ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU NAMA YA “NDI UMUNYARWANDA” IHERUTSE KUBERA MU BUBILIGI

Kw’italiki ya 30/11/2013 i Buruseli mu Bubiligi habereye inama yakoreshejwe na Leta ya FPR Inkotanyi mu kwamamaza gahunda yayo y’ikinyoma ya “ndi umunyarwanda”. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryatangaje icyo ritekereza kuri iriya gahunda ubwayo n’ibiyihishe inyuma byose mu nyandiko twashyize ahagaragara taliki ya 28/11/2013. (Reba kandi utege amatwi: Uko ishyaka PRM/MRP-Abasangizi ribona gahunda ‘Ndi Umunyarwanda’ ya Leta y’Inkotanyi (audio)).

Mu nyandiko y’uyu munsi, dushishikajwe no kuvuga icyo dutekereza ku byo umwe mu bantu ba FPR bari bayoboye iriya nama y’i Buruseli yavuze mu bwishongozi n’agasuzuguro kenshi ngo “abavuga ko habaye jenoside ebyiri, iyakorewe abatutsi n’iyakorewe abahutu (double genocide), iyo y’abahutu yateguwe na nde,yakozwe na nde, yahagaritswe na nde”.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI muri iyi nyandiko rirasubiza kiriya kibazo kuko twababajwe kimwe n’abandi benshi no kuba iriya nama y’i Buruseli ya “ndi umunyarwanda” yararangiye ntawe ushubije kiriya kibazo kandi igisubizo cyacyo gihari tukizi.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera ko “Jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguwe na FPR/APR Inkotanyi, ishyirwa mu bikorwa na FPR/APR Inkotanyi/RDF, yatangiye muri 1990 ihera i Byumba kugeza ubu mu Rwanda hose ntawe urayihagagarika kuko na nubu igikomeza mu buryo bunyuranye turi buze kubereka muri iri tangazo”.

FPR Inkotanyi itangiza intambara y’amasasu mu Rwanda kuva taliki ya 1/10/1990, yaje ibeshya abanyarwanda n’amahanga ngo izanye demokarasi, ubutabera no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda mu gihugu cye. Nyamara ukuri kwari uko FPR Inkotanyi ari igiti cyashibutse kw’ishyaka ry’abatutsi b’abahezanguni ryo mu 1959 ryitwaga UNAR(RANU), ikaba yaraje igamije kwihorera ku bahutu ibaziza ko babatwaye ubutegetsi muri 1959 igihe birukanaga ingoma ya Cyami mu Rwanda yari yarabahejeje mu buja mu gihe cy’imyaka irenga magana ane.

FPR Inkotanyi n’abayobozi bayo nabo ubwabo bazi ko bakoze jenoside ku bahutu ariko bagatinya iriya nyito, ririya jambo; ku buryo bavuga ngo abantu bazabyite andi mazina yose bashaka ariko ntibazabyite jenoside. Jenoside mu gisobanuro cyayo bivuga ubwicanyi buba bugamije kumaraho igice cy’abantu runaka cyangwa se bose. Iki gisobanuro mpuzamahanga kijyanye neza neza n’ubwicanyi FPR/APR Inkotanyi yakoreye abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko yabukoze mu buryo buteguye, bwizwe neza, kandi bumeze kimwe hose mu gihugu.

