
 
          
            
 
          Mu nyandiko igera ku kinyamakuru Umuvugizi, yanditswe n’abahoze ari 
          abayobozi bakuru b’igihugu n’inkoramutima za Kagame ndetse bamufashije 
          kugera ku butegetsi , ubu basigaye bose baba mu bungiro, barimo Gen 
          Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, ndetse akaba 
          yaranabaye Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde; Col Patrick 
          Karegeya  wayoboye urwego rw’iperereza cyane ryo hanze mu Rwanda; Maj 
          Dr Theogene Rudasingwa, wabaye umunyamabanga  mukuru wa FPR, 
          Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida 
          wa Repubulika na Gerald Gahima, wahoze ari umushinjacyaha mukuru, na 
          Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wungirije, bavuga ko kugira ngo u 
          Rwanda rugere kuri demokarasi, rucyeneye impinduka ihereye mu mizi.
          
          Aba bagabo bavuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo cyo gupfusha abaturage 
          barwo barenga miliyoni bazize intambara na jenoside. Iyo ntambara na 
          jenoside byagize ingaruka zikomeye mu bihugu by’ibiyaga bigari, ndetse 
          no muri Afrika yo hagati muri rusange. Nyuma y’intamba na jenoside u 
          Rwanda rwagerageje kwiyubaka; bakomeje bavuga ko ku bashyitsi iyo 
          bageze mu Rwanda batangazwa n’izamuka ry’u Rwanda, umutekano ndetse n’isuku 
          igaragara, n’imyitwarire y’abanyarwanda irimo ubwitonzi n’ikinyabupfura.
          
          Inshuti ndetse n’abafana  ba Leta y’u Rwanda zivuga ko kwiyubaka ku 
          Rwanda nyuma y’intambara na jenoside tubicyesha Kagame. Ndetse bamwe 
          b’abanyamahanga bakavuga ko ari we wazanye umutekano mu Rwanda ndetse 
          no mu karere muri rusange.
           
          Ibyagezweho na FPR:
          
          FPR yageze kubintu byishi uhereye muri 1994, abasirikare bayo muri 
          rusange bahagaritse jenoside, nubwo hari bamwe mu barokotse jenoside 
          babibona ukundi, cyangwa batabyemera. Guverinoma ya FPR yabashije 
          kongera gushyiraho amategeko, ishyiraho inzego z’igihugu, ndetse 
          ibasha gushyiraho na serivise z’ibanze zikorera abaturage, icyura 
          amamiliyoni y’impunzi, izabaga hanze ndetse n’izari zarahungiye mu 
          gihugu hagati, u Rwanda ruba igihugu kiyobowe n’inzego, rushobora 
          gukora nka Leta.
          
          U Rwanda rufashijwe n’amahanga rwashoboye kongera kwiyubaka mu rwego 
          rw’ubukungu. Ntiduhakana ko Perezida Kagame afite uruhare mu kwiyubaka 
          k’u Rwanda nyuma y’intambara na jenoside.
          Ariko hari byinshi k’u Rwanda na Kagame bitari amagorofa mashya, 
          gukubura imihanda, n’ibindi. Kugeza ubu u Rwanda ruyobowe n’ishyaka 
          rimwe, naryo riyobowe n’agatsiko kayobora igihugu nk’uyobora umuryango 
          we. 
          Ubuyobozi bwa FPR bwafunze burundu imiryango ya politiki y’u Rwanda, 
          kugeza ubu mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhabarizwa.  Kugeza 
          ubu,  FPR ntiyihanganira abatavuga rumwe nayo cyangwa ngo yemere ko 
          habaho ipiganwa mu buyobozi.  Leta kandi ya FPR yihariye ubuyobozi n’ubushobozi 
          bw’igihugu cyose ikoresheje intwaro yo kubangamira no guca burundu  
          uburenganzira bw’ibanze, n’umudendezo w’ abaturage. Itangazamakuru 
          ryigenga, sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, 
          yabujijwe burundu uburenganzira bwayo bwo gukorera  mu bwisanzure. 
          Perezida Kagame n’ishyaka rye bayobora igihugu bakurikije ikiribubahe 
          ingufu zo kuguma ku butegetsi no kwiharira ubuyobozi n’ububasha  bwose 
          bw’inzego z’igihugu. 
           
          U Rwanda rwananiwe kugera kumiyoborere myiza na Demokarasi. FPR yakoze 
          ibishoboka byose kugirango yikubire ububasha bwose bw’igihugu muri 
          politiki no mu bukungu. U Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe rikora icyo 
          rishatse, rikoresheje igitugu, ritegekwa (controlled) na Kagame n’agatsiko 
          gato k’abasirikare bakuru  b’abatutsi n’abasivile bake 
          b’abanyamuryango (cadres) bakari inyuma.
          
          Kwigizwayo kw’abahutu.
          
