirego ngo ruce urubanza rwemeza iseswa ry’ishyaka MDR kandi ngo rusomerwe mu ruhame rwa benshi ;

 

Abarwanashyaka b’Ishyaka MDR twafashe icyemezo kidakuka cyo kugarura ishyaka MDR mu Urumuli rwa Demokarasi ku rubuga rwa politiki. Ishyaka MDR ntilibereyeho gushimisha Perezida Paul Kagame n’abambari be. MDR yiyemeje gukora imilimo ya politiki iboneye kandi ibereye buri muturarwanda wese. Duharanira ukuri nk’umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge.  Guhindura imitekerereze n’imigilire bigomba kunyura mu kwiga kuvuga no kuvugisha ukuri cyane cyane nyuma y’ingoma y’igitugu n’icyinyoma byahawe intebe.     

Barwanashyaka ba MDR, mushire impumu. Mushire impumu ishyaka ryacu twarisubije mu bikorwa bya politiki. Ni twe ubwacu tugomba gusobanura ibibazo byacu. Tugomba kwiha ijambo duharanira ukuri tuzubakiraho ubumwe bw’igihu n’ubwiyunge bw’abaturage. Ukuri kwacu tugomba kuguharanira nibiba ngombwa kandi tugupfire. « Wima igihugu cyawe amaraso, imbwa zikayanywera ubusa : ». Abo bajura bibye ubutegetsi bwa rubanda  ntibagomba kutubwira ibyo tuvuga, uko tubivuga, aho tubivugara n’igihe tuvugira.

 

Abayobazi ba MDR, twiyemeje, mu maguru mshya, guha abaturage ijambo lisesuye, twiyemeje kandi  gusubiza ubutegetsi bw’igihugu mu mabako yabo, vuba na bwangu, mbere y’imyaka 25 y’icyinyoma.

 

 

Bikorewe i Toulouse, ku wa 02 mata 2016.