RWANDA WIKILEAKS : TOM NDAHIRO NI MUNTU KI ?

 
byakuwe
http://groups.yahoo.com/group/urubuga_rw_igihuha/message/10301
Netters,

Dore inyandiko nohererejwe n'umusore ukora muri DMI i Kigali mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera ikibazo cy'umutekano we. Ni umwe mu bandika Rwanda Wikileaks yigeze gusohoka mu minsi yashize.

Dore inyandiko ye ntacyo nongeyeho cyangwa mpinduyeho:


"Mbese uwo Tom Ndahiro wisihinga ku mbuga ko ubanza mutamuzi, reka mbanyuriremo muri macye uwo ari we:

Tom Ndahiro ndamuzi kuva hasi kugera hejuru uwamutaho igihe, ni utamuzi. Gusa nanone kumureka akivuruguta, hari abagira ngo aravuga ukuri kandi arimanganya.

1) Yize muri Tanzaniya ibya Moniteur agri, ntiyabirangiza kubera ubuswa bwinshi yisanganiwe ari nabwo bugaragara mu nyandiko ze ;

2) yaje kwinjira muri FPR, muri bya bindi byabo bita political mobilisation

3) Uwayoboraga Muhabura ariwe major (bamwishe ari Col) Wilson Rutayisire bitaga Shabani, yasanze Tom ari injiji asaba ko bamukura kuri Muhabura ari nako byagenze ubwo ajya muri babandi bari babeshejweho no gutumwa no kugetera abasirikari

4) Intambara irangiye Rutayisire yayoboye ORINFOR, mugihe bagishakisha abakozi, baba bamugize umwanditsi mukuru w'IMvaho.

5) Inyandiko ze zari amatiku masa. Abantu benshi basabaga Tom uwo ko ibyiza yakwisabira akazi mu nkiko gacaca kuko zari zigiye gutangira, icyo gihe Imvaho yari imaze kuba urukiko kubera Tom uwo.

6) Uko agira amafuti yo kubeshya, ninako akunda ruswa : Niwe wahimbye no kugereka génocide kuri Rwigema PC, ubwo akajya amukangisha inyandiko Tom bwe yanditse (ariko agashyiraho umwanditsi utashatse kwivuga izina)

7) Rwigema yagize ubwoba amuha amafranga ndetse aza no kumugurira imodoka ya jeep kugirango atongera guhitisha izo nyandiko

8) uwitwa Gasasira Gaspard wari secrétaire de rédaction, nawe w'injiji nka Tom ( aba bombi nta niveau de raisonnement de base bagira) amaze kumenya amabanga ya Tom ndahiro, nawe yagiye gukanga Rwigema, noneho Rwigema ahamagara Tom, amuha cash ayasangira na Gasasira amubuza gusohora inyandiko kuri Rwigema.

9) Rwigema niwe wasabiye Tom Ndahiro kujya muri commission y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge kubera uwo mukino wa génocide.

Tom Ndahiro muri iyo commission naho yakomeje kwibasira abantu.

NINDE WAZANYE GACACA NA COMMISSION Y'UBUMWE N'UBWIYUNGE ?


Ibitekerezo by'abanyabwenge FPR yakomeje kubikoresha mukubona amafranga y'icyama no kwirenza abo batavugarumwe. Reka mbabwire uko Gacaca na Commission y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yavutse, abazanye igitekerezo, ukuntu FPR yabikoresheje ngo ibone Cash kuko gahunda y'ubutabera no kwiyunga kwabanyarwanda yo itigeze iba prioritaire muri gahunda yayo.


1) GACACA

Iyi gacaca yaciye ibintu mu gihugu, igahesha FPR akayabo k'amafranaga y'abanyamahanga batazi amanyanga yayo, igitekerezo mwimerere ( idée originale) yazanywe na Mme MUKASINE MARIE CLAIRE. Uyu Mukasine yaakoraga muri Ministère y'iterambere ry'abategarugori yayoborwaga na INYUMBA. Muri Iyi minisiteri harimo abantu bane bagaragara : INYUMBA, MUKASINE, FATUMA NDANGIZA na KAREGA. Karega atarahinduka, yari umwana mwiza, udakunda amatiku ariko baje kuyamupompamo nyuma. Muti byagenze bite rero ?
Mu 1997, umugabo wa Mukasine yari muri gereza azira ibyaha bihimbano bya génocide. Mubyukuri umugabo wa Mukasine yarafungiye ubusa nk'abandi bose ariko nta ngufu MUKASINE afite ngo abe yamukura mu munyururu kuko yari yarashyizwemo n'abasirikare bishakiraga MUKASINE. Mushobora kugira ngo ni roman ariko ni uko byagenze. Noneho MUKASINE amaze kunangira umutima, yashakishije icyakura umugabo we mu buroko, niho atekereje ibya gacaca. Projet mbanzirizamushinga yayihaye INYUMBA wageraga ibukuru. Inyumba amaze kuwusoma, yabajije NDANGIZA wari umujyanama we icyo abitekerezaho. Bunvikana ko babonana d'abord na secrétariat ya FPR nayo yakoreraga munzu imwe na Minisiteri y'umuryango, mu igorofa ryo kwa KABUGA. baje gufatira hamwe umwanzuro ko uretse no kuba uburyo bworoshye bwo kubona abaterankunga, ni uburyo bwo gushinja abatavuga rumwe na Leta kandi ko nta ngaruka bizagira ku muryango mugihe abaturage bari mugihugu aribo bazajya bashinja bene wabo kubera ubwoba na techniques zizigishwa ababishizwe. Ibyari Projet nziza yari kuzagirira abanyarwanda akamaro, baba babihinduye ibagiro ry'abahutu na cash. Nguko uko byagenze,ibukuru baba babihaye umugisha.

2) UBUMWE N'UBWIYUNGE

Iyi commission yabiciye mukuba agakingirizo no guhumya amaso abanyamahanga, yazanywe na NGURIZIRA ari nawe baje kuyibera président ariko udafite ijambo. Niwe wazanye igitekerezo amaze kubona ko aribwo buryo bwakunganira ubutabera mumibanire y'abanyarwanda. Amaze kwiga umushinga, yawushyikirije guverinoma, iwusubiza inyuma inshuru nyinshi kuko wari wabanje koherezwa mu ba techniciens ba FPR ngo bawurebe. Nawo rero baje kuwubonamo indorerwamo y'amafranga cyane cyane mu ngando z'abatahukaga icyo gihe. Babanje kuwumurikira abaterankunga, bamaze kuwemera, babona kuwunyuza muri guverinoma. Kubera akayabo k'amafranga yararimo, TOM BYABAGAMBA, yasabye Kagame ko yawuha INYUMBA akaba ariwe uwuyobora. Habanje kuzamo ikibazo cy'uko bakwigezayo NAYINZIRA, ni uko bakoresha TOM NDAHIRO n'abandi banyamakuru mukwanduza isura ye. Nibwo bamuteze mu mudoka yareta, bamubeshyera ko akoresha imodoka ya leta mugutwara amatafari ya rukarakara yubakaga inzu ye. Babyandika mu Mvaho birasohoka, Nayinzira akurwaho icyizere gutyo. Inyumba bamujyana kuyobora iyo commission, ubwo FATUMA NDANGIZA asigarana ibya gacaca afatanyije na Karega.

Nguko uko ibitekerezo byari kuzazana ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bagiye babikoresha mu nyungu za politiki, kwica no gushaka amafranga." Rwanda Wikileaks.