Iwacu1.com>> Dosiye z'amakuru zanditswe

Imirwano irubuye mu Rwanda

G.M James Kabarebe ati Monuc wakoze iki?
Kuwa Kabiri, tariki ya 20, Mata, 2004 - 19:30:29GMT

KIGALI, Rwanda - Mu gihe havugwa yuko mu Rwanda ubu imirwano ikaze
ihuza
abasoda ba FDLR nabasoda ba APR ubu u Rwanda byarurenze kuko nkuko
bitangazwa, ngo mu minsi mike nta musirikare wa FDLR ubu ukirangwa muri
Kongo kuko ngo bose baraba bamaze gutaha.

Muti barataha bate rero? Mu mishyikirano u Rwanda rwari rwagiranye na
MONUC
mbere yo kuva muri Kongo byari byavuzwe yuko ngo MONUC izarinda imipaka
yombi uwu Rwanda na KONGO kuburyo nta mucengezi wa FDLR uzagerageza
kwinjira
mu Rwanda avuye muri KONGO.

Ibyo rero siko byagenze kuko uretse u Rwanda rutinya FDLR na MONUC ngo
ntijya ikandiraho. Mu minsi ishize abasirikare ba FDLR beguye intwaro
ku
mugaragaro bakinjira mu Rwanda nta Nkomyi! Ubu rero Gisenyi na
Ruhengeri
birakaze kuburyo imihanda nizindi ngendo zose zakorwagayo ngo zahagaze.

ibyo byababaje cyane umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, General Major
james
kabarebe, kuburyo yahise yandikira MONUC muri KONGO ayigaya cyane
ukuntu
bari barayizeye none ikaba ibashubije mu kaga ko kurwana na FDLR.

Abanyacyangugu nabo ubu ngo baryamiye amajanja kuburyo nabo ngo isaha
ni
isaha guterwa ntibiri kure. Twibutse yuko ubu FDLR ibarizwa hafi cyane
ya
Cyangugu kuburyo ngo hari n'intasi zayo zarangije kugera mu Rwanda. Ibi
biravugwa mu gihe amahanga yarangije gukura ikizere kuri Leta yu Rwanda
kubera amakuru anyuranye ashobora kuba ashinja abayobozi bakuru b'u
Rwanda
kugira uruhare muri Genoside. Byongeyeho kandi bigatangazwa mu gihe
umuvugizi mukuru wa FDLR yatangaje yuko ubu bafite ibirindiro bikomeye
mu
Rwanda, ngo nibaterwa bazirwanaho.

Banyarwanda muramenye ntimuzigere mwumva ibihuha bibabeshya ngo mugume
mu
byanyu nta kibazo.

Muzibuke uko FPR yamarishije abatutsi ivuga ngo izabatabara bose
bagashira,
mwibuke uko na Leta yabatabazi yamarishije abahutu ngo utunyenzi ni
udukoko
ntimukadutinye maze tukabatikiza.

Ubu abarokotse b'abahutu n'abatutsi nimudashyira hamwe ngo mwime amatwi
yaba
Leta yu Rwanda yaba FDLR murongeye murashize!

Gusa twizeye yuko iyi ntambara izashira vuba u Rwanda rukagendwa!


Copyright © Iwacu Online - Ibiro Ntaramakuru.