Urubanza rwa Kajeguhakwa rwaratangiye

 Ku itariki ya 21 z’ukwa mbere, abantu benshi batunguwe n’ibirego byasomewe Kajeguhakwa ubwo yitabaga urukiko rwo muri Amerika. Uretse iby’amafaranga ngo yo muri BACAR, hajemo ikirego gitunguranye ko ngo Kajeguhakwa yahaye umusanzu umutwe w’abagizi ba nabi witwa FPR ngo wishe abantu.  Igitunguranye ariko ni uko mu byo leta y’u Rwanda yamuregaga icyo kirego kitari kirimo, kandi birumvikana. Kajeguhakwa utaraniregura, ngo ateganya kuvuga ko atari azi ko FPR ari umutwe w’abagizi ba nabi, ko ngo yagerageje kubafasha mu ikubitiro, ngo ariko yabona bakora bibi akitandukanya na bo. Abakurikiririra ibintu hafi bibwira ko ngo bwaba ari uburyo Amerika yahisemo bwo guserereza leta ya FPR bitagombye kunyura Arusha, cyangwa se ngo bikaba gutegura ko FPR ishobora kuzahatirwa gutanga abantu bayo baregwa ibyaha by’intambara kuburana Arusha. Amakuru dufite ariko kandi kugeza ubu yizewe, ni uko nta musirikare n’umwe wa APR uri kuri liste ya procureur wa  TPIR, ngo n’abantu 14 bategerejwe ni abategetsi bo muri leta ya Habyarimana. Na none vuba aha ngo hari abanyarwanda bazajya  kwifatanya n’abazungu barega u Rwanda ko rwishe abanya Hispaniya mu myaka icumi ishize. Abo bakaba ngo bazabikora ku wa 22 z’uku kwezi, amakuru tukazayabakurikiranira nk’uko bisanzwe. Ni ukubitega amaso.