« PAUL KAGAME YOHEREJE INKOTANYI KURIMBURA ABATUTSI ZINYUZE MU NTERAHAMWE », RPRK.

8 avril 2014

Bamwe mu basirikare b’Inkotanyi bishwe bazira igikorwa cy’ubutwari bari bihaye cyo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe:

Aba bose Perezida Kagame yabishe abaziza ubutwari bwo gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe, tuzahora tubibuka nk’intwari z’u Rwanda. Usibye abasirikare benshi barashwe ku mabwiriza ya Perezida Paul Kagame, hari n’abandi benshi bafunzwe bamwe muribo bagwa mu munyururu bazira ko batabaye abatutsi bicwaga n’Interahamwe. Dore ingero z’abasirikare bafunzwe kubera gutabara abatutsi bicwaga muri jenoside:

Urutonde ni rurerure rw’abasirikare bishwe cyangwa bagafungwa na Perezida Paul Kagame abaziza gusa ko batandukiriye ku nshingano yari yabahaye yo kwigarurira uduce tw’igihugu bakajya gutabara abatutsi bicwaga nta burenganzira yigeze abibahera. Birababaje kandi biteye agahinda, kubona Perezida Paul Kagame ahora abeshya urubyiruko n’amahanga ko ariwe warokoye abatutsi bacitse kw’icumu rya jenoside mu gihe bizwi neza ndetse byatanzweho ubuhamya n’abasirikare benshi ko we ubwe yohereje ingabo zimwe zari muzamurindaga gucengera mu mutwe w’Interahamwe zikajya no ku ma bariyeri hagamijwe kugirango abatutsi bari imbere mu gihugu bicwe ari benshi cyane.

Bamwe mu basirikare ba FPR Perezida Paul Kagame yohereje gucengera no gufatanya n’Interahamwe mu gikorwa cyo kurimbura abatutsi ni aba bakurikira:

Abasirikare Perezida Paul Kagame yohereje gufatanya n’Interahamwe mu kwica abatutsi ni benshi, tukaba dutangaje urugero rwa bacye muri bo. Banyarwanda, banyarwandakazi, mu Ihuriro ry’Inyabutatu-Rwandese Protocol to Return the Kingdom (RPRK) ntitwemera ko abanyarwanda bazize jenoside ndetse n’abacitse kw’icumu ryayo bigeze bahabwa ubutabera. Birababaje kubona mu myaka 20 ishize ubutabera bw’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda n’ubutabera bwo mu Rwanda bwarabogamiye kuri leta ya Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke. Turashaka ko habaho ubutabera butabogamye kugirango Perezida Paul Kagame ubwe n’agatsiko ke bashyikirizwe ubutabera babazwe uruhare bagize mu kworeka imbaga y’abahutu n’abatutsi yatikiriye muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bafatanyije n’Interahamwe.

Banyarwanda, banyarwandakazi, imyaka ibaye 20 Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bayoboreye u Rwanda ku nkingi y’ikinyoma. Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye banze kubwiza abatutsi ukuri ngo berekane neza uruhare bagize mu gutangiza jenoside yo muri 1994; Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye banze ko hagira umenya imyitwarire yabo mibi yo kwitwaza no kwicisha abatutsi babakoresha nk’iturufu ryo kubageza ku butegetsi.

Dore isomo rikomeye urubyiruko rusanga mu mateka y’ubuzima bwa Perezida Paul Kagame:

Dore ingero z’ubwicanyi Perezida Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye bakoreye abahutu:

Mu gihe babaga bagiye gutangira kwica abahutu, hari abantu bamanikaga amaboko bavuga ko bo atari abahutu ko ari abatutsi, basaba ko babavana mubo bagiye kwica, icyakorwaga ni ukwica batangiriye kuri abo babaga bavuze ko ari abatutsi kandi koko babaga ari abatutsi. Umututsi utaramanikaga amaboko ari kumwe n’abahutu bagiye kwicwa nawe yicwaga hamwe n’abo bahutu nk’uko byagenze i Gakurazo igihe bicaga akana k’agatutsi kitwa Sheja kari kicaye ku bibero by’umwe mu bihaye Imana bishwe nta kurobanura amoko.

I

Eugene NKUBITO

Chairman

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK