Urugendo rw'imiryango idaharanira inyungu yamagana MDR: "MDR Niseswe"

Kuwa Gatatu, tariki ya 7, Gicurasi, 2003 - 21:53:11EST

Inkuru ya Martin SIBOMANA.
BUTARE, Rwanda - Imiryango ivuga ko idaharanira inyungu yakoresheje urugendo mu mugi wa Butare ku cyumweru, tariki ya 5, Gucurasi. Bavuze ko rwari rugamije kwamagana amacakubiri n’aho yaturuka .basaba bashimitse iseswa rya MDR.

« MDR yavutse nabi,ikura nabi none irashaje ikwiye guseswa » Iyo ni intero abafashe amagambo bose bahurijeho.

Urugendo rwatangiriye ku ntara ya Butare saa yine n’iminota 30 rurangirira kuri stade Huye.

Mu barwitabiriye twavuga amashirahamwe nka :RWUBAKA,DUTERIMBERE,CONFIGI(rikora confiture),APARU,Abahinzi b’ikawa i Maraba,AGEUNR (umuryango w’abanyeshuli ba Kaminuza) ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mugi wa Butare n’inkengero zawo.Ubusanzwe uwo mugi ku batawuzi ubamo amashuri menshi.

Byatangiye batwika ibendera rya MDR nyuma uwitwa Justin BAYISENGA,umuyobozi wa Club y’urubyiruko Ubumwe n’ubwiyunge aterura agira ati « Ababyeyi baturaze igihugu kibi cyuzuyemo amacakubiri none nibatoze abana babo kuvuga yego cyangwa oya igihe byabaye ngombwa. » Yanzura avuga ko kugira ngo igihugu gitungane ubumwe bagomba kubugira umukenyero naho ubwiyunge bakabugira umwitero.Ati MDR niseswe kuko ibangamiye ibyo byose.

Hakurikiyeho uwitwa RUTAREMARA Alex nawe wagize ati « Mu 1957 MDR ivuka nari ingimbi ,ndibuka ko batangiye babeshya ngo abahutu nibo bari bakennye ariko nabonaga n’abatutsi b’abatindi nyakujya. » Kuri we ikubitwa rya Mbonyumutwa ryari ikinamico yo kugira ngo babonereho uko bica abatutsi kuko n’igikorwa cyo kwica gitangiye PARMEHUTU yakoraga ku buryo abahutu bomu karere kamwe bajya kwica mu kandi aho batari babazi ,ibyo bikajyana n’ibyo MDR yigishaga ibifashijwemo n’abakoloni b’Ababirigi ko abanyanyarwanda batandukanye.Yakomeje ahamya ko Ababirigi aribo bagiriye inama PARMEHUTU ngo yongereho akagambo MDR ijijishe kugira ngo ubwoko budakomeza kugaragara muri iyo nyito.Yanabwiye abaraho ko abona MRND,MDR ,ndetse na CDR ari kimwe ngo kuko rimwe ryagiye ribyara irindi kandi ngo igihe bategetse nta na rimwe abanyarwanda bigeze babona amahoro uretse imiborogo n’amarira wongeyeho na Genocide yo mu 1994 a bona ko inafite imizi mu mateka ya MDR.Nawe asoza asaba ko iryo shyaka ryaseswa.

RWAGASANA wari umwarimu muri IPN (yaje kubyara UNR y’ubu) yavuze ko Musenyeri A.PERAUDIN ariwe ubwe washinze PARMEHUTU ndetse ngo anashigikira idéologie yayo y’ubwicanyi. Akomeza yemeza ko impamvu abarwanashyaka ba MDR bashigikiye FPR kwari ukugira ngo abatutsi bose baze mu gihugu bityo Abaparmehutu babonereho uko barangiza umugambi wabo.Asaba nawe ko MDR yavanwaho burundu.

Madame Venansiya waru uhagarariye BARAKABAHO we abona ko MDR iba yaraviriyeho rimwe na CDR na MRND.Asoza asaba urubyiruko kwirinda ITARA ari ryo rya shyirahamwe riherutse kuvuka muri MDR.Tubibutse ko Minisitiri w’intebe aregwa kuba yarariteye inkunga .

Icyagaragaye n’uko urwo rugendo rutitabiriwe cyane n’ubwo imodoka zari zazengurutse umugi n’inkengero zawo zihamagarira abantu kuza ari benshi.

Abaturage basanzwe bo muri Butare bikomereje imirimo yabo.Umwe muri bo twamubajije impamvu batitabira urugendo adusubiza agira ati « Biriya ni ibikorwa bya politiki ntacyo byigeze bitumarira kandi nan’ubu ntacyo tubitezeho » Tumubajije niba ashaka nawe ko MDR ivaho atubwira ko uretse na MDR nta bindi bikorwa by’amashyaka ashaka, we ngo yishakira amahoro gusa.

Abenshi banze kugira icyo badutangariza. Umwe mu bari mu rugendo nawe ati « Twabonye batubwira ngo tuze mu rugendo turaza ibindi ntubimbaze »

Tubibutse ko hashize igihe gito abadepite basabye ko MDR yaseswa.