ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU  N° 004/P.S.IMB/013

IZIMIRA RY’UMUGABO W’UMUNYAMABANGA MUKURU

Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Amakuru atugeraho n’uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n’abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w’I Burayi.

Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n’iwe dusanga hafunze ndetse n’abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye  kuri uyu wa 08/02/2013.

Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z’igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho  umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n’igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.

Nk’uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw’umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk’abanzi.

Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.

 

Bikorewe i  Kigali, kuwa 17/02/2013

 

BAKUNZIBAKE Alexis

Visi Perezida wa mbere.


 


 

 

 

COMMUNIQUE DE PRESSE N° 004/P.S.IMB/013

DISPARITION DU MARI DU SECRETAIRE GENERAL

Le parti social IMBERAKURI informe les rwandais, les amis du Rwanda et les IMBERAKURI en particulier de son inquiétude sur la disparition de Monsieur Erwin Fidèle KALIMBA, le mari de Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME, Secrétaire Général du parti PS IMBERAKURI.

Les informations qui nous parviennent sont que Mr Erwin Fidèle KALIMBA a été vu pour la dernière fois le vendredi 08 Février 2013 et que c’est ce même jour qu’il a pu parler avec son épouse Immaculée qui est actuellement en visite en Europe.

De notre côté, nous avons tenté de le joindre sur son téléphone mobile en vain, nous avons été chez lui où nous avons remarqué que sa maison était fermée. Ses voisins nous ont également appris que ça fait quelques jours qu’ils ne le voient pas. De son côté, Immaculée s’est faite aidée par sa famille et c’est là qu’elle a su que le dernier contact qu’il a eu était ce 08/02/2013.

Le parti social  IMBERAKURI demande alors aux services de sécurité de s’enquérir de la disparition de Mr Erwin Fidèle KALIMBA surtout que depuis que le Secrétaire Général a commencé son voyage le 19 Janvier 2013, les agents des services de renseignements n’ont cessé de lui demander l’endroit où se trouve son épouse et les raisons du déplacement. Ils ont toujours répété que s’il ne donne pas les informations sur ce déplacement, il sera considéré comme coresponsable.

Comme nous n’avons cessé de le faire savoir, ce voyage du Secrétaire Général a fait trop parlé le pouvoir de Kigali à tel point que plusieurs responsables du parti à différents niveaux sont régulièrement approchés pour les dissuader à quitter leur parti et rejoindre le FPR sans quoi, ils seront considérés comme des ennemis du pays.

Le parti social IMBERAKURI demande aussi à toute personne qui de près ou de loin pourrait lui venir en aide pour sauver la vie de Mr Erwin Fidèle KALIMBA de le faire sans tarder. Le parti rappelle également que ces actes de violence n’avanceront en rien le Rwanda, qu’ils sont plutôt à bannir.

Fait à Kigali, le 17/02/2013

 

Alexis BAKUNZIBAKE

Premier Vice Président