MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE IBINTU BYAHINDUYE ISURA

 

De : Majyambere Juvenal  

 

Mercredi 11 avril 2012 18h26

 

Nk'uko byari biteganyijwe uyu munsi muri uru rubanza hagombaga kumvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Ingabire Lt Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya Ngarambe Edmond akaba yaracyuwe mu cyiswe Umoja wetu hamwe na Uwumuremyi Vital. Nyamara mu ntangiriro nyuma y'uko uyu mutangabuhamya asabwe gutanga umwirondoro we ubushinjacyaha bwahise butanga urupapuro ngo rwavuye muri gacaca rumukatira igihano cy'igifungo cya burundu y'umwihariko mu gihe mu mwirondoro we yavuze ko n'ubwo afunze guhera 2009 atigeze aburana n'ubwo yari yasabye gusubirishamo urubanza kuko bamubwiraga ko yakatiwe adahari. Akaba rero yari yavuze ko aho ari yari ategereje kuburana mu isubirishamo ry'urubanza nyamara akaba yatunguwe no kubona umushinjacyaha Ruberwa yazanye mu rukiko igipapuro kimufunga burundu y'umwihariko abari aho bashoboye gukurikirana ubu buhamya bakaba bavugaga ko byaba ari ibyo ubushinjacyaha bwikoreye cg bwakoresheje nk'uko bisanzwe bizwi mu Rwanda kugirango bumubuze gutanga amakuru.

 

Ubushinjacyaha bukimara gutanga urwo rupapuro rwamukatiye (bamwe bemeza ko ari technique yakozwe mu rwego rwo gukumira ubuhamya bwe) bwahise busaba urukiko ko rutagomba kwemera ko atanga ubuhamya kuko ngo yambuwe uburenganzira bwose bw'umunyarwanda harimo no gutanga ubuhamya. Me Gashabana wunganira Ingabire akaba yasabye urukiko ko niba rubona ko adakwiye kuba umutangabuhamya ariko kugirango habe imikorere myiza y'ubucamanza yakagombye kumvwa nk'umuntu ufite ibyo azi ku bashinja Ingabire bikaba byafasha kumvikanisha uburyo Uwumuremyi Vital yabeshye urukiko afatanyije n'inzego z'umutekano. Aha akaba atabuze no kuvugamo ubushinjacyaha ko nabwo bufite uruhare runini muri iki gikorwa.

 

Nyuma y'izi mpaka hafashwe icyemezo ko yumvwa nk'umuntu utanga amakuru ku rukiko rwazakenera mu kumenya ukuri ku byo Ingabire n'abamwunganira basobanura ko Vital na bagenzi be bakoreshejwe ku mpamvu yo gushinja Ingabire. Aya makuru akaba yayatanze ahereye ku mavu n'amavuko ya FDLR bamwe byagaragaye ko abenshi mu banyarwanda batanazi imivukire n'imibereho ya FDLR n'amashami yayivutseho ndetse n'imikoranire yayo n'amashyaka n'indi miryango ya politiki yaba iyo muri Congo, mu Rwanda n'iyabayeho ikinariho mu mahanga. Yatangiye avuga uburyo bameneshejwe muri Congo bajya Brazzavile bavayo bagarutse gufasha ingabo za Laurent Desire Kabila zari zabasabye inkunga ya gisirikari. Yasobanuye uburyo nyuma y'urupfu rwa L. D. Kabila babayeho babanye na Joseph Kabila, uko bagiye bajya mu mishyikirano yo kurangiza ibibazo by'imitwe ya gisirikari irwanira mu burasirazuba bwa Congo harimo n'iya Roma (Italy) ariko asobanura ko n'ubwo ngo iyi mishyikirano Mme Ingabire yari ayirimo bari babwiwe ko ari umugambanyi nka ba Twagiramungu bagomba kumwirinda kandi koko ngo niko byagenze.

