Dutekereze k'umunsi wo kwibohora

 

Ku giti cyanjye dore uko mvuga ibijyanye n'Amatariki ya le 01 Juillet 1962, le 05 Juillet 1973, na le 04 juillet 1994. Le 01 Juillet 1962 ni Umunsi Abanyarwanda bose bakwiye kwibukiraho Ubwigenge bwabo bwuzuye. Abaibiligi bakoreshaga Rubanda nta Gihembo, Ababiligi kandi baryanishaga Abahutu n'Abatutsi, kuko bakomeje gushyigikira ibyo Abadage nabo bashyigikiye bimwe twita Uburetwa, Agahato, ikiboko, Shiku, Guheka ba  Sekaragwenyera mu maceri, Gutura Amakoro n'Ibindi twita gufata Igihe. Abitwaga ba Magorwa muli ibyo bintu bibi bari

Abahutu n'Abatutsi ba Rubanda Rugufi, naho Abahutu b'ibirongozi, abamotsi, n'Abatutsi bamwe twitaga Abashefu na ba Surushefu (Sous-chef) bumvaga Izo Ngoma z'agahotoro ari paradizo.
Habayeho lero Ingabo z'Abanyabwenge twita Impirimbayi zaharaniye Demokrasi, maze zicudika
na Mwenemadamu, zitabaza Imbunda ya Kiliziya Gatolika inyuze mw'Ivanjiri y'Urukundo, maze
Ubwigenge bugerwaho, kwibagirwa Uwo munsi ni Ukuba Igishwemu cy'Amase, cga Ikigoryi.
Le 05 Juillet 1973 ni Umunsi w'Urugomo, ni Umunsi ba Serutemayeze bashorewe na Mwenekadorali
birengeje Abantu babarusha kureba kure, ndetse Padiri Gaspard Mudashimwa (Imana imuhe Iruhuko
ridashira kandi Imwiyereke iteka) yabikomejeho mu marenga abalilimbira ati: Banyarwanda nimwakire
Isibo..Komeza Isibo...Dore Isibo gaye..? Bati Isibo ni iki? ati ni Utuntucenge, kuki iyo abita Abasibyi ntabwo yari kubakira....
Ni koko ba Niyonzima Maximirien, ba Mbarubukeye Athanase bari basatuyemo u rwanda Ibice bibili
bya Nduga na Kiga, aliko ntabwo Igihembo cyari icyo kubicana na Kayibanda, kuko bali Abasivili
nta mbunda bagiraga. None se kuki Amerika yavuze ngo: Ntimwice Mpamo Esdras, ntimwice Gashonga
Déo, Ntimwice Seyanga J.B. ni birebire ntawabisubiramo. Amakosa yicyo gihe yagombaga gukosorwa
no kubabalirana, Kayibanda akagirwa Recteur wa UNR, Impirimbanyi ze 60 zigahabwa gasopo yo kujya
muli Politiki, aliko zigahabwa Uburenganzira bwo kwicururiza kuko zari zifite Cash mu mabanki.
Le 04 Juillet 1994ngo ni Umunsi wo Kwibohora. Ubivuga yabohowe ryali? Yabohowe ate? Ntakebaguza se? Le 04 Juillet 1994 ni Umunsi wo kugarura Abakoloni muli Afrika banyuze ku Cyambu cya FPR kabone nubwo byarimbura Abatutsi bali Imbere mu Gihugu, hakiyongeraho Abahutu, Abanyekongo, Abarundi ndetse n'abandi bazungu. Hibohora Umuntu utagira Imanza mu Nkiko, naho ababeshya ko bibohoye bafite Imanza mw'Ijuru no muli iyi si, sinzi ukuntu bazazitsinda. Hibohoye Kayibanda wari ufite
Abasoda barara mu Bigo bizwi banatha bakabana n'Abaturage neza. Wibohora Abasoda bawe kuva le 04 Juillet 1994 kugeza ubu barara ku misozi yose yo mu Rwanda ngo bategereje Intambara? Wibohora
mu Gihe Abavuye mu gisoda bitwaza Ubumara bwo kumara Abantu mu maselire yabo. Padiri Modeste
Gasigwa yari Umututsi utagira Amakemwa, twitaga Imfura Ikarabye pee. Nyamara yahawe Ifunguro livanzemo SIGI... mu kanya ati mu Nda yanjye hacanyemo Umuliro, mu kanya bati yitabye Umuremyi.
Ibindi mpariye Abanyamakuru bavugisha ukuri.
....................................................................................................
Mumfashe gushimira byimazeyo SA MAJESTE  LE ROI KIGELI V J.B. NDAHINDURWA, kubera ili Jambo likaze avuze atarya Indimi. Yatabaje isi yose mbere ya GENOCIDE nyamara bene kuyikanika barushijeho kuyongeramo za bulo zo kwinangira, kuko Imigambi yariya mahano yateguriwe kwa Museveni
Kayiranga wiyita Kaguta iwe i RWAKITURA muli ANKOLE, Nyakwigendera Mwalimu Nyerere ufite
igisekuru mu Rutana rwa Burundi niwe wari Ushyigikiye Plans zari zarashushanijwe, cyakora Abarusiya
