Kagame akomeje guhirika FPR Inkotanyi.

 

Basomyi bacu iyi nyandiko twayandikiwe numwe mu banyamuryango b’ishayaka rya FPR, atwereka uburyo ibyari bigamijwe n’umurongo ngenderwaho waryo ryatangiranye byose byashimuswe na Perezida waryo Kagame. Kuriwe akaba amwita umunyagitugu n’umuntu wagambaniye ishyaka ryabo.

Ngaho  nimwisomere urwandiko rufunguye uwo munyamuryango wa FPR na bagenzi be badusabye kubatangariza ku rubuga rwacu, rufite umutwe “Impuruza ku banyamuryango ba FPR/Inkotanyi”

 

Impuruza ku banyamuryango ba FPR/Inkotanyi

 

Bwana Muyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi Gikorera mu buhungiro,

 

Ndabaramutsa kandi mbifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yanyu mwiyemeje yo kubohoza abanyarwanda mukoresheje itangazamakuru, mubamenyesha amakuru nyayo, ya yandi atamenywa na benshi, aba ari mu bwiru.

Niyo mwatakaza ubuzima bwanyu, ariko abasigaye bakagira ubuzima bwiza, amahoro, umutekano n’ubwisanzure mu gihugu cyababyaye, NTAWIHAYE UBUBASHA N’IMBARAGA byo kubafata bu gwate(hijacking  the freedom of the people).

 

Mukomere rero turi kumwe, tuje kubatera inkunga, kubafata mu mugongo kandi natwe tutiretse, kuko urugamba n’urugamba,cyane iyo urwana na (ijambo ryasibwe) Kagame Paulo alias Pilato ka Rutagambwa no kwa Kabare ngo ba.

Hari icyo duhuriyeho n’uko twatabaye igihe byari bikomeye kandi intego ari ukubohoza urwatubyaye, tukarwanya akarengane kabaye akarande ku banyarwanda (nta masezerano abanyarwanda twagiranye nawe (Kagame))!

Ubu nkaba ndi mu buhungiro, naravukijwe uburenganzira bwanjye bwo kubaho mu gihugu narwaniye, nakoreye ijoro n’umunsi nkawe kandi nkababazwa cyane n’akarengane kuzuye ubugome gakorerwa abanyarwanda ( amoko yose hamwe nta wusigaye inyuma). RERO TUGOMBA KUBYAMAGANA  KANDI TWIVUYE INYUMA.

 

Nasomye inyandiko ifite umutwe witwa “ NINDE UZABOHOZA U RWANDA?”, numva nifuje gutanga igitekerezo cyane kandi ngerageza gusesengura uko ibintu byagiye bizamuka kugeza ubwo ubu turi  muri gitugu cy’indengakamere(total dictatorship), itagira icyo wayigereranya nacyo kuko nyiri kuyikora afite amasura menshi kuburyo bisaba ubuhanga kugira ngo abantu bibohore iyo ngoyi. Bitari ibyo, turashira twese. Ni mpyisi yambaye uruhu rw’intama!

 

Kuki mpuruje Abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI?

 

Kuko nibo bene umuryango kandi warabaruhije cyane, barawitangiye kugeza aho bamena amaraso batanga abana babo ndetse n’imitungo yakabaye ibatunga bo nababo barayitanga, none Umuntu umwe ishyaka arigize akarima ke, abandi bose arabirukanye bahindutse nk’abatagize icyo bakora!

Ikindi kandi, ndifuza ko twitandukanya na Kagame n’agatsiko ke hakiri kare, ejo umuryango wacu utazitwa umutwe w’iterabwoba (terrorists),  kuko Kagame arashaka ko twese tuzajyana nawe.

Ndemeza ntibeshye ko ari nabo bafite igisubizo cya nyuma( ibyo bitandukanye nibyo bahora bababeshya ngo babatoye, ngo nibo moteri itwaye igihugu kandi ari agatsiko). Twese nk’abitsamuye, dusubirane ibyacu, RPF yayindi nyakwigendera Fred Gisa RWIGEMA yadusigiye, ikunda abanyarwanda, yifuza Ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda, kw’ishyira ukizana kwa bose, urukundo mubana b’u Rwanda no kwitangira igihugu utitangiriye itama.

Dusubirane Umuryango twasigiwe nabaguye k’urugamba bose bazize amasasu y’uwo twarwanaga nawe, bazira agafuni ka Kagame n’inkora maraso ze kubera kutumva ukuntu bayoborwa n’umwicanyi.

