BYATURUTSE I BWOTAMASIMBI: ABICANYI BADASHARAMYE NA GATO. (IGICE CYA 1)

26 avril 2014

Amakuru

« Ingimbi zinezezwa cyane no gukundwa n’abo bari mu kigero kimwe cy’imyaka, cyane cyane abangavu. Iyo badakunzwe, by’umwihariko n’abakobwa, bakura ari ibikange bidashyira mu gaciro nta rukundo na ruke bafitiye abandi bantu. » Ni amagambo yavuye mu gitabo cya psychologie cyo 2008 cyitwa « Predictably irrational », The hidden forces that shape our decisions. Ugenekereje ni nko kuvuga ngo « Igishobora kuba gitera [umuntu] kudashyira mu gaciro: imbaraga zitwihishemo zigenga uburyo dufata ibyemezo ».
Ubu noneho Paul Kagame, abagore nibo bamukikije

Ubu noneho Paul Kagame, abagore nibo bamukikije

Abasomyi benshi b’ Ikaze Iwacu badusabye kenshi kubakorera ubushakashatsi k’ ubuzima bw’ ubugimbi bwa kizigenza w’ u Rwanda mu kwica, zo muri FPR, n’uko bagiye bakundana n’abakobwa muri ibyo bihe. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gukora ubushakashatsi mubona mu mutwe w’iyi nyandiko, ducukumbura uburyo Rukarabankaba wa FPR yakundanye n’abakobwa batandukanye akiri ingimbi. Abanyarwanda bemera ko kwitwara bunyamaswa kwa Kagame na bagenzi be, n’urukundo ruke abafitiye, bishobora kuba bituruka mu bwana bwe n’ utudobo abakobwa bagiye bamutera akiri ingimbi. Muri iyi nyandiko ndagerageza gushyira ahagaragara no gusesengura ibibazo Paul Kagame yagiye ahura nabyo ubwo yakundaga akanifuza gukundwa n’abakobwa batandukanye akiri agasore k’akabyiruka.

Imvo n’ imvano:

Barack Obama yigeze avuga ngo « Abaturage ari nabo batora abayobozi, bafite n’uburenganzira busesuye bwo gusesengura ubuzima bwanjye bwite. Ni itegeko ko bagira amakuru ahagije k’ubuzima bw’abayobozi babo. Kandi iki ni cyo nahisemo umunsi mfata icyemezo cyo kwinjira mu kazi k’uzima bwite bwa Leta. » Abanyarwanda bafite uburengenzira bwo kumenya no gusesengura imvo n’imvano y’ imyumvire n’imitekerereze by’abicanyi babateje akaga n’imibabaro. Muzakunda kumva abayobozi batandukanye ku Isi bavuga amateka y’ubuzima bwabo, uko babayeho bakiri bato, ubuzima bwabo bwo mu ishuri, ubuzima babayemo mu giturage, uko babayeho bakiri abasore cyangwa batarashaka, abakobwa bakundanye nabo bakiri bato,….Yaba Umunyagitugu Museveni cyangwa mugenzi we Mugabe, yaba Pierre Nkurunziza cyangwa Jakaya Kikwete, aba bayobozi bose bashimishwa cyane no gutanga inkuru z’uko babayeho bakiri bato.

Ariko siko bimeze k’ umunyagitugu mukuru w’ u Rwanda. Kuri we, ubuzima bwe buhera mu 1994. Hashize imyaka 20 yose, Abanyarwanda ntibigeze bumva n’umunsi n’umwe perezida wabo aganira k’ubuzima bwe akiri umwana. Mu bwenge bwe, Paul Kagame aziko ngo amateka agomba gushyingurwa akibagirana burundu. Umunyagitugu w’ u Rwanda azira urunuka umuntu wese uvuga cyangwa akamubaza ibijyanye n’ubuzima bwe akiri umwana. Mu bwenge bwe, aziko yavutse ku tariki 6 Mata 1994, ari nayo tariki avuga ko u Rwanda rwatangiye kubaho nk’igihugu.

Paul Kagame, agahungu kari ingunge ku Ishuri rya Ntare

Paul Kagame akiri agasore, yageze ku Ishuri rya Ntare ibyishimo ari byose nk’undi munyeshuri wese ugiye gutangira amashuri yisumbuye. Amakuru yizewe neza agera ku Ikaze Iwacu avuga ko Paul Kagame ageze ku Ishuri ryisumbuye rya Ntare, yoherejwe kuryama mu cyumba cyitwa Baguta abanyeshuli baryamagamo. Umunsi wa mbere agera muri icyo kigo, nijoro ubwo yararimo gukuramo imyenda ngo aryame, abanyeshuli baryamaga aho, cyane cyane abigaga imbere ye, batangajwe cyane no kubona uko angana kuko yari ananutse bikabije.

