U Rwanda rukeneye impinduka ihereye mu mizi  

 
 

Mu nyandiko igera ku kinyamakuru Umuvugizi, yanditswe n’abahoze ari abayobozi bakuru b’igihugu n’inkoramutima za Kagame ndetse bamufashije kugera ku butegetsi , ubu basigaye bose baba mu bungiro, barimo Gen Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, ndetse akaba yaranabaye Amabasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuhinde; Col Patrick Karegeya  wayoboye urwego rw’iperereza cyane ryo hanze mu Rwanda; Maj Dr Theogene Rudasingwa, wabaye umunyamabanga  mukuru wa FPR, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika na Gerald Gahima, wahoze ari umushinjacyaha mukuru, na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga wungirije, bavuga ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri demokarasi, rucyeneye impinduka ihereye mu mizi.

Aba bagabo bavuga ko u Rwanda rwahuye n’ikibazo cyo gupfusha abaturage barwo barenga miliyoni bazize intambara na jenoside. Iyo ntambara na jenoside byagize ingaruka zikomeye mu bihugu by’ibiyaga bigari, ndetse no muri Afrika yo hagati muri rusange. Nyuma y’intamba na jenoside u Rwanda rwagerageje kwiyubaka; bakomeje bavuga ko ku bashyitsi iyo bageze mu Rwanda batangazwa n’izamuka ry’u Rwanda, umutekano ndetse n’isuku igaragara, n’imyitwarire y’abanyarwanda irimo ubwitonzi n’ikinyabupfura.

Inshuti ndetse n’abafana  ba Leta y’u Rwanda zivuga ko kwiyubaka ku Rwanda nyuma y’intambara na jenoside tubicyesha Kagame. Ndetse bamwe b’abanyamahanga bakavuga ko ari we wazanye umutekano mu Rwanda ndetse no mu karere muri rusange.
 
Ibyagezweho na FPR:

FPR yageze kubintu byishi uhereye muri 1994, abasirikare bayo muri rusange bahagaritse jenoside, nubwo hari bamwe mu barokotse jenoside babibona ukundi, cyangwa batabyemera. Guverinoma ya FPR yabashije kongera gushyiraho amategeko, ishyiraho inzego z’igihugu, ndetse ibasha gushyiraho na serivise z’ibanze zikorera abaturage, icyura amamiliyoni y’impunzi, izabaga hanze ndetse n’izari zarahungiye mu gihugu hagati, u Rwanda ruba igihugu kiyobowe n’inzego, rushobora gukora nka Leta.

U Rwanda rufashijwe n’amahanga rwashoboye kongera kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu. Ntiduhakana ko Perezida Kagame afite uruhare mu kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’intambara na jenoside.
Ariko hari byinshi k’u Rwanda na Kagame bitari amagorofa mashya, gukubura imihanda, n’ibindi. Kugeza ubu u Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe, naryo riyobowe n’agatsiko kayobora igihugu nk’uyobora umuryango we. 
Ubuyobozi bwa FPR bwafunze burundu imiryango ya politiki y’u Rwanda, kugeza ubu mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhabarizwa.  Kugeza ubu,  FPR ntiyihanganira abatavuga rumwe nayo cyangwa ngo yemere ko habaho ipiganwa mu buyobozi.  Leta kandi ya FPR yihariye ubuyobozi n’ubushobozi bw’igihugu cyose ikoresheje intwaro yo kubangamira no guca burundu  uburenganzira bw’ibanze, n’umudendezo w’ abaturage. Itangazamakuru ryigenga, sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na FPR, yabujijwe burundu uburenganzira bwayo bwo gukorera  mu bwisanzure. Perezida Kagame n’ishyaka rye bayobora igihugu bakurikije ikiribubahe ingufu zo kuguma ku butegetsi no kwiharira ubuyobozi n’ububasha  bwose bw’inzego z’igihugu. 
 
U Rwanda rwananiwe kugera kumiyoborere myiza na Demokarasi. FPR yakoze ibishoboka byose kugirango yikubire ububasha bwose bw’igihugu muri politiki no mu bukungu. U Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe rikora icyo rishatse, rikoresheje igitugu, ritegekwa (controlled) na Kagame n’agatsiko gato k’abasirikare bakuru  b’abatutsi n’abasivile bake b’abanyamuryango (cadres) bakari inyuma.

Kwigizwayo kw’abahutu.

