Iyi nkuru murayisanga kuri site 

http://www.leprophete.fr
 

Twebwe abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Kigali Institute of Education(KIE), kuri wowe Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’Urwanda ;

 Tukwandikiye kugira ngo tukumenyeshe ko dufite akababaro kenshi duterwa n’uko uburezi bwifashe nabi mu gihugu cyacu muri rusange no mu kigo cyacu cya KIE ku buryo bw’umwihariko :

 

IBIBAZO

 1 .Gukuraho inguzanyo twahabwaga na Leta byashyize abanyeshuri b’abakene mu kaga gakomeye. Benshi bahagaritse kwiga kubera kubura ubushobozi bwo kwirihira ,ubu bari mu ngo iwabo kandi barababaye bitavugwa.

 2.Umunyeshuri mugenzi wacu witwa Mbarushimana Eugène aherutse kwiyahura taliki ya 31 Mutarama 2011 kubera ukwiheba yatewe no gukurwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa iyo nguzanyo. Urwo rupfu rw’umusore w’imyaka 20 gusa, w’imfubyi, rwaradushegeshe cyane.Ministre w’Uburezi nta cyo yakoze kigaragara ngo atwegere, aduhumurize kandi ahumurize n’abo mu muryango wa nyakwigendera. Byatweretse ko nta mutima w’ababyeyi yifitemo, ntabwo rero akwiye gushingwa uburezi.

 3.Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri makuru baramwegereye bamugezaho impungenge zacu, nyuma y’uko bitangajwe ko Leta itazatanga inguzanyo yo gufasha abakene kwiga. Aho kugira ngo Leta idusobanurire impamvu zumvikana zatumye hafatwa icyemezo nk’icyo kidufiteho ingaruka zikomeye, Ministre Muligande yahisemo kutwishongoraho ngo « ntabwo leta ikeneye abo badashoboye kwirihira amashuri ». Ayo magambo mabi yuje agasuzuguro yaduciye intege cyane ataretse no kutwumvisha ko Leta yacu itatwitayeho na busa. Ni yo mpamvu dusaba ko Muligande ko yakwegura tugahabwa undi ukunda abantu n’umurimo.

 4. Benshi muri twe ntibagishobora kubona icyo barya n’aho bacumbika. Tugerageza kwirwanaho uko dushoboye mbese nk’intama zitagira umushumba. Hari abajya ibihe byo kuryama, bagasimburana ku gitanda kimwe ari bane cyangwa batanu, mu ijoro rimwe. Hariho abajya ibihe byo kurya kuko bakoresha ikarita imwe ya restaurant : ifunguro ry’umwe bakarisaranganya ari batutu cyangwa bane. Ni ukuri kwambaye ubusa : hari abanyeshuri bo mu mashuri makuru bageze aho barya rimwe mu minsi itatu. Turibwira ko inkuru y’abasigaye bitura hasi bagahemburwa n’imiti yo mu bitaro yamenyekanye. Ni nde wundi utumva ko umunyeshuri waraye adasinziriye akagerekaho no kuba adaheruka kurya adashobora kwiga ngo agire icyo afata mu mutwe, uretse Ministre Muligande Charles ?

 5. Abarimu bacu bahembwa nabi bigatuma bajya gutera ibiraka ahantu henshi kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ibiciro bihora bizamuka muri iki gihugu.Kubera iyo mpamvu, umusaruro wabo uba muke kuko batabona umwanya uhagije wo gutegura amasomo no kuyatanga uko bikwiye.Imfashanyigisho bahabwa zidahagije ni ikibazo cyabajijwe kenshi kitigeze gisubizwa.

 6.Ihindagurwa rya porogaramu zakunze gukorwa mu buhubutsi no mu kajagari gakomeye rikomeje kutugiraho ingaruka mbi. Ingero ni nyinshi, reka tuvuge zimwe muri zo :

  a.Ikibazo cyo kwiga mu cyongereza, twigishwa n’abarimu batize mu cyongereza batanagihuguwemo bihagije byatumye dusubira inyuma cyane mu bumenyi. Benshi mu barimu bategura amasomo yabo mu gifaransa, bakayashyira kuri murandasi akaba ari yo iyahindura mu cyongereza kitumvikana na busa, bakabijugunyira abanyashuri ngo birwarize.

   b.Ibyo guhindura umwaka w’amashuri aho gutangira muri Nzeri nk’uko byari bisanzwe , ugatangira muri Mutarama, muzi akavuyo byateje , hakiyongeraho n’ingorane twahuye nazo zijyanye no kwiga mu kwezi kwa 7 n’ukwa 8 kandi haba hashyushye cyane.