Umuntu wabibonye wavuganye n’ Ikaze Iwacu yagize ati « Icyo gihe Paul Kagame akuramo imyenda ngo aryamye yari yambaye ikariso yo mu bwoko bwa VIP. Mu myaka ya za 60 na 70, amakariso yo mu bwoko bwa VIP yari agezweho cyane nkuko za G-Strings z’abagore zigezweho ubu. Abanyeshuri bose babonye uko angana, kuko yari gato cyane, baraseka; kubera ko ikariso za VIP zari zifite akagozi gaca hasi mu mabya, ibya rimwe rya Paul Kagame ryari ryasohotse riri kurereta, baribonye baraseka. » 

1238249_336402826497186_1448771436_nUyu muntu yakomeje abwira Ikaze Iwacu ko kuva uwo munsi, Paul Kagame yabonye akazina k’akabyiniro k’ Ikinyankore; batangira kumwita « akagosi » bisobanura ngo « akabya », mu buke naho « amagosi » bikaba bivuga « amabya ». Twamenyesha abasomyi bacu ko aya atari amagambo yacu ahubwo ari amagambo y’umuntu wize ku kigo kimwe na Paul Kagame. Izina « Akabya » ryabatijwe Paul Kagame akigera mu Ishuli rya Ntare ryamugizeho ingaruka nyinshi mu bijyanye no kuba yakwigirira icyizere. Mu busanzwe Paul Kagame yari akanyeshuli kageze mu kigo cya Ntare ari agahanga, gafite amanota meza cyane, ariko kubera gutekereza uburyo abandi banyeshuli bagapyinagaza, katangiye guhangayika bituma gasubira inyuma mu ishuli.

Byatumye Paul Kagame ahagarika gukina umupira w’amaguru kandi yarawukundaga cyane, kuko iyo yabaga ari mu kibuga ari gukina na bagenzi be, abandi banyeshuli baramukomeraga cyane, bagasakuza bamuhamagara ka kazina yangaga urunuka ari ko « Akabya ». Bamuvugirizaga induru afashe umupira bakavuga ngo « Akabya cenga agapira….Akabya hereza agapira, Akabya jya gutera koruneri,….n’ibindi nk’ibyo. » Ibi byose byatumye Paul Kagame ahagarika kongera kugaragara mu mikino yose yakinaga, akajya yiruka gusa. Akazina ka « Akabya » katumye Paul Kagame ahinduka igunge akiri gato, atangira kwanga abantu bose kandi mu busanzwe yari agahungu gahora gaseka, kishimye. Ngiyi intandaro, imvo n’imvano y’ urwango Paul Kagame afitiye ikiremwa muntu no kutumva agaciro kacyo.

Paul Kagame, agahungu kadafite igikundiro 

Mu myaka ya za 60, 70, Ishuri rya Ntare ryahaga abanyeshuri ubwisanzure budasanzwe. Ku wa gatanu no ku wa gatandatu, ryarekuraga abanyeshuli bakajya gutembera hafi mu mujyi wa Mbarara. Buri mpera z’icyumweru, kumanywa habaga ibirori byo kubyina mu kibuga cya Boma abanyeshuri bose bakajyayo. Paul Kagame siwe warotaga icyumweru kirangiye ngo ajye muri icyo kirori; bitewe nuko muri iyo minsi yarari guhigisha uruhindu umukobwa bakundana, ntiyashoboraga kugisiba na rimwe.

Cyane cyane ko abakobwa bigaga kuri Mary Hill, ishuri ryisumbuye ryabaga hafi y’ irya Ntare, buri gihe bitabiraga ibyo birori byo kumanywa byabaga mu mpera z’icyumweru. Aha niho Paul Kagame, yiga mu mwaka wa gatatu, yahuriye n’agakobwa keza cyane kitwa Elizabeth Rwamirama kigaga ku Ishuri ryisumbuye rya Mary Hill aragakunda cyane. Igihe cyo kubyina, wasangaga Paul Kagame yabuze ibitereko, ari gushakisha ako gakobwa boshya imbwa ihiga igufwa. Nyuma, ka Elizabeth kabwiye Paul Kagame ko kamwiyamye kandi ko nta rukundo na ruke kamufitiye. Ngo Paul Kagame agomba kurekeraho kugatesha umutwe akazanaho iby’ inkundo, ko agomba gushaka undi mukobwa ko akagashyira hasi.

