INTABAZA MU RWANDA RWA GASABO.

 

Abari ku utonde rw'abataye umurongo muri FPR-Cyama baragenda bamenyekana kandi baririwe ntibaraye.

 

Banyarwanda, banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

 

Nk'uko twabibabwiraga vuba aha, abataye umurongo muri Cyama baragenda bamenyekana buhoro buhoro usibye ko bamwe muri bo bari bamaze igihe bavugwa.

 

Agashya ariko ni uko noneho abambari ba Mzee Kidjana beruye bagakora urutonde rwanditse ku buryo mu Rwanda cyane cyane muri Kigali abantu bafite ubwoba ko hagiye kuba akantu mu gihugu nk'uko byari bitangiye mu mwaka wa 2000 aho bari bapanze impfu z'abaregwaga guta umurongo(ibipinga) bagera kuri 500 babimburiwe na Kabera Assiel ushobora no kuba yarababereye igitambo cyaje guherekezwa na Maj. Rutayisire Wilson alias Shabani, Maj. Ruzindana Alex n'abandi mutayobewe.

 

Mu minsi ishize raporo ya wa mujuji w'umufaransa Burugeli ikimara gusohoka, hari abatekereje ko igiye gutuma abanyakazu ka Cyama bongera bakisuganya mu rwego rwo guhangana n'umwanzi dore ko ari ko Kagame na Murigande bita Ubufaransa. Iyo raporo rero irasa n'iyaje itinze ku buryo iyo witegereje neza, abazunga igikundi cya Kagame, Nziza na Kabarebe n'icya Kayumba na Karegeya ntibari bavuka.

 

Urwo rutonde rw'abataye umurongo rugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi:

 

I. Abasirikare n'abanyapolitike( ntibyoroshye kubatandukanya muri Cyama)

II. Abacuruzi

III.Abanyamakuru bigenga

 

 

Igice cya mbere(I)

 

1. LT. Gen. Kayumba Nyamwasa, arazwi bihagije nta mwirondoro ukenewe.

2. Col Karegeya Patrick, arazwi bihagije na we umwirondoro we si ngombwa.

3. Maj. Dr. Rudasingwa Theogene, murumuna wa Gahima Gerald kandi akaba muramu wa Gen. Nzaramba, ubu abarizwa muri Amerika aho bivugwa ko yiga.

4. Maj. Micombero Jean Marie, Umunyamabanga mukuru muri Minadef, ubu arafunze arimo araburanishwa.

4. Gahima Gerald, mukuru wa Rudasingwa Theogene, yabanje kuba Dircab muri Minisiteri zinyuranye, nyuma aba Procureur wa Republika mbere yo kuba Visi-Perezida w'urukiko rw'ikirenga hanyuma akeguzwa aregwa ubujura. Ubu na we yibera muri Amerika.

5. Mme Edith Gasana, yayoboye BRD, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Miniplan&Minifin mbere yo kwegura. Uyu mudamu muribuka ukuntu yavuye mu gihugu bavuga ko ahunze kuko yari amerewe nabi kubera dossier ya ex Minisitiri Habamenshi Patrick byavugwaga ko yamuhaye isoko bitanyuze mu mategeko ariko cyane cyane akaba yararegwaga gucudika n'umwe mu bategetsi bakomeye ba Uganda. Icyakora ubu ngo yaba yarisubiriye mu kazi ka Loni.

6. Nkusi Sam, Yayoboye Rwandatel, Electrogaz, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minitransco mbere y'uko asezererwa kubera ko umudage yari yamutahuyeho ubujura mu bihe by'ibura ry'amashanyarazi mu Rwanda. Ubu ngo yambuwe impapuro ze z'inzira ngo atavaho ahunga ubumwe n'ubwiyunge.

7. Ngoga Pascal, yari ashinzwe ububanyi n'amahanga muri Secretariat general ya Cyama, nyuma aza kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopiya.

8. Ambasaderi Bihozagara Yakobo, arazwi bihagije.

9. Rwahama Faustin, umukada wa FPR, yoherejwe mu mashyamba ya Congo nk'umukangurambaga mu gihe u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo, yabaye Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda i Buruseli hanyuma atashye bamucumbikira igihe kitari gito muri 1930.

10. Me Kazungu Jean Bosco, uyu ni avocat uburanira Pasteur Bizimungu akaba yarigeze no kuyobora Barreau y'i Kigali. 

 

Ikitonderwa:

- Hari n'abandi basirikare benshi bavugwaho kuba aba Kayumba Nyamwasa, abatari bake muri bo bakaba baroherejwe muri Sudani mu rwego rwo kubigizayo. Icyakora ubu technology na communication byateye imbere cyane ku buryo kuba batatanye bitababuza gukorana.

- 9 na 10 ni mwishywa na murumuna ba Kajeguhakwa Valens(BACAR) uyu wari umaze imyaka ibiri irenga afungiwe muri Amerika ngo ejobundi mu mpera z'umwaka ushize akaba yarafunguwe.

