Umunyamakuru D. Makeri yarusimbtse ha mana

Dominiko Makeri, Umunyarwanda uba muri Uganda akaba yarahoze ari umunyamakuru aherutse gushimutwa n誕bantu biyitaga abapolisi bamubwira ko bamuzanye mu Rwanda, bageze aho baza kumujugunya mu nzira kuko bakekaga ko bafatwa.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Dominiko Makeri yatangaje ko abantu bane baje bagakomanga iwe nijoro, bagaterera ibintu hejuru bashaka pasiporo ye, baza kumubwira ko ari abapolisi baje kumujyana mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko abo bantu bamutwaye, bageze mu nzira baza kwibuka ko hari umudamu watabaye ubwo bahondaga ku rugi rw置yu munyamakuru, uwo mudamu rero ngo akaba yaranditse nimero z段kinyabiziga cyari kibatwaye. Aho babyibukiye ngo bahise bata umuhanda bamujyana ahantu kure cyane barahamuta, bamubwira ko bitarangiriye aho ko bazagaruka.

Gusa n置bwo yemeza ko bamwe muri abo bantu ari Abanyarwanda kuko bavugaga ikinyarwanda, Dominiko Makeri yatangaje ko ibyo bintu ntaho yahera avuga ko leta y置 Rwanda ibiri inyuma, ngo kuko ntacyo yaba imushakaho.

Twabamenyesha ko abo bantu batari bafite gahunda yo kwiba kuko nk置ko abivuga ngo n置bwo umwe muri bo yaguye ku mafaranga ubwo bashakaga pasiporo akayakubita ku mufuka ariko ngo wabonaga uwo bashakaga ari we kuko nta kindi kintu batwaye.


SHABA Erick Bill

SHABA Erick Bill