Ubwo abanyeshuri bo mu mwaka wa kane bakoraga umunsi mukuru, abakobwa bo kuri Mary Hill bari batumiwe, Paul Kagame ari kubyina wenyine yigunze. Abakobwa bose bari bamwitaruye, noneho ibirori birangiye abahungu bagenzi be batangira kuvuga uburyo bafatishije abakobwa. Icyo gihe, Paul we yarari kurira ayo kwarika umujinya n’umushiha byamurenze kubera ko abakobwa bose yakozeho bamukubye bamutera utudobo ataha amaramasa. Nibwo yatangiye kwivovotera Imana kubera agasuzuguro n’urwango yabonaga bamufitiye. Banyarwanda, dore aho Paul Kagame akomora urwango rw’umuntu wese umenyekana cyangwa ukundwa n’abantu cyane kumurusha; bihita bimwibutsa ubwigunge yabayemo, kutagira abamwitaho no gukundwa gake ubwo yari agasore k’akabyiruka, abakobwa birirwa bamutera utudobo.

Paul Kagame yirirwaga yiruka inyuma ya Leah Karegeya boshya inkoko yiruka inyuma y’intete z’ibigori

Paul Kagame na Leah Karegeya [umugore wa nyakwigendera Col. Patrick Karegeya uherutse kwicirwa muri Afrika y' Epfo] baziranye kuva bakiri abana. Paul Kagame akiri muto yigeze gushaka umukobwa bakundana ajya gushakira amahirwe kuri Leah Karegeya. Icyo gihe Leah nawe yari akiri umwana. Umunsi wa mbere abimubwira, Leah yahise amutera akadobo amubwira ko ibyo gukundana agomba kubyibagirwa, ko ahubwo baguma kuba inshuti zisanzwe, nka mushiki na musaza. Ariko ibyo ntibyamuciye intege kuko gasore wawe, Paul Kagame, yakomeje kwiruka kuri uwo mukobwa wari mwiza cyane muri icyo gihe, boshya ikirura cyashonje cyane kiri kwiruka ku kana k’intama. Amahirwe ntiyamuhiriye kuko igisubizo Leah yakomeje guha Kagame nticyahindutse, ni OYA MVAHO.

Nyuma yo gutsemberwa burundu na Leah Karegeya, gasore yatangiye kwinginga Leah ngo amuteretere mu nshuti ze, dore ko Leah yari afite udukobwa twinshi kandi twiza bagendanaga. Abakobwa bose Leah yatereteye Kagame muri icyo gihe bamusubije baseka cyane ngo ntibashaka. Uku niko ba Peninna Tumwesige, Sarah Kamukama n’abandi beza, bateye utudubo gasore Paul Kagame kubera kubyitwaramo nabi, kuba agasore kadasharamye no kutagira igikundiro. Iki gihe, Kagame kwanga ikiremwa muntu no kumva ntacyo kimubwiye byari byatangiye kwenyegezwa.

Gasore Paul Kagame akundana n’ umukobwa w’ Umutoro wigaga ku Ishuri ryisumbuye ry’ abakobwa rya Kyebambe

Ubwo Paul Kagame yari mu kiruhuko ategereje ko amanota yabonye mu kizamini cyo kurangiza icyiciro cya mbere cy’ amashuri yisumbuye asohoka, ikizamini yaje gutsindwa ku buryo budasubirwaho, amahirwe yandi yaramusekeye. Yaje gukubitana n’umukobwa w’ Umutoro wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye witwa Alice Atoki baba barakundanye. Nyuma uyu mukobwa yaje gutera Paul Kagame akadobo (yaje kumwanga) kubera gufuha cyane no kumuhozaho ijisho kandi umukobwa atarabikundaga. Gasore Paul Kagame yatakaje agashuti ke Alice Atoki kubera kugashyiraho igitugu gikabije nk’uko umuntu wabihagazeho yabitangarije Ikaze Iwacu muri aya magambo « Paul ntiyifuzaga kumubura niyo mpamvu yahoraga aryamiye amajanja. Byatumye arwara indege (indwara y’urukundo) amaze kumucika. » 

Paul Kagame akundwa n’ ikigore cy’ijigija

Ikizamini cyo kurangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kimaze kumutsinda, Paul Kagame yigiriye inama yo kujya kwiga mu ishuri rya Old Kampala kuharangiriza icyiciro cya nyuma cy’ amashuri yisumbuye. Iri shuri, Old Kampala, ni rimwe mu mashuri y’abaswa mu Buganda; ariko nta mahitamo Kagane yari afite kuko nta rindi shuri ryashoboraga kumwakira kubera amanota mabi yari yabonye arangiza icyiciro cya mbere. Ageze i Kampala, gasore Paul Kagame yatuye mu kajagari ka Kisenyi, ni mu gace ka Mengo. Icyo gihe ubuzima bwo mu mujyi bwaramugoye cyane ku buryo yanagerageje gucururiza ikarito no munsi y’umutaka ngo arebe ko yabona udufaranga two kubaho. Iki gihe urukundo rwari rwaramushizemo, nta cyizere na gike yari agifite cyo kubona umukobwa bakundana.