 

Aha kandi hiyongeraho n'abandi bazira icyo bari cyo, uko babayeho cyangwa icyo bapfana n'ubutegetsi.

 

1. Mme Janet Rwigema, umupfakazi wa Nyakwigendera Gen. Maj. Gisa Fred Rwigema. Umuryango we wakomeje umubano ukomeye n'abagande muri rusange ariko by'umwihariko umuryango wa Salim Saleh Akandwanaho, murumuna wa Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda.

2. Mme Isabelle Karisa, Umudamu wa Karisa Alfred uzwi nka BCDI ubu akaba abarizwa mu kasho ya Brigade Kicukiro. Uyu mudamu kandi ni muramu wa Nyakwigendera Kabera Assiel ndetse akaba n'inshuti ikomeye ya Mme Janet Rwigema. Nubwo iby'umugabo we bigiteye urujijo dukurikije ubucuti bushingiye ku bujura n'ubusahuzi bari bafatanije n'akazu binyuze muri ya sosiyete yitwa TRISTAR, ubu ngo akazu kaba kamurambiwe, kakaba gahitamo gukoresha mucuti we na associé we muri byinshi ari we Gatera Egide. First Ladie ngo yaba ashaka kwigarurira imigabane yose ya Karisa mu masosiyete yose bari bafatanyije na Gatera Egide ahereye kuri BCDI, Sakirwa n'andi. 

3. Nkongoli John, yabaye muri Canada igihe kirekire nyuma ahamagarirwa kuyobora Regie des Aeroports du Rwanda hanyuma aza gufungwa aregwa ubujura ariko nyuma aza kugira Imana araburanishwa maze aratsinda. Ni inshuti ya Mazimpaka Patrick dore ko banabanye iyo za Canada kimwe na Sam Nkusi na Bideli Yozefu uyu uganje muri ORINFOR.

 

Igice cya kabiri(II)

 

Ahanini kigizwe n'abahungu b'abacuruzi bazwi mu izina rya Fotini(cellule 14) y'i Nayirobi muri Kenya.

 

1. Iyamuremye Uzziya, uyu ni umunya Kibuye, akaba muramu wa Karibata Anaclet uyobora Immigration.

2. Ruhamyambuga Paul, ukomoka i Nyanza.

3. Gahizi Tadeyo, ukomoka i Nyanza.

4. Rwangabwoba Edgar, akomoka i Kibungo.

5. Karisa, umucuruzi w'impu z'amatungo mu Mutara.

 

Icyitonderwa: aba basore ba Fotini ngo nta kindi baba bazira uretse ubucuti baba bafitanye na Kayumba Nyamwasa. Bagambaniwe n'umwe mu bari bagize Fotini witwa Ntazinda uzwiho ubujura n'ubuhotozi gaheza akaba afatanije muri ubwo bugambanyi n'umumilita wa MRND-Muvoma uzwi cyane ku izina ry'umuhudi mukuru akaba ari we Manasse Karangwa, na Muvunyi Paul ukomoka ku Kibuye, akaba afatanyije n'akazu mu buhinzi n'ubucuruzi bw'ibireti. Uyu ni umwe mwumvise wagambaniye murumuna we Ngarambe Vedaste wari warahunze ingoma ya FPR hanyuma akaza gushimutirwa i Nayirobi muri kenya akagarurwa mu Rwanda ari ku ngoyi. Aba uko ari batatu babarirwa mu gakundi kayobowe na CPT. Rushema mubyara wa Pawulo Kagame gakoreshwa na Nziza Jack na Kabarebe James mu gihiga no guhumbahumba abo bita abanzi b'igihugu.

 

6. Rwayitare Miko, uyu we si uwo muri Fotini. Ni umukongomani. Ni ho yagwirije imari ye. Yabaye icyamamare mu karere k'ibiyaga bigari ndetse no muri Afrika hose kubera amasosiyete ye y'itumanaho nka Telecel na MTN afitemo imigabane. Uyu mugabo yaraburabujwe cyane bamwima amasoko mu Rwanda rwa Cyama none nubu baramwikangamo umwanzi. Icyakora yashoboye kugura Hoteli Mille collines kuko yo yari iy'ababirigi. Mu gushaka gushora imari mu Rwanda, twakwemeza ko ahanini atari inyungu zamugenzaga uretse ishema yumvaga yaterwa no gufasha igihugu cyamwibarutse n'abanyarwanda.

 

Aba bacuruzi bose urwabo rwarakaswe. Uretse urupfu ruri garantie, ngo imitungo yabo yose kimwe n'akazi kabo kose muri rusange bigomba kubangamirwa mu nzira zose zishoboka. Muri make, mbere yo gupfa bazabanza basubizwe ku isuka kugira ngo batazavaho bajyana imari yabo mu kuzimu kuko Cyama n'umuryango wa mwene Rutagambwa bayikeneye.