Abahutu benshi bahejejwe inyuma muri politiki y’u Rwanda, inzego zose z’ubutegetsi zirimo ikandamiza kandi zikorera ishyaka riri k’ubutegetsi, guverinoma ikora ibishoboka byose ngo ikomeze yikubire ubushobozi n’ububasha  bwose bw’igihugu ikoresheje ikandamizwa.
Ibibazo byishi bikomeje kwibazwa ku maherezo y’igihugu cyacu. Igihugu kizashobora gukomeza kubungabunga ibyo kimaze kugeraho? Guverinoma iriho izashobora kuguma gucunga amahoro ahari n’ibikorwa ikomeje gukora bitandukanye na demokarasi, kandi abantu benshi batemera ubutegetsi buriho nk’ubwagiyeho mu nzira ya demokarasi (illegitimate government)? Ni gute twahuza cyangwa twagereranya umwidegembyo w’abantu (agatsiko) ku giti cyabo, n’ibisabwa ngo haboneke ubwisanzure n’amahoro by’abaturage muri rusange? Abaturage bakora iki, mu gihe abategetsi bakoze amakosa yo kuyobora igihugu nk’akarima kabo, bagahonyora nkana uburenganzira bw’ibanze bw’abanyagihugu?

Ibindi bibazo

Ese abaturage bakomeza kurwanya ubwo buyobozi bubi mu mahoro cyangwa bafata intwaro?Ese intwaro biramutse bigaragaye ko zitemewe, bitewe n’uko zituma abantu bapfa n’ibindi bibi, niki kindi abaturage bakora ngo barwanire uburenganzira bwabo bwahonyowe? Niki cyafasha u Rwanda kuva mukibazo cy’amakimbirane rufite, hakabonaka  umwanzuro w’amahoro utuma abanyarwanda bava mu kibazo abaturage barwo bafite?

Imiyoborere y’u Rwanda ntishobora kuganirwaho , kubera  imiterere ya FPR, ndetse n’uburyo bw’imiyoborere yayo, kubera ubwiganze bwa FPR na Kagame muri politiki y’u Rwanda nyuma ya jenoside n’intambara. FPR niyo yasaga naho iyoboye ubutegetsi bwose bw’igihugu nyuma ya jenoside n’intambara, kuko ari we mutwe wonyine utaravugaga rumwe na Leta yari riho, warufite igisirikari, washoboye guhangana n’abateguye kandi bagashyira mu bikorwa jenoside.
 
Nyuma y’intambara na jenoside FPR yafatanyije n’amashyaka yose ataravugaga rumwe na Habyarimana agamije kurwanya igitugu cyariho. Kuva 1995 FPR yagiye gahoro gahoro yigarurira yonyine ubuyobozi.
FPR yashinzwe ari umutwe ugamije guhuza abantu ku giti cyabo, amashyaka ya politiki, n’abandi bose bafite amateka ya politiki, ngo bashobora kuzana demokarasi izira amacyemwa mu Rwanda. Kuva yashingwa muri 1979, ikiri Rwandese Alliance for Nation Union (RANU) kugeza yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yari ifite intego zo kuzana ubwigenge na demokarasi mu bwuzuzanye, hakajyaho guverinoma irangwa n’amahame ya Demakarasi.

Kugeza ubu FPR ntabwo ikiri ishyaka rigifite intego zo kuzana demokarasi nk’uko abayishinze babyifuzaga.  Yabaye akarima k’abantu kugiti cyabo. Ubu ishyaka risigaye rigizwe n’ubwoba, ryafashwe bugwate na Kagame uriyoborana igitugu kirimo iterabwoba.
Nkuko twabivuze FPR yatangiye urugamba ifite intego zo kurwanya igitugu cya Habyarimana, ariko kuva aho igereye k’ubutegetsi izo ntego yagiye izihindura, izisimbuza kuniga demokarasi no kwimakaza umuco w’igitugu, igabanya urubuga n’ubwisanzure bwa politiki mu Rwanda.