 

Abanyarwanda baciye umugani ngo “ AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO”, nk’uko uyu mugani ubivuga, Kagame ni umwe mu banyamuryango ba FPR kandi ni nawe uyisenye kubera inyungu ze bwite.

 

Mbere ya 1990 mu Rwanda, habayeho Orchestre yitwa “ IMPALA” yacuranze indirimbo yavugaga iti:

 

         “ NIBA UTARAVUZWE SIBICUMA BAGUCAGA AHUBWO N’IBANGA BAKUGIRIRIYE BIZERA KO UZIHANA”

 

Kagame, abantu baramuzi, Kagame abatari bamuzi baramwumvaga kandi mu buryo butandukanye, ariko ibyo akorera abanyarwanda,  cyane abanyamuryango yiyitirira kuyobora kandi atabikwiye( nawe arabizi ko habaye amatora nyayo nta wamutora, yewe n’umugore we ntiyamutora kubera inshyi nyinshi yagiye amukubita nkaho ari umuyaya w’abana be).

Kagame yakunze buri gihe guca mu “muryango winyuma” kugira ngo agere ku ntego mbisha ze.

Ntabwo ntinda kubyo yaba yarakoreye Uganda n’Abagande igihe yari akiri yo, reka nibande kuby’i Rwanda. 

Kagame yakomeje kubiba amacakubiri mu banyarwanda ateranya abantu akoresheje abagome nkawe, ngo baramunekera, agakoresha amayere yo kugusha abantu mu mitego y’ibyaha kugira ngo ejo, agaragare ko ariwe wenyine muzima.

 

Abantu ahari bashatse kumuha umwanya ngo abanze ashire impumu n’inzara yari yaramuriye agace k’igifu, naho barimo kwiremera ikirunga kizabarukaho.

Ng’uwo kurugamba yadukanye ingeso yo kwica commanders yumvaga ko batamwemeraga , inama zaterana akareka abantu bakavuga, byageza aho gufata umwanzuro akabisubiza inyuma, abantu bose bagaceceka ngo” afande PC yavuze buriya arabizi!!!

Yemwe yemwe, Kagame yigize akamana kazi byose n’abanyamuryango barabimwemerera batazi ko ako kamana kazahinduka urushitani.

Agahomamunwa kabaye igihe, tugiye kujya i Kigali mugushyira mubikorwa amasezerano ya Arusha, inama yanyuma y’umuryango yateraniye ku Mulindi ku mataliki ya 25-26/12/1993, yemeje ibintu byinshi ariko icyari gikuru cyane kandi kiza (revolutionary and original) cyane cyari ko “ Nta munyamuryango uzafatanya imirimo ya cyama n’iya Leta”. Ndetse icyo gihe, bakame Kagame wari uzi icyo ashaka, yahise avuga ko we azaguma mu gisirikare, (bisobanurako ) ahita anava kubwa V/Chairman bwa Cyama( nk’umwana mwiza, ariko asigamo imitego ibihumbi n’ibihumbagiza). Inama nyobozi (Executive Committee) nshya igirwa na Chairman (Late Col. Kanyarengwe) n’abandi 2 bari bungirije Umuyobozi mu kuru ( V/Chairmen) Polisi Denis na Patrick Mazimpaka.

Nyuma y’ibyabaye byose, Leta ifashwe, Leta igiyeho, bakame (Kagame) kuko nta kizere yari yakiyumvisemo kandi hari n’ikindi y’uko Cyama kiyobowe n’umuhutu hagomba kuba President wa Republika w’umuhutu ( n’ubusanzwe u Rwanda rwari ruyobowe n’umuhutu Habyarimana, bitazagaragara ko twarwaniraga umwanya) kandi iyi nama hari inshuti za Cyama zayimuguriye ( abyemera atabyemeye kuko yaje kubihindura anyuze mu muryango w’inyuma nkuko twabivuze mbere, amaze kuvangavanga abantu n’ibintu).

 

Muri iki gihe yabeshye nyakwigendera Seth Sendashonga ko yaba atekereza icyakorwa aramutse atorewe kuba President wa Repubulika, we yaramaze guhitamo Bizimungu, kuri we byari kurema amacakubiri hagati mu bahutu ba Cyama, k’urundi ruhande kubera ko Faustin Twagiramungu yari Prime Minister biturutse ku masezerano ya Arusha kandi Kagame yarateye icyumvirizo amenya neza ko uyu Twagiramungu na Bizumungu bafitanye amasinde kuva muri STIR( azi neza ikibazo cyabo (temperaments) bombi), yumva ko k’uruhande rw’abahutu arushoboye ko batazatinda kuryana.