Nibwo yatangiye kwikundisha k’ umugore ushaje, witwa Hanifa Nantongo w’imyaka 42, wari waratandukanye n’umugabo, akagira n’akazu ko gucururizamo uducogocogo hafi y’ aho gasore Paul yari atuye mu gace ka Kisenyi muri Mengo. Hanifa yabaye kizimya mwoto aba n’umukiza wa Paul Kagame muri icyo gihe kuko yajyaga amurebera udufaranga duke duke two kubaho. Umuntu yashimira cyane inshuti ye magara, Fred Rwigema, yamwanduruye ikamukura mu kaga yari amazemo imyaka myinshi ikamwereka ikanamugeza kuri Museveni, ari nabwo nyuma mu 1978 yaje kujya muri Tanzaniya gukora imyitozo y’ibanze ya gisirikari no kuneka.

Paul Kagame n’amavamuhira menshi avuye muri Tanzaniya

Nyuma y’ aho inyeshyamba za Museveni zifatanije n’ ingabo za Tanzaniya zitsindiye Idi Amin, Paul Kagame, nk’umwe mu byegera bya Museveni yagarutse mu Buganda. Paul Kagame habe no gutekereza ati reka njye gusura ikidamu cyandwanyeho nkiri mu kaga, nanarebe niba intambara itaragihitanye. Reka da! Ahubwo yaje yumva ko ngo yabaye icyamamare kandi ko bizamufasha kubona umukobwa mwiza wese yifuza na ba bandi bari baramwanze!! Amakuru yizewe neza agera ku Ikaze Iwacu avuga ko muri za 80, Paul Kagame yigeze agerageza kuvugana n’umukobwa mwiza cyane wo kwa Gatanywa (uyu ni umuryango uzwi cyane i Buganda), umukobwa amutera ishoti kubera ko yakundaga Fred Rwigema byasaze. Icyo gihe, Fred Rwigema yari yungirije Yoweli Museveni. 

Pilato yabuze burundu umukobwa wamukunda

Ingabo za Museveni, NRA, zifata ubutegetsi mu 1986, abasirikari cyane cyane abo hejuru bari bagezweho kuko bakundwaga n’ abakobwa. Ibi siko byagendekeye Rukarabankaba Paul Kagame; we abakobwa beza bose b’ i Buganda baramukubaga ivumbi rugatumuka. Mu gihe abasirikari bakuru bari k’urwego rumwe nawe, nka Mugisha Muntu na Aronda Nyakairima bari bafite abakobwa beza bakundana nabo, Rukarabankaba Paul Kagame, we yirirwaga arya utudobo. Nyuma amaze kumanjirrirwa neza neza, nibwo Gen. Fred Rwigema yamupfuye agasoni aramugoboka maze agerageza kumuhuza na nyakwigendera Judith Kansinge, umugore mwiza cyane wahise amutera akadobo umunsi wa mbere amukubita amaso. Mbere y’uko Judith Kansinge ashwishuriza Rukarabankaba Paul Kagame ko atamushaka, uyu mugore yihutiye kujya kureba Gen. Fred Rwigema amubwirana agahinda n’umujinya mwinshi ngo « kuki wampuje n’uyu muhungu w’igifura koko? ukuntu anuka mu kanwa byonyine…. ». Yakomeje abaza uyu musirikari w’indashyikirwa, Gen. Fred Rwigema, impamvu atamuhuje na ADC we Vedaste Kayitare.  

