Amakuru yo mu rwa Gasabo

Uyu munsi ndabaganirira mu kinyarwanda kuko mvuye mu rwa Gasabo
namazemo iminsi umunani (8). Umunani umwe uwasomye kuri kabutunda cg
sebeya yandika atazuyaza. Uyu munsi nta kibazo nibaza, kubera iyo
mpamvu nta n'igisubizo kitagira ikibazo. Yego hari abavuze byinshi
aho ngendeye, ariko nagerageje kujya muri za cyberkawa dore ko zeze
muri Kigali (nkurikije igihe naharukiraga) ni ubwo inshuti zambwiraga
ko ntawe usomera imbuga muri izo za kawa zitanga ibyuma bya
kabuhariwe.

Reka mbahe urugendo rwanjye mu magambo ahinnye.

Ndabagendeye n'i Kanombe nti ba. Inshuti zikora muri minisiteri ziba
zaje kundeba n'amamodoka agera kuri abiri, nyamara nari mfite isanduku
imwe gusa itagira na kamwe gatoya! Agakapu gato ko kuzajya ngendana
kari muri iyo sanduko. Banjyana iwabo w'umwe ku Kacyiru, ni uko
banyakiriza Sebeya, nti nanjye sinyanga, umugabo ukora jus ubu
wakijijwe nayo ati usomeho wumve, nti ni ah'ejo simvanga mba ndoga
Bishingwe!saa mbiri zigeze nerekeza iya Shyorongi, iyo ugeze mu mpiga
ukareba umugi wibwirako ari Miami mba ndoga uwishe Mukuru wanjye
twuzuraga kurusha urudodo n'urushinge. Mu gitondo, inshuti ziva
kapitali zije kundeba, nibwo mbabajije nimba nabagurira lisansi
nkagera iwabo wa Ruguramananiza mu Bumbogo. Bati reka tubanze tugere
mu mujyi turajyana iyo ku kazi kuko iyi ntiyanagera Muhondo. Kubana
ni byiza koko, umugabo uciriritse yabahaye ijipi imwe ikururira
imbere n'inyuma; nta babeshye, umwanya wo kurenga Muhondo, no
kuhagera byaratugoye kandi nta mvura yaguye, amapikipiki yaducagaho
mbona yadusuguye cyane kimwe n'abanyamaguru. Nageze Rwankuba nti
turekeraho ndabona tutakigeze mu Kinyari kwa Habineza, kandi
nashakaga gufata rimwe aho hantu nakundaga kera nasuye sogokuru
ubyara mama. Umudereva ati turahagera, Rugura we, Ikinyali
nicyakindi, abenshi bo uziko bapfuye warabimenye, icyakora ubukene ni
bwose, ubibwirwa n'abarimu bo kuri rya shuri ry'ubuhinzi ryubatswe na
EMUJECO, niwavugana n'umuvandimwe cg inshuti uhafite bazakubwira ibyo
nshatse kuvuga. Kuhagera byadutwaye amasaha abiri n'igice uvuye kuri
kaburimbo, urumvako byamfashe umunsi wose kandi nta n'umuntu nasuye.
Nagirango nzakwihere amakuru y'Ubumbogo, kuva Muhondo-Cyacika na
Kinyali. Nongeye kwiryamira mu mpinga bwa nyuma ubundi nyoboka
kapitali, sinasubiyeyo kuko ntacyo nari nahibagiriwe kugeza mfashe
ikinyoni kingarura. Reka nzajye kwirebera udukuru doreko abantu bo mu
gihugu batamenya amakuru ahabera, ahubwo ubibabwira bakavugako ari
ibigambo, mfunguye mudatenguha Rwandanet, numva abantu bajujura ngo
dore uriya ari kuri ya website ya Burugmestri Murayi, umwe mwene
Murayi wiyemeje kuzakuraho perezidenti, nanjye nigira nkaho natbumva,
ariko uwo twari turikumwe arambwira ati witonde bari kukuvugaho
ibintu. Mumbaza se inkuru ya mbere nafunguye!? UBUHAMYA BWA ALOYIZI
RUYENZI! Mba nikubise kuri lien Nikozitambirwa yari yashyizeho,
ndafunguye biranze, naho ni uku nta pdf bagira. Nibwo nyarukiye muri
minisiteri, umukobwa tuhasanze atubera umwana mwiza, adukorera kopi,
nyuma naje kumenyako nawe yikoreye iye maze asigara yisomera, uko
byamugendekeye bibara umupfu, kuko kuva bukeye ngo yaba yarirukanywe
ku kazi kubera gukwirakwiza taragiti zirimo ibihuha, aho bizagarukira
simbizi. Nizeyeko uwamungejejeho atazagwa muri ayo matiriganya
atagira mu gaciro, NDABASABIRA. Ngizo impumu navuze, sinongeye
kwinjira mu makawa y'ibyuma kabuhariwe ni ubwo ntawari wankozeho.
Ixcyakora naganiriye n'abantu b'ingeri nyinshi zitari zose kuko
umuntu ukomeye naganiriye nawe ni Coloneli n'umuyobozi mukuru muri
minisiteri. Abantu barakennye, barakureba bakakubaza ibyo wisiga,
bakakubaza uko bagera hanze, bakakubaza ibyo umwami ndetse na FDLR.
Abenshi bumva amaradiyo abiri cyane;ijwi ry'amerika na BBC, ngo niyo
maradiyo ababwiza ukuri, naho radiyo Rwanda ivuga ibyo bashaka ko
bivugwa. Abo bakomeye twavuganye nabo nasanze bazi iby'ubuhamya bwa
Ruzibiza na Ruyenzi, bambwiye uko babibona n'uko babyumva, ariko
ukabona nabo nta murongo bafite w'igihe kiri imbere. Abakize
barakize naho abandi ni abatindi, iyo wokesheje inkoko, benshi ubona
ko banezerewe kuko kuyigurira uri un fonctionnaire, uba wigomye
byinshi kuri bije yawe. Icyakora abenshi bamenye ubwenge, usanga
bashakisha muri za organismes internationaux. Ikinti cyantngaje rero
muri byose, n'abantu bafite za licence bakoze ibizamini byo muri
banki, hamwe n'abarangije amashuri yisumbuye, maze abafite
impamyabushobozi ihanitse bagatsindwa by'intangarugero!! Ibi nabuze
uko mbisobanukirwa kuko n'abantu babivuga baba bumiwe, abantu benshi
batereyeho utwatsi! Igihe kirageze cyo gutabariza uburezi iwacu.
Kayijamahe agire vuba nabonye ariwe ugifite umutima utabara.
Sinarenze Kigari ariko, naho ntimwumve ngo hameze nka za Miami,
abantu benshi boga bakoreshe indobo n'ibasine, birababaje, abantiu ni
urujya n'uruza.