 

Icyari gisigaye n’ukumenya uko azagenza abatutsi babana Cyama, abahoze mu Rwanda, abavuye hirya no hino, yemwe nabari abayobozi mu Cyama ( ikibazo kinini cyari kumenya uko azabameneramo afata ubutegetsi bwose kandi ntihagire ukopfora).  Ubwo intambara yajyaga imbere, hari ibintu bigenda bibohozwa, hashyirwaho icyiswe “ SECURED PROPERTY” ngo kirashakira Cyama umutungo wo kuzakoresha Leta  yafashwe, ariko ku mpande yuzuzamo za maneko ze z’inkora mutima, n’abandi nabo barema uburyo (philosophy) bwo gukira unyuze iyibusamo yitwa “ GUCHAJINGA”, gusahura.

Usibye ko iki gikorwa cyateye ubusumbane, ishyari n’inzangano mubatabaye u Rwanda, ariko Kagame yayungukiyemo kuko kubwe yabonye ko abenshi batagifite (MORAL AUTHORITY) kubera gutunga ibyo bataruhiye bityo byabateye kumva nabo bafite umutima ubacira urubanza kuburyo batari bagishoboye kwamagana amafuti akorwa.

 

Kagame we yaboneyeho umwanya wo kwigira malayika ashaka kwerekana ko we nta cyabandi afite atura mu nzu yahoze ari iya Perezida Habyarimana mu Kiyovu, nyuma yimukira Nyarutarama mu mazu ya Coopération Militaire Belge mbere yo kujya gutura m’ Urugwiro.

Nyuma Leta igiyeho,yashyizeho agatsiko ke kazanye igitekerezo cyo kumusaba kuba Visi-Perezida  atabisabye, ariko byakorwaga n’abantu babyumvikanyeho. Mu mvugo yo kwiyerurutsa bati “rwose,  wararushye, watuyoboye neza ku rugamba, n’ubwo bitari biteganyijwe na Arusha ndetse no mw’Itegeko-Nnshinga, ariko, hamwe na MOD( Ministry of Defence), utwemerere ube na V/ President wa Repubulika”. Nawe ati ubwo bibaturutseho, sinabyanga.

 

Umutego wa kabiri uba urabonetse kuko icyambere ntabwo azabazwa ibya Cyama kuko we nta mwanya agifitemo( nyamara afite agatsiko yashyizeho (special team), kirirwa kananiza Cyama, bashyiraho za commissions zikananizwa ntizikore n’ibindi ako gatsiko kabangamiraga. Bityo abanyamuryango bakabura aho bageza ibibazo byabo.

 

Undi mutego yateze, yigize nyoni nyishi, avuga ko nka V/President, hari President, ariwe uzajya asubiza ibibazo byose bya Leta. Nyamara Bakame, akoresha inzego zitazwi z’agatsiko ke kugira ngo ananize Perezida imirimo, ateza umwiryane n’ibibazo k’ubutegetsi bushya bwari bugiyeho (bwa BIZIMUNGU), hanyuma abantu bazagere aho bumvishwa ko Kagame ariwe wabakemurira ibibazo, akaza nka Mussa aje gucyemura ibyananiranye! Ariko byose yabikoreraga kwigira mwiza asenya abandi!

 

Aha urugero natanga n’urwa muzehe KANANURA Donati wagize utya ati: “Oya, n’ubwo u Rwanda ari urwanjye, nkaba nararuruhiye, nsubiye mu mahanga”.

 

Uyu musaza, yitangiye igihugu atanga ifashanyo muri za fundraising, mu kuvuza abasirikare kugeza aho nawe ubwe yitanze aba Umuyobozi wa Logistics muri Commission ya Transport and Logistics agatanga naho departement ya Finances za Cyama zakoreraga mu gikubo.

