Ubushinjacyaha n'urubanza rwa INGABIRE

Mercredi 25 avril 2012 17h22

 

Mu rubanza Kagame aburana na Ingabire ariko rukaza gusigaramo Ingabire wenyine byaragaragaye ko Kagame na FPR bakinnye umukino wa sinabyaye. Aha nkaba ntashaka kuvuga ko bagombaga kugirira Ingabire impuhwe ahubwo ni ukuvuga ko bakinnye umukino batazi tekiniki bituma bakora amakosa menshi ndetse basa n'abapfundikiye urubanza bakiyakora.

 

Uyu munsi taliki 25 Mata 2012 nibwo ubuhimbabyaha bwasabiye Ingabire ibihano aho muri rusange bwamusabiye gufungwa ubuzima bwe bwose. Icyo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba FPR na Kagame bazahora ku butegetsi ubuziraherezo. Bashobora kuba bibaza ko abo bavanye ku butegetsi batari bafite abo bakatiye bene ibyo bihano ariko bitarangijwe.

 

Ku byerekeranye n'ikinamico y'uyu munsi ubushinjabyaha bwaasabye ubucamanza kwemera ko Ingabire yakoze ibyaha by'iterabwoba bunamusabira n'ibihano ku buryo bukurikira:

Ingengabitekerezo ya jenoside: igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 n'ihazabu y'amafaranga y'urwanda angana na miliyoni imwe.

Ubufatanyacyaha mu iterabwoba: igihano cy'igifungo cy'imyaka 35

Icyaha cy'ivangura n'amacakubiri: igihano cy'igifungo cy'imyaka 2 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana atatu.

Kurema umutwe w'ingabo: igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana.

Ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi: igihano cy'igifungo cy'imyaka 10.

Gushaka kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe iterabwoba: igihano cy'igifungo cya burundu

 

Muri rusange ubushinjabyaha bukaba bumusabira igihano cy'igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda miliyoni enye n'ibihumbi magana ane.

 

Ibyemezo by'urukiko bikazasomwa kuwa gatanu taliki 25 Kamena 2012.

 

Ikindi cyagaragaye mu rubanza rw'uyu munsi ni ibaruwa ubushinjabyaha bwahaye urukiko buvuga ko ari iyo Ingabire yandikiye Kagame amusaba imbabazi. Kubera ko iyi baruwa ari uwa mbere igaragajwe nzagira icyo nayivugaho maze kumenya ibiyikubiyemo kuko hari n'ubwo byashoboka ko leta ya Kagame yabivuga ko yasabye imbabazi kandi wenda ibiyikubiyemo bidasaba imbabazi nk'uko twabonye ku mbuga iyo Ingabire yandikiye umushinjabyaha asobanura ibimureba n'ishyaka rye. Icyo umuntu yanakwibaza kandi ni impamvu iyi baruwa yashyirwa ahagaragara nyuma gato y'uko atangaje ko yagiranye imishyikirano ya rwihishwa n'ubutegetsi bwa Kagame yari iberewe ku isonga n'umushinjabyaha mukuru Martini Ngoga. Dutegereze iyo baruwa n'ibiyikubiyemo.

 

Abahagarariye ubushinjabinyoma: Me RUBERWA Bonaventure
                                                                       Me MUKURARINDA Alain
                          
Me Hitiyaremye Alphonse   

Abacamanza: Juji Ngendakuriyo Rulisa Alice
                           Juji Rutazana Angeline