BATUTSI TWIRINDE KUGWA MU MUTEGO
 
Mu kwakira 1990 ubwo Inyenzi-inkotanyi zateraga u Rwanda, ubutegetsi bwa Habyarimana bwahakanye bwivuye inyuma ko budashobora gushyikirana n'imihirimbiri itunzwe n'ibitiritiri. Bwari bwabanje kugerageza kumvisha rubanda ko u Rwanda rwatewe rutunguwe kandi rugaterwa n'igihugu cya Uganda mbere yo kwemera ko abari bateye ari abanyarwanda. Abantu barapfuye karahava, ibintu biracika, ariko amaherezo imishyikirano iza kubaho n'ubwo itabujije ko imirwano isubukurwa ndetse hakaba n'itsembabwoko n'itsembatsemba muri 1994.
 
Muri iyi minsi havugwa iby'itahuka ry'abahoze bitwa interahamwe n'abajenosideri ubu bakaba baratewe icyuhagiro n'amahanga amaze kurambirwa icuruzwa rya genocide yo muri 94 ritagize icyo rimarira abarikorewe, ubutegetsi bwa FPR bukomeje kunangira ngo ntibwashyikirana n'abicanyi. Abantu bamwe bashobora kuvuga ko inkotanyi mbere yo gutera zari abere mu gihe FDLR yo yikoreye umurage w'ingabo zatsinzwe zari zifatanije n'interahamwe. Aha nyamara ni aho kwitonderwa cyane kuko nitutareba neza, FPR izikomereza business yayo ikangisha abanyarwanda ko FDLR iramutse itashye yaba izanywe no gusoza itsembabwoko.
 
FPR-Balinga nta cyo ipfa n'abicanyi
 
Nk'uko umusaza w'inararibonye Nayinzira Yohani Nepomuseni warwanije ingoma ya Habyarimana agakorana n'ubutegetsi bw'inkotanyi aheruka kubitangariza abanyamakuru, FPR yikundira gukorana n'abicanyi kandi ni mu gihe, ibisa birasabirana. FPR yahaye intebe Rucagu Bonifasi, ikimakaza Général Gatsinzi Marcel na Général Munyakazi Lawurenti itibagiwe ruharwa Bisengimana Elisée yagize Depite na Mukezamfura Alfredi ubabereye ku isonga; FPR yakiriye Général Rwarakabije Pawulo ikamusubiza mu Ngabo z'igihugu n'igarade ye nk'aho yari intumwa yayo mu ishyamba rya Congo baciraga ko ari iry'interahamwe, iyo FPR koko yasobanurira ite abanyarwanda ko gushyikirana n'ingabo Rwarakabiije yahoze ayoboye byahinduka umuziro?
 
Kagame ka Rutagambwa yagambaniye FPR
 
Général Kayumba Nyamwasa warwanye n'interahamwe aciriwe ishyanga mu Buhindi. Barishwe Major Rutayisire Wilson na Major Birasa. Aricwa Major Ruzindana Alexis. Aricwa Colonel Ngoga n'abandi tutarondoye. Arafunzwe Karegeya Patrick wigeze kujya ahiga interahamwe mbere y'uko yiyunga na zo, arahejwe Umukuru wa Police Mugambage Frank, aragerwa amajanaja Polisi Denis barega kugerageza guhirika umukuru w'igihugu, arahigwa Colonel Karemera Yozefu, agatotezwa Major Rudasingwa Theogene wari umunyamabanga w'imena kwa Kagame. Arakubitwa Général Ibingira umuja wa hafi wa Afandi PC, arakubitwa Siviliyani Musoni Protazi n'umugore we ubupfura buramutamaza ataha yikoreye ibikoyi. Aramuhemukiye Kagame ka Rutagambwa Inyumba Aloyiziya umwana w'umugeserakazi usakwa ubutitsa kandi ari we wari umunyaruhago wa Kagame kuva mu ishyamba kugera aho amurambiriwe. Uwo mwana w'umukobwa yaritanze atizigamye ngo acyure impunzi z'abanyarwanda, yaritanze wese nta cyo asize inyuma none shebuja amuteje abatindi. Kwa Inyumba n'umugabo we Colonel Masozera ngo ni ho haba hahishe ibirwanisho byo guhirika Afandi utakiryama mu ndake ye yubakiwe n'abashinwa mu Kiyovu agasuhukira kuri Mahazi. Nibumve rero inyiturano ya Afandi mukubwa mwene Rutagambwa rwa Kampayana, umwana w'umwega arabagerereye. Reka mwumve n'ubundi urwishigishiye ararusoma.
 
