URUKIKO RW’ARUSHA TPIR RUGAMIJE KWICA NO KURENGANYA, ABARUKORERA BAKWIRIYE GUHANWA:

 

Ikintu gikuru gikwiriye kwamaganwa ni uko urukiko rw'Arusha TPIR atari urukiko. Ni ikintu cyashyizweho ngo kimarishe abanyarwanda kuko ni urukiko rushyigikiye génocide iyo urebye imikorere.    Igihe urukiko ruzahagarika imirimo rudahannye abanyarwanda bose (hutu na tutsi bicanye) ,  abantu bose bakoreye urwo rukiko bazakurikiranwe mu nkiko.  Ikindi kigaragara ni uko urukiko rugamije gutuma genocide hutu ikomeza kugeza abanyarwanda n'abanyafurika bashizeho.  Biteye isoni kubona urukiko ruri Arusha rwitwa ko ruburanisha abanyarwanda ariko abanyarwanda (tutsi)bagakomeza kwica mu Rwanda babinyujije muburyo bwinshi burimo n'ibyo bita ubucamanza kandi ataribwo ahubwoari uburyo bwashyizweho ngo abicanyi (tutsi) babone uko bakomeza kwica.   ibyo byo kwica bakabiterwamo inkunga n'ababafashije guhera kera gutegura ubwo bwicanyi no kugumya kubutangamo amafaranga babyita imfashanyo kandi ataribyo ahubwo ari ugushyigikira ubwicanyi kumugaragaro.  Biteye isoni kubona urukiko TPIR ruburanisha abanyarwanda(hutu) ariko abanyarwanda bandi (tutsi) bagakomeza kwica abaturage b'ibihugu duturanye ntirubahane. Biteye isoni kubona urukiko rw'Arusha ruburanisha abanyarwanda ariko aho abanyarwanda bajyanywe nk'ingabo zirinda umutekano muri Sudani abaturage bamwe ba Sudani bagakomeza kwicwa.  Ese abateguye umushinga w'urukiko rw'Arusha sibo bateguye za genocide zose zabereye mu Rwanda no muri Afurika (Genocide Tutsi na Génocide Hutu...) zikaba zikomereza no hirya no hino muri Afirka?

Ese abashinzwe anketi mu rukiko rw'Arusha hamwe n'abakuru b'urukiko hamwe n'ababuranisha ndetse n'abandi bakozi utaretse n'abandi bantu bitwa ba experts cyangwa abandi bose hamwe n'ibihugu bifite ijambo kuri ruriya rukiko rw'Arusha ntibakwiriye gukurikiranwa murukiko.  Dusabye isi kuzabakurikirana kuko bagize nabi. Kwanga guhana genocide (hutu) bingana no kuyikora kuko bituma ikomeza. Abanyarwanda n'abanyafurika bagiye kudushiraho kubera umuco wo kudahana.  Kuki hahanwa génocide y'abatutsi ntihahanwe iy'abahutu ni ukubera ko ariyo bakuramo inyungu akaba ari nako babiteguye guhera kera kugirango abanyafurika bashire?

Urukiko rw'Arusha ntabwo ari urukiko rushinzwe guhana ni urukiko rugamije kwica no kwicisha.  Urukiko rw'Arusha ntabwo ari urukiko ahubwo ni agatsiko gashinzwe kurinda  abanyarwanda n'abanyamahanga bateguye genocide tutsi na genocide hutu.