babikaciye bwangu, bamenya ko Habyarimana Abakomando bo kumurasira ku Mututsikazi yajyaga
asaba Inama ze bwite..... i Kinyinya (uwo mututsikazi yagenderaga muli Benz y'ibara ry'umweru). Abarusi
lero babwiye Habyara Kinani ko agiye kwicwa n'Abatutsi ba Uganda nabo mu Burundi, na ba Officiers be
bakomeye bakanigirwa kwa Majyambere ku Kicukiro aho yababeshyeshyaga udukamyo twa Nissan yabaga yahawe na Japan aliko Mpatsibihugu mwene Kadorali ariwe ubyihishe inyuma. Nkaho Habyara
yahinduye Umuvuno w'Ikibuguzo cye, ahubwo yagiye muli za Ambassades za bene Buduwe na bene
Kenedi (koresha amarenga kuko hari za messages bajya banyonga bano baterahejuru bene madamu svp.)
Bo baramubwiye ngo Abarusiya barabeshya, ngo Museveni ahubwo azaguha Ankore nkuko yabisezeranye ukimufasha guhirika Obote...? Kiliziya Gatolika nayo yararikocoye ndetse Museveni abazwa icyo kibazo yaje gusura abo kw'ivuko kwa se  i Butare, dore ko nyina we yavukaga i Gahinni ka
Kibungo yacu. Se wa Museveni kandi yari Umuhutu niba mutabizi mubimenye, gusa yari Inganzwa, bityo
nyina yigisha Uriya Musaza akili Umwana IDEOLOGIE anti-Basangwabutaka mbi kurusha Amase....!!
Umwami lero nakomereze aho, hamwe n'abandi bagenzi be, mbese n'uguhozaho mugakurugutura amatwi
ya mwenemadamu niwe nyirabayazana wariya makozere. Abadage bishe Abayuda Miliyoni Esheshatu
byitwa GENOCIDE kuko Abayuda bari Imbokoboko. Naho mu Rwanda, Uwajya mucyo Kiliziya Gatolika ilimo Isaba Amahanga yose twita Umuti w'Umuhamuro wavura Rwanda ( Dialogue Inter-rwandais) harimo gusesengura bakamenya Nyirabayazana wa biriya bintu bikomeje guhishwa na benemahano. Amoko abili ya Gahutu na Gatutsi yaramaranye akoresheje Intwaro zatanzwe n'Abafransa
n'Abanyamerika. GENOCIDE iza ite se kandi mwumva ko Amoko yarwanaga afashijwe n'Ibihugu bibili
byibihangane binategeka ONU? Habuze iki kugira ngo Habyara Kinani atabwe muli yombi nta Ntambara
ibaye maze Abatutsi bagataha bemye kandi bakaza bitwaje Amasuka yo guhinga aho kwitwaza Karashinikov kuva Octobre 1990 kugeza na magingo aya. Byakomeye noneho ubwo Abanyamakuru
b'Abatutsi barimo kuraswa n'Abandi Batutsi. Byaba byitwa noneho ko hariho Interahamwe z'Abatutsi
zishe Abatutsi, nyamara Kazungu na FPr bakaba badashaka kuzijyana Arusha na 1930 n'andi magereza
yo mu Buvumo azwi na Vatican n'abandi Badiplomates bakomeje kuryumaho!!. Igihe kirageze ngo batabare, Igihe kirageze ngo Dusuke ku Kirago ibintu byose uko byatangiye nuko byagenze, maze Amahoro alimo Gasopo yo kwihanangiriza Abanyabinyoma guikomeza kudufata nk'Abanyekongo akabona Agasakara mu Banyarwanda. Umunyarwanda wese azi Ubwenge, kumuhindura Ikijibwe n'Uguta Igihe. Nimucyo lero Twunge Ubumwe twese Gahutu gatwa na Gatutsi, tuganire n'Umwami mu bibazo byose bitwugarije, umuti nturi kure, ahubwo ngo Utazi Nyakatsi Ayisukaho ubwangati n'ibindi ntazi.......
Abahutu batanu, n'Abatutsi babili balimo n'Umwami Kigeli V  J.B. Ndahindurwa, bari ku rutonde rw'Amazina alimo guhwihwiswa mu Bihugu by'Ibihangange bavuga ngo: Duhuje Aba bantu twakwivana muli Ariya Mahano Twasutse mu Rwanda. Abo barwanashyaka bose lero nibahure bashinge Leta Nshya
ikorera mu Buhungiro, ibintu bijye mu Buryo.
Kunyunganira kwanyu mu bwumvikane bizanshimisha cyane.
Ababili bishyize hamwe basenga Imana, nta kabuza Imana ihita ijya hagati yabo iti Hobe Bana banjye.
Ababili bamarana bakoresha Amafuni n'Impili, Satana ahita aza hagati yabo ati: Mukomerezaho mwa
njiji mwe, kuko uwanyariwe n'Imbwa nta Misega Imurenga.
Abanyarwanda ni abagabo, basabwe kwiyemeza kubaho Kigabo no gukora Kigabo.
Inshuti yanyu iteka,
Rev. Mzee Katabogama.
Kalahari area. 
 

6/7/10