UMUSESO No.226 19-26Nyakanga 2005

Urup.5

 Depite Gatabazi yafashwe akopera ibizamini

Depite Gatabazi yafashwe akopera ibizamini  

Abo bakoperanye barirukanywe, Depite we arihanizwa.  

 Amakuru afite gihamya agera ku kinyamakuru Umuseso aravuga ko intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ihagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi, Honorable Gatabazi Jean Marie Vianney, yafashwe akopera ibizamini aho yiga mu ishuli rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali, KIST. Iyo ntumwa ya rubanda yashatse kwirwanaho ngo itsinde bitayigoye, kuya 16 Gicurasi 2005, ubwo bari mu kizamini cy’isomo ryitwa « Macroéconomie ». Umugenzuzi w’ibizamini (Surveillant) akimara gutera imboni Gatabazi ko afite « inkota » (ibipapuro akopereraho) mu mufuka, yamusabye kubizamura akabimuhereza. Cyokora iyo ntumwa ya rubanda yo ngo yavuniye ibiti mu matwi kugeza n’ubwo hari hagiye kuzamo guhangana. Depite Gatabazi abonye ko bigiye gusakuza yahise yihutira kujya mu bwiherero (toilettes) aho bivugwa ko yaba yaragiye kujugunya ibyo bipapuro. Kandi kuri KIST umunyeshuli ntiyemererwa gusohoka mu kizamini kigikorwa.

 

Inama ishinzwe imyitwarire y’abanyeshuli (Sénat) muri KIST yateranye tariki ya 08 Nyakanga 2005 yemeje ko abafashwe mu ikosa rimwe nk’irya Depite Gatabazi ryo gukopera ibizamini no kwanga gutanga ibipapuro bafatanywe birukanwa burundu. Nyamara iyi ntumwa ya rubanda yo (cyokora mu byo rubanda yamutumye kwiba no gukopera ntibirimo) yandikirwa ibaruwa yihanzwa ko niyongera gufatwa ikopera izirukanwa. Aha abnyeshuli bakibaza icyo iyo nama yafashe iyo myanzuro yahereyeho itanga ibihano bitandukanye ku cyaha kimwe. Bamwe bavuga ko bisa no gukingira ikibaba cyangwa gutinya uriya munyacyubahiro wo mu nteko.

 

Bamwe mu banyeshuli bavuganye n’ikinyamakuru Umuseso ku bijyanye na kiriya gikorwa kigayitse cy’uriya mugabo uhagarariye abaturage mu nteko ishinga amategeko, basanga ariwe wari ukwiye gutangwaho urugero mu bijyanye no guhanwa akaba ariwe wari tuza ku isonga mu bagombaga kwirukanwa. Umunyeshuli umwe twasanze ahagaze ahari hamanitse urwandiko rwihaniza Depite Gatabazi, nawe yatubwiye ko hari byinshi bidasobanutse muri kiriya cyemezo. Ati « Gatabazi ni umwe mu bantu bakomeye muri iki gihugu wanagombye kuba urugero mu myitwarire myiza. Kuba afatiwe mu gikorwa kigayitse nk’iki, yakagombye kubihanirwa bigaragara kugira ngo bibere urugero abandi kuko niba akopera ibizamini nawe nawe nta mwanzuro azigera afata nk’umuyobozi ku bijyanye n’amafuti bene aya ».

 

Uyu mugabo uri mu nteko ku itike ya FPR, n’ubwo atatinye kiriya gikorwa kigayitse ntayobewe ko Leta ikirwanya yivuye inyuma. Ibi bikaba birushaho kwanduza isura y’abadepite ba FPR by’umwihariko ndetse na FPR ubwayo nk’Ishyaka riri ku butegetsi cyane ko ryari rinasanzwe rinavugwaho kugira abadepite barihagarariye mu nteko bavugwaho ubusembwa butandukanye.

 

Depite Gatabazi ubwo yari akiri mu nteko nk’uhagarariye urubyiruko, bari mu rugendo muri Afurika y’epfo, yigeze gufatirwa mu iduka ryaho asohokanye ibicuruzwa yafashe ashaka gusohoka atabyishyuye. Igiteye isoni ni uko mu byo Nyakubahwa yari yibye harimo utwenda tw’imbere (udukariso n’udusengeri). Cyokora amaze gutahurwa, ngo yavuze ko atari azi ko biri mu byo yagombaga kwishyura. Ibyo n’ubwo bitatinzweho cyane byagaragaje isura itari nziza yahaye uRwanda nk’umuyobozi. Depite Gatabazi kandi yavuzweho uburiganya mu gucunga ishyirahamwe ry’abahinzi b’icyayi bo ku Mulindi-SORWATHE-Abanyamuryango ba SORWATHE ntibamushize amakenga ubwo yatumizaga amafumbire y’icyayi muri Kenya, no mu ngendo yagiye agirira muri Kenya bavuga ko yabanzaga kwikuriramo aye. Gatabazi akaba yareguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa SORWATHE mu minsi ishize mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cya Guverinoma gisaba abayobozi kuva ku buyobozi bw’amashyirahamwe yigenga cyangwa aharanira inyungu z’ubucuruzi.

 

Gatabazi nyuma yo kwica itegeko rya 7 mu y’Imana, akica irya 58 mu Itegeko Nshinga, noneho yishe n’irya Minisiteri y’Uburezi ribuza gukopera.

 

Imikorere n’imyitwarire ya Depite Gatabazi yakunze gutuma abantu bibaza niba akwiye kuguma kuba intumwa ya rubanda. Abenshi baracyibuka ubwo yahagurukaga agakabya umurava mu kwamamaza Depite Polisi (binavugwa ko ari we wari wamurwanyeho ngo ajye mu nteko), maze Gatabazi mu kumwitura akamwamamaaza ku mwanya wa Perezida w’inteko kandi ingingo ya 58 y’Itegeko Nshinga isobanura nez ako Perezida w’inteko adashobora kuva mu mutwe umwe wa politike na Perezida wa Repubulika. Bamwe bakemeza ko kuba Depite Gatabazi nk’umushingamategeko atari abizi, bigaragaza ubuswa ku buryo no gukopera kwe mu bizamini bitakagombye no gutangaza benshi. Ikindi abantu bakomeja kwibazaho ni ukuntu Ishyaka (Umuryango) FPR-Inkotanyi rikomeje gukorana n’abantu bavugwaho (bagaragaraho) ubusembwa bukabije