ITERABWOBA RYA KAGAME N’AGATSIKO KE RIREMBEJE ABANYARWANDA

 

 

Banyarwanda bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,

 

 

Mu gihe yateraga u Rwanda, Kagame ka Rutagambwa yamaganaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Général Major Yuvenali Habyarimana, akizeza abanyarwanda ko abazaniye demokarasi isesuye, ishingiye ku bumwe n’amahoro by’abanyarwanda bose.

 

Général Major Pawulo Kagame yafashe ubutegetsi abikesha imivu y’amaraso y’abenegihugu benshi cyane kandi nta gushidikanya ko yagize uruhare rukomeye muri ayo marorerwa.

 

Nyamara aho kugira ngo ahumurize abanyarwanda, yahisemo kubategekesha igitugu, benshi arabarimbagura, abandi arabarigisa, bamwe arabasahura, abandi arabafunga, ababishoboye baramuhunga. Kagame umwuzukuru wa Kampayana yubatse mu Rwanda système y’iterabwoba itangaje ku buryo itakigira imipaka kuko yakwiye mu karere kose k’ibiyaga bigari. Iryo terabwoba rishingiye ahanini kuri za maneko dore ko ari na wo murimo Kagame yakoze kuva na cyera akiba i Bugande.

 

Iterabwoba mu Rwanda

 

Tutiriwe ducukumbura ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi byabaye Kagame akinjira mu gihugu n’ibyagaragaye mu mezi ya mbere agifata ubutegetsi, turashaka kwibutsa zimwe mu ngero zigaragaza igitugu n’iterabwoba yimakaje mu Rwanda kuva yafata icyemezo cyo gusesa Guverinoma y’ubumwe yari yashyizeho kuwa 19 nyakanga 1994.

 

Kagame amaze kubona ko abanyamashyaka yari yashyize mu butegetsi batangiye kwinyagambura batera impaka ku miyoborere y’igihugu, yahise yirukana bamwe muri ba Minisitiri yabonaga bamubangamiye. Abo ni nka Twagiramungu Fawustini(MDR), Nkuriyingoma Yohani Baptista(MDR), Nkubito Alphonse-Marie(indépendant) ndetse na Sendashonga wo muri RPF ntiyamurebeye izuba. Nk’uko rero bikunze kugenda, abandi baremeye barayoboka, bamwe kubera ubwoba, abandi kubera inda nini cyangwa byombi.

 

Ntibyatinze ubwo Kagame aba acakiye ubuyobozi bw’icyahoze ari FPR-Inkotanyi akaza kugihindura balinga. Aba yirukanye Mzee Kanyarengwe maze amusimbura ku mwanya wa Chairman wa FPR. Bityo aba akusanirije mu maboko ye ubutegetsi bwose kuko yari abaye Chairman w’ishyaka ry’intsinzi akaba yari asanzwe ari Visi-Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ingabo. Aha ni na ho yatangiriye kunaniza Perezida Pasteur Bizimungu yifuzaga kwigizayo ngo amusimbure ku ntebe y’ikirenga. Kagame yatangiye propaganda zo gusebya Perezida wa Repubulika n’umuryango we akoresheje inzego z’iperereza nka DMI. Bizimungu n’umuryango we baraharabitswe bikomeye, barandagazwa biratinda ku buryo ndetse Bizimungu umwana w’umushiru yaje kwivumbura agahagarika akazi hagashira amezi menshi adakandagira mu Biro. Ubwo bushyamirane bwaje guhagurutsa Général Kayumba Nyamwasa wari ukiri Umugaba w’Ingabo agerageza guhuza Bizimungu na Kagame haboneka agahenge k’igihe gito. Noneho Bizimungu asubira mu kazi ariko Kagame aranga akomeza amatiku ndetse ahatira Bizimungu guhindura Guverinoma kugira ngo hajyeho iyo Kagame yifuzaga. Ni uko rero Inyumba, Bihozagara, Mazimpaka na Karemera baba barasezerewe. Ntibyatinze na Bizimungu ubwe arasezera nyuma ya disikuru ityaye yavugiye imbere y’abadepite n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Maze mwene Rutagambwa aba ahawe rugari si ukwisanzura !

 

Mu gihe rero Kagame yiteguraga gusimbura Bizimungu, ni ho umucuruzi Victor Bayingana w’umunya Kibuye yicwaga bagafunga umugore we Kagaju kandi arengana. Hashize iminsi mike Kagaju na mwene wabo Valens baba bararashwe ku manywa y'ihangu, ubutegetsi buti ni « abagizi ba nabi » ! Mu by’ukuri, kwica Kagaju n’umugabo we byari bigamije kuzungura imitungo yabo irimo inzu y’umuturirwa yitwa « Prince House » yubatse i Remera  kandi Pawulo Kagame ubwe yabigizemo uruhare.

 

Kabera Assiel wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yarashwe yinjira iwe ku Kacyiru hafi ya Présidence ya Repubulika na Gendarmerie y’igihugu. Kabera uyu yazize ubwumvikane yari afitanye na Bizimungu na Mazimpaka, ariko Kagame n’agatsiko ke bihutiye gutangaza ko ari abanya Kibuye basubiranyemo ! Nyamara hari hashize iminsi Kagame mwenyewe ataramiye kwa Makuza Bertini(RWANDAFOM) mu Kagarama aho Afande mukubwa yitumiye Makuza kuri Kabera ngo amumenyeshe ko agiye gupfa.

