IBYIRUKA LYA MAHERU
 
Umuvugo wa Rugamba Spiriyani.
 
Uyu mwana nabyiruye
Namureze mukunze
Yabyirukanye ubwenge
Buvanze mu bwana
Nkanibaza cyane
Uko azaba bitinze.
Agakura akora nabi
Aho yatobye akondo
Ngo akulikize abandi,
Akabaka iby’iwabo
Akabyita iby’iwacu.
Nabyumva ngahinda
Nti: ntabwo mbishaka,
Ubusambo si bwiza
Ubukunze atabeshya
Aba yigira nabi. 

Aho amaliye gusoreka
Ingeso ye ntiyacika
Bukeye nti: ntabwo
Nti: subiza iby’abandi,
Ujye utwara icyo uhawe
Icyo wimwe ugitinye. 

Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda.
Aho yaroye neza
Uko akwiye kugenza,
Ati: ndanze kugenda
Ngo ntange ibyo ntunze.
Iyo utwaye iby’abandi
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana
Ngo bihe agaciro
Mu maso y’abandi,
Uragenda ukayora
Ukabita abatinyi
Ukagwiza iby’iwanyu.
 
Ubwo aranga arahana 
Nkagira ngo arashyenga
Naho aravuga akomeje.
Ati: ndumva nahaze
Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka.
Ubu nshobora kugenda
Ngashaka aho ndara
Ejo nkigaba ahandi,
Ejobundi ngakomeza
Nkagera iyo utakibona,
Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.
Ubwo mbonye icyo cyago
Gikomeje imigambi
Yo kwigisha icyohe,
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya
Aze kumva igikwiye.
Nti: ibyo wigira byose
Ndabirora nkazenga.
Nakwitaga umwana
Uyu uteye gitwali
Agaturana neza
N’abitwa ababyeyi.
Ubwo utangiye kwanga
Uwakureze akagukuza,
Wamurora mu maso
Inyeli zikavumera,
Waba wicaye hasi
Uti: intebe nayireke
Nyishinge ho nanjye,
Yaba agize ati: jya kurora
Amatungo mu rwuli
Ugatangira kwigira
Icyatwa ugafunga;
Yakubwira ati: cyono
Jya kuzana utuzi
Ugafuha ukarwana
Ukica igiti n’isazi;
Ubwo utangiye kwanga
Amategeko nguhaye,
Ubusore bwapfuye
Wabaye Rubebe
Jye nkwise icyontazi
Icyo ushaka kimashe.
 
Ubwo ngubwo arazenga
Arababara ndabibona
Arafunga ntiyakoma
Bagize bati: yewe
Ijambo liragatabwa
Bahamagaye aranga
Bagabuye ntiyabilya
Bashashe ntiyalyama.
Ubwo nyina akandeba
Agatinya guhinda
Akiruzi umuhungu
Mu maso ya twembi.
Yankebuka ngasanga
Mu maso ye yombi
Haganje agahinda
Amagambo ajya kuvuga
Ugasanga amugoye.
Ubwo abana batoya
Basanzwe basakuza
Barwana bagabuza
Bakandora bose
Nakebuka umwe muli bo
Agahumbya bukeya.
Umwe yavuga ijambo
Abandi bakamureba
Igisubizo bashimye
Ugasanga gituje
Kitali mo amashyengo
Aya asanzwe mu bana.
 
Ngeze aho nti: cyo mwana
Hamagara Mahero
Aze ambwire icyo ashaka
Mahero ati: ndaje
Nkubwire icyo mashe;
Aza atera ibitambwe
Nti: ubanza rubaye.
Ati: kera nkivuka
Ntaramenya ubwenge
Nali inka mu zindi
Wahilika ngatemba
Wanterura nkabyuka
Washaka ko ndyama
Ugahilika ku bulili
Ibitotsi bikayora
Mahero agahwikwa.
Naba nakoze icyo wanga
Ugaterura ugahonda
Amahane ali nta yo
Sinibaze na busa
Uko nkwiye kugenza.
Aho nshiliye akenge
Ndakomeza ndakureka
Nakosa nka gatoya
Ubwo inkuba zigakubita
Uti: mbyiruye icyontazi.
Nkakureka ugakomeza
Guhata ibicumuro
Uwakoze uko ashoboye
Kugira ngo akuneze.
Umujinya waba ukomeje
Ugaterura ugahonda
Wananirwa ugatuza
Uti: genda ndakuretse.
Ibyo ngibyo nabirora
Nti: nta ngufu zanjye
Mba nshatse agahamba
Nkareba aho najya
Hasumbye ahangaha.
 
