Banyarubuga,
iyo umuntu ushishoza yitegereje imikorere ya FPR-inkotanyi, asanga yari ikwiye guhita iseswa kubera ibintu byinshi bibi yakoreye abanyarwanda, ndetse ababikoze n´abayihimbye bagahita bafatwa bagahanwa:
 
Bimwe muri ibyo bintu bibi ni ibi:
 
-FPR-Inkotanyi ihimbwa rwihishwa yari ifite umugambi mubisha wo gutera intambara mu Rwanda, yitwaza ibibazo by´impunzi byashobora gukemuka biciye mu bundi buryo. None se buri mpunzi zijye zitera intamabara ngo zitahe, ko mbona nayo(FPR) ituma abanyarwanda batagira umubare birirwa bahunga?
 
-Iyo ntambara yatewe na FPR-Inkotanyi muri 1990 niyo yatumye habaho ubwicanyi budasanzwe,harimo ndetse na génocides ebyiri ( harimo iy´abahutu yakozwe niyo FPR).Iyo ntambara yashojwe na FPR yahitanye abanyarwanda barenga miliyoni eshatu, aliko ibyo FPR irabyirengagiza ngo "ntabwo ari croix rouge,..." ( selon son porte-parole Servilien Manzi Sebasoni).
 
-FPR yazanye umwiryane mu banyarwanda,irondakoko ubu ryahawe intebe, ubwoko bw´abahutu n´abatwa burakandamizwa, none ubu abategetsi ba FPR bifata nka ba Gashakabuhake bo muri Afurika y´epfo,usanga bafite ingengabitekerezo y´ivanguramoko,y´Apartheid haba mu gutanga imyanya mu mirimo ya Leta, mu Gisilikari, mu gutanga za bourses zo kwiga mu mahanga, mugutanga inguzanyo z´amabanki,haba mu bucuruzi n´izindi nzego zose ziri mu gihugu.Ndetse abacuruzi benshi bahisemo kuva mu gihugu bajya gukorera hanze, za Zambiya, Angola, Malawi, Mozambique,...
 
-Kuri FPR-Inkotanyi, uburenganzira bw´ikiremwamuntu ntibubaho, utavuze rumwe nayo ngo bamusya cyangwa bakamukomeretsa, bakica abantu nta nkurikizi ndetse harimo nabafashije iyo FPR (ba Lizinde, Sendashonga,Rwigema,....ba col.Cyiza, Hon.Hitimana,Hon.Burakari w´i Byumba,...). Abaturage bo hasi bo ntacyo babwiye FPR, ibyo bizwi ku bahutu bo muri Byumba, Umutara, Bugesera, Kigali-ngari n´ahandi hose Inkotanyi zagiye zihera ku murongo ikitwa umuhutu (lire le témoingage et le livre du LT. Abdul Ruzibiza, officier du FPR-APR).
 
-FPR ikora génocide ifunga abahutu abesnhi ari inzirakarengane barenga 120.000,benshi muribo bakamara imyaka 12 muri za gereza zimeze nka camp de concentration batabyara kuko badatera amada abagore babo,maze gutyo abahutu ntibiyongere.Iyo nayo ni acte de génocide FPR yakoze kandi igikomeza.
 
-FPR yazanye inzara mu gihugu yica abaturage b´abahutu barenze 3.000.000 bari bazwiho umwuga w´ubuhinzi. Abandi ibashyira muri izo za prison-mouroirs, aho abagore babo birirwa babagemurira buri munsi aho kugira icyo bikorera.
Ibishanga FPR yabyatse abaturage kandi aribyo byari bibatunze.
Amafaranga y´igihugu nayo FPR yayagize ayayo, iyaguramo intwaro zihenda zo kwirirwa batera Congo ngo babone uko basahura umutungo wayo bishyirira mu mifuka yabo bwite.
Trésor public barayisahura bigurira ibintu by´amaraha(luxe), biyubakira za villas aho kuyashora mu mishinga yateza icyaro imbere!
Abaturage barimo kwakwa ubutaka bwabo bihingiragamo ngo ni réforme foncière!
Barapfusha amafaranga ubusa y´igihugu mu manama atagize icyo amara ngo ni aya Diaspora aho batumira benewabo baba mu mahanga babarihira amatike y´indege na za hoteli zihenze ngo baje mu manama i Kigali, ayo manama ntagire igifatika ageraho!
 
-FPR yatumye ubu buri munyarwanda yangwa n´abaturage b´ibihugu duturanye kubera ubugome bwayo yagize mu ntambara z´urudaca zo muri Congo, aho yishe abakongomani barenze miliyoni enye( 4.000.000). Ubu umukongomani wese aziko umwanzi we wa mbere ari umunyarwanda, ahubwo sinzi aho abanyarwanda tuzahungira umunsi congo yashoboye kwisuganya igashaka kwihorera! Muzi ukuntu iyo FPR yishe urubozo impunzi z´abanyarwanda zari zayihunze muri 1994, ikabatsinda mu mashyamba ya Zayire, za Tingi-Tingi, Mbandaka,...
 