          Abahutu benshi bahejejwe inyuma muri politiki y’u Rwanda, inzego zose 
          z’ubutegetsi zirimo ikandamiza kandi zikorera ishyaka riri 
          k’ubutegetsi, guverinoma ikora ibishoboka byose ngo ikomeze yikubire 
          ubushobozi n’ububasha  bwose bw’igihugu ikoresheje ikandamizwa.
          Ibibazo byishi bikomeje kwibazwa ku maherezo y’igihugu cyacu. Igihugu 
          kizashobora gukomeza kubungabunga ibyo kimaze kugeraho? Guverinoma 
          iriho izashobora kuguma gucunga amahoro ahari n’ibikorwa ikomeje 
          gukora bitandukanye na demokarasi, kandi abantu benshi batemera 
          ubutegetsi buriho nk’ubwagiyeho mu nzira ya demokarasi (illegitimate 
          government)? Ni gute twahuza cyangwa twagereranya umwidegembyo 
          w’abantu (agatsiko) ku giti cyabo, n’ibisabwa ngo haboneke ubwisanzure 
          n’amahoro by’abaturage muri rusange? Abaturage bakora iki, mu gihe 
          abategetsi bakoze amakosa yo kuyobora igihugu nk’akarima kabo, 
          bagahonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu?
          
          Ibindi bibazo
          
          Ese abaturage bakomeza kurwanya ubwo buyobozi bubi mu mahoro cyangwa 
          bafata intwaro?Ese intwaro biramutse bigaragaye ko zitemewe, bitewe n’uko 
          zituma abantu bapfa n’ibindi bibi, niki kindi abaturage bakora ngo 
          barwanire uburenganzira bwabo bwahonyowe? Niki cyafasha u Rwanda kuva 
          mukibazo cy’amakimbirane rufite, hakabonaka  umwanzuro w’amahoro utuma 
          abanyarwanda bava mu kibazo abaturage barwo bafite?
          
          Imiyoborere y’u Rwanda ntishobora kuganirwaho , kubera  imiterere ya 
          FPR, ndetse n’uburyo bw’imiyoborere yayo, kubera ubwiganze bwa FPR na 
          Kagame muri politiki y’u Rwanda nyuma ya jenoside n’intambara. FPR 
          niyo yasaga naho iyoboye ubutegetsi bwose bw’igihugu nyuma ya jenoside 
          n’intambara, kuko ari we mutwe wonyine utaravugaga rumwe na Leta yari 
          riho, warufite igisirikari, washoboye guhangana n’abateguye kandi 
          bagashyira mu bikorwa jenoside.
           
          Nyuma y’intambara na jenoside FPR yafatanyije n’amashyaka yose 
          ataravugaga rumwe na Habyarimana agamije kurwanya igitugu cyariho. 
          Kuva 1995 FPR yagiye gahoro gahoro yigarurira yonyine ubuyobozi.
          FPR yashinzwe ari umutwe ugamije guhuza abantu ku giti cyabo, 
          amashyaka ya politiki, n’abandi bose bafite amateka ya politiki, ngo 
          bashobora kuzana demokarasi izira amacyemwa mu Rwanda. Kuva yashingwa 
          muri 1979, ikiri Rwandese Alliance for Nation Union (RANU) kugeza 
          yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yari ifite intego zo kuzana ubwigenge 
          na demokarasi mu bwuzuzanye, hakajyaho guverinoma irangwa n’amahame ya 
          Demakarasi.
          
          Kugeza ubu FPR ntabwo ikiri ishyaka rigifite intego zo kuzana 
          demokarasi nk’uko abayishinze babyifuzaga.  Yabaye akarima k’abantu 
          kugiti cyabo. Ubu ishyaka risigaye rigizwe n’ubwoba, ryafashwe bugwate 
          na Kagame uriyoborana igitugu kirimo iterabwoba.
          Nkuko twabivuze FPR yatangiye urugamba ifite intego zo kurwanya 
          igitugu cya Habyarimana, ariko kuva aho igereye k’ubutegetsi izo ntego 
          yagiye izihindura, izisimbuza kuniga demokarasi no kwimakaza umuco 
          w’igitugu, igabanya urubuga n’ubwisanzure bwa politiki mu Rwanda.
          