Ntacyo abuze gusa ari urukundo rw’igihugu. Intambara irangiye, umusaza, ashaka gukorera mu rwamubyaye, ahitamo gukora uruganda rwa Coffee kuko n’ubundi ni bintu yari amenyereye mu bucuruzi bwe. Nka bandi bose yabaye yitije ahitwaga kwa Kabuga, hariya i Gikondo. Azana amamashini, atangira gutunganya kawa, imfungwa z’abagize uruhare muri jenocide zibaye nyinshi Leta iti: “ aho hantu ndahashaka” kandi bivugirwa mu nama ya Guverinoma. Ubwo umusaza atangira Kaluvariyo atyo, yo gushaka aho azimurira uruganda, anibwira ko bizamworohera nka mwana Cyama kandi nk’umushoramari (investor), binakenewe cyane.

 

Yagize atya abona impuruza y’uko nadakuramo imashini ze, bo baribubyikorere ku ngufu za Leta, umusaza ati: “ Mwa bagabo mwe ko twabanye k’urugamba, ibi munkoze n’ibiki, mwanyongereye igihe ko ntanze kuva aho hantu ahubwo ko ngishakisha aho gushyira ibintu byanjye kandi nkaba naranatangiye kubaka uruganda rwanjye mu kibanza nahawe”?

Ajya kureba Kagame, ariko mbere yaranamutumyeho umuhungu we Mbundu Faustin( nshuti magara ntusinge ya Kagame), Kagame yaramwakiriye arangije ati: “Urumva ntacyo nakumarira rwose ibyo byose bikorwa na Bizimungu nka President, jye nka V/President ntacyo nahindura. Inama nakugira n’uko wazibukira.” Umusaza arumirwa, afata icyemezo cyo gusubira Kampala, gukomerezayo business ze ati: “ Ni Nyagasambu rirarema”. Ava mu Rwanda atyo.

 

Kuri Bakame Kagame, mu mugambi we mubisha muremure (long plan programm) , aba atsinze ikindi gitego cy’umutwe yigize “injiji” ariko agamije kwangisha Perezida BIZIMUNGU abanyamuryango ba FPR.

Undi mutego, n’uko abigendereye, yafashije ba bayobozi b’Inkotanyi kwica ya ntego yari yemejwe mu nama ya Cyama ku Mulindi wa Byumba wo kudakomatanya imirimo ya Leta na Cyama(FPR). Ariko uhereye kuri Chairman nyakwigendera Col Kanyarengwe yemeye kuba Minister, Hon. Polisi Denis yemera kujya kuba Ambassador mu Bubiligi n’umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Uburayi (European Union), Patrick Mazimpaka aba Minister kandi bose bagiye banatwaye imyanya ya Cyama aho bari hose. Cyama bagisigira Maj. Dr Theogene Rudasingwa nawe ubundi Kagame atizeraga kubera amateka y’Umuryango, tuzagarukaho, tunyomoza ibyanditswe na Bideri muri The New Times.

 

KAGAME aba arabarangije, mu gihe bamwe bahugiye ku intsinzi, naho Bakame (Kagame) arimo gupangana na Jack Nziza icyakorwa, hamwe n’izindi nkoramutima ze uhereye kuri James Kabarebe, Charles Kayonga, James Musoni etc… (Nakunze ko nawe yabyivugiye muri interview aherutse guha ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda, aho yavugaga ko adakunda cyangwa adashimishwa no kubona abantu bakora ibintu yakabaye we akora!!! Hari ikindi se gisigaye kumva. Ibyo byose akabikora ari nako agenda asebya anabeshyera abayobozi bagenzi be bamufashije cyane kuba icyo ari cyo.

 

Aba bambari be bagenda bateza abaturage umutekano muke n’iterabwoba haba  abanyamuryango ba FPR, n’abandi baturage basanzwe ( nguwo Charles Kayonga mu nka z’Abagogwe ataretse no kubica urubozo bakabigereka ku bacengezi), ngabo muri Gishwati, ibibazo by’inzitane mu Mutara kandi byose akohereza intumwa y’uko abikurikirana, azabifatira umwanzuro n’andi mayeri arimo ubutiriganya n’ubugome bwinshi, bukorwa na Kagame akoresheje agatsiko ke.

 

Abatunzi ababuza amahoro, babura aho bororera inka zabo kandi bakanababuza gusubira aho bari barahungiye, kuko naho yabatezaga inzego z’umutekano n’izibanze zikabarira inka n’andi matungo ndetse n’amafaranga rugeretse, bagatumaho abantu ngo nibaze babahe imilimo, bahagera bakabahoza mu muhanda kandi batagishoboye gusubira iyo bavuye kubera uburyo baje batorotse.