Ubwo buryo FPR Inkotanyi yateguye ikabupanga neza ikanabushyira mu bikorwa mu gukora jenosidey’abahutu ni ubungubu:
1. Guhamagara abaturage ngo nibaze mu nama kumva amabwiriza y’ubuyobozi bushya, bakaburira abatutsi ngo ntibaze muri izo nama, ubundi abaje bose bakababwira ngo nibicare hasi barundanyije ahantu hamwe maze bakabacucuma na machine gun/mitrailleuse, ugerageje kwirukanka akaraswa n’umuzenguruko(cordon) w’abasirikare n’imbunda zabo za Karachinkov na AK47;
2. Guhamagara abaturage ngo ni baze gufata imfashanyo z’ibiribwa kugirango baze ari benshi n’abana babo maze babone uko babarundanyiriza hamwe babice ari benshi icyarimwe nka kuriya tumaze kubivuga haruguru;
3. Gushyiraho inkambi z’impunzi mu gihugu hose kandi nta mpamvu yazo no gutegeka abaturage kujya muri izo nkambi ku gahato kugirango byorohere FPR/APR Inkotanyi kurobanura muri izo nkambi abo bajya kwica urusorongo buri munsi aho kugirango bagombe kujya kubasanga mu ngo zabo(urugero: inkamba y’i Byumba, inkambi y’i Rutare, inkambi ya Rwabusoro, inkambi ya Rwabuye i Butare, n’izindi nyinshi tutiriwe turondora zari hose mu gihugu);
4. Guhamagara abiyumvamo imbaraga zo kujya mu gisilikare bose kugirango bateranire ahantu hamwe ari benshi bakabapakira amakamyo bakajya kubicira ahandi hantu kugirango benewabo batazamenya irengero ryabo bakazahora bibwira ngo ababo binjiye igisilikare byahe birakajya!;
5. Guhamagara abasore n’abagabo biyumvamo imirya ngo ni baze bajye kubafasha gupakira ibiribwa n’inkwi, bakaburiza amakamyo ari benshi cyane, bakajya kubicira ahandi hantu, ababo bagategereza amaso agahera mu kirere ariko nyuma bakazamenya ko bishwe ari nabo bagiye batugezaho buriya buhamya bwose;
6. Kwicisha abaturage inzara muri izo nkambi zashyizweho mu buryo butari ngombwa ariko bufite icyo bugamije, no kubabwira ngo abafite imbaraga nibanyaruke bajye mu ngo zabo kuzanayo ibyo barya noneho abo bose bagiye FPR/APR ikabategera mu nzira bagenda cyangwa se bagaruka ikabica, ababo bagategereza abagiye kuzana ibiribwa bagaheba;
7. Gukusanyiriza abahutu mu makasho ya komini babashinja ibyaha batakoze, byagera ni mugoroba bakabicisha udufuni, abandi bakaraswa, ibi byarabaye hirya no hino mu gihugu;
8. Gusibanganya ibimenyetso bya jenoside y’abahutu FPR/APR Inkotanyi yakoraga batwika imirambo y’abo bishe, abandi bakabajugunya mu migezi, abandi ikabataba mu byobo rusange.

Ubu buryo bwa FPR/APR Inkotanyi yabukoresheje mu gukora jenoside y’abahutu muri perefegitura za Byumba, Ruhengeri, Gisenyi, Kibungo, Kigali Ngali, Gitarama, Butare n’igice cya Gikongoro igihe barimburaga imbaga y’abahutu yari mu nkambi y’i Kibeho imirambo imwe bakayitaba indi bakajya kuyitwikira mw’ishyamba rya Nyungwe. Cyangugu na Kibuye n’igice kinini cya Gikongoro ni ho FPR itabashije gukoresha buri buryo bwa jenoside mu kwica abahutu kuko hari muri zone Turquoise yari irinzwe n’abasilikare b’Abafaransa.

Nyuma ya Kibeho, jenoside y’abahutu yakorwaga na FPR/APR Inkotanyi yarakomeje ariko ihindura isura . Yafashe indi intera ikurikira:
1. Gushimuta no kunyereza abahutu, abasilikare ba APR Inkotanyi babakura mu ngo zabo no mu mayira bakajya kubica mw’ibanga babicisha kubakubita agafuni, n’akandoyi ko kubasatura agatuza;
2. Kwica abagore b’abahutukazi babyara n’impinja zabo mu bitaro no mu bigo nderabuzima;
3. Kurunda abahutu b’inzirakarengane muri gereza bataraburanye, batarakatiwe, emwe nta n’ikirego mu nkiko, icyaha ari ukuba umuhutu gusa kugirango bicirwe n’inzaramuri gereza n’imiryango yabo yicwe n’ubukene bwo kugemurira ufunze, abana babo bareke kwiga, ingo zabo zisenyuke, mbese bapfe bahagaze ubundi bapfe, nyagupfa bapfiriye muri gereza;
4. Gushyiraho inkiko gacaca zifite gahunda yo gusiga icyaha cya jenoside umubare w’abahutu benshi ushoboka kugirango bakatirwe imyaka ingana n’iyo bashigaje kubaho bityo FPR ibe izi ko bazapfira muri gereza;
5. Kwicisha abahutu bafunze ubujyahabi bwa gereza, uburozi, agafuni, akandoyi, inkoni, urubozo, ubundi FPR ikabeshya abanyarwanda n’amahanga ngo igihano cy’urupfu cyavuyeho mu Rwanda kandi izi ko kikiriho muri buriya buryo bundi bwose ikoresha bwo kwica bariya bahutu bafunze.

