Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda

Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)*

                                                                                                  Bruxelles, le 12/10/2006.

Tél/Fax:32.81/60.11.13

GSM: « 32.476.701.569   e-mail :cliir2004@yahoo.fr

 

Impamvu : Gusaba ifungurwa rya Padiri Yozefu Ndagijimana

 

Ibaruwa ifunguye kuri Madamu Domitila MUKANTAGANZWA,

Umunyabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Inkiko GACACA

 

Madamu Mukantaganzwa,

 

            Muri iki gitondo cyo kuwa 12/10/2006, bamwe mu bacikacumu b’abatutsi badusabye kubagezaho ubutumwa bukurikira, kubera ko nabo bashyirwaho iterabwoba ntibashobore kwisanzura ngo barengere abantu bahohoterwa muri Gacaca. Dore incamake y’ubutumwa bwabo : « Tumaze kurambirwa kuba ibikoresho by’urugomo n’inyungu z’agatsiko kigaruriye Umulyango wa FPR-Inkotanyi… Nkuko Abdul RUZIBIZA yakunze kubitangariza amaradiyo ya BBC-Gahuzamilyango n’Ijwi ry’Amerika (VOA), bimaze kugaragara koko ko hari agatsiko k’abantu kigaruriye FPR-Inkotanyi gafite inyungu mw’itsembabwoko kandi kagize uruhare rukomeye mu gutuma jenoside ishobora guhitana abanyarwanda benshi b’abatutsi muri 1994. Wagirango FPR yakunze kwibasira bikomeye abantu bose bagerageje gutabara abicwaga. Aho kubishimirwa Padiri Yozefu amaze imyaka irenga 11 mu buroko. Imikorere y’Inkiko GACACA imaze kutugaragariza ko ako gatsiko kitwaza jenocide maze kakaba kariyemeje guhohotera buhumyi (répression aveugle) abantu batigeze bagira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi. Cyane cyane tumaze kubona ko iryo hohoterwa ryibasira abahutu benshi b’inzirakarengane (abanyamashuri, abacuruzi n’abafite imitungo igaragara cyangwa imilimo myiza). Abo FPR ihohotera bazira ubuhutu bwabo nkuko abatutsi bazize ubututsi bwabo mu gihe cya jenoside. Muri ubu butumwa bwacu tugiye gufata urugero rumwe muri nyinshi zifatika. Akagambane gakomeje kwibasira umugiraneza Padiri Ndagijimana  wakijije abatutsi benshi muri jenocide, akaba yari na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana »... Dore uko Urukiko GACACA rwo mu Byimana rwongeye gusubika ku ncuro ya gatatu urubanza rwe n’abandi bafungwa bagombaga kuhaburanira taliki ya 29/06/2006.                     

 

« Hari kuwa kane tariki 29/06/2006 mu gitondo nka saa tatu n’igice (9h30) nibwo abaregwa (imfungwa) bari bahageze muri DAIHATSU y`ubururu ya GEREZA ya Gitarama. Nyuma yaho abacamanza nabo barahagera, bambara imyenda y’akazi ubundi batangiza urubanza. Abo bacamanza babanje kongera guhamagara (abanyururu) mu mazina yabo aherekejwe n’imyirondoro yabo ndetse bongera gusomerwa ibyaha baregwa. Ibyo birangiye hongeye kuboneka abandi birega  kandi bakemera icyaha. Mu bari aho kandi harimo na abari barafunguwe kera (muri 2001) mu gihe cy’isomwa ry’urubanza rwa Padiri Yozefu NDAGIJIMANA i Gitarama (rwasomwe kuwa 19/01/2001).

 

Ibyo birangiye mu gihe abacamanza  bagiye  gutangiza urubanza, umugore umwe atera urutoki asaba ijambo, akaba ari Depite MUKARUGEMA MANZI ALPHONSINE. Ahawe ijambo yasabye ko urubanza rwasubikwa ngo  kuko abashinja (abacikacumu) batamenyeshejwe iby’urwo rubanza, yitwaza ko ngo hari umubare muke wabo. Abajijwe uburyo yabimenye akaza uwo munsi mu Byimana kandi atuye i Kigali, avuga ko ngo hari umuntu wabimubwiye kuri telefoni mu mugoroba.