Kuva 1995 abanyapolitiki  nka Ministiri w’intebe Faustin Twagiramungu n’abandi ba minisitiri banenze imikorere ya FPR, batangiye kwigizwayo n’ubutegetsi bwa FPR. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye kwikubira ubuyobozi n’ububasha bwose mu gihugu.
Kwikubira ubuyozi n’ububasha bwose bw’igihugu ntabwo yabibonye  mu nzira nyazo zitunganye, ahubwo yabibonye ikuraho burundu ubwisanzure n’urubuga rwa politiki, itangira gutoteza abatavuga rumwe nayo, ikoreshe igisirikare cy’igihugu mu kubangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage. Ntiyafunze gusa urubuga rwa politiki, ahubwo yatwaye buri murimo wose ukorerwa mu gihugu, ku buryo ubu u Rwanda ruri nyuma mu bwisanzure y’ubutegetsi FPR yarwanije, ni ukuvuga mbere ya jenoside.
Kugeza ubu mu Rwanda inzego zose z’ubuyozi zisa naho zitabaho, Perezida yafashe bugwate ububasha bwose bw’Urwego nyubahiriza-tegeko (Executive organ) na rwo rwamize bunguri izindi nzego zose zigihugu.

Ibyo yise amacakubiri

Kuva 2003 guverinoma yategetse urwego rushinga amategeko (legislative) narwo rutigenga nkuko twabivuze, gukora amategeko abiri areba Ivangaura n’Ingengabitekerezo ya jenoside, iyakoresha icecekesha abatavuga rumwe nayo ndetse na sosiyeti sivili cyane cyane abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ibi byaha ntabwo bisobanutse neza muri iri tegeko.
Politiki y’ivanguramoko iracyahari mu Rwanda, abahutu benshi bari mugice cyo hagati (middle class) bahejejwe inyuma y’ubutegetsi. Abandi bahejejwe mu buhungiro kuva 1994, batabonye uburyo baza bakiyunga n’ubutegetsi bushya, bategereje ko hagira igihinduka. Bamwe bari muri DRC, bahanganye n’ubutegetsi bw’ u Rwanda imyaka 16 yose nyuma ya jenoside.
Amashyaka atavuga rumwe na guverinoma ya FPR yakomeje gusaba ko habaho ibiganiro hakarebwa uko hacyemurwa ikibazo cya politiki  gikomeje kugaragara mu gihugu, ariko guverinoma yarabyanze ivuga ko nta mpamvu y’ibiganiro ikibazo cyarangiye.

Ubwiyunge 

Ntabwiyunge nyabwo bushobora kubaho igihe cyose abahutu bakomeje kwimirwa kugira uruhare muri politiki y’u Rwanda, kandi, hatabayeho kwizeza abaturage uburenganzira bungana imbere y’amategeko, kandi abantu bakagira uburenganzira ku mutungo w’igihugu, kandi uburenganzira bw’ikiremwa muntu bukubahirizwa aho gukomeza kubangamirwa 
Amahoro arambye ntabwo ashobora kubaho ibi bibazo bikomeye biri mu banyarwanda bitarabonerwa umuti.

Ibibazo nk’ibi ntabwo binaniranye, ahubwo biroreshye kubirwanya. Yenda u Rwanda ruzagira amahirwe yo kugira izindi ngufu zirwanya ibibazo byose zikimakaza umuco w’amahoro na demokarasi nyayo! Ibi bizaterwa n’abarimo babikora harimo na Perezida Kagame, abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Hacyenewe intambwe igomba guterwa kugirango harwanywe ibindi bibazo bishya bishobora kuvuka , hakaboneka u Rwanda  rufite amahoro, Demokarasi, ubwiyunge nyabwo, n’amajyambere arambye.
Guteza imbere ubwigenge n’umusingi wubakwaho amahoro n’amajyambere nyayo y’abanyarwanda bose.

Kwemera ibiganiro-mpaka byo ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo by’ingutu u Rwanda rufite, bikabonerwa umuti, hakubakwa u Rwanda rw’ejo ruzira  ikizinga, hagashyirwaho guverinoma nshya y’ihuriro ry’abanyarwanda, ikayobora u Rwanda muri demokarasi, kandi imiryango mpuzamahanga cyane cyane ibihugu bidukikije bikagira uruhare mu gufasha u Rwanda muri iryo vugururamatwara rigamije amahoro, demokarasi n’ubwiyunge nyabwo.

Abanyarwanda  n’imiryango mpuzamahanga bafite inshingano zo kugira uruhare mu kurwanya no guhindura iyi guverinoma y’igitugu.
Ibibi byose byabaye  hamwe no guceceka nibyo byatumye jenoside yo mu 1994 ishoboka. Hagomba gufatwa ingamba zo kubirwanya, kugirango ibyabaye bitazongera.

Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com