INTASHYO Y'ABAVANDIMWE B'IMPUNZI NYARWANDA N'ABARUNDI BARI MURI KONGO-BRAZZAVILLE.

Babyeyi, Bavandimwe, Nshuti muri mu yandi mahanga,

 Abavandimwe banyu b'impunzi-nyarwanda n'abarundi turi muri Kongo-Brazzaville turabasuhuza, tugira tuti mukomere kandi mugire Rurema we Mugenga wa byose, we wenyine ukitubeshejeho kubera ubuntu bwe akanamenya amaherezo y'akakaga k'ubuhungiro turimo. 

Kugirango tugere muri Kongo-Brazzaville, mwese mwumvise amahano twahuye nayo, kubisubiramo kwaba ari ukugondoza Imana, kandi twarabiyituye ikadufasha kubyihanganira, ntidutabuke imitwe nkuko abatwumvise tubisubiramo badutangalira.  Turaho rero, ariko ni buhoro. Nkuko mubizi, imiryango ifasha impunzi yadukuyeho amaboko uhereye kuri HCR; ariyo mizero y'impunzi. Twageze muri Kongo-Brazzaville turi imirambo, uretse kugendeshwa n'ubwoba bw'abaduhigaga bukware. Benshi, murabizi byarabarenze basezera ntaho baragera "ishyamba rya Manyinya na Magagi", abandi barihemo n'intimba nyinshi ku mutima. 

Abarokotse rero bamwe baratashye, abandi baba bitonze ngo bamanze bamenye aho ibintu bigeze n'aho byerekera. Inkuru ziva mu gihugu zikatubwira ko ikizere kikiri gike, kubera benshi baheze mu buroko nta madosiye, imiryango ya bamwe yarimbuwe, abari mu gihugu babuze aho banyura ngo bahunge n'urucantege rw'inkuru z'abashoboye kurwivanamo. Duhitamo kuba twitonze, n'ubwo ntako twifashe.  Umva nawe twageze mu Kongo-Brazzaville ntacyo umuntu acyifiteho, urugendo n'imihangayiko byaraduhinduye abadari bondorwa nk'abanyabwaki, nta kagufu na busa ko kwirwanaho ngo yenda umuntu abe yabona uko aca inshuro; nta kenda, nta gafaranga, nta muti; dore ko akarere twahungiyemo ari indiri ya Malariya, maze gushyingura abacu bitaba Imana byo bikatubera umusaraba wa kabiri, dore ko bihenda kubi.  Maze hejuru ya byose tukababazwa no kubura uko twarwana kuri uko twana twacitse ku icumu n'uturiho tuvuka, kugirango nibura twige wenda tuzashobore kwirwanaho, kandi ariyo mizero yacu yonyine nyuma y'ubuntu bw'Imana. TURABATABAZA RERO - MUDUTABARIZE - MUTURWANEHO!!

 Abagiraneza badahoraho barimo namwe muri mwe babanje kutwondora baratuvuza, ndetse buhoro buhoro baza no kutwubakira amashuli. Tuboneyeho akanya ko kubashira!! Muzongere mutubwirire abo bose bafite umutima ugira impuhwe ko: 

1. Uwabona icyo kurya, akambaro cyangwa agasabune yatwoherereza, byibuze ku barwayi, impinja, abakecuru n'abasaza. 
2. Malaria n'izindi ndwara umubiri ubyara udahatse, n'izikururwa n'imibereho ndetse n'imirire mibi ziraturembeje. Uwabona akanini yatwoherereza, abaganga bo turabafite. 
3. Agakaye k'abanyeshuri, akenda k'ishuri, agafaranga ko gitera inkunga mwarimu, n'icyo ari we ari n'umwana basamura bavuye ku ishuribyatubereye ingorabahizi.
 4. Gutabara abacu bitaba Imana biradukomereye cyane; birahenda ku buryo uwibeshye agapfira mu bitaro kera kabaye yabura uko ashyingurwa. 
5. Bamwe muri twe barongeye batora agatege; Imirima yo guhinga irahari, ariko nta bikoresho nta n'imbuto. Ntitwakwibagirwa n'abanyabukorikori bwaba ubwa kera bwaba n'ubugezweho. Dufite abanyeshuri bo mu byiciro byose, ku buryo na za ordinateurs zibonetse byaba ari mahire.

 Twumva ngo mugira amashyaka, mugakora za mitingi. Niba na twe bitureba kubera ko turi Abanyarwanda, twabibutsa ko politki ikorererwa abariho; abagiye barangije urwabo. None muzadutekereza tutakiriho. Turabizi ko namwe muri impunzi, ariko burya ngo inkono zose ntabwo zinganya imbyiro.

Ese mwari muzi ko ukurikije uko twumva bavuga mungana, n'agaciro k'ifaranga ry'iyo iwanyu: 
* Buri muntu yigomwe iri ero (1€ ), ku mwaka, mwagaburira ishuri ry'i Kintele, mugahemba abarimu, kandi mukambika abana; 
* Mwayagira abiri (2€ ), mukaba mwafasha abiga mu mashuri yisumbuye n'amakuru, na za Loukolela zibagiranye zigafashwa; 
* Yaba atatu (3€ ), ba bakecuru n'abasaza, abagore batwite n'abana bato, ari bo bakunze kwibasirwa n'indwara z'amoko yose bagasayidirwa; 
* Murumva rero ko abaye atanu ( 5€ ), cyangwa ababa bifite kurusha abandi bakabunganira , twazirikana ba bandi bashobora kuzahera muri za morgues, tukaba twakora imishinga yajya ifasha byibuze abanyeshuri.  Abagira umutima utabara rero, n'abaharanira agateka ka muntu nababwira iki! Abaharanira kuzahura u Rwanda n'Abanyarwanda, ndabakopeje !!! 

Ubu butumwa bwazannywe na Padiri Tadeyo TWAGIRAYEZU, Umusaseridoti w'impunzi y'umunyarwanda uba muri Kongo-Brazzaville, akaba yarabanye n'izo mpunzi kuva mu nkambi za mbere ( Bukavu ), akangendana na zo amashyamba yose, na n'ubu bakaba bakiri kumwe.  Ari mu ruzinduko mu bihugu by'Uburayi kuva ku itariki ya 31 Gicurasi, kugeza kuya 29 Nyakanga 2005, mu rwego rw'imirimo ashinzwe no gusura Abavandimwe n'inshuti abenshi bamaze imyaka irenga icumi batabonana. 

Uwashaka kumutuma, dore Adresses ze: 
Abbé Thaddée TWAGIRAYEZU C/O Mgr Ernest KOMBO B.P. 200 Brazzaville
Tél. : 00242 538 80 30 Fax : 00242 81 15 66.
e-mail: tadeyo62@yahoo.fr
Mu Burayi: 0031 611.273.608.( kugeza le 29 Juillet 2005) 

Naho uwashaka kugira icyo yohereza nyuma, dore n° ya compte ya Diyosezi yanjye, umuntu yashyiraho , asobanura ko ari imfashanyo y'impunzi zo muri Kongo-Brazzaville, anyujije kuri Padiri Tadeyo, via  Procure Owando B:P: 200 CG-Brazzaville Congo  Iyo nomero ni iyi:  0069098M020 La Poste Centre Financier de Paris 75.900 Paris Chèques France Identifiant international de compte: FR 34 3004 1000 0100 6909 8M02 064.   Intumwa y'impunzi  Abbé Thaddée TWAGIRAYEZU