Ibarwa nandikiya Nyakubahwa Kagame

Kuri Nyakubahwa Kagame Pawuro,

Impamvu: ABAGOGWE INTAMBARA YA NKUNDA IRATUMAZE, TURASHYIZE.

Kuva aho Nkunda atangiriye intambara muri Congo, abasirikare benshi
yagendeyeho ni abasore
bava mu bagogwe. Ni ukuvuga, abatutsi tuva mu majyaruguru y'u Rwanda,
hamwe n'abatutsi bo muri Masisi.
Kuva intambara yatangira, abasore bacu bapfiriye muri Congo. Ubwa
mbere abo basore bacu
bari bafatanije na Nkunda na Mutebutsi, igihe banyuraga za Bukavu.
Nkunda na Mutebutsi bakubiswe incuro,
hataha imbarwa, ubutegetsi butubwira kuruca tukarumira.
Ubu noneho batubwiyeko bizeye ko tuzatsinda intambara, ngo ubu nibwo
bwa nyuma noneho tukazataha muri Kivu,
haba amata n'ubuki.

BYATANGIYE BITE

Kuva muri 1990 -1994, FPR yaje kutureba idusaba ko dutanga inka
n'abasore, tugashyigikira intambara yo kugira
ngo twibohoze, duhagarike n'ubukozi bw'ibibi bwadukorerwagaho
n'abahutu kuva muri 1959. Ndumva, ibibi byakorewe
abatutsi, byageraga ku Bagogwe bikarenza urugero. Niko twatwikiwe,
tukicwa muri 1959, 1973, 1990-1994.
Abagogwe barokotse bahungiraga muri za Masisi, abasigaye bakaba
abagaragu b'abahutu, cyangwa se bagahungira
mu Bugesera. Ubwo rero muri 1990-1994, twumvaga icyo dufite cyose
twagiha FPR na Nyakubahwa Kagame.
Cyane cyane ko no muri Congo tutahamererwaga neza kubera abahutu
twasanzeyo, abandandi, n'abahunde.
Nyakubahwa Kagame n'intumwa ze badusezeraniye ibi bikurikira:
1) Abagogwe bo muri Congo bazava muri Congo tuze tubone ibyacu mu
Rwanda. Batwizezaga ko tuzajya mu mazu meza
abahutu bari bafite, cyangwa se bakatwubakira andi mazu, bakaduha
n'inzuri z'inka, cyane cyane muri Gishwati na za Kinigi.
2) Abagogwe bo mu Rwanda: Batwizezaga ko tuzajya mu mazu meza, kandi
tukagarurirwa ibyacu.
3) Twese batwizezaga ko ubwicanyi buzahagara burundu.

FPR IGEZE KU BUTEGETSI BYAGENZE BITE

FPR igeze ku butegetsi, abahutu hafi ya bose bari barahunze. Ubwo
twagiye mu mazu yabo meza. N'ubwo tutari twarabaye mu mazu
ya Kizungu, twaragerageje. Hashize igihe gito, FPR iti mugomba
kwihorera. Abagogwe bari barabaye mu Rwanda bati ntabwo
dushobora kwica abantu twabanye, kandi tuzi ko harimo inkoramaraso,
ariko abeza akaba aribo benshi, kimwe n'uko no mu batutsi harimo
ababi n'abandi beza. Abavuze gutyo muri twebwe, cyane cyane abagabo,
wajyaga kubona, ukabona bararigishijwe, bati ni abahutu
bamubarigishije. Guhora byarabaye, abahutu bo mu Ruhengeri na Gisenyi
baricwa karahava. Nta muryango n'umwe utarahababariye.
Nyuma interahamwe zitwaga ALIR nazo ziraza. Zitsembatsemba Abagogwe
bari basigaye. Uko FPR yicaga abahutu, interahamwe nazo
zikarimbura Abagogwe. Kugeza igize abagogwe basabye Nyakubahwa Kagame
ko agira icyo akora. Nibwo yavuze ku mugaragaro
ko kwicana bihagarara, ategeka ko Abagogwe bava mu mazu y'abahutu,
bakubakirwa imidugudu yabo. Ariko haba mu bahutu b'abakiga, haba mu
Bagogwe hari hasigaye imbarwa.

IMIDUGUDU Y"ABAGOGWE

Imidugudu batwubakiye iteye isoni. Na Nyakubakwa Kagame ubwe
arabyiyiziye kubera ko ibibazo twagiye tumubaza mu ruhame abizi.
Buri muryango wagiye uhabwa icyumba kimwe mu nzu yubatswe na
rukarakara. Kandi muzi neza ko twese dufite inka, n'inyana zigomba
kugira aho zirara. Twaba mu midugudu dute se, kandi turi aborozi? Nta
misarane, nta mazi. Ushaka kureba azagere ku mayira abiri yo mu
Kinigi, cyangwa hirya no hino mu Ruhengeri na Gisenyi, aho Abagogwe
ducucitse. Ikibabaje no ukubona amasambu atagira uko asa mu Kinigi,
hafi y'ayo mayira abiri, aho Umubyeyi Kagame Janeti ahinga indabyo,
n'aho Muvunyi yubatze amagorofa atagira ukwo asa. Iyo inka imwe
iterebukiye mu mirima y'Umubyeyi Janeti, nyiri iyo nka aba yiriwe
ataraye.