Biteye isoni urukiko ruca imanza zinyuranye rukaba rwaranze kugaragaza abateguye genocides nyarwanda. Biteye isoni kubona urukiko rukora anketi z'abaturage bato rukirengagiza anketi zireba abaperezida b'ibihugu imanza zireba,  baba abaperezi bishwe cyangwa bakiriho hamwe n'abandi bakuru. Biteye isoni kubona abanyarwanda bose bagize nabi (hutu tutsi) badahanirwa kimwe kandi barakoze ibyaha bimwe igihe kimwe ahantu hamwe (mu Rwanda).  Biteye isoni kubona nta muntu uhanirwa ko yishe umuhutu muri genocide yakorewe abahutu cyangwa  ngo ahanirwe ko yashoye abandi batutsi mu bwicanyi harimo  n'abarokotse bakiri bato.  Ubwo bugizi bwa nabi bwo gutuma umwana wari victime ahinduka criminel ubutegetsi bugomba kubibazwa kuko harimo umugambi wo kubamara.  Igihe bivugwa ko ntacyakozwe ngo genocide itabaho, ndetse bamwe mubatutsi bakavugwa mubashakagako  iyo genocide ibaho ndetse bagakekwa mubayiteguye bafatanije n'abazungu b'inshuti zabo barangiza bakagusha guvernement y'abahutu mumutego igakora genocide, ibyo byose ntibigomba guhita bidatekerejweho kandi ngo bihanirwe.  Abatutsi n'abahutu bakorewe genocide bazizijwe iki ko abanyarwanda badashobora kwemera amateka yubatse kumfu z'abahutu n'abatutsi.   Ese urukiko rw’Arusha hamwe n’ibindi bihugu bifite inkiko ese hari igifite uburenganzira bwo kurenzaho n’umunsi umwe  badahannye ibyaha byose byabereye mu Rwanda kandi babifitiye amakuru n’ubushobozi ? Dufashe ingere ziri hafi twumva ngo nka  France, Espagne n’ibindi bikora iperereza, harya ayo maperereza aherera he?  Ubwo se ibyo bihugu biba bigamije kubona umwanzuro abaturage baramaze gushira?  Ese iryo tinda ridasobanutse hari ikindi rihishe cyihariye. Umuntu umwe mubashobewe iyo atekereje gutyo hari icyaha aba akosheje?

 

 

Kuki ibihugu byemera ubukungu bwuzuyeho amaraso y’abanyafurika?

Niba ari inyungu ibihugu by’abazungu birengera mukarere k’Afrika , turamenyesha ko abanyafurika bajijutse bihagije kuburyo izo nyungu zabo z’abashoramari zitahungabana kandi no noneho n’abaturage b’ibihugu byacu bakahazamukira ndetse hari n’imibonere icyeye neza ko bishoboka ko izo nyungu zishobora kwiyongera kubaturage n’abashoramari igihe hari umutekano uhagije n’ubutabera hirya no hino muri Afrika.   Kuki ibihugu bisahura Afrika bihitamo kugaburira abaturage babyo amafaranga asize amaraso y’abaturage bacu kandi hari urungano rushobora gutanga umusaruro w’ibintu byiza kandi byinshi cyane bizira ubwandu. Ese kugaburira abazungu (abaturage babo) ku isahane isize amaraso y’abanyafurika ni wo muco w’abazungu b’ubu? Turabinginze rwose buri wese nashyire mu gaciro azirikane ko abanyafurika babona ibintu ukundi  kwiza cyane natwe twese turahari kandi turindiriye uje agamije kubakira kubuzima.

 

Banyarwanda mwese namwe nshuti z’u Rwanda, turabasabye ngo mwemere ko ibihe tumazemo iminsi bitabaye byiza kandi n’ibikorwa byinshi bya politiki byakozwemo ntibyagenze neza kuko bitubashye uburenganzira bwa bose. Nimuhagurukire kubikosora.  Kubikosora si ukuzura ibyagenze nabi ndetse bigateza amahano. Kubikora si ugukomezanya n’ibyamaze kugaragara ko byagize uruhare mukwangiza ubuzima bw’abantu nk’uko harikiro amashyaka byagaragayeho nka FPR n’ayandi.  Mu kubikosora si ukuguma inyuma ya runaka bigaragara ko politiki akora yoreka igihugu keretse uwiyemeje kujyana nawe. Buri wese nashyire mugaciro.

 

Ikindi dusabye ni uko abato tutagomba gutinya kuganira ibya politki cyangwa gufata ijambo igihe ari ngombwa.  Ndetse mwe mwize za université cyangwa andi mashuri mukaba muzi gusoma no kwandika mwigira ubwoba.  Isi irabarindiriye nimwe rumuri isi y’ubu iriho ibura.

 

Bikozwe tariki ya 6/12/2005

 

TUBEHO ASBL: association pour les victimes de la haine ethnique massacres et génocide

infotubeho@yahoo.fr   (yahoo.fr)

 

  

NB: iyi nyandiko igenewe abanyarwanda mbere na mbere hamwe nabandi bajya bazihindura mu ndimi z’amahanga.  Undi nawe nawe wabishaka yahindura izi nyandiko mururimi rw’amahanga ashaka hanyuma akazitangaza agashyiraho aho yayivanye.