I KIGALI hasigaye ari amahanga
"HABARUREMA Charles"  habaruremac@yahoo.fr

Iyumvire nawe uko byagendekeye  Mista     Mapengu, n'abandi bamensiye barikumwe ejo ku mugoroba mu mugi wa Kigali:   ibyo mu Rwanda byaracitse pee !                      
                         
Iyo nabuze icyo nkora njya mu mugi, nkihagararira  kwa Rubangura,ngacekinga umugi. Ejo rero ngiyeyo, mbona Mapengu aratambika, ndamusifura, nti: "Jama ni vipi?", "Urava bye?" Ambonye arandembuza ndamanuka, ati: "Ese  urakora iki hejuru iyo?
Nti nabuze ijobu!"
Ati: "Ca aha tuzenguruke igisagara, nanje nobuze ico nkora!" 
Tugenda tureba ibintu byose, noneho duhura n'umwana ucuruza agakarito, ati: "Ba boss, murazingura se?" Ndeba Mapengu  nti: "Ese buriya aragira ngo tumuzingure atazinze? "     

Mapengu aranseka ati: "Ni imyaka umaze muri Kigali, nturagura inkoranyamagambo y'uyu mugi? Tega amatwi ngusobanurire:
Iyo bavuze kuzingura bisobanura gutera akantu, cyangwa kuguha icyashara.
Iyo bavuze ngo mwana, ntibaba bavuze uwonka, ahubwo bivuga umuntu w'umujo.Umunyamugi ayimini.
Iyo bakubwiye ngo iriya Cusite cyangwa  manyoriya iracira amazi, biba bivuga ko uriya mwana w'umukobwa ari fiti.
                
Iyo bakubwiye ngo uriya mutipe yaranyereye, bivuga ko uwo musore akennye biteye agahinda.
Iyo bavuze ngo kanaka apfuye azira iki? Uramusubiza ngo yapfuye azira urukundo, bivuga ko azize ibikoko, SIDA muri macye!
Iyo bakubwiye ngo viye! Baba bakubashye mbese uri Muzehe, ariko ibyo ni  bya wana ichi, abasiviliyani bwana!
Naho bariya bagabo bose bambara imyenda isa itangwa na Leta, nushaka  kububaha, cyangwa kwisabira akantu aka
n'aka,cyangwa kugumya kwinywera nyuma y'amasaha y'umukwabu, abo bagabo  bose uzabite, grafurere, cyangwa se
Afandi. Niyo yaba ari  Lokodifensi, yitwa afandi!   
                  
Nabajije Mapengu akantu ntarumva neza, "ese Mapengu ko numva wowe ururimi rwo mu mugi, urukamiritse, ko hanze
aha numva abantu bose bitana bebi,sheri, shushu, kopine,minyoni,jori, honi, diya... ibyo byo bivuga iki, bihwanira hehe, bihurira he? 

"Mapengu yarasetse numva mbaye igijuju mu maso ye!! Niko kunyishura ati: "Ayo ni amazina abanziriza kwandura ya ndwara y'urukundo! Ayo bayitana kugira ngo uburiri buyabazwe. Nihagira ubikwita mwana aanje, uzohite umubaza uti: "Kuki wifuza ko mpfa kandi nkiri muto?" 

Tegera rero maze uce wumva ahubwo andi mazina yahinduye inyito: Ubundi izina "Interahamwe"ni izina ryiza cane zari ingabo z'umwami Rwabugiri ni co cimwe n'Ingangurarugo,Abashakamba, ..., ku buryo iyo ufite urugo rurangwamo ubumwe,abarutuye mwese muba muri Interahamwe, ariko ubu ubinyise nagutwara muri sentare.
    
Irindi jambo ryiza: "Impuzamugambi", abantu bakorana bafite inshingano zimwe, mbese nko mu ishyirahamwe, cyangwa
mu ruganda burya bose ni "impuzamugambi"  none ndorera bene Sebahinzi ba Bikindi ukuntu bahindanyije iryo zina
ryiza.

Hari akandi kazina bajyaga bita umuntu wahuye n'ibizazane, akaza kuba muzima yari ageze kure; ngo: yagaruye ubuyanja!
"None ubuyanja bwabaye  ubuyanja da! Ubu n'iyo wampa iki Mapengu uvuze ko ngaruye ubuyanja nahakana ngatsemba. Ubu iyo ushaka kuvuga ko ikintu iki n'iki kigomba gutezwa imbere, ugomba kuvuga ko ari gombwa kukimiriza imbere, ibintu byose bisigaye byimirizwa imbere! Ni akaga ye!
Amagambo yabaye ayandi, urivugira bakumva ibindi, ariko rero ngo ururimi rurakura da! Ni uko gusa ikinyarwanda cyo kirimo gikura nabi.

Nawe se ngo  kugenda  ni ukunyorosha cyangwa gutawanyika, cyangwa guhamiriza, gutrasa n'ibindi nanjye Mapengu
ntazi. Gusara ngo ni ukwiyubaha, Mitsingi ngo ni amasaka, Primusi ngo ni  Mazutu, umuvyeyi ngo ni Demere, umusaza ngo ni Mutama canke Viyebare,  mbese byose byabaye imyase!"              
    
"Mape, ndumva nawe byarivanze! Ubu se uzajya ava  mu  giturage azajya yumva iki? Ibyo aribyo byose birasaba ko habaho abasemuzi!

Mapengu agiye kunkandagira ati: Reka abantu b'abajinga nkamwe nta mwanya muzongera kugira ino! 
Mapengu areba haruguru abona umuntu ati: "Dore uriya Mujo, dufitanye apowintimenti, ba usirikira uzunguze kidogo,
tutazidi jama!"

Hagenda Mapengu nanjye nkomeza umuhamirizo muri Kigali.Ariko nari nazubaye "ndakenda imbwa!"

Reka nigire mu misa kuri "Se Misheli" cyangwa "Sentifamiye", umenya Padiri ariwe usigaranye i Kinyarwanda kitavanze, naho kwa Gitwaza ho, cyangwa muri resitoresheniceci ni kaka vuyo nk'ako muri gare rutsiyeri iyo bavuze ndiperida.

None se iriya tawuni anaionaje? Vraiment ntabwo ibintu ari izi,(easy)!!!!!!!!! Uramenye iyo nuvele nawe rero ntuyiprivatayizinge! sinjoo?