Imvura iyo iguye, ayo mazu ya rukarakara, atagira fondasiyo, ahita
asenyuka. Muzi kandi imvura y'ubutitsa mu duce twa Gisenyi na
Ruhenegeri.

NKUNDA NA MUTEBUTSI NGO NIBO TUGOMBA KUBAZA

Ubwo intumwa za Nyakubahwa Kagame zumvise kwijujuta kwacu, zatubwiye
ko dukwiye gufasha Nkunda na Mutebutsi, noneho tugafata Kivu, hakaba
ariho tuzaba mu mahoro no mu burumbuke. Twarabikoze. Ubwa mbere
imirambo y'abasore bacu yazaga ubutitsa.

Babonye bikabije, bakadushisha ko abana bapfuye. Twaje kubimenya aho
Nkunda bamumenesheje, akaza yububa. Ubwo batubwira ko abana baguye ku
rugamba, ariko ko rugikomeza.

NKUNDA NGO NIWE MIZERO

Vuba aha bati Nkunda yongeye kwitegura, kandi noneho yafashe Masisi
hasigaye guhumbahumba gusa. Ubwo abo twari dusigaranye
twarabohereje. Nta kanunu twumva kabo, uretse ngo ko imirwano
igikomeje. Ariko abagereye ubutegetsi batubwira ko amakamyo yuzuye
imirambo y'abasirikari ba Nkunda yirirwa atundira mu mva za
gisirikari mu Rwanda. Abo tubajije bati ni abasirikare b'interahamwe
zapfuye, Tuti se mukabahamba mu mva za gisirikare mu Rwanda.
Bagaceceka. Nyuma ejo bundi bati Nkunda nawe yapfuye. Abandi bati
ntabwo yapfuye ahubwo baramwirukakanye bamugeza ino aha. Natwe tuti
se abana bacu rwose barihe. Abategetsi bacu bakaruca bakarumira.

ABAGOGWE TWE TURATAKAMBIRA NYAKUBAHWA KAGAME.

Nyakubahwa Kagame, niba mugira impuhwe za kibyeyi, mukagira ubuntu,
murebe akababaro k'Abagogwe. Mutuzanire abana bacu nyabuneka, natwe
tuzasige inkuru.
Amaraso y'Abagogwe yamenetse arahagije. Amaraso y'abana b'u Rwanda
yamenetse arahagije. Akababaro k'Abagogwe niko kababaro k'abana b'u
Rwanda.

Simvuze ko nzi icyo mugomba gukora icyo gihe naba nisumbukuruje.
Ariko icyo mwakora cyose: MUGARURE AMAHORO MU BANA B'u RWANDA.
NIMUHOBERANE KIVANDIMWE, EJO MUTAZARIMBUKIRA RIMWE. Mujye mwibuka
ibyo muzehe Mpyisi yababwiye, mwibuke ibyo wawundi wahoze ari sous-
chef yababwiye atahutse amaze imyaka 35, mbere yo y'uko yitaba
imana, mwibuke amarira muhora mubona iyo mwicaye mu baturage, n'ubwo
ibisonga n'ibyegera byanyu bishaka kenshi kubabeshya. Mwebwe na
Madamu wanyu, mujye mwibuka ko mufite abana. Mwirinde kuzasiga abana
b'ibicibwa, batagira n'ubacira akari urutega, batagira aho banywa
amazi. Amaraso yamenetse ni menshi, ntazashyirwe ku mutwe w'urubyaro
rwanyu. Nziko wenda ibyo mvuga bishobora kubonwa nk'imiteto ku
banyapolitiki barangwa no kubura umutima. Ariko mujye mwibuka imyaka
mirongo 35 mwamaze mu nkambi, no ku gasi. Ewe, ingoma zababanjirije
nazo zari zikomeye.
Mujye mwibuka ko amaraso y'umuntu ari umuvumo. Mujye mwibuka ko
amahoro ariyo ya mbere. Twumva ngo hari abo bahutu ba FDRL, n'abo
twumva ba RUDI n'Umwami Kigeri Ndahindurwa. Nimugire ubutwari bwo
kurenga ibibatanya, murebano mu maso nk'abavandimwe.

Nyabuneka, mukore ibyo mushoboye byose umuvu w'amaraso uhagarare.Tuzi
neza ko Nyakubahwa Kagame, nk'uko Dawidi yabinzaga hose, mufite
ububasha, uyu munsi bwo guhagarika uriya muvu w'amaraso uhuterwa
n'umuvumba w'intambara z'urudaca.

Numva ko mwewe na Madamu muri abakirisito, kandi ko mwifuza kugendera
muri gikirisito. Uko byagenda kwose, Imana
ishobora byose, izi ibyo mukora, n'iyo mwiherereye. Ntimushobora
kuyibeshya rero. Ntimukigwizeho ibyo muzasiga muri iyi si, hejuru
y'umuvu w'amaraso. Ariko kandi mujye mwibuka ko Imana ibakunda,
mwebwe n'umuryango wanyu. Nicyo gituma ibabwira ijambo riri muri
Yesaya igice cya 48, umurongo 1-20.

Imana ibarinde, mwebwe n'umuryango wanyu kandi ibahe umutima wo
gushakira amahoro abanyarwanda bose, aho bava bakagera, harimo
n'abana bakosheje, kubera ko ibyaye ikiboze irakirigata, kandi ukunda
ubuzima bwe kurusha ubwa mugenzi we azabubura.

Sekamana Samweri.
Taliki 16 Ukwakira 2008.