Inzara mu Rwanda yazannywe na FPR-Inkotanyi
par M.Bazubagira

 

Nkuko mumaze iminsi mubyumva, inzara iraca ibintu mu turerere twose mu Rwanda.

Iyo ubikuriliranye, usanga aho yiganje ari ahantu Inkotanyi zamaze abahinzi bo mu bwoko bw´abahutu. Ngiyo mu karere k´Umutara na Kibungo aho zamaze abahutu b´abarundi, abimukira ndetse na ba kavukire, ngiyo iyo za Bugesera aho bishe abahutu bose bahahingaga ( muri Ngenda bari baravuye za Butare na Gikongoro, muri Gashora na Kanzenze zamazeyo abimukira bahingaga, abenshi bari abimukira bavuye za Rukiga n´ahandi hose), zimara abahinzi bo muri Kigali ngari!
Tutiyibagije aho zagiye zihekura imiryango mu turere twose tw´u Rwanda.
 
Abandi bari bamenyereye umwuga w´ubuhinzi zarabafashe zirabafunga, muzi abarenze 120.000 b´abahutu bashyizwe muri prisons (=camp de concentration), abenshi bazira ubusa bushingiye kubugambanyi bwa IBUKA, abagore n´abana babo bakirwa mu mayira ngo barabagemurira, bityo ntibahinge.Abenshi muri iyo mbaga yose ikaba yirirwa muri ibyo kuva aho Inkotanyi zitereye muri 1990 aho kugira icyo bakorera imilyango yabo.
 
Ntawakwiyibagiza ukuntu nanone FPR yicisha abaturage inzara ibaka ibishanga,imfusha ubusa amafaranga y´Igihugu mu ntambara z´urudaca itera Congo, abategetsi biwizaho umutungo n´ibindi bintu bya Luxe aho gushora amafaranga y´abaturage mu bikorwa by´amajyambere,....
 
Nguko uko Inkoramaraso Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bazanye inzara mu Rwanda.
 

 

Umuturage umwe kuri babiri mu cyahoze ari Butare arashonje!*
*I Kibungo batangiye gusuhuka
.*


 Jeanne D'Arc Umwana Kigalil06/01/2006

 Mu Rwanda haravugwa ikibazo cy'inzara mu cyahoze ari intara ya Butare ndetse  no mu cyahoze ari intara ya Kibungo, kandi n'abaturage basigaye ntibabona  ibiribwa bihagije.

 *Umuturage umwe kuri babiri mu cyahoze ari Butare arashonje!*

 Ijwi ry'Amerika ryanyarukiye mu cyahoze ari intara ya Butare kureba uko  ikibazo cy'inzara cyifashe muri ako gace, ubu kabarirwa mu ntara  y'amajyepfo. Abaturage barenga ibihumb 300 ku baturage barenga gato ibihumbi  700 batuye aho barashonje.

 Kugeza ubu uduce dufite ikibazo cyane cy'inzara ni uduhana imbibi n'igihugu  cy'u Burundi, mu cyahoze ari akarere ka Nyakizu, Kibingo, Mugombwa, Nyamure  na Gikonko. Aha ho usanga abaturage bashaka guhungira i Burundi mu gihe n'i  Burundi bicika, abaho na bo basuhukira mu Rwanda.

 Muri rusange inzara irigaragaza cyane mu cyahoze ari intara ya Butare yose.  Ikibazo nyamukuru cy'iyo nzara ni izuba ryacanye cyane kuva impeshyi  yatangira kugeza ubu. Umuhindo w'ibishyimbo ukaba waraphubye. Umusarurro  wagabanutseho 80% , hakaba hai n'aho abaturage batigeze bagera mu murima.  Ipfuba ry'umuhindo rikaba rica amarenga y'uko mu mezi aza ikibazo  cy'ibiribwa kizaba gikaze cyane.

 Mu cyahoze ari intara ya Butare ikibazo cy'izara kikaba kigaragaza cyane no  mu masoko aho abaguzi baruta ibigurishwa. Ibiciro na byo bikaba  byarazamutse.

 *Mu cyahoze ari intara ya Kibungo abaturage batangiye gusuhuka!*

 Ikibazo cy'inzara mu Rwanda kiravugwa kandi mu cyahoze ari intara ya  Kibungo,mu twahoze ari uturere twa Cyarubare, Rukira, Nyarubuye n'uduce twa  Rusumo, aho abatuage batangiye gusuhuka. Aho izuba ryabaye ryinshi
cyane  bituma abaturage batagira icyo basarura. Umusaruro wagabanutseho kimwe cya  kabiri. Abo icyo kibazo cy'amapfa cyakozeho cyane ni abaturage batitabiriye  guhunika.

 Hagati aho harateganywa kwitabaza abaterankunga. Mu rwego rwo kwanga gutera  abaturage ubunebwe inkunga niboneka izatangwa nk'ibihembo by'umurimo, ibi  bita "food for work". Hazaba ibikorwa byo kurwanya isuri no gukora imihanda.

 Icyakora iyo umuntu arebye inzuzi, imigezi n'ibiyaga u Rwanda rufite,  ntiyakwemera ko mu Rwanda hashobora kuba ikibazo cy'inzara. Birakwiye ko  hakwigwa uburyo iyo migezi yakoreshwa m'ubuhinzi, aho guhora hategerejwe
 imvura.

 Central Africa News Summary -

VOAnews.com/centralafrica cfm

Friday, January 06, 2006

Grave famine dans le nord du Rwanda

 


6 janvier 2006 20:19:02

KIGALI, 6 janvier (XINHUANET) -- Les populations de la province d'Umutara, dans le nord du Rwanda, font face à une grave famine en raison d'une sécheresse de trois mois, a confirmé vendredi un officiel.

Plusieurs parties de la province ont été frappées par une pénurie alimentaire, imputée au retard de la saison des pluies, a indiqué Peter Muvara, gouverneur de la province de Mutara.

"Un quart de la province fait face à la pénurie alimentaire, d'autres régions ont eu des pluies, mais seulement pendant une courte durée", a-t-il dit, affirmant qu'aucun décès n'avait été signalé, et que certains habitants avaient été obligés de se rendre dans d'autres régions.

"Nous tentons plusieurs moyens pour résoudre le problème en fournissant des denrées alimentaires pour encourager à travailler, en aidant les coopératives, et en encourageant les habitants à stocker des denrées alimentaires", a-t-il ajouté.

Le Rwanda aurait besoin d'un soutien extérieur si la sécheresse continuait jusqu'en mars, a-t-il conclu.
Fin