- FPR yifatanyije na Uganda, Burundi, maze batera akaduruvayo muri Afurika,batera congo, iba la plus grande guerre en Afrique, ibihugu byinshi biratabara, ngizo za Angola,Zimbabwe, Namibie, Tschad,...aho hose niko umunyarwanda ubu yanzwe!
Ingaruka zabyo ni nyinshi harimo yuko hari imiryango y´uturere yatugirira akamaro(organisations sous-régionales) u Rwanda ruhezwamo kubera ngo amahane yarwo yo kwirirwa rutera ibindi bihugu!
 
-FPR yishe abanyamahanga benshi, yishe abarundi bari mu Mutara irabamara, yica abazungu b´abapadiri n´abandi bo muri za Espagne,Croatie,Canada,Pologne,...,
abakongomani batabarika, yica abasenyeri benshi kandi bo mu madini atandukanye ( Ba Musenyeri Nsengiyumva, ba Tadeyo,Phocas Nikwigize n´abandi bapadiri benshi bo mu Rwanda no muri Congo harimo ba Munzihirwa Musenyeri w´i Bukavu,...).
Ubu ubutegetsi buriho burebana ay´ingwe na kiliziya gatolika, dore noneho ejo bundi Polisi na DMI yiraye mu matorero mesnhi y´i kigali, basanga abo bibereye mu masengesho bakabaka ibikoresho byabo harimo za micros n´ibindi.
 
-FPR imaze kwisasira abaperezida bo mu biyaga binini benshi : ba Perezida Yuvenali Habyarimana du Rwanda,Sipiriyani Ntaryamira na Melchior Ndadaye b´i Burund na Laurent Désiré Kabila du Congo, ingaruka zabyo mwagiye muzibona kandi nubu ziracyahari, twe rubanda nitwe zikoraho!
 
-Kubera ubwo bugome n´ubujura bwa FPR ubu umunyarwanda yataye agaciro, kera yari azwiho ubwitonzi,kwiyubaha,kutadahemukira muturanyi we, aliko ibyo byose FPR-inkotanyi zabikubye na zéro, umunyarwanda arahigwa bukware n´abaturanyi be ( za Burundi, tanzaniya, Congo, Uganda,...ndetse ngo na za buruseli aho abacongomani bakubita abanyarwanda muri quartier yitwa Matongé, commune d´Ixelles!
 
-FPR-Inkotanyi ihejeje abanyarwanda benshi hanze.Buri munsi ndetse abenshi barayihunga (nka cya giparu cyo muri za 1981, ngo Kanyarengwe yahunze amahoro!!!), ngabo ibihumbi bya buri munsi mu Burundi,...Ihejeje abanyarwanda beenshi hanze bafite ubumenyi, ubwenge na expériences mu bintu byinshi: mu mpunzi z´abanyarwanda ziri hanze harimo abarenze 10.000 bafite za diplomes za universités, ba Professeurs ba za kaminuza, ba Docteurs mu mashami yose, ba Ingénieurs benshi, abacamanza, abaganga, abarimu ba secondaire, abaforomo(kazi),abacuruzi,....
Abo bose bari gufatanya n´abandi banyarwanda kuzamura igihugu iyo FPR itabahiga ngo ibaheze hanze aho ubwenge bwizo ntiti nyarwanda bwizamurira ibindi bihugu cyangwa ayo ma diplomes agapfa ubusa kubera kubuzwa uburyo na FPR naho bayihungiye!
 
- Abategetsi ba FPR bo hejuru bategekana agasuzuguro kadasanzwe, gutyo bagaha urubyiruko rwo rwanda rwejo amasomo mabi, rukazakura ruri mu byo rwigishijwe bibi na za DMI, kutamenya principes zigenga démocratie, ubujura, ubusambo, amatiku, guhakwa ku bategetsi, "amacakubiri", "ingengabitekerezo", "gusya", "gukomeretsa", "ibipinga",...n´ibindi byerekana uburere buke cyane.
 
- FPR ni organisation criminelle, une mafia à la solde de quelques multinationales qui exploitent les richesses de l´Afrique des grands lacs, dont surtout le Congo(RDC), twagize ibyago no kuba duturanye nayo, ubutagetsi bwabanjirije ubwa FPR bushyiraho za infrastructures ( imihanda, za telefone,...) maze izo multinatinales zihitamo kujya kwiba Congo zikoresheje igihugu cyacu, zifasha FPR kwinjira muri iyo Mafia!
 
Ibibi n´amashyano bya FPR-Inkotanyi ntawwabirondora ngo abirangize, abanyarwanda bose bashyira mu gaciro bakwiye kwishyira hamwe bakayibohoza hakiri kare,  bakayigomekaho ( désobéissance civile), byaba ngombwa hagakoreshwa n´izindi ngufu zose zishobotse( les moyens forts)!
 
FPR-Inkotanyi bigaseswa, abategetsi bayo bakoze ibyaba bagahanwa n´amategeko yashyirwaho, démocratie ikagaruka, droits humains zikubahirizwa, ruswa igacika, igihugu kigatera imbere, inzara ugacika burundu, abandi banyarwanda bagataha ntawikandagira ngo arahasiga ubuzima, ubutabera bukubahirizwa, Rwanda ika igihugu kigendera ku mategeko.
 
Emmanuel Kanyaruhengeri