Rwandese Civil Society and Political Organizations (RCSPO)
 
 
 
 
 
ITANGAZO RIGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’IZO MPUNZI
 
 
 
Tariki ya 14 Gicurasi 2013: Umunsi w’Imyigaragambyo ku isi hose yo kwamagana icyemezo cyo kwambura ibyangombwa by’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998.
 
 
 
SOCIRWA.be ifatanije n’ayandi mashyirahamwe akorera mu Bubiligi abatumiye mu myigaragambyo mu izabera i BRUXELLES imbere y’Ibiro bya HCR (Haut Commissariat des Nations Unies aux Réfugiés) biri Rue Van Eyck, n°11 kuwa kabiri (mardi) 14/05/2013 de 14h à 16h)  kuva isa munani (14h) kugeza isaa kumi (16h).
 
N’ukuvuga ko uwo munsi abantu bazahurira kuri Arrêt  : Vleurgat ihitamo Tram 92 na 94 kuri Avenue Louise i Bruxelles bakahava bajya imbere ya HCR.
 
Muribuka ko twaherukaga kuhakorera imyigaragambyo tariki ya 05/12/2011 nabwo tuzinduwe no kurwanya icyo cyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda. Iyo myigaragambyo yatumye icyemezo kigizwayo.
 
 
 
Nyuma y’Inama Mpuzamahanga yateraniye i Buruseli ho mu Bubiligi ku matariki ya 19 na 20 Mata 2013, amashyirahamwe ya politiki na Societe civile yateguye iyo nama arashishikariza impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kimwe n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda kwitabira ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyemezo cyafashwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) cyo guhagarika ubuhunzi guhera ku itariki ya 30 Kamena 2013:
 
1. Buri muntu wese wumva ahangayikishijwe n’icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi bw’impunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998, asabwe kwandikira ibarwa Bwana Antonio Guterres, ukuriye HCR amusaba gukora ibishoboka byose ngo icyo cyemezo gihagarare kugeza igihe ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko HCR igenderaho bizaba byuzuye kugirango impunzi z’Abanyarwanda zitahe mu mutekano ntacyo zishisha. Ntabwo Bwana Guterres azaterera agati mu ryinyo nabona amabarwa arenze ijana nk’ayo buri munsi mu gihe cy’amezi arenze atatu. Uzashaka urugero rwa bene iyo barwa azarusanga ku mbuga nyishi zihuriweho n’abanyarwanda.
 
2. Impunzi z’Abanyarwanda n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi, aho bishoboka hose mu bihugu zirimo, zisabwe kuzakora imyigaragambyo ku itariki ya 14 Gicurasi 2013 yo gusaba HCR n’ibihugu bizicumbikiye guhagarika igikorwa cyo kwambura ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998 guhera kuri 30 Kamena 2013. Nyuma y’imyigaragambyo zizashyikirize HCR na Ministeri ishinzwe impunzi imyanzuro y’inama y’ i Bruseli. Aho bidashoboka gukora imyigaragambyo, bazitoremo intumwa zijyane iyo myanzuro ku biro bya HCR na Ministeri ishinzwe impunzi.
 
 
 
Nyamuneka nimuhaguruke muvuze iya Bahanda, naho ubundi nitutareba neza ijuru rirazigwiriye!
 
Mw’izina ry’abateguye inama
 
Pascal Kalinganire
 
 
 
I Bruxelles, mutumiwe na SOCIRWA.be n’andi mashyirahamwe dufatanije.
 
MATATA Joseph, Coordinateur wa CLIIR
 
 
 
 
Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES
Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)