 

Muri iyo minsi y’iterabwoba, Kabera yari yasabye Bizimungu uruhushya rwo kujya gusura umuryango we muri Amerika ariko Bizimungu atinya kurumuha amugira inama yo kubanza kubibwira Visi-Perezida. Kabera yabonanye na Kagame wamubujije gusohoka mu gihugu ataramuha uruhushya. Kabera yamaze iminsi afite ubwoba ndetse yanabwiye zimwe mu nshuti ze ati « ndumva ngiye gupfa ». Nuko nyuma y’iminsi mike abonanye na Kagame, aba arashwe amasasu 17 yose ari mu modoka ye arimo yinjira mu rugo. Mu mihango y’ihambwa rya Kabera, murumuna we Dr Kayijaho Josué yatangaje benshi ubwo yagiraga ati « Abishe mukuru wanjye turi kumwe hano, baje kudushinyagurira ». Ayo magambo yavugiwe imbere ya Madamu Jeanette Kagame wari uhagarariye nyirubwite.

 

Kagame yamaze kuba Perezida maze abatari bagaragaje ibyishimo mu ihirikwa rya Bizimungu batangira gutotezwa karahava. Bamwe barakubiswe, abandi barirukanwa, abandi bahinduka ba ruvumwa. Ubwo ni bwo Kayumba Nyamwasa na groupe ye batangiye gutotezwa bazira ko batashyigikiye coup d’état ya Kagame. Iyo coup d’état ni na yo yabaye imbarutso yo guhunga ku batutsi biganjemo abarokotse muri 1994 kuko bari bamenye ko bashyizwe kuri liste y’ibipinga byagombaga gupfa. Hari ndetse na bamwe muri bo bategwaga n’udutsiko tw’abicanyi twa Kagame Imana igakinga ukuboko.

 

Mu gihe cy’amatora yo muri 2003, Kagame yarigishije abahutu benshi barimo Colonel Cyiza Augustin, Député Hitimana Léonard. Abashoboye kurokoka barahunze nka Kabanda Celestin na bamwe mu banyamakuru b’Umuseso wari utari wabohozwa.

 

Igihugu cyose cyabaye maneko !

 

Kagame afite ba maneko babarirwa mu bihumbi magabiri na mirongwitanu(250.000). Barimo abahutu n’abatutsi, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, abanyamadini ndetse harimo n’abanyamahanga. Nta munyarwanda n’umwe udafite umuneka. Umugore n’umugabo baragambanirana, umubyeyi n’umwana we barahigana, abavandimwe barabaryanisha. Abahutu baragambanira bene wabo hejuru y’ubusambo kandi n’abatutsi ni cyo kimwe. Mu rwego rwo kubiba amacakubiri, Kagame akoresha maneko ze zigaharabika abatutsi batemera ubutegetsi bwe zikwirakwiza hose ko bakorana n’interahamwe. Igihugu kirangabaye kubera Kagame n’agatsiko ke.

 

No mu mahanga maneko za Kagame zahashinze ibirindiro 

 

Mu banyarwanda batuye mu mahanga harimo benshi bagizwe maneko ku buryo ntawizera undi n’ubwo batari mu Rwanda. Kagame yagiye akwiza za maneko ze muri za ambassades z’ibihugu by’amahanga mu Rwanda kugira ngo abashe guhesha ama visa ba maneko be yohereza hanze mu rwego rwo gutoteza abatavuga rumwe n’ingoma ye y’igitugu. Urugero ni nka Sendashonga na Lizinde Théoneste baguye i Nayirobi muri Kenya bicishijwe na Kagame.

 

Iterabwoba yiremeye riramugarutse!

 

Mu minsi ishize twababwiraga ko Kagame atakirara iwe muri Kigali. Asigaye abundaguza kugeza n’aho ajya kurara mu nka ze kuri Muhazi. Ni mu gihe kandi arikanga. Arikanga abo bakoranye. Arikanga Museveni na Kayumba, akikanga Bihozagara na Mazimpaka. Arikanga Inyumba na Karemera, akikanga Rudasingwa na Polisi. Arishisha Sam Nkusi na Gahima kandi na Kalisa(BCDI) ntamushira amakenga.

 

Nguko uko azimije Col Karegeya wacyuye Rwarakabije, agacyura n’abandi bahutu benshi yahesheje ibyabo byari byarafatiriwe. Uyu mugabo Patrick Karegeya wahoze ayobora ibiro by’ubunetsi bwo hanze yari amaze kwigarurira icyizere muri rubanda, mu bahutu no mu batutsi dore ko yigaragazaga nk’urambiwe ubwicanyi yakoranye na shebuja watinye ko yazamuvamo.

 

Kagame mu gatsiko ke asigaranye mbarwa. Benshi bamaze kumurekura ariko aracyafite James Kabarebe(CEMG) na Ndahiro(DMI). Afite Nziza(G5) na Kakira Rwakabi(DMI), kandi ari kumwe na James Musoni uyobora Rwanda Revenue Authority. Afite kandi na Fred Ibingira uhoza intambara mu kanwa kuko nta kindi kintu azi.

 

Banyarwanda bavandimwe namwe nshuti z’u Rwanda,

 

Reka dusoze dusaba Umuryango mpuzamahanga kudutabara ugahagarika iterabwoba rya Kagame n’agatsiko ke mu bana b’u Rwanda. Twongeye kandi kubahamagarira kwishyira hamwe mukarenga amacakubiri y’ingeri zose kugira ngo dushobore kwigizayo Kagame ka Rutagambwa n’abaja be. 

 

Pacifique KATABIRORA kandi kabireba