Yaribagiranye Umutoni Nyinawumwami umwe mu bakobwa b'imena bitangiye urugamba rw'inkotanyi. Arahejwe Colonel Munyuza Dani umunyamabanga mukuru w'agafuni n'akandoyi. Uyu iyo ama sachets batamikaga abantu yabaga amubanye make, yifashishaga udukoresho tubangutse. Arandagajwe nk'igisambo umukambwe Yakobo Bihozagara, Kagame umutware w'ibisahiranda yigaramiye kandi ari we wasahuye u Rwanda na Kongo dufitanye inzigo imuturukaho. Ashyizwe hanze igikonyozi Sam Nkusi wahoze yitwa Rwandasam, yihariye ubusambo nyirukumwoshya yigaramiye. Yamukingiye ikibaba arasahura none Kagame mwene Siteriya aramwigaritse. Baramugurishije Kajeguhakwa umwega witangiye mwene wabo none akaba amuhambye mu buhungiro akibona.
 
Bizimungu Pasiteri Kizigenza wacyuye impunzi akemera  imivumo ya bene wabo agamije gucyura abari bararuheze inyuma, inyiturano ya Kagame yagejeje mu Rwanda ibaye kumuheza muri gereza agiye kuzagwamo apfanye ubumuga yamuteye.
 
Inama isumba izindi: Kagame emera gushyikirana n'abo wita abicanyi, agatsinda ntibabukurusha
 
Wemeye kuganira na Rwarakabije n'abasirikare ijana yakuzaniye. Wakwanga ute gushyikirana n'ingabo yahoze ategeka zemeye gushyira intwaro hasi zigamije amahoro? Niba warabuze inama, reka tuyikugire kandi ni ubuntu nta cyo tukwishyuza. Tuma Rwarakabije wahoze abategeka, utume Kabarebe na Kayonga abatware b'ingabo zawe. Maze mu gisivili utume Biruta Visenti Perezida wa Sena aherekezwe na mugenzi we Mukezamfura Alfredi Perezida w'inteko y'abadepite wari usanzwe uziranye na bo batari bagana iy'ishyamba maze bunganirwe na Honorable Gatete Polycarpe umwe mu nkoramutima zawe. Icyakora Murigande Karoli uzabe umuretse; we azashyire mu bikorwa amasezerano azaba avuye muri ibyo biganiro, kuko ubwirasi n'ubwishongozi bwe byatuma nta kigerwaho ejo abanyarwanda n'amahanga bakazabikubaza nka Boss wa Rwanda inc.
 
Banyarwanda mukunda igihugu cyanyu nimushyigikire inzira y'amahoro
 
Dusubiye inyuma gato, muribuka intambara ya 90-94. Abana b'u Rwanda yahitanye ntibagira ingano. Nimudashyigikira inzira y'imishyikirano, aho u Rwanda ntirwahinduka itongo rukaziturirwa n'abanyamahanga muri inyuma y'ibisambo n'abicanyi bakomeje kubabeshya ko bizeye intsinzi batubeshye kuva muri 94 kugeza na nubu bakitwemeza ko dukomeje kurwana n'abicanyi? Izo ntambara zidashira zifitiye inyungu abanyarwanda bangana iki? Amabuye y'agaciro ya coltan, zahabu na diyama yasahuwe muri Congo abujije rubanda rwa giseseka kwicwa n'inzara? Abujije se abanyarwanda benshi cyane kubaho batagira amazi n'amashanyarazi? Abujije se igiciro cy'isukali kuzamuka buri munsi? Izo ntambara za hato na hato zidasobanutse zahitanye urubyiruko rungana iki mu gihe bamwe muri ba afandi b'abasahuzi bujuje imiturirwa Kigali yose? Ubwo se ababyeyi b'abo basoda baguye muri Congo bungutse iki cyangwa ubu Kagame arabazi?
 
Abanyarwanda twese dukeneye amahoro. Nimucyo dushyire hamwe dusangire ibitekerezo dushakire hamwe uburyo bwahuza abanyarwanda maze intambara zirangire burundu, kandi n'ibihugu duturanye bigire amahoro.
 
Niba kandi uwo Kagame wigize ikigomeke yanze kuyoboka amahoro, dufatanye tumwigize irya ejo atazavaho atwisasiramo benshi nk'uwo yasimbuye. Nimuhaguruke twese twange ko Kagame akomeza kwitwaza abatutsi ngo arabahagarariye nk'uko Habyarimana yabeshye bamwe mu bahutu ko intambara yarwanaga yari iyo kubarengera bikaza kugeza n'aho bakora ishyano rya génocide muri 94.
 
Katabirora Pacifique