Compte-rendu de Rouen
(posté par Z. Byiringiro)

 

Compte-rendu de la Conférence ya Charles ONANA na Pierre PEAN yagenze i Rouen Banyarubuga ndabarahiye byari bishyushye cyane! Abantu ba Rouen hamwe na Collectif des Amis du Rwanda babiteguranye ubuhanga bukomeye.

 Inama yagombaga gutangira saa cyenda z'amanywa yatangiye itinze ho gato kubera ubwinshi bw'abantu no kubicaza n'ubwo bamwe byabaye ngombwa ko bakurikira inama bahagaze.

Ibiganiro byari biryoshye cyane.Haje abantu benshi cyane,abanyarwanda, abanyecongo n'abafaransa.Icyumba cy'inama cyagombaga kwakira abantu 200 ariko haje abarenga maganane. I bruxelles honyine havuye Cars ebyiri zuzuye,Le Havre hava Car imwe.Haje kandi abantu baturutse i Paris,Orléans,Tour ,Amiens, Lille n'ahandi.

Iyo nama kandi yitabiriwe n'abanyarwanda bazwi nka Joseph Matata,Umututsi Antoine Nyetera,Lieutenant Aloys Ruyenzi,l'ex-Ministre Kabanda,la veuve de Juvénal Uwiringiyimana,Umuyobozi wa FDLR Emmanuel Hakizimana,n'abandi batutsi bari bazanye na Nyetera.Muri make inama yagenze neza cyane.

Abantu bari bicaranye n'aba conférenciers ku ntebe y'imbere ni aba bakurikira:De gauche à droite: Antoine Nyetera,Eugène le modérateur,Pierre PEAN,Charles ONANA,Umufaransa Michel Bernard,Joseph Matata ,umubiligi Chris.

Inama yatangijwe na le modérateur werekanye abashyitsi mbere yo kubaha ijambo.Uwatangiye ni Pierre PEAN wavuze ibyerekeye ubushakashatsi yakoze ku kibazo cy'urwanda n'uko ikinyoma cyahawe intebe.Yerekanye uburyo Paul Kagame ariwe ugomba kuryozwa ibyabaye mu Rwanda kuko ariwe wazanye akaduruvayo mu gihugu guhera muri 1991 atega za bombe kugeza ubwo yiyemeje guhanura indege ya Habyara kugirango abone uko afata ubutegetsi.

Hakurikiyeho Charles ONANA ,un journaliste uzi kuvuga kuburyo buri kanya wumvaga urufaya rw'amashyi.Yibanze ku mikorere ya TPIR ,avuga uburyo yabonanye Carla Delponte n'ibyo yamuhishuriye,avuga uburyo Kambanda yabaye torturé psychologiquement kugirango bamukuremo ubuhamya,avuga ibya Uwilingiyimana Juvénal n'urupfu rwe ndetse na Michel Bagaragaza. Charles ONANA yagaragaje uruhare rwa Paul Kagame mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda,avuga ukuntu Kagame yibye amafaranga yagombaga guhabwa les victimes de l'attentat contre l'avion de Habyarimana n'ibindi n'ibindi.

Yavuze kandi ku ruhare rwa Nations Unies cyane cyane Kofi Anan udashaka ko iby'inkotanyi bijya ahagaragara kubera uruhare abifitemo igihe yakoraga imirimo ya chef du maintien de la paix muri 1994.Yarangije avuga ko urufunguzo rw'ikibazo cy'urwanda ruri mu ntoki z'abanyarwanda batotezwa ,ko nibahaguruka byanze bikunze amahanga azava kw'izima akarekura Kagame n'abambari be.Yahamagariye abari mu nama guhaguruka bakajya kwamagana RFI na Mukamabano ubura gukora akazi ke ahubwo akaba yarabaye militante wa FPR.Ati mugomba kujya ku kicaro cya RFI mukamwamagana ,mugasaba RFI ko imusezerera ko asebya itangazamakuru.Amashyi ngo kaci kaci......

Nyuma yaho habajijwe ibibazo byinshi byagiye bisubizwa na Nyetera ,Matata ,Chris ,ONANA na PEAN.Ibibazo byinshi byagarukaga ku ruhare rwa Kagame ,ikinyoma kimakajwe mu Rwanda,Raporo ya Bruguère,ikibazo cy'amoko,ubwiyunge,ubutabera n'ibindi.Icyagaragaye n'uko ubu inkundura yo kwerekana ukuri ku byabaye mu Rwanda iri hafi gutsinda kuko abantu benshi batangiye kumenya uko ibintu byagenze.

Ikindi cyagarutsweho n'ikurikiranwa n'aba FPR bakoze itsemabwoko ry'abahutu ndetse na raporo y'umucamanza w'umufaransa wakoze iperereza kw'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana.

Pierre PEAN yavuze ko enquête yarangiye ndetse akaba asanga za Mandats d'arrêt international ziri hafi gukorwa kugirango abakoze amahano bo mu nkotanyi bafatwe.

Nyetera yavuze ko ingoma ya Kagame yaranzwe n'ikinyoma atanga urugero rw'amoko inkotanyi zivuga ko atabagaho ,ngo yazanywe n'abakoloni.Nyetera ati icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko jye ndi umututsi kandi narebye muri za digisiyoneri zose nsanga nta handi haba ijambo tutsi,hutu na twa.Ati n'ukuvuga rero ko ayo magambo ari amanyarwanda ,bikaba byerekana ko kuva cyera amoko yabayeho mu Rwanda.

 Nyetera kandi yerekanye 4 conditions zasabwaga kugirango umuntu yitwe umututsi: 1)kuba apima nibura 1 m 80 2)Gutunga nibura inka 10 3)Gukomoka ku mutware w'umututsi uzwi 4)Kwiyumvamo ubututsi Inama yatangiye kandi irangira neza uretse umututsi w'umusaza wari wazanye na Nyetera wagize isereri kubera ubushyuhe ,ariko bamujyanye hanze baramuhungiza ,bamuha amazi aranywa arongera agarura ubuyanja ndetse asubira mu nama ameze neza.

Inama ya Rouen yagaragaje ko hari abahutu n'abatutsi bafite inyota yo kubana neza kandi bashaka ko iriya ngoma mpotozi ihirima.Ntarambiranye rero ,ba bandi bari baciye igikuba ngo baraza gusabota inama ntibagaragaye kandi n'iyo baza ntibyari kubagwa amahoro kuko abantu b'i Rouen bari bateganyije ingamba za sécurité zikomeye ndetse na Police en civil yari ihari mu nama no hanze kimwe n'abasore b'intarumikwa b'abanyarwanda wabonaga biteguye bihagije.

Kubera ko bimaze kugaragara ko Kagame akora nk'ibyihebe ,ubutegetsi nabwo bwari bwarabimenyeshejwe kugera ku rwego rwa Préfecture.Ndasoza ngira nti ikinyoma cyaratahuwe ,ukuri kugiye gutsinda nta shiti.

Ndagirango kandi mbararike ku bindi biganiro biteganijwe ku matariki akurikira: le 1/4/2006:Tuzahurira Amiens, le 22 et 23 avril tuzahurira i Paris aho tuzakora ibikorwa bikomeye. Programme inononsoye muzayigezwaho mu minsi ya vuba. Mukomere kandi mukomeze umurava!