Muri iyi jenoside FPR/APR Inkotanyi yakoreye abahutu mu Rwanda, Ruhengeli na Gisenyi zagize umwihariko wazo wagaragaye mu buryo bukurikira:
1. FPR/APR Inkotanyi yigabagaho ibitero ikabeshya ngo ni abacengezi bateye ahantu runaka kandi mu by’ukuri ari ukugirango babone uko bica abaturage batuye aho hantu nyuma babeshye abanyarwanda n’amahanga ngo abo baturage baguye mu mirwano kandi atari byo;
2. APR yakoze imyitozo ya kajugugu z’intambara mu kwica abaturage bo mu Ruhengeli na Gisenyi yitwaje ngo bihishwemo abacengezi;
3. Kwica abaturage bo mu Ruhengeli bahungiye mu buvumo (grottes) bagirango bakize amagara yabo nuko FPR/APR Inkotanyi ikazana ibimashini bitengangagura imisozi bya caterpillars bigafungisha amabuye n’ibitaka byinshi bwa buvumo(grottes) abaturage bagaheramo batyo bagapfiramwo.

Ibi bimenyetso simusiga byose, bigaragaza nta shiti ko FPR/APR Inkotanyi yakoze jenoside y’abahutu. Twagiye tubigezwaho kandi na nubu turacyabibwirwa n’ababihagazeho, ari abahutu bacitse kw’icumu rya jenoside ya FPR/APR Inkotanyi, ari n’abatutsi bari bahari bikorwa (abasilikare n’abasivile) kimwe n’abagiye baburirwa cyagwa se baribwa akara ngo be kujya muri ibi no muri biriya kugirango batabyicirwamo kandi ubwo bwicanyi atari bo bwateguriwe. Bose, ari abahutu ari n’abatutsi, turabashimira ukuvugisha ukuri kwabo kuri iriya jenoside y’abahutu yakozwe bareba n’amaso yabo, bakanga guherana ukuri bazi babonye.

Ibyo rero FPR Inkotanyi, abayobozi n’abambari bayo bose babeshya ngo ubwicanyi bwabaye ku bahutu ni ubwicanyi bujyanye n’intambara, abapfuye bakaba barahubiranye gusa n’amasasu y’abarwanaga, nta bwo ari byo , ni ikinyoma cyambaye ubusa. FPR ikunze kwigamba ko ngo yahagaritse jenoside y’abatutsi. Twe tukaba tubona ko idakwiye kubyigamba kuko nta kwigamba ngo wahagaritse jenoside kandi urimo ukora indi jenoside. Nta kibazo uba ukemuye, ahubwo uba uri umubibyi w’imbuto mbi! FPR ikunze kandi kurega abantu gupfobya jenoside y’abatutsi kandi mu by’ukuri ariyo yayipfobeje rugikubita mu gihe yitwaga ngo irimo kuyihagarika kandi mu by’ukuri irimo ikora indi jenoside ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, yenyegeza umuriro kugirango ibone uko yigerera ku butegetsi budasangiwe n’abanyarwanda bose kandi itera muri 1990 yarabeshyaga ngo ni cyo irwanira.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI risanga kandi abanyarwanda bose bo mu moko yose, amashyaka yose, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe aharariye abacitse ku icumu rya jenoside zombi, abayobozi b’amadini dukwiye kwishyira hamwe tugahaguruka n’ijwi rimwe tukamagana gahunda ya “ndi umunyarwanda” haba mu Rwanda no mu mahanga, tukavuga ukuri kuko iyi gahunda igamije gutera ipfunwe abahutu n’ikimwaro, guhembera inzangano hagati y’abanyarwanda cyane cyane abahutu n’abatutsi no guheza igice kimwe cy’abanyarwanda mu miyoborere y’Igihugu.

Bikorewe i Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 10/12/2013;
- Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
- Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
- Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Niba ushaka kutwandikira, kugira icyo utubaza cyangwa se kutwungura ibitekerezo, email yacu ni
abasangizi@gmail.com