Victoire Ingabire yimuwe ku ngufu.

Ally Y.MUgenzi

Umuyobozi w'umutwe FDU INKINGI, Victoire Ingabire, yasabwe kwimuka inzu ya kabiri yari amazemo icyumweru, bubaye ubwa kabiri yimuka kuva asubiye mu Rwanda.

Madamu Ingabire yabwiye BBC ko nyiri inzu yamusubije amafaranga y'ubukode yari yaratanze, yamuhaye iminsi 15 yo kuba avuye muri iyo nzu.

Aravuga ko inzu ya mbere yari arimo nayo yayivuyemo igihe yari yumvikanye na nyiriyo kitaragera, iyi ya kabiri yari ayimazemo icyumweru ariko nyirayo yamusibije amafaranga ngo kubera ko ishyaka FPR rivuga ko ari umwanzi.

Yavuze ko yizeye kubona indi nzu mu mujyi wa Kigali muri iyo minsi 15.