          Kuva 1995 abanyapolitiki  nka Ministiri w’intebe Faustin Twagiramungu 
          n’abandi ba minisitiri banenze imikorere ya FPR, batangiye kwigizwayo 
          n’ubutegetsi bwa FPR. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kwikubira 
          ubuyobozi n’ububasha bwose mu gihugu.
          Kwikubira ubuyozi n’ububasha bwose bw’igihugu ntabwo yabibonye  mu 
          nzira nyazo zitunganye, ahubwo yabibonye ikuraho burundu ubwisanzure 
          n’urubuga rwa politiki, itangira gutoteza abatavuga rumwe nayo, 
          ikoreshe igisirikare cy’igihugu mu kubangamira uburenganzira bw’ibanze 
          bw’abaturage. Ntiyafunze gusa urubuga rwa politiki, ahubwo yatwaye 
          buri murimo wose ukorerwa mu gihugu, ku buryo ubu u Rwanda ruri nyuma 
          mu bwisanzure y’ubutegetsi FPR yarwanije, ni ukuvuga mbere ya jenoside.
          Kugeza ubu mu Rwanda inzego zose z’ubuyozi zisa naho zitabaho, 
          Perezida yafashe bugwate ububasha bwose bw’Urwego nyubahiriza-tegeko (Executive 
          organ) na rwo rwamize bunguri izindi nzego zose zigihugu.
          
          Ibyo yise amacakubiri
          
          Kuva 2003 guverinoma yategetse urwego rushinga amategeko (legislative) 
          narwo rutigenga nkuko twabivuze, gukora amategeko abiri areba 
          Ivangaura n’Ingengabitekerezo ya jenoside, iyakoresha icecekesha 
          abatavuga rumwe nayo ndetse na sosiyeti sivili cyane cyane abaharanira 
          uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ibi byaha ntabwo bisobanutse neza 
          muri iri tegeko.
          Politiki y’ivanguramoko iracyahari mu Rwanda, abahutu benshi bari 
          mugice cyo hagati (middle class) bahejejwe inyuma y’ubutegetsi. Abandi 
          bahejejwe mu buhungiro kuva 1994, batabonye uburyo baza bakiyunga n’ubutegetsi 
          bushya, bategereje ko hagira igihinduka. Bamwe bari muri DRC, 
          bahanganye n’ubutegetsi bw’ u Rwanda imyaka 16 yose nyuma ya jenoside.
          Amashyaka atavuga rumwe na guverinoma ya FPR yakomeje gusaba ko habaho 
          ibiganiro hakarebwa uko hacyemurwa ikibazo cya politiki  gikomeje 
          kugaragara mu gihugu, ariko guverinoma yarabyanze ivuga ko nta mpamvu 
          y’ibiganiro ikibazo cyarangiye.
          
          Ubwiyunge 
          
          Ntabwiyunge nyabwo bushobora kubaho igihe cyose abahutu bakomeje 
          kwimirwa kugira uruhare muri politiki y’u Rwanda, kandi, hatabayeho 
          kwizeza abaturage uburenganzira bungana imbere y’amategeko, kandi 
          abantu bakagira uburenganzira ku mutungo w’igihugu, kandi 
          uburenganzira bw’ikiremwa muntu bukubahirizwa aho gukomeza 
          kubangamirwa 
          Amahoro arambye ntabwo ashobora kubaho ibi bibazo bikomeye biri mu 
          banyarwanda bitarabonerwa umuti.
          
          Ibibazo nk’ibi ntabwo binaniranye, ahubwo biroreshye kubirwanya. Yenda 
          u Rwanda ruzagira amahirwe yo kugira izindi ngufu zirwanya ibibazo 
          byose zikimakaza umuco w’amahoro na demokarasi nyayo! Ibi bizaterwa n’abarimo 
          babikora harimo na Perezida Kagame, abanyarwanda bose muri rusange 
          ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
          Hacyenewe intambwe igomba guterwa kugirango harwanywe ibindi bibazo 
          bishya bishobora kuvuka , hakaboneka u Rwanda  rufite amahoro, 
          Demokarasi, ubwiyunge nyabwo, n’amajyambere arambye.
          Guteza imbere ubwigenge n’umusingi wubakwaho amahoro n’amajyambere 
          nyayo y’abanyarwanda bose.
          
          Kwemera ibiganiro-mpaka byo ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kurebera 
          hamwe ibibazo by’ingutu u Rwanda rufite, bikabonerwa umuti, hakubakwa 
          u Rwanda rw’ejo ruzira  ikizinga, hagashyirwaho guverinoma nshya y’ihuriro 
          ry’abanyarwanda, ikayobora u Rwanda muri demokarasi, kandi imiryango 
          mpuzamahanga cyane cyane ibihugu bidukikije bikagira uruhare mu 
          gufasha u Rwanda muri iryo vugururamatwara rigamije amahoro, 
          demokarasi n’ubwiyunge nyabwo.
          
          Abanyarwanda  n’imiryango mpuzamahanga bafite inshingano zo kugira 
          uruhare mu kurwanya no guhindura iyi guverinoma y’igitugu.
          Ibibi byose byabaye  hamwe no guceceka nibyo byatumye jenoside yo mu 
          1994 ishoboka. Hagomba gufatwa ingamba zo kubirwanya, kugirango 
          ibyabaye bitazongera.
          
          Charles I.
          charlesroi.roi05@gmail.com