 

Kandi yongeye gusaba ko ngo nabo (abashinja) bahabwa igihe bakabanza nabo bagashaka AVOKA wo kubunganira.Ubwo Padiri Yozefu NDAGIJIMANA nawe yasabye ijambo.  We asaba ko urubanza rwaburanishwa uwo munsi kuko izo atari impamvu zashingirwaho ngo urubanza rusubikwe. AVOKA Maître Mutembe (wunganira padiri) nawe yasabye ko urubanza rwacibwa nkuko byari byateganyijwe. Nyamara siko byagenze. Abacamanza babajije abacikacumu bifuza gushinja igihe babaha kugira ngo babe bashoboye kubona avocat ubunganira, basubiza ko nka nyuma y’amezi abiri baba bamubonye. Nibwo abacamanza bavuze ko bafite izindi manza nyinshi baba barashyize kuri gahunda, noneho ubwo batanga itariki ya 12/10/2006.

 

Icyo twakongeraho nuko mbere yuko urubanza rutangira, uwo mu depite yari yabanje guhuza abacitse ku icumu bari baje mu rubanza, bikaba bigaragara ko bari babanje kubijyaho inama hagati yabo.

Ese uyu Dépité Alphonsine ni muntu ki? Alphonsine, mbere y’intambara yari umwarimukazi kuri primaire ya Byimana. Umugabo we witwaga LAZARO yari umwalimu (professeur) mu kigo cy’Abafurere ba Maristes mu Byimana i Bukomero. Uyu LAZARO yishwe muri jenoside. Icyakora we abamwishe barireze kandi barazwi. Ngo akaba yarishwe asohowe mu nzu aho yari yihishe.

Nyuma y’intambara uyu Alphonsine yaje kugirwa umuyobozi w’Akarere  ka KAMONYI (Komini Taba ya kera), aho yahavuye aba Depite mu Nteko nshingamategeko kuva mu matora aheruka ya 2003”.

 

Madamu Mukantaganzwa,

Iyi ncuro ibaye iya kane Ikigo cyacu CLIIR gisohora itangazo rya kane ryamagana akagambane n’ubugome burenze urugero bukomeje gukorerwa Padiri Yozefu Ndagijimana, umaze imyaka irenga 11 muri gereza ya Gitarama afunzwe arengana.

 

Iyi ncuro ibaye na none iya kane bamwe mu bacikacumu b’abatutsi badusaba kwamagana ifungwa ry’umwe mu bantu bihaye Imana ba Kiliziya Gatorika wakoze ku mugaragaro ibikorwa byinshi kandi binyuranye byo gutabara no kugaburira inzirakarengane z’abatutsi n’abahutu bibasiwe n’ubwicanyi muri ya minsi 100 y’igihe cya jenoside.

 

Mu matangazo yacu (communiqués n°82, 89, 91 na 97) twasobanuye ku buryo buhagije ibyerekeranye n’ako kagambane n’amayeri akoreshwa yose n’abagize Inteko y’urukiko GACACA rwa Byimana,  bakomeje gusubika iburanishwa rya ruriya rubanza. Iryo subikwa rimaze gukorwa incuro eshatu zose zakurikiranye mu buryo bukurikira :

-         Gacaca ya mbere yabaye tariki 01/09/2005 : Abagize Inteko, basaga nk’aho baturutse i Kigali uwo munsi, bateze amatwi abatangabuhamya bemeje ku mugaragaro ko Padiri Yozefu “atishe abantu ahubwo ko yatabaye abantu benshi batagira ingano. Abo yatabaye akabahungisha, yabatundishaga imodoka ye ndetse yaba ntoya akabashakira Bisi ya Onatracom yabatunze incuro eshatu ibakura ku biro bya Komini MUKINGI ibajyana i KABGAYI. Mu nzira Padiri yabagendaga imbere ari nako atanga udufaranga ngo abahitishe kuri za bariyeri (Reba itangazo n°89-2006 ryo kuwa 17/01/2006).

-         Gacaca ya kabiri yagombaga kuba tariki ya 19/01/2006 : Abagize inteko basubitse urubanza nko mu mayine (10h) ngo kubera uburwayi bw’umwe mu bajuji.

-         Gacaca ya gatatu yari yatangiye taliki ya 29/06/2006. Nkuko bigaragazwa n’ubuhamya bwatanzwe haruguru, urubanza rwahagaritswe bisabwe na Depite Alphonsine Mukamugema Manzi. Rwimurirwa tariki ya 12/10/2006 ngo kugira ngo abashinja bazabone umwanya uhagije wo gushaka avoka

 

