Yeremiya Mugiraneza" <ymugiraneza@yahoo.fr> 
Date:Sat, 5 Nov 2005
Objet: Inkeragutabara n'Imboneza: Umunyiginya n'Umunyabyinshi
Bana b'u Rwanda ndabasuhuje.

Mu minsi ishize twumvise ku maradiyo ivuka ry'ishyaka
RPR rifite ingabo Inkeragutabara. Mbere yaho, twigeze
kumva irindi shyaka RUD-Urunana rifite ingabo
Imboneza.
N'ubwo Ambasaderi Sezibera byose yabihakanye, twe siko
tubibona ino aha. Ndetse turimo kwibonera ubwacu ko
ibintu bikomeye kurusha uko twabikekaga. Ayo mashyaka
ariho, afite abayoboke mu Rwanda, mu Buganda, no muri
Kongo.
New Times yakomojeho, ariko ukuri kurushijeho kunuma.

Muri make dore ibivugwa hano i Kigali: Inkeragutabara
ni izo Umunyiginya Ruzibiza Abdul Yeshuwa, naho
Imboneza ni izo Umugogwe Kanyamibwa  Felesiyani bene
wabo bo mu Rwankeri ya Ruhengeri n'i Nyarurama ya
Kigari,  bita Aroni. Bombi barakorana. Umwe akaba
Umunyiginya wo kwa Ndahiro Cyamatare, undi akaba
Umunyabyinshi wo kwa Byinshi. Kanyamibwa akomoka kuri
Byinshi wa Bamara wa Yuhi Gahindiro. Ruzibiza 
agakomoka kuri Ruganzu Ndori (Umunyiginya wa mbere) wa
Ndahiro Cyamatare wa Yuhi Gahindiro. Bombi bahuriye
kuri Yuhi Gahindiro w'Umusindi. Bose ubwo ni Abasindi,
nk'uko Alexis Kagame n'abandi biru n'abashakashatsi
babivuze. Abasindi ngo bagamije guhirika Abega(Kagame
Pawulo). Ibyo birimo kuvugwa hose mu Rwanda. Niba
ataribyo Ambasaderi Sezibera ni anyomoze.

Amateka ya Ruzibizwa arazwi neza, ariko Kanyamibwa
yakomeje kwihishahisha, tukamumenya ku byo rubanda rwa
giseseka izi gusa, ariko akatugora ku bindi bya
ngombwa. Kanyamibwa yuzuye amayobera menshi. Kugeza
igihe dutembereye muri Kongo, aho se na nyina
bahungiye muri 1959, kugeza igihe batahukiye mu Rwanda
muri 1967, ariko bakaza biyita abahutu kandi ari
Abatutsi b'Abanyabyinshi. Mu by'ukuri ni Abagogwe
buzuye iyo bari mu Rwanda, bakaba Abanyamurenge iyo
bari muri Kongo. 

Ushaka kubimenya neza azanyarukire muri Masisi. Bene
wabo wa Kanyamibwa baracyahari, baratuye kandi
baratunze bitwa Abanyamurenge bo mu bwoko
bw'Abanyabyinshi. Kanyamibwa ni anyomoze niba mbeshya.

Icyakomeje kutugora kugeza ubu ni ukuntu Kanyamibwa
yahunze u Rwanda muri 1990, intambara yo kubohoza
igihugu itangiye, ajyanywe n'Abanyamerika mu
icuraburindi ubwo yari amaze gufungwa mu byitso hamwe
n'inshuti ye Gatera Egide uyu mucuruzi ukomeye ukomoka
ku Gisozi, nyuma tukaza kumva abanyamerika bamufashije
gushinga  OPJDR,  igihugu kimaze kubohozwa. Uzabimenya
azadufashe. Twumva ngo na afromerika ayifatanije
n'abanyamerika, cyangwa se  barayimugabiye,
ntawamenya.

Hari undi munyarwanda mwumva abanyamerika baha ijambo
iyo ibintu byakomeye? Twaramwiyumviye kenshi ku
byerekeye amarorerwa yakorewe i Newyork ku wa 11 Nzeri
2002, tumwumva mu biriya bya serwakira  Gatarina  muli
Louisiane. Twamubonye kuri televisiyo y'abanyamerika
agaragura Ambasaderi Nsenga, abanyamamuru
b'abanyamerika bagakoma mu mashyi. Ntatinya kuvuga
yihanukiriye kandi yicaye muri Amerika.
Uzamenya impamvu n'icyo bihatse azatubwire.

KANYAMIBWA AFITE AMAYOBERA MENSHI!

Ambasaderi Sezibera rero natubwize ukuri ibyo
Abategetsi bazi kuri Kanyamibwa na Ruzibiza
n'amashyaka yabo Imboneza n'Inkeragutabara.

Twese tuzi ko abasirikare benshi ba FPR basigaye
bakorana nabo, cyane cyane Abanyiginya, Abagogwe
n'Abanyamurenge, ndetse ku mugaragaro. Iriya terefone
Sano yavugiyeho yari iri mu Rwanda, Ambasaderi
Sezibera ni areke gusisibiranya. Ndetse bamwe bavuga
ko ari imwe mu kirundo umutegetsi ukomeye ntavuze
yabatwerereye. Gufunga amaso sibyo bizatuma
tubatsinda. Ukuri ni gusohoke, tumenye icyo duharanira
n'abo duhanganye nabo.  Twumva ngo Abahutu bajya mu
Imboneza abatutsi bakajya mu Inkeragutabara ariko bose
bakaba bayoborerwa bakanitoreza hamwe.

Ambasaderi Sezibera cyangwa se Bwana Ngarambe
nibatubwire impamvu ibinyamakuru by'abo bantu aribyo
Inzira Ndende n'Ijwi ry'Umucunguzi birimo gusomwa ku
mugaragaro mu tubari no mu biro by'abakozi ba Leta,
haba i Kigali, cyangwa i Butare, cyangwa ku Gikongoro.

Ahandi simpaherutse.

Ntabwo turi STUPID twese. Wenda turi abaswa muri
politike ariko ntabwo turi injiji.

ABATURAGE DUKENEYE UKURI. CYANE CYANE TWEBWE TWARI MU
RWANDA MBERE YA 1994. TUZI ICYO TUVUGA, NTIDUSHAKA
KWONGERA GUTUNGURWA.

Byose ariko si icuraburindi. Igishimishije ni uko maze
gusoma ko ngo Munyandekwe bagiye kumuboha.

Mugire intabaza.

Yari Yeremiya Mugiraneza.