Gereza ya 1930 imaze gutuganya icyumba madame Ingabire azafungirwamo.
 
[RW]Intwari yarwitangiye ubu amaze iminsi ikurikira afunzwe n'abanzi ba demokarasi
[FR]Le symbole de la lutte pour la liberté, la démocratie et la justice au Rwanda vient de passer les jours suivant dans les geôles de Kagame -
[EN]Icon of the struggle for freedom, democracy and justice in Rwanda arrested since:
12 days 1 h 19 : 30

http://www.victoire2010.info

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gereza ya Kigali yahawe amabwiriza y’ugutunganya icyumba madame Ingabire victoire Umuhoza azafungirwamo wenyine kuburyo kandi bateganya kuzamufunga nabi kandi agahura n’ibibazo bikomeye aho azaba afungiwe koko azafungwa wenyine aho atabona undi muntu numwe.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu nzego z’umutekano za Perezida Kagame yemeza ko uwo mutegarugori ashobora kuzahura n’ihohoterwa rikomeye aho azaba afungiwe k’uburyo uwabidutangarije iryo hohoterwa n’iterabwoba bateganya kumukorera arigereranya niryo Perezida Bizimungu yahuye naryo igihe yari afungiwe aho muri 1930, aho yafunguwe muri iyo gereza atagishobora kumva neza.

Andi makuru avuga ko urubanza rwa madame Ingabire rwamaze gupangwa,  k’uburyo ashobora kuzahita ashyikirizwa urukiko mu cyumweru gitaha, ibyo kurekurwa by’agateganyo nkuko amategeko abigena  bikaba bitazashoboka, kuko inkiko zamaze guhabwa amabwiriza n’inzego z’iperereza kutazamurekura, ngo bashingiye k’uburemere bw’ibyaha aregwa, bityo iyo ingingo ikaba ari yo izashingirwaho n’ubutabera kugira ngo uwo mutegarugori  ahezwe mu buroko.

Andi makuru twashoboye kubona n’uko ubutabera nabwo bwahawe amabwiriza yo kuzirengagiza amategeko, kuko uregwa hamwe na Ingabire ari nawe mutangabuhamya. Ubundi bikaba bitemewe ko umutangabuhamya yaba uwo muregwa mu cyaha kimwe, ariko amakuru tubona akaba yemeza ko abanyamategeko ba Kagame nubwo babizi bagomba kuzabyirengagiza kubera impanvu za politiki, n’amabwiriza avuye ibukuru.

Amakuru yemezako izo nzego cyane iperereza rya gisirikare bahawe amabwiriza y’ugushaka uburyo babona abandi bantu nabo baturuka muri FDLR no mw’ishyaka rya Victoire Ingabire (FDU-Inkingi) bashobora gufasha ubushinjacyaha gushinja uwo munyapolitikikazi ibinyoma kugira ngo bumvishe abanyamahanga n’abanyarwanda ko uwo mugore yashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu, bityo bibe urwitwazo rwo kumwica urw’agashinyaguro no kumusezerera muri politiki.

Gasasira
  (http://www.umuvugizi.com/artviewer.php?ArtID=0000000323)