 

Yakomeje avuga uko amapeti ya gisirikari yatangwaga muri FDLR ko ngo yatangajwe no kumva Uwumuremyi Vital yiyita Major kandi bitarashobokaga na gato ko urwego yariho rwa S/Lt. atashoboraga kuba Major kandi ngo ntiyari anamuzi cyane kuko yari mu rwego rwo hasi cyane. Gusa ngo kuba barafungiwe hamwe mu kigo cya gisirikari cya Kami igihe bari bamaze gucyurwa muri Umija wetu byatumye arushaho kumumenya neza bitewe n'uburyo baganiraga. Icyatangajwe ni uko mubyo yavuze ngo Vital ntiyigeze aba umusirikari mbere y'intambara ya 1994 ndetse ngo nta n'ubwo yigeze arangiza amashuri yisumbuye kuko yirukanwe mu Iseminali yo ku Rwesero aho yiganaga na mukuruwe ubu w'umupadiri agasubira iwabo ku Musanze. Aha i Kami kandi yerekanye neza uburyo habereye ikinamico ubwo Vital yamubwiraga ko bagomba gukorera leta ya Kigali bakazashinja Ingabire ibyaha ngo bityo ntibazagirane ibibazo na leta. Lt Col Habimana Michel akaba ngo yaramuhakaniye amubwira ko bitamworohera gushinja umuntu ibinyoma.

 

Nyuma ariko na we ngo abo mu rwego rw'iperereza baramushatse bamusaba kubafasha kuzashinja Ingabire witeguraga gutahuka mu gihugu kwiyamamaza bityo ngo nabo bazabafashe kuva mu buroko bwa Kami. Ngo yahise ababwira ko uwo mudamu atamuzi ko atanamenya ibyo yamushinja bamubwira ko ngo bo nibemera gushinja ibindi bagomba kuzashinja ngo bazabyikorera. Ngo yababwiye ko adashobora rwose gushinja umuntu atanazi atigeze anabona ngo umutimanama we ntiwari kubimwemerera.

 

Icyo umuntu yavuga muri ubu buhamya ni uko uyu wigeze kuba umuvugizi wa FDLR yahakanye yivuye inyuma ko Ingabire na FDU batigeze bakorana na FDLR emwe ngo n'umutwe wa CDF ushinjwa Ingabire ngo ntawigeze ubaho kuko Vital Uwumuremyi na Tharcisse Nditurende batari abantu bashoboraga gushyiraho umutwe wa gisirikari kuko ngo yitandukanya na FDLR kuko yari afitanye ibibazo by'ubwumvikane buke n'uwari umuyobozi wa batallon yari mo yajyanye n'abantu batarenga 30 kandi abo ngo usibye kwirwanaho bashakisha imibereho nta kindi bashoboraga kugeraho. Ikindi cy'ingenzi cyavuzwe n'uyu mutangabuhamya ni uburyo inzego z'umutekano za Kigali zabasabye kuzabafasha gushinja Ingabire igihe azaba yatahutse (ibi bikaba bihuye n'ibyigeze kwandikwa mu kinyamakuru UMUSESO ko leta ya Kigali yarekirise aba FDLR bo kuzashinja Ingabire kandi biraba) we yarabyanze ariko hari n'ababyemeye.

 

Ukurikije rero ibyo umutangabuhamya w'ubushinjacyaha yavuze ku munsi w'ejo hamwe n'ibyo uyu wari umuvugizi wa FDLR yatangaje uyu munsi biragaragara ko icyaha cy'iterabwoba no kurema umutwe w'ingabo zo gutera leta ya Kigali nta cyabayeho ko ari umupango wa leta ya Kigali nk'uko Kagame yabitangaje. Yari azi neza ko tekiniki zabo zagendaga zigerwaho. Ingabire akwiye kurekurwa akajya mu mirimo ya politiki ariko leta ya Kigali ifite ibibazo bikomeye byo kwemera umuntu utavuga ururimi rwayo rwo gucecekeshwa.

 

Urubanza ruzakomeza ku munsi w'ejo umutangabuhamya abazwa ibibazo n'ubushinjacyaha hamwe n'abashinja Ingabire.