Banyarwanda bavandimwe namwe nshuti z'U Rwanda ,
 
 
Nongeye kubitabaza ngo muhaguruke dufatanye kunyomoza Muzehe Kijyana ukomeje kudutegekesha igitugu kivanze n'ibinyoma byinshi.
 
Amagambo Perezida Kagame aherutse gutangariza ikinyamakuru "The New Times" avuga ko ngo atigeze yifuza kuba Perezida, yuje ibinyoma byinshi kandi nta mugayo, kubeshya no gusisibiranya yarabivukanye none arinze abisazana nubwo biri hafi kumugaruka. N'ubundi ngo urwishigishiye ararusoma kandi ngo urucira muka so rugatwara nyoko.
 
Nimwibaze namwe umutegetsi w'igihugu nk'U Rwanda rufite amateka ababaje abanyarwanda n'amahanga akihanukira ngo sinigeze nifuza kuba Perezida! Ndetse agatinyuka kwemeza ko hari ababimutsindagiye, ari na ko atanga urugero kuri Twagiramungu alias Rukokoma waba ngo yaramugiriye inama yo kuba Perezida. Aha rero bikaba byatuma abantu benshi bibaza niba adashaka guhemukira Bwana Twagiramungu, mu gihe yemeza ko rya hangana ryabo mu matora yo muri 2003 ryaranzwe n'amayeli menshi.
 
Reka rero tubabwize inani na rimwe:
 
Kagame nta kindi kimubamo kitari inyota y'ubutegetsi yamwaritsemo. Ajya kugambanira intwali Gisa Fred Rwigema, nta kindi yari agamije kitari ukumusimbura mu kuyobora ingabo za RPF ngo azabone uburyo bwo kuzafata igihugu.
 
Ajya kwivugana Kayitare intare na bagenzi be, nta kindi yashakaga kitari ukwikiza abajyaga kumubangamira mu nzira y'ubuperezida bw'U Rwanda. Ajya kwivuga nk'ikinani Habyarimana agafata kalacinikovu ati "ngiyi kamarampaka", nta kindi yari agamije. Mu kubangamira amasezerano y'amahoro ya Arusha, nta kindi yari agambiriye kitari ugutegura guhanura indege y'uwahoze ari Perezida w'igihugu yari agamije gusimbura. 
 
Maze mu mayeli yo kwiyoberanya, Kagame ka Rutagambwa yikingiriza Bizimungu Pasiteri abifashijwemo n'inshuti ya Bizimungu Kajeguhakwa Valensi, bombi akaba abahejeje mu munyururu, umwe mu Rwanda undi muri Amerika. Ni ko kwihitiramo umwanya wo kwitegura kuba Perezida w'igihugu yigira Visi-Perezida abikomatanyije no kuba Minisitiri w'ingabo.
 
Mu rwego rwo kwiyorohereza inzira y'ubutegetsi, Kagame ahigika Colonel Kanyarengwe yari yarasimbuje Fred Rwigema ku ntebe y'umukuru wa RPF bitaga Chairman, maze aba abaye atyo umukuru wa FPR. 
 
Mu buhemu bwe, Kagame areba Kayumba Nyamwasa wahoze amufatiye runini mu buyobozi bw'ingabo no mu butasi, aba amwohereje mu mashuri iyo za Bwongereza, none aho agarukiye amuciriye mu Buhinde.
 
Nuko rero amarembo y'ubuperezida aba aruguruwe, Kagame mwene Rutagambwa ahirikira Bizimungu muri gereza, aba ariyimitse nka Perezida w'U Rwanda ngo wahagaritse jenosayidi!!!
Koko ubu Kagame yatwemeza ko igihe ajya ku ishuri La Colombière maze imbere y'abana batazi ibyo ari byo, ati "nje kwinigura burya nabuze aho mvugira"; ati "nyamara uru Rwanda umuntu afite aho yaruganisha" ... yatwemeza ko atashakaga guhirika Bizimungu ngo amusimbure? Yatwemeza ko kwica Kabera Assiel wari umujyanama muri Présidence ya Repubulika bitari bigamije gutera ubwoba Bizimungu ngo yegure nta yandi mananiza?
 
Kagame yahakana ate inyota ye y'ubutegetsi mu gihe hari benshi barimo n'abanyamakuru bazize gutangaza ko yashaka guhirika Bizimungu ngo amusimbure?
 