  c.Ku byerekeye amashuri yisumbuye : gukuraho internat ni icyemezo giteye ingorane nyinshi.Tuzi ukuntu Internat yafashaga abana gucumbikirwa, kugaburirwa, guhabwa uburere bwiza, guhabwa ibyangombwa byorohereza umwana ugitangira amashuri yisumbuye kwiga atuje (nk’amazi n’amashanyarazi), kudakora ingendo za buri munsi mu mvura n’izuba…Icyo cyemezo ngo cyari kije gufasha ababyeyi kudatanga amafaranga menshi y’ishuri ariko umusaruro wacyo mubi waragaragaye :ubumenyi buri ku rwego rwo hasi, uburere bwarahazahariye ! Ubwo se inyungu ya gahunda nk’iyo iri he ?

  d.Raporo y’Inteko ishinga amategeko yagaragaje bisadubirwaho, nyuma y’igenzura ryakozwe mu 2009, ko ubumenyi butangwa n’amashuri makuru na Kaminuza yo mu Rwanda bwasubiye inyuma cyane y’urugero rukenewe. Nyamara nyuma y’isohoka ry’iyo raporo, nta ngamba zafashwe zo gukemura ibyo bibazo. Kubera iyo mpamvu turasaba ko Ministre Muligande yakweguzwa.

 

7. Last but not least : Kwimwa uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kujya mu mashyirahamwe anyuranye bikomeje guca urubyiruko mo ibice.

  Mu bigaragarira amaso ya buri wese, abanyeshuri bitwa « Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi » muri mata 1994, nibo bonyine bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka, bagakorera no mu mashyirahamwe yabo nka AERG ntawe ubahagaze hejuru. Nyamara twarabisesenguye dusanga na bo nta bwisanzure na busa bafite. Bahawe gusa uruhushya rwo gutekereza nka FPR , guhitisha amatangazo yayo, kuvuga ko byose bigenda neza mu gihugu n’aho baba batabyemera no kuneka ibyo bagenzi babo b’Abahutu bakora. Muri twebwe abanyeshuri bacitse ku icumu, hari benshi bamaze kubirambirwa, tukaba twifuza gufatwa nk’abandi.

  Abanyeshuri bo mu bwoko bw’Abahutu tubujijwe gutekereza no kugaragaza icyo dutekereza. Nta n’ubwo twemerewe kugira ishyirahamwe duhuriramo. Iyo tugize ingorane tugahurira hamwe turi bane cyangwa batanu, tukamara iminota nka 30 tuganira, ubwo raporo ihita itangwa ko habonetse umutwe ukora inama zitemewe zigamije guhungabanya umutekano w’igihugu no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside. Abafunzwe muri ubwo buryo si bake kandi bari bakwiye kurenganurwa bidatinze. Uko guhora duhagaritse umutima amanywa n’ijoro turabirambiwe, nta mbaraga nta n’ubushake tugifite bwo kubyihanganira.

  Tuzi neza ko icyo kibazo gikururwa na Leta kuko ari yo imaze imyaka isaga 17 ikandagira ubwo burenganzira bwo kwishyira ukizana umuntu wese avukana. Dusanga kandi icyo kibazo cyaragize uruhare mu kongera umubare w’abanyeshuri b’abarakare ku buryo ntawe byazatungura bihaye guhangana na Leta. Ministre Muligande kimwe n’abamubanjirije ntacyo yakoze ngo gikemuke, akwiye kwegura.

 

IBYIFUZO :

  Dushingiye ku byo tumaze kubagezaho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, turasanga:

 1. Ministre Muligande mwari mukwiye kumuvanaho, mukaduha undi ushoboye akazi kandi ufite ubushake bwo kwegera abanyeshuri, guteza imbere uburere n’uburezi.

 2. Mwakagombye kumenya ko abanyeshuri bose ari Abanyarwanda kandi ko bagomba kureshya imbere y’amategeko. Guhitamo bamwe bagafashwa na Leta abandi bakibagirana ni akarengane tubona ko kabyara amacakubiri ashobora kuzadusenyera igihugu mu gihe kizaza.

 3. Turasaba ko abanyashuri bose bimwe inguzanyo ya Leta bayihabwa, abaretse kwiga bakagarurwa mu ishuri mu maguru mashya,bitagombye kugibwaho impaka.

 

ICYEMEZO:

  Twiyemeje kwiga tubishizeho umuhate no kwakira uburere bwiza dutozwa kugira ngo tuzagirire igihugu cyacu akamaro. Ntitubona neza impamvu Leta yahitamo kuduca intege.

   Gusa rero ibintu bikomeje kugenda nk’uko bimeze muri iki gihe, byatuma duhaguruka tukajya mu myigaragambyo,wenda tukaraswa, ariko tukazayihagarika ari uko bihindutse.

  Bikorewe i Kigali, taliki ya 21 Gashyantare 2011.

 

Abiyemeje kuvugira abandi muri KIE:

  Mutwewingabo Samson

 Nyinawingoma Maryse

 Bisengimana Joseph

 Uwabikira Pauline