Benshi bavuga ko impamvu z’ingenzi zikomeje guheza Padiri mu buroko zitagifite ishingiro. Nkuko byagaragaye mu Gitabo cya Ruzibiza, ibanga ngo FPR yashakaga guhishira iheza Padiri Yozefu mu buroko ryarangije kujya ku karubanda aho igitabo cya Abdul Ruzibiza, cyerekanye ukuntu iyicwa ry’abasenyeri n’abandi bihayimana ba diyoseze ya Kabgayi ryagenze. Padiri Yozefu rero ni inzirakarengane izira ubuntu n’urukundo yagiriye izindi nzirakarengane. Benshi bemeza ko ngo gushukisha abapfakazi n’imfubyi impozamarira ngo bashobora gukomora mu kubeshyera inzirakarengane, ari uguhemukira abacikacumu muri rusange. Icyo gihemu ngo kigamije kubaheza mu kwaha kwa FPR. Benshi bemeza ko nta mpozamarira Kiliziya Gatorika izigera itanga, kuko ngo ntawe yigeze ituma kujya kwica mugenzi we. Kandi koko ubutumwa bwa Yezu Kirisito ni “kunda mugenzi wawe kurusha uko wikunda”. Padiri Ndagijimana yatabaye abicwaga kandi yashoboraga kubizira nkuko hari abandi pa padiri cyangwa abakirisitu babizize. Kuva urubanza rwa Padiri Ndagijimana ruburanishwa mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gitarama (Chambre spécialisée), nta muntu n’umwe washoboye kwerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi.

Mu manza GACACA zirimo Padiri Ndagijimana, hari izindi mfungwa zikomoka mu Byimana ziyemereye ibyaha zakoze. Uko zingana zose nta nimwe yigeze ishinja Padiri Ndagijimana ko baba barafatanije mu bwicanyi. Keretse FPR nimugambanira.

Niyo mpamvu rero tugusaba dukomeje ko, nk’umutegetsi mukuru wa za GACACA, gufata icyemezo kizima cyo gufungura Padiri Ndagijimana, maze abo yakijije bagashobora kumukorera umunsi mukuru wo kumushimira ku mugaragaro. Ifungurwa ry’inzirakarengane zindi zifungiye ubusa mu magereza y’u Rwanda niryo rishobora kugeza abanyarwanda ku Bwiyunge nyakuri. Ukuri (la vérité) ko ntiguteze kugaragara igihe abicanyi bose b’abahutu n’abatutsi batazakurikiranwa bose n’inkiko. Ntawishyize hejuru y’amategeko.

 

Nkuko rero twabigarutseho mw’itangazo ryacu n°80/2005 ryo kuwa 18/03/2005 twifuzaga kukwibutsa ko Inkiko GACACA zateshejwe inshingano zazo n’agaco k’abicanyi n’abahotozi bibumbiye muri DMI (Directorate of Military Intelligence). DMI ubundi yari ishinzwe umulimo w’ubutasi bwa gisilikare. Ariko nkuko byagaragajwe na bamwe mu basilikare bahoze bayikoramo, Abdul RUZIBIZA na Jean Pierre MUGABE, abakozi ba DMI bateshutse ku milimo yabo ahubwo bakoreshwa mu bwicanyi, mw’iterabwoba n’irindi hohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu. Iryo tangazo n°80 turyometse kuri uru rwandiko tukwoherereje. Tukwoherereje n’ubuhamya bw’abajuji ba GACACA ba bacikacumu bari baratowe mu nzego zayo za mbere noneho bakaza guhunga muri 2002. Twibutse kandi ko, taliki 01/06/2002, twandikiye Madamu Aloyiziya CYANZAYIRE wari Visi Perezida wa Cour Suprême akaba yari yarashinzwe Gacaca hamwe na Minisitri w’ubutabera Jean de Dieu MUCYO tubagezaho ubuhamya bwamagana “KWIVANGA” kwa DMI mu mikorere ya Gacaca. Abo bacikacumu babona ko ihohoterwa ry’abahutu mu nkiko Gacaca rizagira ingaruka mbi kuri bo no ku gihugu, kuko umwiryane uzarushaho kwiyongera mu Rwanda. Aha abacikacumu baribaza niba ka gatsiko ka FPR, gafite inyungu muri jenoside, niba kadafite n’inyungu mu kubiba urwango mu banyarwanda, ngo ako gatsiko gakomeze kubarya kabicaye hejuru. Nkuko bimeze muri iki gihe jenoside yakijije abategetsi bake b’Inkotanyi.

 

            Tubaye tubashimiye, Madamu Mukantagwa, ubutwari mwagira muramutse mushoboye kurenganura Padiri Yozefu Ndagijimana uzwiho ubutwari, urukundo n’ubumuntu buzira umuze w’irondakoko.

 

MATATA Yozefu, Umuhuzabikorwa w’Ikigo CLIIR.

 

 

 

Urubanza GACACA rwa Padiri Joseph NDAGIJIMANA, kw’italiki 01/09/2005

 

-urubanza rwatangiye saa 8h30' kuko abacamanza bari bahageze saa 8h00.