Kagame mwene Rutagambwa ushaka kutubeshya ko nta nyota y'ubutegetsi wigeze, watubwira icyaguteranije n'Inyumba wahoze akubereye umunyagikari aho bivugiwe ko yifuje kuyobora FPR? Watubwira impamvu wihutiye kohereza shishi itabona Rwamasirabo Emile muri Yapani aho wumviye ko bamunuganugamo umukandida wa FPR ku buyobozi bw'igihugu bavuga ko utabishoboye kandi koko ukaba umaze kubigaragaza? Watubwira urwego rwa FPR rwaba rwarakugize umukandida wayo kuri uwo mwanya utubwira ko bawuguhendahendeye? Ese ubundi ni nde wakwingingiye imyanya yose ufite mu butegetsi ko atari mike?
 
Ese koko none waba wibwira ko Polisi Diyonizi, Mazimpaka Patrick, Kayumba Nyamwasa, Kayonga Karoli, Rutaremara Tito, Bihozagara Yakobo, Inyumba Aloyiziya, Umutoni Nyinawumwami n'abandi benshi mwabanye kandi bakuzi bemera amagambo yawe y'uko nta buperezida wigeze wifuza?
 
Ko wigeze gutangaza ko numara "gucyura abanyarwanda" uziruhutsa ugasubira mu mashuli, ubu ugeze he ugenda? Ariko kweli uzi ko ufata abanyarwanda nka "hovyo" nk'uko yigeze kubitangaza?
 
Ese wakweruye ukemera ko ubuperezida wabubonyemo ubwihisho bugukingira gukurikiranwaho ibyaha bikomeye uregwa? Wibwira se ko tutabizi? Hari utisomeye ibiheruka gutangazwa n'umusuwisikazi Carla Del Ponte bigasohoka mu gitabo cya Onana? Uribwira ko Sénatrice w'umunyamerikakazi Cynthia McKinney ukurega kuba warakoze "Coup d'Etat" muri 1994 adafite aho abikura?
 
Ibyo kuba wananirwa kuyobora igihugu byo  nta we byatangaza naho miseke urarwana. Kuko abakugiriye inama bose wabituye bamwe kubica, abandi kubanyaga ibyabo, abandi wabaciriye ishyanga,  abandi baguhunze ubahiga, ndetse n'abashatse kugaruka iwabo wababwiye ko witeguye kubasya no kubakomeretsa. Umuntu wihandagaza akifata ku gahanga ngo "Umwami w'U Rwanda Kigeli V[ahejeje mu buhunzi muri Amerika i Washington] nataha n'abamushyigikiye TUZABASHWANYAGUZA"! 
 
Genda wa mugabo we uri inkunguzi!
 
Naho jye Katabirora ndarakaye kandi ndarambiwe.
 
Katabirora kandi kabireba
 
--------------------------------------------------------------------------------------------------------
 
I never wanted to be President – Kagame
 
By Eleneus Akanga   
 
The New Times, Wednesday, 18 January 2006
 
President Paul Kagame has said he previously had no intentions of ever becoming the President. It is the first time the President has publicly talked about his Presidency since swearing in as the country’s first ever democratically-elected leader in August 2003.The President who was attending a one-day prayer service... ... at the Hotel des Mille Collines on Sunday 15, advised the opposition to desist from wrongly asserting that he personally initiated the move to oust certain leaders to his advantage.
Kagame lashed out at former presidential aspirant Faustin Twagiramungu, for having claimed that the RPF was using former President Pasteur Bizimungu as a ‘tool’ when in actual sense the party’s leadership was in full control.
“I never fought to become President. If you fight a war to become President, then you are a stupid lot because in the first place you are not sure whether you will succeed. I personally never wanted to become President and it is on record. People, including Twagiramungu, personally came to me and demanded that I become President, when I refused they suggested I should become Vice President and remember this was not even stipulated in the Arusha Agreement,” Kagame said and asked: “Why would I make you a tool when I am available. Why would I need an agent to rule on my behalf?”
Without mentioning names, Kagame decried the actions of some people who he said, were castigating the top leadership for stifling their development.
“I would ask myself what is it that you want to do. Why wouldn’t you involve those you are working with and make them part and parcel of you,” a staid Kagame asked.
The President also took swipe at the developed countries, charging that they were pressurizing him ‘to provide political space’.
 “What is political space? What is the standard and who sets the standards?” a visibly irritated Kagame, inquired and demanded that the West leave developing countries to decide on their own matters.
“True we have been students for all these years, but isn’t there a point when we should graduate? Must we keep on as students,” he posed amidst applause.
“What then do we stand up for as Rwandans; it is not sectarianism, not lies or corruption.
It is prosperity, development and democratic values,” he said.