 

Igice cya gatatu(III)

 

Kigizwe n'abanyamakuru banze kuba ingaruzwamuheto za Cyama FPR-Inkotanyi. Bakaba bazira inyandiko zabo zamagana imiterere, imyitwarire n'imikorere y'ubutegetsi buganje mu Rwanda. Aba barahigwa bukware kuko ngo ari bo bagomba kubimburira abandi mu kwitaba Imana. Ngo order yaratanzwe ngo uzabaca iryera wese azabakubite iryizihiye abagabo.

 

Abo bahungu ni aba:

 

1. Bizumuremyi Bonaventure, Umuyobozi w'ikinyamakuru UMUCO

2. Kabonero Karoli, Umuyobozi w'ikinyamakuru UMUSESO

3. Gasasira, Umuyobozi w'ikinyamakuru UMUVUGIZI.

 

NB: Nubwo aba banyamakuru muri rusange baregwa kurwanya Leta bitwaje umwuga wabo, Umuseso n'Umuco bivugwaho kuba bikorana na Uganda naho Umuvugizi ngo ukaba ukoreshwa na bamwe mu baturutse Uganda batishimye na busa ngo benshi muri bo bakaba ari ba intelegicuwa( intelectuals) . None nyabuneka nyabuneka, umugiraneza wese asabwe gufasha izi nzirakarengane, byabura kandi akazisengera kuko rwose ziri mu y'abagabo.

 

Agahomamunwa

 

Burya murekereyo, hari abantu bazi kureba kure pe. Hari abantu bamaze iminsi bavuga ko Cyama cy'inkotanyi kigeze mu marembera abapfayongo ngo ni ibihuha.

 

Koko kandi birenze ukwemera. Ni nde wakatekereje y'uko Karegeya na Sam Nkusi uyu munsi baregwa ko ngo batigeze bemera imiyoborere ya Kagame?! Aho mwaba mwibuka RwandaSam muri Kigali? Ariko mujya mwibuka ko we na Nyombayire ex-BCR babyaye abana ba Kagame muri batisimu? Karegeya we ibye ngo byahindutse "useless''!! !

 

Rudasingwa, mukuru we Gahima na Nkongoli John, bo ngo ni manunguniko( ba mekonta!) kuko ngo bubikiwe imbehe. Kandi rata birumvikana. Kubuza umuntu nka Rudasingwa Theogene uburyo bwo guhabwa ibyubahiro, ntaho bitaniye no kumwica akavaho. Burya mukuru we Gahima ashobora kumenya kwifata mu bikomeye, ndetse n'ubumayibobo yabwihanganira. Muzehe Bihozagara we ngo arakubita agatoki ku kandi. Ngo agombe afatanye n'undi yigereranyaho muri Cyama kandi abona ko barenganye kimwe ari we Kayumba! Murumva rero ko na we mwene Rutagambwa atamurebera izuba. Nyuma yo koherezwa mu za bukuru, Bihozagara yihitiyemo gusubira mu bworozi bw'ingurube dore ko wari usanzwe ari wo mwuga we. Icyakora ngo byaba bimuha n'umwanya uhagije wo gukora ubwo bugambanyi aregwa.

 

Wa mudamu wa Karisa Alfred na we usibye ibyo twamuvuzeho haruguru, ngo yaba anazira kurondogora kuko ngo akomeje kubaza iby'iyicwa rya muramu we Kabera Assiel Leta yari yariyemereye ko izakora ibishoboka byose urupfu rwe rugasobanuka none imyaka ikaba igiye kuba 7 nta kanunu. Murumva rero ko kubaza Kagame ka Rutagambwa bene ibyo by'abapfuye ari ukwicukurira imva. None dore hakubitiyeho n'ihangana ry'umugabo we Karisa na Cyama. Murumva koko uyu muryango uzarusimbuka?

 

Mucyo twiyambaze Imana:

 

Banyarwanda bavandimwe, abemera n'abahakanyi,

 

Nimupfukame dusenge dore ibintu birakomeye.

 

Mana ishobora byose, nk'uko umuhanzi Ben Rutabana yabiririmbye, ngo ubundi wirirwaga ahandi ugataha i Rwanda. Ngo bukeye uragenda ntiwagaruka turamarana. None turagutakambiye Nyagasani, tugirire impuhwe n'imbabazi maze ugire bwangu utugarukire, kuko nutinda umwega mwene Rutagambwa aradusubiza ku Rucunshu ndakakuroga. Amen.

 

Pop_info2005@ yahoo.fr

 

 

PS: Basomyi, uru rutonde ntirwuzuye. Turacyatohoza neza ngo tubagezeho abantu bose akazu kagera amajanja. Icyakora biraboneka ko ubushyamirane muri RPF bugeze ku rwego ruhanitse. Cyera mu nkotanyi bajyaga bigisha uburyo bwo gukemura amakimbirane none ubanza bwarabihishe. Na ba bandi bamenyereye kwamagana amakuru twandika bihangane babanze bamenye neza abantu bari ku rutonde rwose maze ubundi twababwira iki. Icyakora rwose mwese turabingize, mujye ku mavi maze dusabe Imana y'i Rwanda igaruke imuhira.