Ibizungerezi by’ i Bujumbura byasesekaye i Kampala

Nk’umusirikari mukuru ukorera Ishami rishinzwe kuneka mu Buganda, Rukarabankaba Paul Kagame yagombaga kumenya abantu bose bashya binjiye muri icyo gihugu, cyane cyane iyo babaga ari Abanyarwanda. Mu ntangiriro ya 87, ba makeno ba Kagame bamubwiye ko hari itsinda ry’abakobwa beza b’ Abanyarwanda baturutse i Burundi basesekaye mu mugi wa Kampala. Abo bakobwa barimo Jeannette Rwigema, Jacqueline Bunyenyezi, Jeannette Bayingana, Francoise na Esperance. Mu gapantalo k’ikoboyi kenda kugwa hasi kubera kutamukwira, Rukarabankaba Paul Kagame yabyumvise vuba ahita afata icyemezo cyo kurara ataryamye, azenguruka umugi wose ashakisha abo bakobwa mu cyumba cy’urubyiniro cya hoteli Sheraton, ngo arebe ko yarobamo umwe. Dore ko hari no ku wa gatandatu. 

Ari kuri hoteli Sheraton nijoro, ijisho rya Rukarabankaba Paul Kagame ntiryavaga kuri Jeannette Rwigema kubera kumukunda. Muri iryo joro yagerageje kumuvugisha ariko asanga umukobwa ntacyo bimubwiye, ntabishaka. Inshuti za Jeannette Rwigema zari zazanye nawe kubyina iryo joro ntizamworoheye, zaramukurubanaga ngo atavugisha Rukarabankaba Paul Kagame ndetse biza gutuma bafata icyemezo cyo gutaha urubyiniro rutarafunga. Kuva ubwo Paul Kagame yakomeje kwiruka kuri Jeannette Rwigema ariko bifata ubusa kubera ko atigeze akunda ukuntu Kagame asa nk’upondaponze mu maso. 

Kurunda abagore mu nzego za leta si politiki, Paul Kagame aba yivanamo uko cyera bamwangaga

Kurunda abagore mu nzego za leta si politiki, Paul Kagame aba yivanamo uko cyera bamwangaga

Abanyarwanda bakagombye kumenya ko Jacqueline Bunyenyezi, umugore wakundaga kwita Rukarabankaba Paul Kagame amazina mabi yose ashoboka: Pilato, umwicanyi ruharwa wivuganye umugabo we Chris Bunyenyezi, umugabo unuka mu kanwa n’ayandi menshi,…uyu munsi ni umwe mu bo bakorana za makanaki z’ubucuruzi, akaba anashinzwe kunekera Jeannette Kagame abacuruzi bagenzi be; ni we kandi ushinzwe kuneka abagore b’ abasirikari bakuru abitumwe na Jeannette Kagame. Jacqueline Bunyenyezi yagize uruhare rukomeye mu kwivugana ubuzima bw’ abantu benshi mu Rwanda. Kanda hano hepfo wongere wiyibutse ubwicanyi bwa Rukarabankaba Paul Kagame, n’ uko Umwamikazi Nyiramongi yajujubije Jeannette Rwigema.

http://ikazeiwacu.fr/2013/09/27/letter-from-the-north-jeannette-kagame-the-queen-from-hell/

Umwanzuro

Nyuma yo kurya utudobo tutagira ingano no kubura abafana b ‘igitsina gore, Rukarabankaba Pauk Kagame wari usanzwe wuzuye urukundo ashakisha uwo aruha akiri agahungu k’akagimbi, yaje guhinduka ishitani mbi, imwe ihora yiteguye gutwara ubuzima bw’abantu igihe icyo aricyo cyose. Nta Munyarwanda wigeze ajya mu matwi ya bariya bakobwa ngo bange Umunyagitugu Paul Kagame. Aho kubyitura Abanyarwanda, yakagombye gutwara umwikomo kuri abo bakobwa bamwanze (uyu munsi bose ni abagore), ariko agaha amahoro Abanyarwanda. Uyu munsi Rukarabankaba Paul Kagame azira umuntu wese ukundwa cyane n’abantu kumurusha.

Yabanje kugerageza kwivugana Habyarimana Thomas bakunze kwita Sankara, ashaka kwica Ben Rutabana, none ubu ni Kizito Mihigo utahiwe. Umunyagitugu Paul Kagame yakagombye kwishimira kuba icyamamare nka Justin Bieber cyangwa Jay-z [aba ni abaririmbyi b'ibyamamare muri Amerika]. Ikibabaje nuko atazi ko umuntu adashobora kwamamara ngo akudwe cyane kubera ko yishe abantu benshi, cyangwa ko yahejeje abantu ku ngoyi y’iterabwoba no gukoma mu mashyi amanywa n’ijoro. Reka nture aka karirimbo kitwa « Ibuka nanjye nibuke » Rukarabankaba Paul Kagame, umugabo udakunda ubuzima bw’abantu na mba, cyangwa ngo abwubahe. 

 

BIRACYAZA………

 

Intumwa y’Ikaze Iwacu

Ikazeiwacu.fr