 

Kagame yakomeje guhemukira abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI, kugeza aho babaye abatindi nyakujya kubera inyungu ze bwite. Aha naho nabaha urundi rugero rwa Capt.( Rtd) Mzehe KARIMBA HARUNA, bamutwara project ye ya Hotel des Diplomates!!! Ninde utazi ibyo Karimba yakoreye Cyama kugeza aho afungiye business ye akajya k’urugamba avuye mu mudendezo wa Mombasa? Ni nde utazi ko inzu ya Karimba i Mbarara ariyo VIPs ba FPR Inkotanyi bararagamo( na Kagame ubwe niho yararaga), yarayihariye umuryango. Intambara irangiye, ati: “ jye sinashobora gukomeza igisirikare ndashaje, ngiye kureba uko nakwirwanaho”. Kagame ati: “ Rwose reba icyo wakora, numara kwiga umushinga uzambwire nza gufasha yewe ndetse no gushaka inkunga muri Banki, nzabigukorera”. Umusaza nk’umusirikare ati: “ Ndiyo sir!!! Asante saana Afande, tena naomba kuendelea sir!” Kagame ati: “ Haya mzehe,endelea vizuri mzehe, any time, come back to me”. Rwose no kugira ngo amwizeze, yamweretse Hon. Dr Kaberuka ari Minister wa Finances na Economic Planning, amubwira ko ari umusaza witanze ko agomba gukora ibishoboka byose akareba uko yamufasha agasubira muri business ze kandi abifashijwemo na Cyama (usibye ko mpamya ko Karimba na Dr. Kaberuka bari basanzwe banaziranye).

 

Umusaza utwo yari yabitse adukura k’umusego, anyarukira Kampala, ashaka Consultant mu by’amahoteli kuko na Leta yashakaga kugurisha Hôtel des Diplomates kandi yaranagejeje igitekerezo kuri Kagame ndetse akagishyigikira, yongera kwihanangiriza Kaberuka ko agomba gufasha umusaza, akajya areba niba uwo mushinga wigwa neza, batamubeshya dore ko yavugaga ko azi Abagande kurusha Imana yabaremye.

Naho Kagame we yashakaga kumenya neza feasibility y’umushinga kugira ngo azamutegeke kuwukorana na TRI-Star cyangwa yange bawumutware burundu. Ni nako byagenze kuko byageze aho, aho kugira ngo TRI-STAR ibijyemwo banyuze kuri SONARWA iyobowe na Hope, nawe abishinga Titien, umugabo wo mu Ngagara h’i Burundi , umusaza y’ikanze Umushinga we baramaze kuwutwara kandi bakoresheje wa mu Consultant we. Icyiza n’uko nyine wa mugani wabanyarwanda ngo: “ukora ineza ukayisanga imbere, wakora inabi nabwo ukayisanga imbere, ibyiza rero umuntu yagombye gukora ineza”. Umusaza yakijijwe n’uko offre yabo yagiye itinze muri National Tender Board na Privatisation Secretariat, bityo ari we ari abari bamutwaye project bose baburiramo kuko yari photocopie conforme à l’original. Aha naho byakozwe naba technicians ba Kagame ashaka guteranya Bizimungu ndetse n’izindi ntore z’umuryango. Nabwo aba yerekanye ubutindi bwe nyakujya.

 

Ikindi gikorwa cyuzuye ubugome n’amayeri yakoresheje kugira ngo yigizeyo President Bizimungu ashatse kunyura kuri Patrick Mazimpaka. Mazimpaka amunaniye, akoresha ya mayeri ye yo kunyura mu banyamuryango abumvisha ko Mazimpaka ashaka gucamo umuryango ibice kubera ko adashaka ko bamukorera igenzura kandi ntiyitandukanye na Bizimungu. Yanabizanye mu nama ya Cyama ku Kicukiro. Nkongori agize ati ariko Patrick muvuga ntabwo yakora ibyo ngibyo Your E. Yaruhukiye (Nkongori) muri 1930 amaramo 2 years.