Ubu ngubu ndareba
Ngasanga ibyo ungilira
Bikwiye guhosha.
Ubwo wanyimye imbabazi
Ngo nanjye nduhuke
Ibyo kwitwa ikirumbo
No kwicara mpondwa
Ndakungura inama
Igusumbira izindi
Amahane ave mu rugo
Uruhuke kurwana
Nduhuke guhondwa;
Cyo nshakira impammba
Agatukuru gatoya
Ngaterere ku mutwe
Mfate agakoni kanjye
Njye guhakwa aho nshaka
Ahangaha mpacuke
Ibicumuro nkugilira
Uruhuke kubibona.
 
Gutura amahanga
Bizankiza byinshi.
Bizampa guhunga
Amahane y’I Rwanda,
Aho bambura umuntu
Abo abyaye bamurora,
Agakubitwa umunani
Ngo ikawa irarumbye,
Ngo cyangwa umuzungu
Yaraye rusake.
Ibiboko wakubiswe
N’amalira nahalize
Ntibyatuma ntura
Aho ndeba umuhashyi
Wampinduye imbata
Uwo ni inzigo kuli jye.
Amahane yo mu rugo,
Amahili y’ibisonga
Ibyo byose bikoranye
Ntibyatuma ngoheka
Ndashaka kugenda.
 
Ubwo ngubwo ndayoberwa
Ngo mbure icyo musubiza
Nti: genda uruhuke
Ejo nzaba nkubwira
Icyo nkeka kuli ibyo.
Ati: ngiye kulyama
Ndazinduka nkwibutsa
Impamba nakwatse.
 
II.
 
Aragenda aralyama
Nanjye ndana ku bwanjye.
Ilyo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitaliho;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mwishe burundu,
Akagira ngo ni mwiza,
Akazapfa akigenza
Uko yamye abishinga.
 
Ngifinda uko nkwiye
Kugenza ibyo ngibyo
Mahero aba yaje.
Ati: ndabona hakeye
Ndakwibutsa ijambo
Naraye nkubwiye.
 
Nti: Mahero ko ubizi
Ngukunda bikabije
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda
Ugaturana neza
N’abitwa ababyeyi!
 
Wabaye ukivuka,
Inka yanjye yali imwe
Irakunda iragorora
Urakamirwa urabyibuha.
Ntiwigeze usumbwa
N’abinikije ijana.
Mahero iyo umbereye
Umwana uko nshaka
Aho kunyaka ijambo!
 
Amapfa ageze mu gihugu
Nkurwanaho cyane
Umuruho sinawumva
Ngahaha ubutitsa
Ngo akabili gatohe
Utazaba uruzingo
Nk’uwabuze abamurera.
Mahero iyo umpaye
Agahenge gatoya
Nkakungura inama!
 
Nateye n’ishyamba
Ngo nugimbuka
Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Utazabura imbaliro
Ukabura n’imiganda.
Mahero iyo utuje
Ugakulikiza neza
Utunama nkugira!
 
Imishike yaracitse
Amafuni ararundwa,
Ubwo mpinga ibijumba,
Rubanda bakunda
Kubyita ubukungu.
Mba ngira ngo utazimwa
Umukobwa wa Naka,
Bagira ngo urashonje
Ubukungu si bwinshi.
Mahero iyo umfashije
Tukiha agaciro
Mu maso y’i Muhana!
 
Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba.
Ubwo ngira ngo abatindi
Batagira amasambu
Bagure ibyo mbahaye
Jye ngwize amanoti
Njye nkwambika neza.
Mahero iyo umbwiye
Amagambo anduhura
Aho kunsha umugongo!
 
Nateye urutoki
Ngo niba zitetse
Ujye utora agahihi
Agahogo kabobere.
Ubu inyuma y’igikali
Ibitoki ni byinshi
Bitembana inkingi.
Ubu intabo zirarunze
Ibibindi biroga.
Mahero iyo ugumye aha
Nkabona agakazana
Aho kwicwa n’irungu
Wagiye Bugande!
 
 
Nta tungo natinye
Ngo mare yo ubukungu
Utazaba umutindi.
Ihene ubu ni nyamwinshi
Ziteretse amapfizi:
Ruhaya na Sacyanwa.
Mahero iyo umfashije
Tukorora neza
Amatungo tubyiruye!
 
Kebuka urore amasake
Yilirwa avuna sambwe
Mu mivumu haliya!
Inkokokazi ni nyinshi:
Iz’inganda n’indayi
Uzikunda zihuje
Indilimbo z’urwunge,
Ziteteza zitaha,
Zihamagara izazo,
Zitoye gahunda,
Zisanga amaruka.
Mahero iyo urebye
Ibyo ntunze ugatuza
Aho kunta mu malira!
 
Uti: ngaho mpa impamba
Ngucike njye ahandi
Ducane dutane!
Mahero iyo unyoheje
Gukora mu ntagara
Nkalyiroha mu nda
Aho kwanga icyo mbyaye!
 
