UMUCO, n°13 du 25/05 au 09/06/2005.

 

FPR mu bucuruzi bukorwa mu ibanga.

 

Bizumuremyi Bonaventure, Propriétaire et Directeur de Publication du Journal UMUCO

 

Niba ibintu bidasobanutse neza, bishobora gukurura amakimbirane akomeye mu gihugu, kuko bimaze gukwira hose, ko umuryango wa FPR-Inkotanyi ukora ubucuruzi, ubinyujije mu bayoboke bayo. Ibyo rero bikaba binyuranyije n'Itegeko-Nshinga; biramutse bigaragajwe ko ari ko biteye. Byongeye kandi ni uko ubu uretse n'imitwe ya politiki n'abayobozi bakuru b'igihugu ubu ntibacyemerewe gukora imwe n'imwe mu mirimo y'ubucuruzi ku buryo usanga abenshi ubucuruzi bw'amasosiyete yabo barayeguriye bene wabo ariko cyane cyane abo bashakanye.

 

Barayirega kwikubira ubukungu bw'igihugu

 

Amakuru dukesha bamwe mu banyapolitiki na bamwe mu bacuruzi muri iki gihugu baremeza ko FPR ikomeje gushora imari mu bigo hafi ya byose bikomeye mu gihugu. Ibyo byose ikaba ibikora, ibinyujije mu buryo bwa mafia kuko usanga amasosiyete yitwa ko ari ayayo ari na yo abona amasoko akomeye mu gihugu. Muri ayo masosiyete avugwa cyane ni nka TRISTAR, ubu bivugwa ko igiye kwegukana BCDI yahoze yitwa iya Alfred Kalisa Gakuba, dore ko yari isanzwe ifitemo imigabane ingana na 13,7% ngo ariko kubera uburiganya bwatahuwe kuri Kalisa bwo kwikoreramo we na Gatera Egide ufitemo 18,36% by'imigabane muri BCDI, bishobora kubaviramo gutakaza iyo migabane myinshi bari basanganywe muri iyo banki, ikegukanwa na TRISTAR bivugwa ko ari iya FPR n'ubwo ngo bigaragara nka mafia bakora babyandikisha ku banyamuryango bayo mu buryo bw'amategeko. Iyo sosiyete kandi ifite n'indi migabne myinshi muri RWANDACEL kuko burya rero bibaye ko TRISTAR ari iya FPR byaba biteye isoni n'agahinda kuko RWANDACEL nta muturage utayishinja kuniga za unité, guhenda n'ibindi birimo kwikubira amasoko dore ko TRISTAR inavugwaho kuba yaragize uruhare mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro muri Congo, akaba ari nabyo byavuyemo kuvuga ko u Rwanda rusahura Congo. Bitewe kandi n'ubwo bucuruzi bwa TRISTAR bwakorewe muri Congo ngo bagakuramo amamiliyari atabarika ngo byaba biri muri bimwe bitumye Colonel Karegeya yarakuweho icyizere na Kagame ngo kuko yaba yarayakoresheje nabi, bityo rero bikamurakaza cyane. Cyane ko bamwe badatinya kuvuga ko ahubwo ibyo bita ubucuruzi bwa FPR bishoboka ko ari ubwe n'abamukorera rwihishwa. Andi masosiyete bavuga ni nk'INYANGE, Mutara Entreprise, Trading Company, Rwanda Metal, AGROCOF, Nyarutarama Development n'izindi. Igikomeje rero gukurura impaka z'urudaca mu bantu bakurikiranira hafi ibya politiki yo mu Rwanda ngo ni uko ingaruka irimo, indi mitwe y'amashyaka izakomeza gukena, dore ko itemerewe no kwakira impano, maze FPR mu gihe yo izaba imaze kugira ubutunzi bwinshi, bikayibashisha kuzajya ikusanya amajwi no gusenya andi mashyaka nk'uko MRND yabikoze. Ikindi kandi ni uko aho bigeze, bimaze kugaragara ko ku isi hose amatora akorwa n'amafaranga, ku buryo igihe bamwe bazaba bakennye, abandi bazaba bakungahaye. Abandi bati uwavuga ibyo mu bucuruzi bukorwa mu bwiru bukomeye ari byo abandi bita mafia ntiyabimara inyuma ngo ahubwo arebye nabi yabizira kuko usanga ngo n'ubwo byitirirwa FPR atari byo ahubwo ari ibya bamwe mu bagize agatsiko kikubiye FPR. Ngo na we se wasobanura ute ibya Hotel Sun Kivu, Hotel Akagera, Hotel Intercontinental n'iyubakwa ry'ayo mahoteli ngo ko wabonaga yubakwa nk'ay'umuntu ku giti cye? Kuko n'amafaranga yayishyirwagaho hari abayitaga amakorota (Coltan). Igitangaje gusa ni uko ibi byose biri mu maboko ya bamwe kandi bikaba byitirirwa bose ngo n'ibya FPR, ariko uko bucya bukira, bizagenda bijya ahagaragara kubera ubwumvikane bucye mu kubicunga ahanini bukururwa n'umururumba wa bamwe bikavamo gusubiranamo, bikajya ku ka Rubanda. Aha ni ukubitega amaso kuko babivuze ukuri ngo ucura inshuti bigashira udahaze.

 

Bizumuremyi Bonaventure