 

Naho umunyamakuru wa the Monitor amubajije ati: “ese icya gukundishije politiki n’iki”. Nawe ati: “ buriya hari abasaza nakunze kureberaho aribo Nyerere na Mandela, bityo nkababonamo icyitegererezo cy’ubuyobozi bwiza.” Ibyo nibyo rwose, ariko, Mr Kagame, hari cyo utazi cyangwa wirengagiza, n’uko nta n’ikintu na kimwe ufite cyangwa wigiye kuri ziriya Nyangamugayo! Koko ngo: “Nta nkumi yigaya peee!!!”. Wigeze wumva Nyerere yica abo yarafatanije nabo urugamba yarariho, ntiyicishije bugufi akageza aho yambura Zanzibar abashakaga kumunyura muri humye ngo bamuzitire, ariko kubera ubumuntu no gukunda abandi arabatsinda? Mandela we yakoze agashya! Yababariye abamufunze imyaka 27, bamuziza ubusa kandi abikuye ku mutima. Wigeze wumva hari umuzungu wishwe agambaniwe na Mandela. Nkanswe wowe ukurikirana uwo mwasangiye akabisi nagahiye naho yaguhungiye ashaka amahoro kandi aguha amahoro ukamusangayo ngo umuhonde inyundo!!!. “Akumiro ni amavunja wamugani w’Abagoyi”. Ese ubundi ko ntacyo uvuga kuri Museveni, ntacyo waba waramwigiyeho cyangwa ngo abe ya kubera icyitegererezo? We n’ubwo atari akuzi, yarakweretswe n’impfura Fred Gisa Rwigema, ntacyo yakumariye? Nyamara kuba indashima birahemuza.

N.B: Ibi byo kwigereranya na Nyerere na Mandela nzabigarukaho, ngerageza kwumva neza impamvu Kagame adashaka ko bamugereranya na Gen. Kayumba na

Col. Karegeya.

 

Igisubizo kukibazo: NI NDE UZABOHOZA U RWANDA?

 

1.    Aba mbere ni Abanyamuryango ba FPR/INKOTANYI, bamagana Kagame, bakamubuza kwigarurira Umuryango wabo, bakitandukanya nawe mubikorwa by’iterabwoba akomeje gukorera abanyarwanda ndetse n’isi, tugasubiza umuryango wacu munzira yawo watangiranye. Ndabakangurira kumwamagana mutamutora (gusa bazitonde bajye bashishoza kububahasha n’ubukarita bw’itora niba nta bimenyetso bagiye bashyiraho.)

 

2.    Ikindi Abanyamuryango bagomba gukora n’ukwirinda abantu baza kubasobanurira ko abandi bagenzi babo mwasangiye akabisi nagahiye ko bataye umurongo. Abo babibabwira nibo bawutaye rwose. Ni muhaguruke rero duharanire ibyacu ejo tutazabura ibyuma n’intama. Kagame nabagenzi be bagenda bakore ishyaka ryabo ry’abagizi banabi ni nyundo zabo, n’imashini zisya n’ibindi bikoresho by’ubugizi bwa nabi.

3.    Ububanziriza ubwanyuma, abanyarwanda bose aho bava bakagera, niduhagurukire uyu mugabo, tumurwanye twivuye inyuma, nta nshiti tuzamutsinda. Arikiringita agaseka, agakangisha abantu imbunda nkaho ari we wenyine uzi aho zigurirwa. Abo basirikare yita abe, yabavanye he? Ese ubundi yabaye Commander ryari? Hari Palatoon izwi yaba yarayoboye ikaba yarafashe n’igishanga kidatuwe ngo baharindire umutekano. Urakangisha Umubyeyi umwana we y’ibyariye? Nanyina wundi abyara umuhungu.

 

 

Abo basirikare wirirwa ukoresha munyungu zawe bwite si abawe, reka kubaroha ubakoresha amarorerwa atagira icyo amariye abanyarwanda. Kandi umenye ko ibyo ukora amaherezo bizakugiraho ingaruka.

Agapfa kaburiwe ni mpongo kandi akazaza gatinze n’amenyo yaruguru.

 

Kwibohoza ntibisabwa ahubwo biraharanirwa.

 

Mwibuke kandi ko se wabo Kabare ariwe wavuze ko “Akaboko kafashe ingoma ntikayirekura keretse bagaciye. Nidutabare rero urwatubyaye.

 

Ndoba Cyusa

Michigan

Ndobacyusa91@gmail.com

 

http://www.umuvugizi.com/artviewer.php?ArtID=0000000033

Commentaire: "Urwishe ya nka ruracyayirimo", izi nkuru zibutsa ukuntu ingoma zabanjirije Kagame zagiye zihirima, zikabanza kuborera "imbere mu kazu", zikajegezwa nabakagomye gufatanya kuziyobora, "ubutegetsi bugasigara mu muhanda bwarabuze uwabwitoragurira"!!!!!!