Itangazo MDR

Imyaka 11 muri «ndiyo bwana» ya FPR

 

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 44 ishize tumenye demokarasi, ni ngombwa ko buri munyarwanda asubiza amaso inyuma, agashishoza aho u Rwanda rwavuye, akareba naho rujya ubu. Tutiriwe twirebesha i Nyanza rero, icyirambiye abanyarwanda kandi kiduhangayikishije cyane ubungubu, ni uko utikirije intero FPR iteye aba adafite umwanya mu gihugu cye.

Abarwanashyaka ba MDR basanga muri politiki,  intambwe yo muri 1994 yarasubiye inyuma biteye isoni . FPR yamiliye amashyaka yandi muri Forum. Izo ngirwa mashyaka ntizishobora gutekereza ibyo FPR idashaka. Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bamariwe ku icumu, abandi basaziye mu magereza kandi nta kintu gifatika bashinjwa. Ubumwe n’ubwiyunge byaheze mu magambo. FPR itegekesha abaturage igitugu, agasuzuguro n’andi marorerwa abanyarwanda badasiba kwibonera. Nta muntu ugicira ngo FPR itamubona, igikozwe cyose n’umunyarwanda ushaka kwigenga cyitwa amacakubiri. Kwishyira ukizana bya buri munyarwanda byamizwe na FPR. Kubera gutotezwa no kugirirwa nabi, abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu cyabo ari benshi. Nyamara kugirango bamwe babone amaramuko, biyandikishije muri uwo mutwe. MDR irasanga igihe cyo kwibohoza kiri hafi.

Mu byo ubukungu n’imibereho y’abaturage, u Rwanda rwasubiye inyuma bitangaje. Ubukene n’inzara biranuma mu gihugu cyose. Abaturarwanda barya ubu bagahaga babarirwa i Nyarutarama ku ntoki. Amasambu yambuwe bene yo amwe agirwa ibikingi. Ubukungu Rubanda yari yarishakiye imaze kubira icyuya bwatejwe cyamunara (privatisation) na FPR (ngizo inganda z’ibyayi, amacapiro ni uko, n’ibindi bigo bya leta) bihabwa abayoboke bayo cg abandi bayishyikiye mu ntambara. Umujyi wa Kigali utunzwe n’Ubugande. Indwara z’ibyorezo ku isonga hakaba sida byugarije u Rwanda. Abayobozi b’i Kigali biyibagiza nkana ko nta muti n’umwe ushobora kuvura inzara ifatanije n’icyo cyago. Ubugome bwabo rero ni ukwicisha abaturage inzara. Ikindi kandi,benshi mu bakozi ba leta  barirukannywe bazira ingamba zidafututse ; imisoro (bone niyo kaba ari agatebo k’ibijumba uvanye mu nsi y’urugo rwawe), yashubije abantu ku isuka, nta munyarwanda ushobora gutema igiti kabone niyo yaba ari mu ishyamba rye, imirimo iciriritse ituruka ku giti (ububaji, gutwika amatafari, …) yarazambye, ibyo byose bikorwa kugirango bumvishe Rubanda. Nyamara kugirango Rubanda iramuke, iragira iti : « harakabaho FPR ». MDR isanga iriya cyamunara yagombye guhagarikwa kandi Leta FPR ikiyumvisha ko ariyo ishinzwe imibereho myiza y’abanyarwanda.

Ku byerekeye uburezi, n’ubwo umubare w’abiga ugenda wiyongera (ariko n’abaturage bariyongereye), MDR itegereje ko abana bose bashobora kwiga amashuri mato n’ayisumbuye kandi bakarangiza ibyo byiciro. Byongeye kandi, MDR ikomeje guhangayikishwa na za diplômes zisigaye zitangwa mu Rwanda. Ubwenge n’ubumenyi mu mashuri (ingeri zose) y’u Rwanda byagiye hasi ku buryo amashuri yo mu Rwanda adashobora kugerererannwa n’ayo bimeze kimwe mu bihugu byo hanze. Si uko byahoze kandi si uko bigomba kumera. Nyamara ibigo by’amashuri byirirwa bitoza abanyeshuri kuririmba: «harakabaho FPR ». MDR ishaka ko amashuri y’abana bacu anyurana na za IGA (centres d’alphabétisation).

Mu bubanyi n’amahanga, MDR yibaza niba amaherezo u Rwanda rwa Kagame ruzashyira mu gaciro rukumvikana n’ibihugu bidukikije, cyane cyane Congo. Birababaje kubona politiki uwo mugabo agenderaho ari iyo abasekuruza be yo kwagura u Rwanda no kwongera umutungo we akoresheje ingufu n'iminyago muri iki gihe tugezemo. Abana b’u Rwanda bajyannwa ku gahato muri iyo ntambara. Amahano abasirikare FPR bakorera abanyekongo si ayo kuvugwa. Ngubwo ubwicanyi bw’inzirakarengane z’abasivili, kubasambanya banabatera sida, ubujura, …! Nyamara nubwo izo ngabo zitishimira guhora ku rugamba nta mpamvu kandi bamwe bakanahasiga ubuzima bwabo, zigenda ziririmba cyama ! Ese aho abana bacu ntibazavaho bishyura ibyo bikorwa bigayitse bya FPR?  MDR ikomeje kwamagana iyo myitwarire idahwise na gato ya Kagame na Leta ye yiyitiriye iyo ubumwe.

Ku byerekeranye n’ubutabera, MDR ihangayikishijwe nuko iryo jambo ritakigira umwanya waryo mu rwa Kagame. Umubare w’amapirizo ujya kwegera uwo abaturage kandi ahanini zuzuye inzira karengane zanze kwemerao ibyaha FPR izigerekaho kandi zitarabikoze. Mu byukuri, wagirango  za pirizo niwo mushinga ugagaragara FPR yagejeje ku banyarwanda dore ko hafi y’abanyarwanda bose bawuherewe amahugurwa. MDR isanga kandi GACACA ari urubuga rwo kwongera umwiryane mu banyarwanda, cyane cyane ko abagizi ba nabi n’abicanyi bo ku ruhande rwa FPR bazwi neza na Rubanda, kandi bakaba barigize intavugwa n’intakoreka. Nyamara Rubanda yirirwa ibakomera amashyi.

Kubera ibyo byose, MDR ishyigikiye urubuga rwahuza abanyarwanda, aho baba baturuka hose, b’ingeri zose nta kuvangura, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo by’igihugu cyabo.

    

Fait à Bruxelles le 28/01/05

Sé NSENGIYUMVA  P.
Umurwanashyaka wa MDR

Oherereza ubu butumwa inshuti