Kwanzura: Abantu barakennye, inzara iraca ibintu, abakozi ntacyo
bakora, abafite aho biba bariba (ngo ntawe uragira iyo adakama da),
abantu bose bayobotse Kaminuza ndetse n'abasaza (ikibazo ni
impamyabushobozi bahabwa!!). Kigali irubakitse pe, ariko
nta "infrastructures de base", imihanda shwi (axes principaux ni ok),
amazi shwi, umuriro shwi. Ibinyamakuru ni urujya n,uruza, ariko
inkuru usangamo ni amabandi n'utundi dukuru tutagira icyo tumarira
abasomyi, uretse pubulisite za SIDA; Rwandanet irazwi, ariko ubanza,
mvuze ubanza kuko ntabihagazeho, ntawe upfa kuyirebera muri cybekawa,
emwe na Rwanda-l ni uko, abantu bose bareba izi mbuga baba bari mu
mago no ku kazi bitewe n'umwanya bafite muri organisme bakoramo. Ngo
barabitinya kuko izo mbuga zose zitera amacakubiri (nkurikije ibyo
inshuti yambwiye). Hari umugabo witwa Ayuruvugo wambwiye ngo
nzamusuhurize Murayi kuko babanye ahitwa i Cambodge muri None, ngo
nawe aracyanitse amenyo i Kigali. Nanamubwiyeko niyandikira
rwandanet@yahoogroups.com izamugeraho. Ngayo amwe mu ncamake amakuru
mvanye mu rwirukanye bamwe rugacyura abandi. Ndibazankisubiza,
azasubiza bimwe mu byamuvuzweho muri iyi minsi yari yaratembereye mu
rwa Gasabo, ni ubwo atabashije kubisoma byose kubera kubura umwanya.

Uwanyu Ingabire-Ubazineza.