-Batangiriye ku bantu (bo mu Byimana bafatanyije dossier na padiri) bemeye ibyaha bakanirega,bose hamwe ni 7(bireze),ariko uwo munsi 4  nibo bavuze ibyabo: kujya mu bitero, kuba bari batunze za grenades bari bahawe n'abasirikare,gusahura,gushorera abantu,......ariko ntawe ushinja padiri.

 

-nyuma hakurikiyeho umushinjacyaha, maze atangira avuga ibyaha padiri aregwa,nkuko byagaragaye n'ibyaha yari yaraburanye byose yabishyizemo guhera ku murongo.

 

-nyuma y'umushinjacyaha padiri yahawe ijambo abazwa impavu z'ubujurire bwe.

We yavuze ko yajuririye umwenda wa gisirikare yashinjijwe akaba ari nawo bari barahereyeho bamukatira gufungwa burundu!!yisobanuye agira ati"uwo mwenda (ishati) ya gisirikare nzira,yasigaye mu imodoka yanjye ubwo twari tuvuye guhisha umuntu wahigwaga kugira ngo aticwa, tugeze mu nzira imodoka yaranyereye(hari mu gihe cy'itumba:Avril),biba ngombwa ko abo twari kumwe bayisunika.Umusirikare (nari nitwaje kugirango batanyaka uwo nari ngiye guhisha bakaba bamwica) yavuyemo arasunika maze imodoka imutera ibyondo byinshi,agarutse mu modoka ya shati yayikuyemo ayishyira mu modoka yanjye ku ntebe y'inyuma kuko yari yanduye cyane!!tugeze kuri paroisse wa musirikare yaratashye maze ayibagirirwa mu modoka yanjye,nyuma rero uwayibonye yaketse ko ishati ari iyanjye, kandi atari ko biri;ndetse nuwo musirikare EX-FAR yabisobanuye mu rubanza rwa mbere uko byagenze."

 

-Nyuma ye haje guhaguruka umugabo (ntitwamenye izina rye) washinjuye agira ati:"mu byaha byose numvise umushinjacyaha avuga, icy'uko padiri atatabaye abantu cyo mugikuremo, kuko ubwanjye nemeza ko padiri yadutabaye akoresheje BUS ya ONATRACOM; icyo gihe twari kuri commune tumerewe nabi cyane nibwo yazanye iyo bus tujyamo maze akatugenda imbere mu modoka ye, iyo twageraga kuri barrieres yavaga mu modoka akatuvuganira ndetse byaba na ngombwa agatanga ibye (amafaranga) kugirango tubashe guhita. uwo mugabo yakomeje avuga ko mubari muri iyo BUS nta muntu numwe wigeze agira icyo aba kugeza bageze i Kabyayi.Yongeyeho ko inyuma ya bus habaga hari imodoka y'uwari Bourgoumestre wa commune Mukingi  witwaga BASILE"iyo BUS yatunze abantu inshuro 3 zose; uwo mugabo yari ari mubari bahungiye kuri commune.

 

-Nyuma ye hari undi mugabo wahagurutse (ashinja), nawe yemeye ko padiri yabakijije akabajyana i Kabgayi ariko ngo bari uruvangitirane (abahutu n'abatutsi), ngo bageze kuri barriere, bashaka kubakuramo, maze ngo Padiri abwira abasirikare ngo "nimubareke kuko i Kabgayi hari abagomba kubavangura!!!!!!! Nyuma yongeyeho ko ngo padiri yari atunze imbunda.uwo mugabo (washinjaga) yanavuze ko ngo uwa mbere (washinjuye) yabeshye, ngo ko akwiye gufungwa. Abacamanza nabo bati" vuga ibyawe bikureba, kuko gufunga bitakureba ari twe bireba". Nkuko byagaragaye uwo mugabo (washinjaga) yari ari mu gatsiko k'abantu bari biteguye gushinja (ibinyoma), ariko kuko wa mugabo wa mbere (washinjuye) yabatanze kuvuga, (aha ni nkaho yabavuyemo), abagombaga gushinja (ibinyoma) bacitse intege.

Ubwo kuko amasaha yari agiye, kandi byongeye abaregera indishyi ngo bari bake (13 mu 135), urubanza rwarasubitswe rwimurirwa le 19/01/2006; abacamanza bavuze ko ngo ari bake, kandi ko bagomba kuzenguruka intara zose, bakaba baravuze ko ngo iriya tariki ariyo ya hafi ishoboka ngo kuko izindi zose bazipangiye gahunda!!

 



Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
BP. 141 Bruxelles 3
1030 BRUXELLES-Belgique
Tél/Fax: 32.81.60.11.13
GSM: 32.476.70.15.69