Aho uruzi aba bana
Bakureba ku jisho
Bakabura icyo bavuga
Kuko mukuru wabo
Abacitse bamurora!
Ili tuza likabije
Likubajije icyo uli cyo
Basubize utabeshya!
 
Itegereze umubyeyi
Wavunitse agutwite,
Wavuka akakonsa,
Agahinga aguhetse,
Akavoma aguhetse,
Agatashya aguhetse,
Agateka aguhetse,
Umulinde agahinda
Ko kubura icyo abyaye
Ngo alilire mu myotsi.
 
III.
 
Mahero arasohoka
Asa n’ubuze ijambo.
Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
Akebuka hepfo abona urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali,
Abona imizinga ivuza ubuhuha.
Ntiyahagarara ngo zitamwumva
Zikamucengeza mo uruboli.
Akebura intambwe ajya mu ikawa.
Ubwo agasusuruko karababiliye,
Ndetse akazuba karamukubise,
Agumya kubunga agana agacucu.
Muli iyo kawa y’isaso nyinshi
Hakaba mo igiti gikuze neza,
Cyarakabije kilizihirwa,
Ururabo ruragwa hajya ibitumbwe,
Bijya guhisha ntibyasigana
Maze uwo mwana akibona bwangu,
Yika bugufi ahina umugongo
Agishyika mu nsi ahamara umwanya
Amaso yombi arayagihanga,
Umutima utekereza ibyo hilya.
 
Ibyo namubwiye bigumya kuza
Si ibihingwa si amatungo.
Ubwo aliko akumva atameze neza,
Imitima igakomeza kujya inama;
Ibyo guta iwabo ngo ajye Bugande
Yali yabyirukanye agisohoka,
Maze kumwumvisha igikwiye.
Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu
Aza kumbwira uko yigaruye.
Ava mu ikawa alinanura.
Acuma gatoya ananirwa igenda,
Arahagarara aratekereza,
Akazinga umunya agashima mu mutwe.
Ngo byende ho akanya
Ati: ndi imbwa bikabije.
Arakabuza ati: ngiye
Kubwira uwambyaye
Ko kwigira icyohe
Bikwiye undi utali jye.
 
Ngo ngane ku irembo
Duhura mva mu rugo.
Dukubitanye amaso
Aratinya arahumbya.
Aho yavuze ikintu
Yashakaga ko menya
Ajya kwicara mu nzu.
Jye nkomeza urugendo.
Najyaga mu gacyamu
Kugira ngo nduhuke
Agahinda yanteye,
Nganira n’abantu
Batazi ibyo tulimo.
Aho yagumye mu nzu
Ngo ahamane n’abandi,
Akeberanya mu cyanzu
Yihina mu gikali.
Ahakura agatebo,
Ajya muli ya kawa
Arasoroma aragwiza,
Agatebo arakanaga.
 
Ngo ngaruke nje kurora
Uko byaje kugenda,
Duhulira mu rugo
Ahatura iyo kawa.
Mbibonye ndashoberwa
Nti: yumviye rwose,
Agatima karagarutse
Aragira ngo anyurure.
 
Ngo mbure icyo mubwira
Kugira ngo mushime,
Mpamagara abatoya.
Nti: ntabwo mureba
Undi mwana uko agenza!
Mulicaye mu nzu,
Aravunika mumurora,
Arakora mukalyama,
Agatura uwe mulimo
Umugono muwuhuruza!
 
Nyina, we yali mu nzu
Uko yakigunze
Agahinda kamwishe.
Arasohoka arareba
Ati: mbese iyi kawa
Yo iturutse ahagana he?
 
Ubwo yibazaga abizi,
Akagira ngo abone ubulyo
Bwo kogeza umwana
Watwumviye bwangu.
Mubwirana ubwira
Nti: ngaho muhembe
Uyu mulimo ni munini.
 
Ubwo twihina mu nzu
Duterura akabindi
Dushyira mu kirambi.
Nti: ngaho Mahero
Cyo ngwino uyibanze
Ni wowe tuyikesha.
Ati: ndanze kubanza
Abakuru bakili aho.
Nti: nta cyo bitwaye
Iyo ali bo bakubwiye.
Ayisoma yitonze
Numva yiruhutsa.
Igishyika kiratuza
Amagambo arakunda
Tunywa tuganira.
 
Kuva kandi uwo munsi
Mahero aba umwana
Uyu wumvira rwose
Wakorora ati: ndaje.
Ntibyashyize kera,
Musabira umukobwa
Barwubaka neza
Babyaranye kabili.
Imibanire yabo,
Rubanda babizi
Babita mahwane.
 
 
Iyo agana mu mahanga
Aba ali imbwa mu zindi
Aho kwicara nk’ubu
Ngo aturane neza
N’abatumye abyiruka.
Rugamba Spiriyani.
INRS Butare 1979